Digiqole ad

Indege za FARDC zishe abaturage batandatu i Rumangabo

Ibitero by’indege z’ingabo za FARDC byo kuri uyu wa 24 Nyakanga byakomereje i Rumangabo muri Kivu y’amajyaruguru bigamije kurasa ku kigo cya gisirikare cya M23 muri ako gace. Abasivili batandatu ngo bishwe n’ibitero by’izi ndege nkuko amakuru abitangaza.

Ku munsi w'ejo hashize ingabo za FARDC zigambaga ko ziganjije abarwanyi ba M23 zikoresheje indege zabo
Ku munsi w’ejo hashize ingabo za FARDC zigambaga ko ziganjije abarwanyi ba M23 zikoresheje indege zabo

Umuturage w’i Rumangabo witwa Ntazinda Claver yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ukorera i Rubavu ko indege zarasaga ku kigo cya M23 ariko ngo zikanarasa ku mazu y’abaturage batuye hafi aho bose bacungirwa umutekano na M23.

Ntazinda yemeza ko abantu batandatu ubu aribo bamaze kubona ko bitabye Imana nyuma y’agahenge k’izi ndege zarashe aha mu masaha ya saa sita z’amanywa.

Ntazinda ati “ batandatu nibo babonetse bapfuye, ariko hari inkomere nyinshi z’abana n’abagore n’ubu tukibona.”

Col Kazarama uvugira ingabo za M23 yabwiye umunyamakuru wacu ko koko indege za FARDC zabarasheho, ariko avuga ko agaya cyane ko zanarashe ku baturage ba Congo.

Ati “ Kurasa n’indege ntacyo bivuze kuko batubuze bajya kurasa abaturage bica benshi. Birababaje kubona ingabo za Leta zerekeza imbunda ku bana n’abasivili ngo ni uko batubuze.”

Col Kazarama yabwiye Umuseke ko impamvu nini batari gushaka gukurikirana ingabo za FARDC kugera na Goma n’ahandi ari uko ahanini bazi ko abaturage bagenzi babo ba Congo aribo babihomberamo.

Ati “Twakomeje kubwira Kabila ko intambara tutayishaka kuko baba abaturage bayigwamo cyangwa abahunga, yewe n’abasirikare bose ni abana ba Congo, ariko we akomeje kwibwira ko aturusha imbaraga.”

Ku ruhande rwa FARDC twagerageje kuvugana na Col. Olivier Amuli ariko ntabwo yabashije kwitaba telephone ye igendanwa. Ingabo za FARDC kuwa 23 Nyakanga zavugaga ko zashegeshe abarwanyi ba M23 zikoresheje izi ndege za kajugujugu.

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

0 Comment

  • Eeeh, mwatangiye intambara mutayishaka? Kuki se mwayitangiye? Iyo mwarwanaga se mwe nta baturage bapfaga? Aba bahungiye mu Rwanda se si ukubera intambara mwateje? Cyangwa muretse gushaka intambara aruko mubona ko mutakiyitsinze kandi ko amahanga yumvise amarira y’abantu bari mu nkambi!!! Mwarabanje muyishoza kuri FARDC nyuma murwana hagati yanyu (contre Runiga), none ngo nta ntambara mushaka!!!! Ahubwo muyikunda cyane!!!!

  • Ndabona nyamara ibintu byakomeye.Ubundi ntitugomba kwibagirwa ko intambara z’iki gihe zihitana abaturage kurusha abarwanyi, ntabwo ari FARDC yonyine rero ikora ayo makosa yo kwamamaganwa muri 90-94 mu Rwanda hapfuye naho abanyarwanda benshi cyane ariko ntabwo byabujije abarwanaga gukomeza.

  • ariko nkawe mahoro wajya uvuga ibyo uzi kandi wasobanura neza ubwo ngonawe uravuze ntugasekwe,ubwose izi ndege zarashe abasivile nibo barwanaga nabo?

    • Jya kuzitwara uzereke abo zirasa noneho.

      • Chantal ntabwo nkunda intambara najye rwose. Ariko ugiye ukareba impunzi ziri mu nkambi i Byumba, Karongi, na Nyamagabe zavuye Congo, ntabwo nahamya ko M23 ibakunda, kuko iyo iza kuba ibakunda ntibaba barateje intambara ahubwo bari gucyemura ikibazo bitanyuze mu ntambara kuko yica, noneho nyuma n’aho batangirije intambara basubiranamo, biriya byo ubwabyo byerekana ko bakunda intambara kandi ko na objectives bashyiraga imbere ari ibinyoma. Ikiruta rero bashyira imbunda hasi abavuye mu byabo bakabisubiramo.

      • Ahubwo M23 byayicikiyeho!! Ndi uganda hageze abasirikare benshi bayo barimo kuhahungira

      • Babonye batangiye gutsindwa none ngo nta ntamabra bashaka ayiweee!ubuse abasivile bapfuye mbere atari mwe bagashozanduru mureke babanyagire wenda akagabao gahimba akandi kataraza simwe mwavugaga ngo ingabo za congo zigira ubwoba barabibereka nyene.

    • uramuhora iki kuki kirya abandi bajya kukirya kikishariririza iyo ntambara iduhekuye sibo baishoje non ngo ntibashaka bareke banze kumva bazumvira ijeri

    • sha mwegupfa ubusa burya intambara abasivile nibo bahuriramo n’ingorane burya umugome ni uzibashoramo. burya kandi ngo ah’inzovu ebyiri zirwaniye ibyatsi nibyo bihababarira kandi burya politike ni art de mentir.nta wamenya ukuri kwabyo n’abazungu bavuga ko bazi ikiremwamuntu bemera domage corateral

  • Piga adui npaka mwisho hakuna kubebereza sisi tunataka amani.

