Umunyamakuru Ernesto yahawe ikijumba n’amata na Mama we ku isabukuru ye
Umunyamakuru Ugeziwe Ernesto ukora ibiganiro by’imyidagaduro ku murongo wa kabiri wa radio Rwanda, Magic Fm akaba akora ku itariki ya 23 Nyakanga 2013, nibwo yahawe impano y’ikijumba n’amata na Mama we mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Ernesto yatangaje ko yashimishijwe n’iyo mpano yahawe na Nyina umubyara.
Yagize ati “Nagiye mu rugo ku Kibuye ku itariki ya 22 Nyakanga 2013, nzi ko ndara ngarutse i Kigali, hanyuma Mama yibukaga ko mfite isabukuru bucyeye bwaho, ambuza gutaha, noneho mu gitondo cyakare numvise ankomangira ndabyuka mbona anyakirije ikijumba n’amata. Hahahahahaa sha narabibonye numva ngize ishavu kuburyo nabuze icyo mubwira peee!!”
Akomeza avuga ko nta na rimwe azigera yibagirwa uyu munsi mu gihe abandi bahabwa ‘Cake’ ku masabukuru yabo we yahawe ikijumba n’amata.
Ernesto akora ibiganiro bibiri ‘Magic Focus” ndetse na “Magic Stars” bikurikirwa cyane cyane n’urubyiruko. Yakoze kandi ku maradiyo atandukanye arimo Flash Fm n’amaradiyo yo mu Ntara ya ORINFOR.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
0 Comment
Aho!very nice
bafite amazuru ameze kimwe!!!
Barashimishije. Umwana na MAMAN we.
ni na manini kubi!
???????????
urumva aho uganisha warezi we?atamera kimwe se nta sano bafitanye
Ubwo amazuru niyo uhise ubona?ubwo se amaso yabo urabona ataniye he?
Ubwo amazuru niyo abakoze ku mutima muri nkuru yose? yaba manini cg se mato hari atavamo ibimyira? imyumvire yanyu ifite ya retard nk’iya century!
Ndibaza kuri icyi cyitonderwa cyanditse hano ese Admin w’iyi web site ko mwashyizeho ko ntagutukana izi comments (mwanakosi says:
24/07/2013 at 15:24
bafite amazuru ameze kimwe!!!
leonce says:
24/07/2013 at 18:40
ni na manini kubi!
ibi byo ni iki?ayabo koyaba ateye kose ntago havamo ibimyira Respect
Ubwo kandi muratangiye, iby’amazuru yabo nicyo mubonye cyo kuvugwaho.
Ahaaaaaaaaaaa Mana y’i Rwanda uratabare!!!!
ARIKO ABANYARWANDA BABAROZE AMAZURU? UYU MUSORE SE MURABONA ATARI MWIZA KOKO, NAHO NYINA SE? ARAHIRWA WE UKIFITIYE NYINA UMUBYARA? ABAHEZANGUNI GUSA!!!!!!
Uyu muvandimwe numubyeyi we barashimishije pe!naho ibyamazuru ntacyo bimaze kuko twamenye ko bitanasobanura ubwoko,ubu se murabona ayarusha T.Karugarama?hahahahaha!Uwiteka Mana dusenga ukomeze uturinde intagondwa izarizo zose.
Comments are closed.