Rucagu arahakana inyandiko igaragaza urwango yanga Abatutsi
Nyuma y’uko kuri internet hakwirakwiye inyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyakwirakwizaga urwango mu banyarwanda “Kangura” cyo 1993, igaragaza uburyo uwari Depite Rucagu Boniface yanga Abatutsi urunuka, ibi Rucagu avuga ko ari inyandiko zanditswe n’ubuyobozi bwariho kugira ngo bumuteranye n’abaturage bari bamukunze cyane.
Mu nomero ya 46 y’ikinyamakuru Kangura, hagaragaramo inkuru ifite umutwe w’amagambo ugira uti “Depite Rucagu yatwandikiye, Tugerageza kumenya ubugome n’amayeri y’abatutsi, umututsi umuvura ijisho ryamara gukira akarigukanurira.”
Mu kiganiro Umunsi ukeye cyo kuri City Radio cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24 Nyakanga, umuyobozi w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface yisobanuye kuri iyi nyandiko.
Rucagu yatangiye yibutsa Abanyarwanda kurandura ingengabitekerezo bakayitwika burundu kuko ingengabitekerezo ariyo yatumye iyi nyandiko yandikwa.
Rucagu avuga ko kuba iyi nyandiko yasakaye kuri internet bitamutunguye kuko n’ubundi yagiye ayibazwa kenshi.
Urugero ngo ni igihe yagirwaga Perefe wa Ruhengeri no muri Gacaca ariko kuko yari yarabihakanye FPR itaranafata ubutegetsi, akayivuguruza ngo byagiye bituma ahantu hose atsinda.
Rucagu kandi avuga ko icyo gihe atabihakanye kuko yifuza ko inkotanyi zimubona neza cyangwa ikindi cyose, ahubwo ngo ni uko iyi nyandiko itahamanyaga na kamere ye n’imiterere ye.
Ati “Iyi nyandiko yasohotse FPR itarafata ubutegetsi twari tukiri mu butegetsi bwa Leta yavuyeho y’abicanyi, iyi nyandiko yateguwe n’agatsiko k’abapower bo muri MRND (Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Dévelopement) na MDR(Mouvement démocratique républicain ).”
Impamvu iyi nyandiko yanditswe ikitirirwa Rucagu
Rucagu mu kwisobanura yavuze ko icyo gihe yari afitanye ibibazo bikomeye n’abanyapolitiki bo muri MRND, bapfa ko yari asigaye akunzwe cyane mu baturage ba perefegitura ya Ruhengeri.
Bagira impungenge ko yazakundwa n’abaturage kuruta abaminisitiri babo n’abanyapolitiki babo baturuka muri ako gace.
Nyuma ngo baje kumusaba ngo ajye muri MDR aranga, bagira impungenge ko batazabona abayoboke benshi muri ako gace niko gushaka uburyo bwose bwo kumusebya mu baturage.
Agira ati “Intandaro yo gutangaza ibi, ni igitero cyo ku itariki ya 8 Gashyantare 1993, ubwo FPR yateraga igafata igice cya Buberuka(niho yari atuye) n’igice kimwe cya Ruhengeri.”
Icyo gihe ngo yahamaze nk’ibyumweru bibiri, abonye atazabona uko ahungana n’imodoka arayisiga, aza mubaturage n’amaguru kugera i Kigali.
Muri icyo gihe yari muri Kigali FPR Inkotanyi yakoranye inama n’abaturage bamuvuganira neza ku Nkotanyi.
Nyuma Rucagu asubira kuzana imodoka ye, agarutse muri Kigali babifata nk’igitangaza kuba yagiye mu gace nk’Inkotanyi akagaruka, ariko kandi bibabaza n’abayobozi nkuko yabisobanuye.
Ngo icyababaje abayobozi ni uko yari asanzwe akundwa n’abaturage none n’inkotanyi bikaba bigaragara ko nazo zamwemeye, bityo bagira impungenge ko ashobora kuzajya muri guverinoma y’inzibacyuho.
Rucagu avuga ko bahise bandika iriya nyandiko kugira ngo bamwambike icyasha kuko umuntu ufite icyo ashidikanywaho atari yemerewe kujya muri iyo guverinoma.
Ati “Nagize ipfunwe ry’ukuntu abatutsi n’abandi bantu tuziranye batari intagondwa bari basanzwe bazi ukuntu nitwara babyakira, nahise mbivuguruza nirengagije ukuntu intagondwa zarimo zinshimira zimbwira ngo wazibwiye, wababwiye, n’amashyi n’impundu bambwira ngo wakoze cyane ubaye intwari turakwemera.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kubivuguruza, ibitangazamakuru bitandukanye byahise bitangira kwandika bivuga ko Rucagu yabeshyewe.
Rucagu avuga ko umuyobozi wa Kangura, Ngeze Hassan yaje kumusanga kuri CND (Ingoro y’inteko ishinga amategeko ubu) amusaba imbabazi ariko Rucagu amubwira ko kugira ngo amubabarire ari uko avuguruza inyandikoye akavuga ko yamubeshyeraga.
Ngeze amwemerera ko inyandiko yari yasohotse mu nomero ya 46, azayivuguruza mu nomero ikurikiyeho ya 47 kandi arabikora.
Gusa ngo ubwanditsi bw’iki kinyamakuru ntibwemeye ko aribwo bwabyanditse ariko kandi ntibwanagaragaza aho bwayikuye, uretse ko ngo bavuze ko babikuye mu iposita kandi babibeshyuje kuko byarakaje abasomyi babo.
Rucagu aravuga ko umuntu wakwirakwije iyi nyandiko ku mbuga nkoranyambaga azi neza ko yayihakanye ikimara gusohoka afite ikindi agamije ariko nanone akibaza impamvu ayisohoye nyuma yo kubona ko ashyigikiye ubukangurambaga bw’uko abahutu basaba imbabazi abatutsi kubera abahutu bakoze Jenoside mu izina ry’abahutu.
