Mu mpera z’iki cyumweru kuwa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2013 kuri Stade Regional i Nyamirambo, hazabera umukino wo kwishyura mw’irushanwa ryo guhatanira itike yo kujya mu mikino ya nyuma y’amakipe y’ibihugu agizwe n’abakinnyi bakine imbere mu gihugu (CHAN) izabera muri Afrika y’Epfo mu mwaka 2014. Umukino ugomba guhuza ikipe y’igihugu y’u Rwanda (AMAVUBI) n’ikipe […]Irambuye
Umubare w’abahitanwe n’impanuka ikomeye ya gariyamoshi mu gace ka Galicia mu gihugu cya Esipanye umaze kugera kuri 77, abandi 140 bakomeretse mu gihe abagenzi bose hamwe bari 218 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi. Muri Espagne hahise hatangwa ikiruhuko cy’umunsi w’akababaro kuri uyu wa 25 Nyakanga Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru muri Esipanye, aravuga ko gariyamoshi yagenderaga ku muvuduko wikubye […]Irambuye
Uwahoze ari Perezida wa Amerika George H W Bush yogoshe umusatsi wose awumaraho mu rwego rwo kwifatanya n’umwana ufite indwara ya kanseri yo mu maraso yitwa leukaemia ituma umuntu agira uruhu rutagira ubwoya. Umwe mu bashinzwe umutekano yaje kubona umwana muto w’imyaka 2 wabuze umusatsi we kubera indwara ya kanseri abigeza kuri uyu mukambwe wahoze […]Irambuye
Nyuma y’uko Akarere ka Gasabo kaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’uturere y’umwaka ushize, ubu abayobozi b’Akarere bashingiye ku bikorwa remezo n’ibindi bikorwa by’iterambere bagezeho muri uyu mwaka ngo bizeye noneho kuza mu turere twa mbere. Ibi abayobozi b’Akarere babitangaje tariki 23 Nyakanga ubwo umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yasuraga aka Karere kugira […]Irambuye
Women Foundation Ministries yateguye ku nshuro ya gatatu igiterane ngaruka mwaka cyitwa “All Women together” bisobanuye mumagambo y’ikinyarwanda ngo “Abagore twese hamwe” gihuza abari n’abategarugori benshi baturutse mu Ntara zose z’u Rwanda ndetse no mu mahanga. Nk’uko twabitangarijwe n’ubuyobozi bwa Women Foundation Ministries (WFM) na Noble Family Church (NFC), igiterane “All women together” cy’uyu mwaka […]Irambuye
Gatsinzi Emery uzwi ku izina rya Riderman uri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 3 aratangaza ko n’ubwo abahanzi bose bari mu irushanwa uko ari 11 bashoboye kandi bafite amahirwe angana, asanga Knowless yaramurushije gutegura urubyiniro ‘stage’ ariko nawe akamurusha gushimisha abafana. Riderman ari mu kiganiro Evening Drive kuri Radio 10 yiyemereye cyane […]Irambuye
Mu minsi itari myinshi servisi za Gasutamo ndetse n’iz’Abunganira abacuruzi muri Gasutamo (Clearing Agencies) zo muri Uganda n’u Rwanda zizaba zifite abakozi ku Cyambu cya Mombasa kuko ibijyanye no kumenyekanisha no kwishyura amahoro ya Gasutamo bigiye kujya bikorerwa ku cyambu ubundi ibicuruzwa bigahabwa rugari ntibyongere gutinzwa mu mayira kugeza bigeze mu gihugu byerekezamo. Amatsinda y’impuguke […]Irambuye
Kwenga inzoga hamwe na hamwe mu gihugu byakoreshwaga/bikoreshwa amaguru mu muvure, ahandi amaboko. Photo/Vickytor Hugo Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye
Wasuye EXPO 2013 cyangwa urateganya kuhagera, ntukore ikosa ryo kuhava udasuye stand ya GLOB#ONE inararibonye mu bucuruzi bw’ibinyobwa n’ibiribwa by’umwimerere, muri iyi EXPO igiciro bagikuyeho 4% ngo ubashe kwihahira. GLOB#ONE nibo bonyine bafite ibyo kunywa bigufasha kugarura imbaraga byitwa Robust ndetse n’ibisuguti by’ubwoko bwinshi. Aho GLOB#ONE muri EXPO 2013 uhageze anezezwa no kubona ibinyobwabyinshi cyane […]Irambuye
Expo yatangiye, abayigana bakenera kwica isari n’inyota, Agence Pub irahari ngo ibikemure. AGENCE PUB isanzwe ikorera i Remera ibijyanye na Resto-Bar, yarebye uburyo yafasha abafite ibyo bakora muri iyi Expo ndetse n’abaje kwihahira, niko guhita ifata umwanzuro wo kwitabira iyi Expo 2013 ngo ikemure iki kibazo. AGENCE PUB muri iyi expo irakwakirana ubwuzu, ufite ibyo […]Irambuye