Digiqole ad

The Ben, Meddy na K8 bakomereje ‘Ndi uw’I Kigali Tour’ mu mujyi wa Oklahoma

Abasore bagize itsinda rya ‘Press One’ babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika The Ben, Meddy na K8 Kavuyo, nyuma y’uko bakoreye igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona tariki ya 5 Nyakanga 2013 bakomeje kuzenguruka Imijyi itandukanye baririmbira abakunzi babo ubu noneho bageze Oklahoma.

The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bakomeje kuzenguruka mu Mijyi itandukanye mucyo bise Ndi uw'i Kigali Tour
The Ben, Meddy na K8 Kavuyo bakomeje kuzenguruka mu Mijyi itandukanye mucyo bise Ndi uw’i Kigali Tour

Ibi bitaramo byo kugenda biyereka abakunzi babo barabikora mucyo bise “Ndi uw’i Kigali Tour”.

Mu kiganiro na UM– USEKE, The Ben yatangaje ko biteguye icyo gitaramo.
Yagize ati “Mu by’ukuri twiteguye neza kuzashimisha abakunzi bacu bari Oklahoma, kuko igitaramo cya mbere twakoze ntabwo twari tuzi ko cyakwitabirwa n’abantu bangana n’abaje, byatweretse rero ko dufite abakunzi benshi ahantu hatandunye akaba ari nayo mpamvu twiteguye kuzashimisha abazaza”.

Icyo gitaramo giteganyijwe kuzaba ku itariki ya 3 Kamena 2013, ubusanzwe aba basore babarizwa mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bakomere cyane kdi batsinde

  • Yea’ is so good but it should be further better’ focusin’ on the nativeland! bkz u’ar of kigali”

Comments are closed.

en_USEnglish