Photo/internet
Vénuste Kamanzi
UM– USEKE.RW
0 Comment
Rucagu rwose icyo yakoze ni ukuyoboka,ikindi nuko ashyikiwe naho ubundi arajijisha nibamwitondere ahubwo atangiye kugusha u Rwanda mu bihe twaciyemo.
Hahahahaha!!
MUREKE RUCAGU YIGENDERE NEZA ATANDURANYIJE CYANE NKUKO(CHANT DE RUGAMBA ),burya”amacumu y’inda ntashira igorora”none se ko tumuzi ko nta mwana ariza yabura gutakamba!!!
Ariko uyu musaza yaretse nyine kugenda yanduranyije n’abaturage asaba ibyo azi ko bitashoboka.Nasabe imbabazi we wari umuyobozi muri MRND kuko ntanubwo agaragaza ko haricyo yakoze ngo yamagane ingengabitekerezo icyo gihe. Ariyibagiza se ko twibuka abanyarwanda bapfuye muri Nyamugari kubera gusa ko bari muri MDR yari itangiye kurusha MRND ingufu iwabo wa Rucagu? Azasobanure abishe abo benewabo.Uriyibagiza ko Habyarimana nawe yabonye ko ukabije kumuteranya na opposition akakwigarika?
itonde biracyaza mzee!
Ariko Rucagu mwamuretse ra, ko ibyaha byose Leta yabimuhanaguyeho, mukaba murega uwo muregera, mwabivuyeho? Uretse nawe, abakoze nk’ibyo yakoze bahindurirwa amamodoka buri myaka ine ava mu misoro ya baturage barira ni bangahe? Ni mumureke rero, uko niko politike zikinwa, hagowe abo batikanga ko bagira icyo babatwara nkanjye!
hoya urabeshya politiki si uku zikinywa. politiki nziza ni ishyira umuturage imbere naho iyi ya rucagu yo gucagura abanyarwanda siyo.
none se Bonifasi we reka nkwibarize, watwereka no 47 ya kangura ngo turebe uko wabeshyuje? waba se waranabeshyuje, watwereka ikirego watanze mu nkiko urega kangura ko yagusebeje? niba udafite ibi bimenyetso, ndagutangariza ko nta nimbabazi uzahabwa mu mitima y abo wahemukiye kandi ugihemukira nanubu. uwo muzadealinga ni shitani wenyine, ni akazi kawe sha
Hahahaha uwo musaza, ati ni cibi cacu mwa! ahandi ati, niwe gusa PK dutora, azabura hose mba ndamacinya abure intama ni ibyuma, natagarama…!!!! akazana indirimbo zijijisha ngo yamaganye ingenga bitekerezo ya genocide…ngo yakinye politike. Ico nzi co nuko Inkotanyi utazibesha kabiri
Vuguziga yabibwiwe na Vuguzigira yuko BAVUGILIJE yumvise babivuga.
Niba BAVUGILIJE yarumvise babivuga bishobora kuba ari impuha cyangwa se ibanga bamenye.
Ariko Rucagu waretse ko nawe umunsi wawe uzagera.Ingoma zose wariye kandi buri imwe uyiteranya ku yinsi bitewe n’aho ufite amaramuko uziko hari abakwibuka tukanga Politiki niba ari uko ikinwa mubinyoma gusa.None se wowe ubwawe iyo wiyemerera ngo”twari tukiri mu butegetsi bwa Leta yavuyeho y’abicanyi”,igihe utitandukanyije nabwo uba uri iki?Emera usabe imbabazi z’ibyo wakoze naho kuvuga ko uzira “ubukangurambaga bw’uko abahutu basaba imbabazi abatutsi kubera abahutu bakoze Jenoside mu izina ry’abahutu”,Ni ikindi uzabazwa kuko wakabaye uzisaba wowe bitewe n’ibyo uzi no kuba warabaye mubutegetsi mwicaga none ukaba ushaka ko Abahutu bose baguherekeza mugusaba imbabazi no kwibagiza ibyo n’ubutegetsi warimo mwakoze dore ko udatinya kubwita ubw’abicanyi.Nawe wari we rero igihe utagaragaza na hamwe ko witandukanyije nabwo .Ndahamya ko n’ubundi bwazajyaho muri uru rwanda nkurikije uko nduzi uzahindura Imvugo.WAGABANYIJE INDA KOKO Ukareka kuba indyarya na Gacabiranya bigezaho!!!!
Rucagu ati “ubuyobozi bwariho ni bwo bwanditse inkuru”,kandi ubwo buyobozi wari uburimo.Ati “Yasohotse FPR itarafata ubutegetsi twari tukiri mu butegetsi bwa Leta yavuyeho y’abicanyi, iyi nyandiko yateguwe n’agatsiko k’abapower bo muri MRND (Mouvement Républicain National pour la Démocratie et le Dévelopement) na MDR(Mouvement démocratique républicain ).”
Mwe muzi amateka MRND power yabagaho.
Icyakora mubisobanuro byawe harimo ukuri ko kuba warabaye muri Leta y’abicanyi ndumva nta kindi warenzaho.
Mwabonye umuntu wivugira uhari? Murazi mwese icyivugo. Iyo abantu bataramye, cg baganira bishimye barivuga. Rucagu rero mu gukubita inkoro hasi yivugira boss kandi ahibereye nkaho we atazi kuvuga. RUCAGU yishakira amasaziro meza ni mumurekere imbehe. Kandi igitangaje , ubu abantu bavuga ububi bwe, gacaca yarabivuze ntibyemerwa, nyamara aramutse agize intege nke agahunga, ibinyamakuru byose byarara bimwanditse. Mwese ntimwabonye ibya MUKEZAMFURA? baravuuuuuuuuuuuuuuuuze barananirwa kuko baje kubona ko ba nyakubahwa batabyitayeho. Amaze kurenga umupaka bati MUKEZAMFURA ari muri ba ruharwa. Mureke akanwa rero Rucagu yirire na Rwarakabije ari kuntebe. Amaherezo nimwe mubaviga bizajya bigaruka.
