Digiqole ad

Tugane tukwamamarize muri EXPO 2013

 

Buri mwaka Urugaga rw’Abikorera rufatanyije na Leta y’u Rwanda rutegura imurikagurisha rihurirwamo n’abantu batandukanye, baba Abanyarwanda cyangwa abaturutse mu mahanga, ushoboye kuhagera arihahira ndetse agataha anezerewe, gusa hari n’abaseta ibirenge mu kujyayo cyangwa ntibirirwe bajyayo kuko baba batazi neza ibi muri iyo Expo.

Ikirango cya UM-- USEKE
UM– USEKE turahari ngo twamamaze ibikorwa byawe.

Uyu mwaka ntusa nk’iyawubanjirije kuko  twaborohereje cyane. Ubu noneho uzajya mu imurikagurisha uzi ibyo ugiye kwiharira, uzi aho uri bubisange, uzi ubwiza bwabyo, uzi ibiciro byabyo, ndetse yemwe ushobora no kuganira na bene imari, ukishirira amatsiko kubyo ushaka kugura byose.

Kuri uru rubura twabashyiriyeho rwitwa www.expo.umuseke.rw murahasanga abantu batandukanye bamurika ibikorwa byabo, bityo muzabashe kwihitamo ibibabereye n’ibibanogeye mutavunitse nk’uko byajyaga bigenda.

Ubu buryo bwiza twabateganyirije kandi buzafasha ba nyiri ibikorwa kugaragariza abakiliya babo ibyiza byabo, ibi bikazagera ku baba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Nta gushidikanya uyu ni n’undi mwanya mwiza cyane wo kwamamaza ibikorwa byawe kuri uru rubuga rusurwa n’abantu basaga ibihumbi 75,000 ku munsi.

Niba nawe utarutugana ngo turangire abakiliya bawe aho bazagusanga, ibyiza ubahishiye, n’aho uzaba uherereye muri EXPO 2013 wacitswe, twegere tukubere umuranga bityo ibikorwa byawe byamamare, kandi ntuzuyaze kuko  ibiciro byacu bidakanganye namba.

Duhamagare kuri telefoni yacu 0783329801 cyangwa 0788772818  tugufashe. Twandikire kandi kuri email yacu [email protected]. Kuko n’ikoranabuhanga ryoroheje ibintu wanatwandikira ku rubuga rwacu rwa facebook rwitwa Umuseke cyangwa ku rubuga rwacu rwa twitter@Umuseke.

Ibyo n’ubikora turahita tukugeraho, tukubwire uburyo tukwamamariza ahabigenewe hano kuri Expo.umuseke.rw ubundi ibikorwa byawe bigere hose.

Dufite ikipe y’inararibonye mu kwamaza ziteguye gukorana nawe kuburyo benshi bazasura stand yawe muri iyi minsi 15 yahariwe kumurika ibyawe byose uko bigana.

Ikaze iwacu.
Ikaze ku  Umuseke.rw.
Umuseke ntutambike utaratugeraho. 

0 Comment

  • Ni byiza cyane. Ahubwo mubishoboye namwe mwagira stand muri expo ku buryo ba rwiyemezamirimo bitabiriye expo bababona ku buryo bworoshye mukabamamariza. Murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish