Rayon Sports yahawe inkunga ya miliyoni 200 zizayifasha gutwara Champion's league
Abaterankunga batatu bavuye mu ikipe ya Augusburg yo mu cyiciro cya mbere mu Budage bayobowe na Charles Mamisch, baje gusinyana amasezerano n’ikipe ya Rayon sports yo kuyitera inkunga y’amafaranga y’u Rwanda Miliyoni 200 z’amanyarwanda buri mwaka.
Charles Mamisch, uyoboye aba bagabo yatangarije RayonSports.net ko bagiye kujya batera inkunga Rayon buri mwaka ndetse bagiye no gufasha Akarere ka Nyanza bakubakira ibitaro.
Mamisch avuga ko bashaka gufasha Rayon igatwara igikombe cya Champion’s league ku mugabane w’Afrika.
Yagize ati “Rayon ni ikipe nziza, ikundwa n’abantu benshi, tugiye kuyihesha igikombe cy’Africa, tuzayigurira abakinnyi beza mu rwego rwo kubafasha kugera kuri iyi ntego , bishobora kutaba uyu mwaka bikaba umwaka utaha.”
Murenzi Abdallah; Mayor w’Akarere ka Nyanza akaba na Perezida wa Rayon Sports, avuga ko aba baterankunga bashobora gusinya amasezerano muri iki cyumweru, bakazajya bagenera Rayon ibihumbi 227 by’amayeuro, hafi miliyoni magana abiri z’Amafaranga y’u Rwanda (200.000.000frw) buri mwaka.
Perezida wa Rayon avuga ko usibye ibyo, abo baterankunga bazajya baha Rayon n’ibikoresho birimo imyenda, inkweto n’ibindi bikenewe.
Murenzi avuga ko abo baterankunga bari baragiranye ibiganiro ubwo aheruka mu Budage, bakaba bari baje ngo basinyane amasezerano yo gufasha Rayon Sports nk’uko babyemeye.
Rayonsports.net
UM– USEKE.RW
0 Comment
IMANA YACU IDUHORA HAFI NGIRANGO IYI NKURU NI IBYISHIMO KU BAREYO BOSE NDETSE NO KUBANYARWANDA MURI RUSANGE KUKO NKEKA KO CHAMPIONS LEGUE ITASHYE IWACU NTAKO BYABA BISA ABANYARWANDA BOSE BAMWENYURA IBYARI BYARABUZE
Ariko abafana ba Rayon ntibakoresha ikoranabuhanga,kuki mutagaragaza ibyishimo byanyu,dore n’ayo kwishyura Raul arabonetse.
Mbega ngo birababyizaaaa, bikanatunyura imitima!!!!
Sha umva rwose ba bakinnyi bajyaga biraza i Nyanza bakurikiye ababakinisha gapapu ngo ngaho ni ukugira ngo barwanye Rayon Sport! Nadababwiza ukuri aho bukera ahubwo umukinnyi wese ukomeye mu Rwanda araza kujya yifuza gukina muri iriya kipe ku buryo igura n`igurisha nirigera ahubwo gukora choice y`abakinnyi bakenewe ari byo bizagorana.
Gusa ba Rusahurira-mu-nduru nabo baba barekereje ni byiza ko abayobozi ba Rayon Sport mwazashyiraho uburyo bwiza bwo gukora gestion y`ayomafaranga ndetse n`andi azajya yinjira mu buryo butandukanye. Kandi rwose Mayor Addallah aho azaba ari hose , yaba Mayo wa Nyanza, yazamurwa mu ntera akjyanwa ahandi rwose ntimuzifuze kutamubona mu bayobozi bakuru ba Gikundiro cg se abajyanama ba bugufi.
Ubundi njye nasoza nifuza ko nubwo mu minsi yashize hatangajwe ko hari gutekerezwa kuzatangiza Rayon Sport Volley Ball Team, mutazibagirwa no gutekereza ku kugira Academy ya footbal ifite imbaraga yazajya irera abana b`Abanyarwanda bagakura ari umuryango wa Rayon sport. Academy ya footbal ni ingenzi mu rwego rwo gutegura abazubaka bagakomeza ikipe mu bihe bizaza.
ndakubwiye ubu ni ibyishimo, ikipe yajya yaba ikipe kukpo burya football y’iki gihe ni agafaranga.
ubu ni ugutyaza abana hamwe n’abandi banyarwanda bakina hanze bakaza muri gikundiro
wonderful n’abandi ni ejo,iyo mana dusenga irakomeye. iyaduhaye ikirere cyayo [bleu and white] iravuga iti “IBYO TURI KUBONA NI BIKE BIRACYAZA”. Thank u God.
rayon sport iri kurota irya kabsa bazayibwire amafranga orlando pirates, ifite cgw espe de tunis igiheruka ryari enyimba se? asante kotoko se? gusa tuyifurije amahirwe masa
hahahah ko utavuze na kaizer chiefs cg mamerodi sandows nyirayo ari milliardeur ko batanaheruka gutwara shampionat ya afrika yepfo kdi motsepe afite iryaguye
wow,uvuga ko turota turya,uribeshye cyane,kuko imana duseng,irakomeye.
kandi naho tur,uyumunsi hifuzwa nabenshi.gabany,ishyari rer,ubane n,aband,amahoro.
kuki utongeraho ko n’amakipe yo mu burayi n’amerika afite ibifranga byinshi ariko ko yose atariko atwara igikombe icyarimwe.Icyo si ikibazo kuko na none n’ubwo tutavuga ko amafranga ariyo atwara igikombe, waba na none wibeshye uvuze ko kutayagira aribyo byagufasha kwitwara neza.