Azabanze asabe imbabazi ko ari mubashinze Radio Rutswitsi yagize uruhare mu kurimbura abacu, maze abone kwitwaza izina ry’abantu muri rusange ngo basabe imbabazi. Ibyo ni ukwikuraho icyaha ukagisiga abantu benshi kugirango bazajye bavuga bati Bose ni abicanyi!
Gushinga Radio ntibivugako uzakontorola abayikoraho bose n’ibtyo bavuga. N’izi zashinzwe ubu, abanehsi bazishyizeho bagamije ubucuruzi, ariko ntituzi ako zizatuzanira imbere aha.
Ahuuu!!! Twese abazi uriya musaza twibazaga iby’iriya nyandiko tukibaza niba ibihugubkiyoborwa n’impumyi zigabira abagome bikatuyobera. Nta kuntu umutoza w’intore yaba afite icyasha nka kiriya twabonaga muri iriya Kangura no 46. Mzee turagushyigikiye kandi Imana ikomeze iguhe umugusha. Nibishoboka ibi bisobanuro bizakwirakwizwe mu binyamakuru byose,ndetse n’iyo kangura irimo inyandiko ivuguruza iyo muri no 46 ikwirakwire henshi, bareke gukomeza kugusebya Musaza.Abantu tugomba kumva ko abakoraanye na Habyara bose atari abicanyi. cyane ko Rucagu we noneho yanabigaragaje akiri muri ubwo butegetsi.Ntabwo yashakaga imbehe y’inkotanyi rero kuko atari azi ko zizatsinda.
Rata Rucagu ikinyoma cyiza ni igisa n,ukuri. Nta ka kopi wasigaranye ko kuvuguruza iyo bise ibaruwa yawe ngo ukomeze utwiragirire?
Erega isi yose izi uburyarya bw’abamushyigikiye, uyu mugabo hari byinshi yafashijemo Inkotanyi birenze uko abandi tubyumva, kandi niyo yaba yarabyanditse niko systeme yakoreragamo yabisabaga, buri ngoma hari amahame iba ifite utayakurikiza cyangwa waba neutre ukaba ubaye umwanzi w’igihugu, ibyo rero ndumva tutabimurenganyiriza, yewe nibi yirwa akora yamamaza FPR na bwo bibaye ngomwa na yo ikava ku butegetsi (sibyo nifuza) abaza na bo babimubaza cyane , uko rero niko politique ya Africa iteye kandi kuzahinduka bizafata umwanya.
n’ibi ni ibigaragaza ko tukiri mu bibazo byo kutamenya ubwigegenge bw’ibitekerezo by’umuntu n’uburenganzira democratie iha umwenegihugu cyane nk’umuntu wari Depité.
Yeweeee! Iyo nyandiko maze kuyisoma iteye ubwoba, irahembera urwango pe. Ahubwo ni nk’iya Mugesera Leon, barakoranaga tuu!!
Rucagu barakurenganya, ntacyo wakoze kidasanzwe, bose ni ugushaka imibereho.
ariko se mu bareke birire ku leta zose sha kuko ni benshi cyane bafite casse nk’iya Rucagu,nge abo nzi cyane kandi bakoze ubwicanyi ni Rucagu,gatsinzi intwaro yatanze muri Eso no muri camp ngoma nge nari nihishe kuri prefecture ya Butare rwose we naramwiboneye n’amaso yange,reba Rwarakabije aho yari atugejeje mu ntambara y’abacengezi;urebe Mukezamfura wahunze Igihugu nawe wabanje gutamiraho kuri iyi leta,yewe muge mushimira iyi Leta kabisa ntacyo itabakorera wagirango ni ukubahembera ibyo mwakoze mutumaraho imiryango.erega turabizi niyo musaba imbabazi muba mujijisha uretse ko nta nicyo bitubwiye rwose abacu bibereye aheza.ariko Rucagu rwose age areka kwiyoberanya bigeze aha.
Nabo bagomba kubazwa ibyo Bakozwe kowumva wabiboneye namaso Yawe ni danger ibi ????
ariko mwe muravuga byibura abakoresheje umunwa naho gatinzi Watanze intwaro zirimbura abatutsi ??? Niwe mubi kuruta rucagu.
Nibakureke Mzee , biguhimbira ibyo utakoze kuko akuje umutima gasesekara ku munwa. Bababajwe nibyo ukora ukanerekana ukuri cybyo ko ariko ubyemera utitaye kw’itrabwoba bw’imburi n’ubuhanura binyoma.
Komera ku muheto.
Hahahahahahaahahahahahah!!
Koko ngo akabi gasekwa nk`akeza. ngaho da, ngo rero uyu nasabe imbabazi ku rwego rumwe n`urubyiruko ngo rugendan ipfunwe ry`ibyo ababyeyi babo bakoze kandi urwo rubyiruko rurarabibategetse!!!
Sinarwanya uwiyumvamo inkomanga kandi akumva agomba gusaba imbabazi yaba yarakoze icyaha cyangwa atagikoze, yba azisaba ku bwe cuangwa kubw`abo mu uryango we bagikoze, ariko ubundi icyaha cyagombye kuba gatozi cyane cyane nka kiriya cya genocide dore ko kuva na kera ngo ” nta muryango uburamo ikigoryi!” ababaye ibigoryi bakiriho bagombye kwisabira imbabazi bakazisaba abanyarwanda bose ndetse by`umwihariko bakazisaba abo bahemukiye.
Iriya nyandiko Rucagu ari guhakana narayisomye kuva kuri a- z maze ndumirwa nkurikije ukwishongora aba afite nyamara nta wuzi ibirwanira mu mtima imbere. Gusa imana yagize neza kuko nta wupfa kumenya ibirwanira mu mutima w`undi.
