Digiqole ad

Amwe mu magambo akoreshwamo inshinga ’’Gutera’’,

Gutera ni imwe mu nshinga zisanzwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, ikaba ikunzwe gukoreshwa mu magambo menshi bigatuma agira uburyo yumvikanamo.

Uyu musore w'Isonga FC aratera umupira
Uyu musore w’Isonga FC aratera umupira/Photo Umuseke

Amwe mu magambo akoreshwamo iyo nshinga ni aya akurikira:

Umukinnyi atera umupira

Inkoko itera amagi

Umukozi atera ipasi

Abashakanye batera akabariro

Umugabo atera inda

Abashingwe batera umwaku

Imana itera amapfa, igatera n’aho bahahira

Muganga atera urushinge

Umubu utera maraliya

Umuririmbisha atera indirimbo.

Inyama zitera amerwe

Ikimuga gitera isekuru aribyo bita gucumbagira

Umuhinzi atera imyaka agatera n’intabire

Umukeeba atera ishyari

Umukanishi atera ijeki

Umusirikari atera isali/Isaliyuti

Umwanda utera Umunuko

Uruhinja rutera imbabazi

Ibishyimbo bitera imisuzi

Inka itera ihembe cyangwa igatera n’umugeri

Umudozi atera igipesu

Abakobwa batera indobo abahungu

Ntarindi wandusha?

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • hahahah Ruti rwose ko wayamazemo “Gutera”???
    Euh mwarimu nawe atera ipine ikizami!

  • Abana BATERANA amabuye ku gahinga!

  • AKABENZI GATERA KUBWIBUHA
    NAGUTERA ICYO UTAZI UTABONYE
    INEZA ITERA GUKUNDWA
    MOTO BAYITERA UMUGERI BAYATSA

  • Umwana atera ubwuzu
    igihugu gitera imbere
    VIH itera sida
    sida itera urupfu
    U rwanda rwateye utwatsi raporo ya loni
    umukungugu utera imvunja
    umwanda utera inda(udukoko)
    ihene itera ubukene
    amazi akonje atera imbeho
    inkumi nziza itera amabengeza
    intambara itera ubwoba
    umurengwe utera inzara cg urayisiga
    sport itera ingufu etc…

    mukanya ndagaruka

  • umusore agatera inda umukobwa utaramuteye umugongo

  • Umufundi atera umusumare
    Imodoka itera abantu ibyondo

  • Gutera Inkota.

  • Mwese muransekeje

  • Mbere ya 1994, muli jargon ya ki jeune “gutera”byashakaga kuvuga “kuryamana n’igitsina gore (having sex) . Example: Paul yateye Jeanne. Cyangwa umuhungu ati ” ehhh bwana sindamutera!) “

  • Mwese mwibagiwe icyingenzi:Umutima uratera

  • iyi analyse ni nziza, nasabaga ariko ko ha ayavamo kuko ari mucyiciro kimwe”Inyama zitera amerwe,Umukeeba atera ishyar,Umwanda utera Umunuko,Uruhinja rutera imbabazi,Ibishyimbo bitera imisuzi.” kuko byose bivuga “gutera=cause”

  • Namwe munteye guseka.

Comments are closed.

en_USEnglish