Yemwe gikundiro yajya iba kibyiniro noneho!!!
Sha nanjye nzi ntagiraga ikipe mfana hano mu Rwanda kubera imikinire wabonaga ari nk’iyi inzingo (abana bananiwe gukura), ngiye gufana Rayon uwampaye inka!!!
Ino nkuru iranejeje bidasanzwe!Ikipe y’Imana,Imana irayibutse twese tubireba!!
Ahaaaa!Amata abyaye amavuta daaa!Iri ni isomo ryo gukunda icyipe,igihugu ndetse no kugaragaza kkuba umugabo icyobivuze!Rayon sport ikora kumitima ya benshi bagira ishyaka n’urukundo mumibereho yabo,IRI kandi ni isomo ryo kuba responsable,yerekanyeko ayikunze none yerekanyeko abishoboye atirengagije n’iterambere rw’akarere n’igihugu muri rusange,gusa najye icyombona cyashyirwamo ingufu ni Academy ya footballkugirango tutazaba abigihe gito tukibagirana cg ntitugire icyodufasha icyipe y’igihugu mukuyirerera abakinnyi.Mayor,Imana nya Mana dusenga ikurinde abanyamashyari!Iguhe abomukorana bafite inyota y’iterambere rya sport mu Rwanda badafite ifemba y’ibyabandi,ubundi turwoherwe twese abakunda Rayon Sport nabakunda igihugu!Pour Gomez,tu as tous,Donne nous
tous!
REKA TUREBE TU, INKONO IHIRA IGIHE, REKA TUBARITAGURE. IBIKOMBE TUBITWARE.
Mayor wace Oyeeeeeee!Rayon Sport yacu Oyeeeeee!iyi nkuru ni Salama tu.
Wapi aba rayon ikoranabuhanga ntubagore ntabyo bazi. uzarebe inkuru zose zivuga kuri rayon uzasanga nta comments bashyireho,
uburo!!!!!!!!!!!!!!!!!!
?????????????????????
Turifuza cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee rwose academ ya bana bato maze ruhago yacu ikaryoha,turashimira muzehe kijyana wacu na major wacu tuzabagwa inyuma,komeza uterimbere gikundiro yacu.
Sha, sinjya kunda gutanga comments ariko uyu atumye mbikora; ikoranabuhanga si induru kandi hari byinshi bitabonerwa umwanya. Mwe murizi!
imana ikomeze kongerera umuyobozi wareyon sport ubwenge nubushobozi bwokuzamura ikipe yacu rayon ndetse nigihugu cyacu.
RAYON SPORT OYEEEEE.
IBI NIBYIZA GUSA ABAYOBOZI BA RAYON
BAKAZE MANAGEMENT KDI NATWE ABAFANA DUSHYIREMO COURAGE DUTERE INKUNGA IKIPE YACU. IMANA ISHIMWE KABISSA
Reka dutigite!!!!!!!!!big up Gikundiro!!!!!!
Yeweweeeee ! Kiyovu niboneye mu minsi ishize, izabatsinda yongere ibatsinde, mpaka mu manitse amaboko yo kwemera ko ibarusha. Ngaho nimugerageze, ariko icyonzi cyo na APR FC NTIMUZAYIVA MU NZARA. Ahubwo iyo bayihera APR FC kuko niyo bigaragara ko ifite icyerecyezo
KIYOVU SE IZATSINDA ITAGIRA UMUZAMU? NONE SE HARI APR Y’UBU NI IYARI MURI CHAMPIONAT ISHIZE?.WAPFUYE IJISHO RIRORA IBYIZA.
ariko nkuyu n’umusportif kweri.
nanjye nkumufana wa APR ndemeza ko rayon iturenze ho noneho iyi deal nicamo.
Mayor turishimye kabisa courage!Gusa nukwirinda ba rusahuriramunduru kuko ubu bararekereje.Rayon sports mu mateka yayo yagize ibihe byiza mugihe yari ifite ubuyobozi bwiza.courage rero tukuri inyuma.
rayon sport oyeeeeeeeeeee,Imana ihabwe icuybahiro, kandi mayor ni umuntu w’umugabo cyane, Imana ikomeze imuhe vision yagutse.
Mbega Imana ukuntu ikunda Rayon! natwe abafana mureke dukore icyo tugomba gukora kuko Imana iri gukora akazi kayo
Murakoze cyane!
birashimishije cyane ngaho umutoza na bahate imyitozo
Rayon sport nikipe y’Imana kdi amasengesho yacu arasubijwe;ikipe yacu tuzayigwa inyuma kuko noneho inzozi zacu zigiye kugerwaho.Amen
ni sawa,first nugushima imana ibindi ni ugushima mayor abdallah kubwa diru nziza yakoze.ntitwiyibagiwe twebwe nkabafana ndetse nundi uwariwe wese wabyishiomiye. thx
GIKUNDIRO NI IKIPE Y’IMANA,BAFANA MUYIKUNDE ARIKO MWIRINDA IBYANGWA N’UWITEKA!FEYE,URUGOMO…..MUZAREBA UKO IBIKOMBE IMANA IBIBADABAGIZAMO.
Comments are closed.