Icyo nemera cyo ni uko niba iriya nyandiko umugabo bita Tom Ndahiro atari ayifite buriya yamaze kuyishyira muri dossiers ze a garder jalousement!
Inyandiko nk`iriya niyo yahereyeho agaraguza agati uwayoboraga abadepite Alfred Mukezamfura kuri stade i Nyamirambo imbere y`imbaga ku byo yari yaranditse mu mvaho mbere y`uko genocide itangizwa mu bukana bwayo!
Ngira ngo aha niho uduserukira muri IBUKA Dr Dusingizemungu yaheraga arwanya abashaka gushora ngo urubyiruko- hutu cg se abahutu bose mu gusaba imbabazi kandi bose batishoye muri buriya bwaicanyi.
None se niba iyi nyadniko Rucagu yanditse . Though he is denying it- ari iye koko, ukongeraho no kuba yari mu bagize uruhare mu ishingwa rya RTLM ko kuri liste yabo nayo ayigaragaraho, ubu ahubwo ntari ku rwego rumwe na mugesera niba atamurushije n`ubukana??
Rwanda ndagukunda ariko ibikuberamo byubakiye ku nda , gushaka icyubahiro, gusuzugurana, ndi igabo n`ibindi byinshi bigatuma nibaza byinshi!
Sha uwakubitira imbwa gusutama…..
sha amagambo yawe uwo uriwe wese uvuze ukuri,ngiki ikintera ubwoba muri politiki,none se abantu bazajya baba ibijunjame kumyanya bariho byo bazakora iki?bazahinduraiki se?ko noneho dusigaye duhinga umuhigo wawuhigura ntamahame ngenderwaho utanga cg ngo utange urugero?ibi ni iyobera wamugani wa padiri…
erega bavandimwe,wamugani wa kalisa uko niko kwarukuri kwe nyine ntaho yabahishe,kdi abantu bamenye isomo,ubu noneho abize twabaye benshi ntabyabindi ngo kwanaka harangije agahungu cg agakumi,za minisiteri nibigo bikakwandikira biguhatira kuza gukora,hakorwaga choice yawe bitewe naho wowe wumva ukunze kdi hari umugati,kubona rero umwanya ukawigiraho akamana na akarima kigikoni sbyo turimo muriyi visiyo..ubaka igihugu kdi wibukako na auditors na Minaloc akari kera bazakubaza ibyo wakoze bitinda bitebuka,dossier ntisaza,inyandiko ibaho iyo ibitswe neza,ubu nonehop ikorana buhanga mwiterambere ryo ni danje na phones zifata amajwi,yewe ibibyo ndabona ari inyigisho kuri bamwe,igihe kirageze wamugani,ese koko,niba hari uduseke tugipfundikiye kuri benshi birirwa bivovota hanze aha,nibimodoka bya ndakumirwa mumihanda,kumatele na radio babeshya abanyarwanda,batoneka nibikomere byabenshi,mana y’irirwa ahandi..ababishinzwe mutegereje iki?
jyewe kubwanjye,aho gukomeza kubeshya abana babanyarwanda,baruma bagahuha,mwababajije ko hari benshi hanze aha kdi binararibonye bize kdi bafite ibitekerezo byubaka,kdi batarunze icukiro nubwo ngo ryeraho igitoki kiza akawamumama wavuze ijambo”ariko kdi ryakwera igitoki ngo riranga rikanuka ahuum” nibareke gukomeza gutwikira ayo macukiro babarutse uwemera kuruka ibyo bisibanira mumutima we aze agumane nabandi twubake urwatubyaye,ariko dicour nziza,kwitaka byahatonahato bidaturutse kumutima mbese bishingiye kunda abo ntitubashaka murwanda rwacu,dukeneye igihugu gishya kdi kidafite abahekenyera iryinyo kurindi,
ariko kandi ubwo nitutirengagiza ibyahise aba bose baritaba ubutabera,kuko nunyuzamo amaso urasanga bose ari bamwe,arko se kdi ko murwanda twifitiye umusaza ukunda abajeni,kdi nubundi abajeni babarirwa hagati ya 1-35years,kuki igihugu kitayoborwa nabo bajeni badafite ibyo babundikiye,kabila nabandi bagiye kubutegesti bafite ingahe puu ntihayobora imvi,cg ngo nabayeho mugihe cya baso,cg ngo bavomesha akabindi ahubwo ibitekerezo nubundi abanyarwanda barakamaze ngo ntamukuru uhanura nkumuto waribonye.
bayobozi mwakunze mu rya papa,uyu mukambwe wihaye imana rwose nusoma iyi nkuruye urasanga ibi byose no gutegura ejo heza byamarwa no guaha akazi abakiri bato batubakiye kunzigo namahame ya ba sekuruza cg ibisekuru byabo.papa yanga abadaha akazi abajeni…..”iri jambo bantu mufite utuzi munshingano muryibazeho,koko nibwo tuzaba dutegura ejo heza hatarimo urwango,no kwirinda kuzabazwa byinshi,ko intoree zihari??arko bigenzuku ndabona itorero rasubirwamo ndetse hagasuzumwa namagambo yagiye akoreshwa cyane mugutoza kkuko aruko biri uyumusaza yaba yaragiye akagobekamo twibwira ngo ngaho nintore nkuru.
reka ndangize abafite ubusembwa nibaze nabo babazwe dukenye amahoro,ibyo kwirirwa ducukumbura,ibyo biratudindiza,uwubaka niyubake,turahari twiteguye gukorera igihugu,ntawutanga icyo adafite, dushyireho abadafite imiziro,naho abo bose usanga muri office kuberako ubazi nabo bakuzi bagatangira kukubwira ngo dufite akazi kenshi wihangane dore service card uzambaze ejo,uze agatangira kurakara warusanze aseka,nibindi.. nibihangane ikinyoma ntikicazwa kuntebe 2times,
nabandi bafite ibyo bibyimba munda bumve
murakoze.
duharanire kwigira twiyubakira igihugu..
