Coca Cola yatangiye gufasha abanyarwandakazi kubona igishoro
Biciye mu mushinga witwa 5by20 wa Coca Cola watangijwe kuri uyu wa 23 Nyakanga 2013, abanyarwandakazi bashaka kwinjira mu gucuruza ibinyobwa bidasembuye batangiye koroherezwa kubona igishoro.
Uyu mushinga watangijwe none ku kicaro cya BRALRWA i Kigali ku Kicukiro, uri no gutangizwa mu bindi bihugu byinshi cyane ku Isi bibonekamo ibinyobwa bya Coca Cola.
Uyu mushinga wa 5by20 ugamije kuba nibura mu mwaka wa 2020 uzaba umaze kugeza ku iterambere abagore miliyoni 5 bo mu bihugu bitandukanye.
Mu Rwanda batangiranye n’abagore 50 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Nyuma y’igihe bari bamaze bakora amahugurwa y’uburyo bazajya bakora ubu bucuruzi, kuri uyu wa kabiri bahawe frigo ndetse na kaziye 4 za Fanta zo gutangirana ubucuruzi bwabo.
Byose hamwe muri rusange bakaba batangiranye igishoro cy’amafaranga 400.000 Frw.
Muri uyu muhango hari umuyobozi mukuru wa Bralirwa Jonathan Hall, uwari uhagarariye ikinyobwa cya Coca Cola waturutse muri Kenya ndetse n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu mujyi wa Kigali Hope Tumukunde.
Abayobozi ba Bralirwa basabye abagize amahirwe yo guhabwa ibyo bikoresho kubibyaza umusaruro bakiteza imbere kuko amahirwe bagize ataboneka kenshi.
Babwiwe ko intego nyamukuru ari uguteza imbere imiryango yabo biciye mu kinyobwa cya Coca Cola bazajya bacururiza aho batuye ku midigudu ahanini yo mu byaro bifite amashanyarazi aba bagore baturukamo.
Umwe muri aba bagore witwa Marie Claire yabwiye Umuseke ko amahirwe bahawe adasanzwe kandi nabo biteguye kutayapfusha ubusa.
Yagize ati “ tugiriwe neza tubona aya mahirwe, nkanjye ngiye gucuruza Fanta nshinshikaye iwacu ndabizi neza ko zizangirira akamaro zikamvana ku rwego nari ndiho nkazamuka.”
Photos/PMuzogeye
Plaisir MUZOGEYE
UM– USEKE.RW
0 Comment
Bralirwa yagize neza nuko gusa baba barabigize ibanga ubwose abobatoranijwe ryari kontawarubizi koharibenshi babikeneye cg habaye tombola?
Mukuri iki gikorwa nikiza ariko nabonyemo umuntu twitaga maman Beya wi gitwe nibyo
bralirwa nikomereaho hano ibutaro bazazeturabakeneye
BIGENDA BITE NGO UMUNTU YINJIREMO !
Comments are closed.