Abatuye akarere k'ibiyaga bigari nibo bafite ibisubizo by'ibibazo byako-Hon Dr Kisanga
Kuri uyu wa 24 Nyakanga, mu nama ya karindwi ihuje intumwa za rubanda zo mu Karere k’ibiyaga bigari zibumbiye muri “ICGLR”, abayirimo baravuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo bya politiki, iby’ubukungu n’iby’umutekano byugarije aka karere gusa ngo nk’abagatuye bagomba kugashakira ibisubizo bo ubwabo.
By’umwihariko ikibazo cy’umutekano mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ndetse n’imitwe y’itwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu nka M23, ni kimwe mu byibanzweho muri iyi nama.
Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yavuze ko intumwa za rubanda zigomba gufungura amaso zikazamura ijwi zibariza abo zishinzwe kureberera.
Yagize ati “U Rwanda natwe twifuza ko amahoro yarangwa muri aka karere kandi amahoro, umutekano niryo pfundo ry’iterambere kandi byose bizagerwaho igihe tuzakomeza kwimiriza imbere ibiganiro.”
Akomeza asaba abari muri ibi biganiro kutarangazwa n’abiyita impunguke (expert) bo mu bihugu byateye imbere, kuri we ngo asanga bakora za raporo ziba zibogamye kandi zitizweho neza.
Hon Prosper Higiro akaba ari umunyamabanga w’uyu muryango yatangarije Umuseke ko ibihugu byinshi byo muri uyu muryango bitekanye ndetse n’iterambere riri kwihuta ariko kandi bahangayikishijwe n’ibihugu bimwe biwurimo bigifite ibibazo bitandukanye nka DRC, Centre Afrique na Sudani zombi.
Avuga kandi ko imyanzuro y’iyi nama izashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu izakurikira iyi ngiyi kugira ngo bafatanirize hamwe gushaka umuti w’ibibazo by’akarere.
Agira ati “Twagira inama abakuru b’ibihugu gukaza ibiganiro kuko turi abaturanyi kandi nta gihugu kigomba kwimuka ngo gisige ikindi.”
Umuyobozi w’uyu muryango ukomoka muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Hon Dr Jean Pierre Lora Kisanga yabwiye itangazamakuru ryo mu Rwanda ko ibibazo byo muri aka karere nta na rimwe bizakemurwa n’amasasu.
Yagize ati “Niyo mpamvu y’iyi nama yo kwigira hamwe ibibazo bya politiki, ubukungu byugarije aka karere. Ikibazo gikomeye ni imitwe yitwaje intwaro ihutaza iterambere. Akarere niko kagomba gushaka ibisubizo by’ibibazo gafite.”
Ubusanzwe ibi biganiro byaguye (forum) byitabirwa n’ibihugu bya Angola, Burundi, Central African Republic, Republic of Congo, Democratic Republic of Congo, Kenya, Uganda, Sudan, Tanzania, Zambia n’u Rwanda rwabyakiriye muri uyu mwaka.
BIRORI Eric
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ikibabaje ni uko abiyita imiryango itagira aho ibogamiye nka Human Right Watch, aribo ibihugu byabo binyuzamo amatwara ya politiki, hanyuma bakihisha inyuma y’abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenoside muri DRC akaba ari bo babaha amakuru bashingiraho bakora izo nyitwa raporo za ba “experts”. Uruzi ngo bavuge ngo ingabo za RDF nizo zikorera abagore n’abakobwa “viols”, bakrengagiza ko arizo zahagaritse jenoside n’bindi byaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda, nubu bakaba bagikomeje kurwana urwo rugamba muri Darfour n’ahandi hose bitabajwe! UN nta soni igira, kuki itareba discipline ntangarugero rw’ingabo z’u Rwanda, ikemera ibisebanyo by’abadakunda amahoro? Ni agahomamunwa!
Comments are closed.