RUCAGU AHUBWO NI UMUGABO cyane, kubona yaratinyutse kuvuguruza iriya nyandiko muri biriya bihe? None se inyandiko yarikuba ariye , akayivuguruza kubera izihe mpamvu niba yarakeneye kuyirisha.
MUMUFASHE HASI.
Rucagu ndamwemera ni umuntu ureba kure , we akurikiza ukuri; niwe munyapolitique wandikiye sindikubwabo mugihe cya genocide amusaba guhagarika ubwicanyi (genocide), muragirango agire ate mwa bantu mwe…. Inyandiko mumushinja yarayivuguruje mbere yuko n inkotanyi zifata ubutegetsi murashaka akore iki? Ahubwo we situation ayikorera analysis akagira icyo akora ni umuntu w umugabo
rucagu mumureke azi politique , umuntu wandikiye Sindikubwabo guhagarika ubwicanyi muri 94, na Kangura yari yaramusebeje ko yanga abatutsi yarayisubije abihakana kandi inkotanyi zitarafata ubutegetsi, nimushake ibindi muhimba naho ibyo byo sibyo
Aliko niba uwo musaza ibyo yaranabyanditse(usibye ko ntabihamya neza) yabisabiye imbabazi. Hari n’uwo mbonye yanditse ko uyu musaza yagize uruhari mu gushinga radio rutwitsi(nkeka ko ubwo ari RTLM). Niba ari byo birahagije nabyo kugirango RUCAGU asabe imbabazi, kandi yarabikoze ngira ngo mwaramwumvishe. Ikibazo gusa ni ukumenya impamvu yaba yarazisabye abicishije ku bwoko. Ikindi ni ukumenya nibayarazihawe.
ibi ndabona ntacyo bimariye abanyarwanda
niba wari umuyobozi (depite) muri leta y;abicanyi nk’uko ubivuga wowe ubwo wari iki?
wari nkabo.n’ubu zihinduye imirishyo wahindura imvugo.
niko zitambirwa!!! nibakureke wibereho Imana niyo mucamanza w’ukuri Izabikubaza
Mwabagabo mwe ntago mworoshye mwese mubitekerezo muri ingenzi kabisa muri kubaka igihugu cyanyu mukomereze ho mwese kubitekerezo mutangaaaaa
kanndi kandi sha reka mbabwire mwa bantu mwe icyo mutazi… buriya rucagu agiye mwababara!!! nge rwose sinzi nibayarushe cyangwa yarahemutse ntababeshye keretse ngendeye mu kigare nah’ubundi rucagu ndamwikundira no kumureba kuri televziyo yizihiwe!!! nta muntu waryoshya nka rucagu iyo aciny aakadiho yizihiwe!!! nuko mutazi ukuntu yaduhaye ibigori I musanze muri 2004 ingando zirangiye!! rucagu ndakwemera ureke babandi ngo nta murozi wabuze umukarabya!!!
Numva Rucagu yabwira bariya bakiri bato uko bakinaga izi Politiki, n’uko byaje kugenda ngo bamwitirire iriya nyandiko! Ubundi se yari murihe shyaka?! Nzi ko yari umudepite wa MRND! None arashaka gushuka urubyiruko ngo basabe imbabazi! Yahamagaye abakuze nkawe basangiye ingoma zose bagasaba imbabazi da?!! Dore murutse muhe Links yireguze!
http://migs.concordia.ca/links/documents/KANGURA_47-August_1993.PDF
http://migs.concordia.ca/links/documents/KANGURA_46-July_1993.PDF
njye narumiwe
Bavandimwe nkunda
musenge kuko Imana
niyo ishobora byose, izi imvano n’impamvu
y’ibibaho byose kd izadukorera ibikomeye,
iturinde iduhe kuramba ititaye ku makuba
yatugwiriye mubihe bishize.
Murakoze
Ariko se rucagu muramushakaho iki ko agomba kurya n’abandi bariye? Mujye mureka barubanda rugufi tuhashirire n’aho ubundi nta mukungu byina nabi.
ndabona ahubwo hakwiye imbabazi rusange kuko kubabarira abakire gusaaaaa….rwarak…gats…. muk…reka nceceke ariko n’ubundi nta gitangaza kuko ingoma itababarira ntiramba!!
Ariko ababeshyi burya ntimwihishira koko….. Niko simwe naherutse mubeshya abanyarwanda n’isi ngo nta moko akiba mu Rwanda?!?!?!?!?!?!???
Ubu se muyagaruye hashize imyaka ingahe ko mutumye imicuko iyoberwa icyo kinyarwanda muri kwanjwa ngo muravuga?!?!?
Nyuma yo kumva ikiganiro imvo n’ imvano; umwana wanjye yambajije kumutandukanyiriza ABAHUTU N’ ABATUTSI…… Mbura icyo mubwira….
Harya ngo iki?!?!?!?……. Reka dutegereze ya mizero mahire…. naho mwe ni mwikinire ibyanyu
Rucagu rwose njye nkuzi muri Komini Nyamugari muri 93 waraje usanga burugumestre UWURUKUNDO aduhondagura ngo turi abatutsi ngo nitwe twafunguye gereza ya Ruhengeri muzabaze umugabo witwa Kabirigi.ntiwahageze se wakoze iki ngo udutabare?, icyakora wazanye amata ijerekani yanyoye bande se mama cyangwa wayihaye bande? wabujije se uwo mugabo kwica inzirakarengane iryo ni ihurizo nguhaye kandi nari mpari ndi inkumi isabwa ariko nahunganye robe de nuit ubu mfite imyaka 46.
ariko ibitekerezo nkibi bizageza ryari koko ese kuba muri gouvernement irimo abishe bivuga ko nawe uri umwicanyi? cg uwari uyirimo wese kuba ntacyo yakoze nuko atakiriho tukaba twumva amateka ye gusa sinumva impamvu rucagu yabaye ikibazo kubyo yiregura kuko nubundi abo twita babi sibo babi ahubwo ababi ntitubamenya mujye mutuza twese turi mwisi ntawe nshinja nanuwo mburanira ariko ukuri ni uko umuntu yivugiye cg se uwamubonye akora ibyo nawe ngo anyomoze azigaragaze
Tandukanya ibintu we Anny!
Kuba muri gouvernement y`abakoze ubwicanyi ntibivuga ko uyibayemo wese ari umwicanyi. Case ya Rucagu irihariye kuko ibivugwa bifite facts, bishingiye ku nyandiko yiyandikiye-bien que ari kuyihakana by`amatakirangoyi- n`ibivugwa kuri RTLM byamye bivugwa ko abashinze RTLM nabo bashinjwa mu bashyigikiye ishyirwa mu bikorwa rya Genocide kdi agaragara kuri liste. So, irinde amarangamutima ku bwawe usome iriya nyandiko yo muri Kangura nk`uko bayivuga ureke kurenganya abatanga ibitekerezo. “Les paroles s`envoles mais le ecrits restent” , Gusa ubu kubera iterambere muri ICT meme les paroles ne s`envolent pas.
Ararengana ahubwo n’intwari reba inyandiko yahise yandika avuguruza abamubeshyeye mwabisanga kuri internet.
KANGURA no 47, Page 3-4
BAMWE MUBASHYIGIKIYE KANGURA BARAGIRA ICYO BAYINENGA MU NYANDIKO ZAYO ZIMAZE IMINSI ZISOHOKA.
KANGURA na RUCAGU.
Ngo udakora ntakosa. Kandi hakosa uwakoze. Ubutwari bw’umuntu bukaboneka mu kwemera amakosa yakoze. Ubuhangange bukagaragarira mu kwemera amakosa yakoze. Ubuhangange bukagaragarira u kwemera kwikosora.
Mu minsi ishize, hari inyandiko zagiye zisohoka muri KANGURA zitashimishije abayishyigikiye. Zikimara gusohoka, twabonanye n’abantu banyuranye bateye Kangura inkunga kuva ikivuka. Kugeza ubu batubwira ko batishimiye inyandiko za Kangura zakozwe ku buryo bukurikira.
– Muri Kangura ishize mwasomye ahari handitse ngo “DEPITE RUCAGU YARATWANDIKIYE”. Iyo nimero ikimara gusohoka, Depite Rucagu yegereye abashyigikiye Kangura, ababwira ko yababajwe n’iyo nyandiko yamwitiriwe. Ko abayohereje bari bafite inyungu zabo bashakaga kugeraho. Dore ko Rucagu yemeza ko yoherejwe n<abo asanzwe azirana nabo bagira ngo bamuteranye nk'uko bakunze kubikora.
Kangura yabonye ite iyo nyandiko?
Umukozi wacu yasanze mu iposita dufatiramo ubutumwa inyandiko iherekejwe n'ifoto ya Rucagu, iriho na sinyatire yitiriwe Depite Rucagu. Iyo nyandiko igeze aho dukorera dusanga ikwiye gusohoka kuko amakuru yari arimo twari tuyakeneye icyo gihe. Iyo nyandiko yahise yoherezwa kimwe n'izindi mu icapiro.
Mu gihe itarasohoka, naje kuva mu butumwa, nyibonye nihutira kubaza Depite Rucagu ukuntu yasinya inyandiko nk'iriya kandi ahagarariye abaturage bose. Nibwo ampakaniye ko atari iye. Asaba ko yavanwa muri Kangura. Iyo nyandiko isohotse, nibwo Depite Rucagu yaturegeye abasomyi bacu twubaha kandi badutera inkunga. Nabo batwereka ko bababajwe n'iyo nyandiko. Ndetse badutegeka gusaba Depite Rucagu imbabazi. Twagiyerero kumureba mu Nama y'Igihugu Iharanira Amajyambere. Hari n'abandi badepite barimo mwene KAYIBANDA G., Depite KAYIBANDA Piyo. Dusobanurira Rucagu uko inyandiko yatugezeho n'uko yasohotse. Tumusaba imbabazi. Nawe aratubabarira ariko adusaba gusohora inyandiko ikurikira yari yateguye atuvuguruza.
Dore inyandiko yasohotse yitirirwa Depite RUCAGU. Nyamara dusesenguye neza dusanga yaroherejwe n'abandi bantu.
RUCAGU rero ararengana siwe nyiri iyi nyandiko. Ni nayo mpamvu tumusabye imbabazi kandi yaratubabariye.
NGEZE Hassan
NIBA ARI BYO KOKO YABA ARENGANA DA! HABA KOKO HARABAYEMO AKAGAMBANE! EREGA IBY`IWACU BYINSHI BYAAMYE BYOROSWA URUJIJO! NTIBIZOROHA.
Sha mwagiye mwubaha abakuru babatanze kubona izuba?
Rucagu azasobanure ni impamvu yari mu bashinze Radio Rutwitsi (RTLM). Abisobanurire abanyarwanda bose.
Icya kabiri asobanure no bihe yari bubagize komite nkuru ya MRND , mu gihe abagogwe ,abanya-kibuye, abanya-gatumba , … bicwa. Ntagaragaze ko atabishyigikiye. Muri 1990 no bihe byo gufata abo bitaga ibyitso. Maze ibyo byose abisabire imbabazi ku mugaragaro.
muri rutsiro ntimwareba abize muri INES-RUHENGERI Nibo bakor MURI laboratoire ubwo MINISANTE IRABIZI Nonese niba ibizi ibikoraho iki ese Muri INES hari faculte ya Laboratoire medical nonese ko abo bakozi bakoze ibizamini bakanabitsinda ababahaye akazi bonibazima niba rusw itavugiriza irutsiro NIBA MUGIRA NGO NDABESHYA MUREBE CENTRE DE SANTE KINIHIRA,KIBINGO NA CYIMBIRI
iryo ni itiku
IHUNGA UMURIZO WAYO IGWA RUHABO.
ariko rwose narumiwe,ariko ko u Rwanda atari igihugu cyambere kigize amoko mwatuje? buri wese yemere abane n’ubuhutu,n’ubututsi bwe n’ubutwa bwe maze kandi buri wese arwanye ikibangamira undi maze turebe icyo muzaba,ubuse imyaka ngize ninde uzaza ku nkuramo icyo ndicyo?
mwibigira urwitwazo ubuhutu s’ikibazo,ikibazo n’urwango ruri mu mitima yacu inda mbi n’ibindi,……
nimudushakire copy yaho yavuguruje iyinkuru cg ikirego murukiko yatanze ko abeshyerwa bitari uko benshi bazagumana ingingimira ko akingiwe ikibaba.kuba yemera ko gvnmt yarimo yari iy’abicanyi nyamara ntayivemo akayiherekeza kugera kundunduro ubu ibyo avuga kuri benshi bituma agaragara nk’umu opportunist aho kuba umunyapolitiki
Ariko muretse n’ibyo bya kera uwitwa Rwarakabije si we wari uyoboye abatwikaga abantu mu mihanda ejo bundi cg uwitwa Ninja ntimumuzi siwe warasaga imodokari mu mihanda ejobundi.
Nimureke leta na politiki sha.
Uwarenganye ni umuturage.
RUCAGU mwana wa mama, gabanya amacabiranya dore umaze kurya ingoma 3, ejo utazavaho urya ideni ry’urupfu nka mucuti wawe Cacana. Gabanya amateka mabi uzasigira abagukomokaho, batazajya bakorwa n’isoni n’ikimwaro, aho bazajya bumva izina ryawe.
rucagu rwose sigaho,ushobora kwihakirwa bibaho,ariko reka gusiga abantu bose icyaha,kugirango ubone imbagaga ugenderamo ngo icyaha cyawe kitagararagara.icyaha ni gatozi,njye nari muto nibyo abahutu bapfaga nabatutsi simbizi , kandi abatutsi tubanye neza ,turigana duhurira ahantu henshi mu buzima busanzwe tugasabana,none ngo nuzavuka ejo azasabe imbabazi,please wikwigira umuvugizi wabantu njye mubo uvugira sindimo.
bavandimwe banyarwanda nkekako igihe tugezemo atari icyo gukomeza guta umwanya ku bintu by’amafuti!Ubuse turirengagiza ubushishozi bwa Nyakubahwa Paul Kagame we umaze iyi myaka yose akorana n’uyu musaza Rucagu!ubuhamya butangwa n’ababanye na Rucagu kuva akiri depite cg mbere y’aho kugeza ubu nabwo mbwatubera gihamya.uyu musaza yakoze byinshi byiza pee!dore link ya kangura Rucagu yahakaniyemo inyandiko yari yamwanditsweho:http://migs.concordia.ca/links/documents/KANGURA_47-August_1993.PDF
Mbonye comments zintera emotions, nanjye ngize icyo mvuga si bibi. Rwose Rucagu naramukundaga ariko aho imbabazi yagasabye we ubwe agashaka kuzihirikira ku bahutu, gusa narumiwe numva kuba akijya imbere y’abantu akavuga nabibaza abakoresha be !!!! Gusa birababaje ndetse cyaneee.Nari naravuye muri Politiki ariko nzayisubiramo maze nzashaka umwanya w’aho mbwirira ababishinzwe ko gukoresha Rucagu bayobye kimwe n’abandi nkawe kandi ko bitugiraho cyangwa bizatugiraho ingaruka mu miyoborere yacu,…………….
OYA peee ! sha urabeshya Rucagu we uzageraho ufatwe ,ngaho saba imbabazi nu bundi kowigize chef wa bahutu ,wirirwa ubatesha agaciro none se abahutu bo urabakunda ra ! sha amayeri yawe azashira agaragare wigize ikirumira habiri nako hatatu kuko yaba mu batutsi ntubemera yaba bahutu ntubemera mu byukuri uherereya he? Gusa kuki nta mututsi numwe wigeze urokora ra ! kandi wari mugatsiko nta naho bigaragara ko watanze igitekerezo kirwanya agatsiko mu gihe hategurwaga genocide byibura ngo babe barabikubajije cyangwa ubizire ,yemwe nta ni nama nimwe ya gatsiko ka MRND yigeze yirukanwamo ,ese ra hari abatutsi waburiye ko bagiye kwicwa ngo babe barahunze none se urahakana ko izo nama utazigeyemo ? Gusa babikubaze ikindi bakubaze nuko wirirwa wihandagaza kuri radoyo ngo abahutu bazasabe imbabazi abatutsi ,mbe ra abahutu bose mwabaga muri kumwe muri yo migambi cyangwa baragutumye ,gusa reka gushora bantu mubyo batakoze ,uzabibazwe weho nabo mwari mufatanyije ,nturi intumwa y’abahutu mzee .nabyo uzabihakana ,gabanya manyanga no kujijisha ,urababeshya da ,ndabona warabaye FPR mzee uzi kubeshya kandi bakemera ,gusa wibuke ko wahembwaga ayo mugatsiko ukayasangira na Famille yawe nta muhutu wahagaho kimwe na Bamporineza yakujijwe na mitsi ya batutsi bityo ise yaramuzaniraga nawe agomba kubisabira imbabazi ko yariye ibitaribye ndetse we agomba no kubisubiza da ! naho ubindi mwidushyira mu kigare mwabantu ,igihe ni ki ukabazwa ibyo wakoze nibyo ukora nibyo wirirwa uvuga ,gusa ukomeje kugawa
Ahhhh. ko mutnaga ibitekerezo byinshi byiza. Ndabashimye rwose. ubu twese twabaye bilingue, ababishoboye bazavuga indimi nyinshi kandi barye ingoma zose. utazabishobora azagende. mbona aribwo buryo bukoreshwa mu rwanda.
Rucagu…iby’akazi ni abireke cg se ahamagare kuri 9090 ni MIFOTRA mamukemurire iby’ubushomeri bwe n’undi wese wifitiye ibibazo by’umurimo yihamagarire aho kuvanga ibitavaangwa.Ngaho rero dutange ibi ideas byubaka!!
umva nkubwire wowe wiyise abambari ikibazo ufite ntago usobanukiwe ariko reka ngusobanurire utazanongera kudusebereza igihugu aho uvuze muri ines ruhengeri hariyo faculte bita biotechnology iyo bigamo ibyo gukora muri labo ahubwo ubanza ari itiku ufite kuko ntago wahamagara uwize rab kandi ubona uwize biotechnology
yewe Rucagu wee,inyandiko ntisaza ni kimwe ni ibyo wivugira ujye wibuka ko hari umunsi byoc bazabiprojetta imbere yawe bakagusaba kwisobanura.ese ko ushaje wamanitse ukareka kurisha ubuhake ngo uri intore ko abanyaRda twese twakanuye.
Uwavuze ko rucagu muzehe nta mwana ariza yibeshye, afite abana nawe atazi umubare
Cyakora abazwi cyane ni 3 yabyaye ku kabeza
sorry ku comment yanjye (mistaken) nabwiraga uriya wavanze ibya Rucago n’ibyakazi ..za labo..INES…mugira inama yo kubza abo bireba/Mifotra call/hamagara 9090.DUTANGE ibi ideas bya kimuntu,dukosorane sinon turisenyera..kdi ntawe utabihomberamo…amadini y’ubu nayo….ubundi mwashyize intama mu rwuri…rutoshye!!!!Abatanga good ideas courage,abavangavanga kandi babizi/nkana…mwisubireho!Peace
ariko hari abantu bavanga amasaka n’amasakaramentu none se ibya ines no gutanga akazi bije bite.ubushomeri bumaze guhahamura abantu kabisa hakenwe abajyanama benshi naho ubundi ahaaaaaa
ARIKO SE BURIYA BUTORE NIBA ARIBWO RUCAGU YIGISHA KO BYABA ARI IKIBAZO ??????.
Yewe, nanjye nkimara gusoma iyo nyandiko Rucagu nahise mucira urwo gupfa, nahise nanibaza ubutore atoza abanyarwanda kandi ntabwo yigeze, nahise mushyira mugatebo kamwe na Mugesera. Ariko ubu maze kubona inyandiko yo muri Kangura no 47 yo muri Aout 1993 aho yavuguruje iya mbere akavuga ko atariwe wayanditse, ko ari abamurwanya bari bafitanye ibibazo. na Kangura yivugira ko umukozi wabo yayivanye muri BP yabo atari Rucagu wayibahaye. Murakoze.
Umusaza w’inyangamugayo nka Rucagu mushakaho iki ko mutamuzi? Rucagu yapangiwe iyo nyandiko ya Kangura bikozwe n’ibikomerezwa byo mu Ruhengeri bakeka ko yayobotse RPF nkuko byari birimo bikwirakwizwa ko we na Dr Aloys Sebiziga aribo bahutu batari bashyigikiye ubwicanyi MRND yateguraga. Inyandiko yandite avuguruza ibyo Kangura yari yamwititiye muri No 46 mu nyandiko ynditswe mu by’ukuri n’uwitwa SEGAFUNZI Theoneste wakoraga muri Kaminuza ya Nyakinama mu ruhengeri, by’imvaho nabimenye mbibwiwe na SEGAFUNZI ubwe, ubwo yari umunyamakuru wa ORINFOR yandika muri La RELEVE, icyo gihe namubazaga ku nyandiko yigeze kwandika muri kangura no 23 yo mu Kuboza 1991kurupapuro ra 16, inyandiko ye yaragiraga iti “VERITE BRULANTE OU PLAIDYER POUR UNE THNIE, icyo gihe uwo mugabo yunganiraga Ngeze Hassan Ku nyandiko yavugaga ko Abatutsi bagamije kwigarurira afurika yo hagati kandi harimo urwango bigishaga Abahutu ngo barusheho kwanga Abatutsi no kubica, Kuba Rucagu Boniface yaratinyutse kuvuguruza inyandiko bamwitiriye Kangura NO 47 ikabisohora kuko bwari uburenganzira bwe bwo gusubiza, ni igikorwa cy’ubutwari cyo gushima kuko icyo gihe mu by’ukuri Abahutu bashimishwaga no kubiba urwango mu Rwanda ariko we yarabyamaganye. Ikindi abamwitirira ko yakoze Jenoside baramubeshyera kuko abamushinjaga ko yishe Abatutsi I nyamugari batari bazi ko 1994 muri mata yaratuye I Gikondo kandi ntacyo ahashinjwa. Kuba kandi ari mu bushorishore mu byobozi si uguhakwa kuko umukuru w’igihugu atiharira ubuyobozi akaba ariyo mpamvu ayobora kandi biragoye burya kubona indi nyangamugayo mu Ruhengeri mu bari bahatuye kugera 1994, indi nyangamugayo yari Nyakwigendera Jacques Maniraguha. Rucagu akora udushya!Yandikiye RPF ashima ko bamuhaye imodoka ye yari yataye i Nyamugari ahunze imirwano nyuma indahemuka zimuririmba mu ndirimbo Dushengurukanye isheja niwe Karinganire yise “gasaro mu ntwari igaju ry’ i Nyamugari”! Ibi mvuze mbizi neza kandi nawe ndamuzi neza
Comments are closed.