  • Dore ya mayeri ya M23. Ibonye FARDC iyimereye nabi none iri kwivanga mu baturage, ngo bivugwe ko FARDC iri kurasa ku baturage. Ahaaa …

  • Mahoro kankubaze urumucongomani? ESE uvuga urucongo? Nango urumunyarwanda? None bararasa abo muhuje ururimi ukabyishimira ntasoni? Sha ibicucu nimpumyi tucyabigwije mu Rwagasabo M
    Kabisa ntasoni biragushj
    Imisha ko barasa Abaturage BA M23?

    • Mu RWAGASABO ntidushaka ivangura,kandi tugomba guha amahoro abandi ntitugomba kwishyira imbere nk’akaguru kambaye ubusa ngo turi indwanyi abavuga ikinyarwanda babaye CONGO kera ko izi ntambara zadutse vuba humuka ari wowe umenye aho zituruka reka nkwibire ibanga ikibazo cy’izi ntambara kiraturuka kubihaye gushakira amaronko n’ibyubahiro mu maraso y’inzirakarengane.

  • Bariya baraswaho naba congomani bavuga urunyarwanda, babaye abacongo ubwo ababilligi bakuragaho igice kinini cyukurwagaho Kurwanda kandi ariho abahutu benshi babandani nabariya batututsi baribatuye…bagafata icyo gice cya Kivu zombi abazungu bakacyomeka Kuri Congo ,abaribahatuye nvuze haruguru bagahita babagyaniramo bagahabwa ubwene gihugu none ..ejobundi nibwo mubahindutse ngo basubire murwanda..niba mushaka ko basubirayo bagomba kugyana nibikingi byabasekuru .aribyo kivu zombi…niba ataribyo bazarwanirira ibyabo kugeza Imana ibarenganuye

    • good comment

      good comment

    • Kuk’ejobund’ariho baduhindutse and ejobundi nijyari. Look!byiza nuko wakanguk’ugatangira kureber’ibintu kuri angles zitandukanye. eg: mbere ya 1996 twari twanzwe nkuko biri none? why, ese guhera muri 1996 tumaze kugir’imitwe yama vampire yiyitiriya kurwanir’uburenganzira bwac’ingahe?? ese yahinduy’iki cyangwa yarengeye he? Es’abayobozi bayo bafungiye he? bazir’iki? Ese kuk’ abandandi ntawubabwira kusubira mu…? Ese kuk’aba chokwe,abalunda,abakaluvalle etc batabyirwa kulya za Angola na za zambia? Ikindi na gusaaba kurek’ubujiji kuko muri realite nord kivu na Masisi nibintu bibiri bitandukanye and sud kivu na Minembwe nibintu bibiri bitandukanye. Kivu zituwe nama million yabantu bava mumok’atandukanye and bose niwabo. Ntitukajye twigira nkabavugizi babanyakivu hanyuma ngo baratwanga. Harageze ko natwe tureb’uruhare tubigiramo.Rimw’ubujiji bushobora gutum’ubun’abarwanira kuzuz’ibifu byabo nkabarwanir’uburenganzira bwawe.

  • nimubanze mwumve mwasubiranyemo hagati yanyu .mwirukana runiga muryana na nkunda mwirukana ntaganda mwicisha abana babanyamurenge kuva muri 1996 kubera inyungu zabake .none nimurebe masunzu na bisogo naruberangabo ukuntu bakunzwwe imurenge izo ntambara barazanze . none muri kubeshya ngo ntago mushaka gukurikirana fardc I goma .ntago mufite imbaraga namahanga yarangije kubamenya ubu twebwe mu minembwe ntakibazo dufite .

  • Murapfa ubusa mwese nta cyiza cy’intambara igikuru ni uguhana amahoro tugasangira ibyiza Imana yashize muri iyi isi tukareka inda nini no kwikunda tukimakaza amahoro ni ukuri, buri wese agategereza urw’ikirago atishimiye urupfu cyangwa imibabaro ya mugenzi we.

    • Mugaba uri kuvuga ukuri. Ntibinakwiye ko umuntu yishimira urupfu rwa mugenzi we!! Ubundi muri gahunda y’Imana yari iy’uko ibintu yaturemeye byashoboraga kudutunga twese, ariko gushaka kwikubira no kwigwizaho byose kwa bamwe kuri iyi si niko kavuyo gahoraho. Dusubize agatima impembero twibuke ko ubamba isi adakurura. Amahoro kuri twese niyo ndamukanyo yanjye.

  • congo we urababaje !!!!!!!!!!!!!

  • Ejo bundi minister mukantaba
    na hano nakivale yatubwiye
    ko umusonga w’undi utakubu
    za gusinzira rero mubareke
    biyunve intege

  • igihugu kitica imbwa cyorora imisega, nibabarase nibumva basumbirijwe bashyire intwaro hasi bAHAGARIKE INTAMBARA, ABATURAGE BATAHE. UWABATUMYE NABATABARE

  • ARIKO SULTAN MAKENGA NGO YARAPFUYE? MUMBWIRE NIBA ARIBYO? NIYO MPAMVU M23 IRIMO GUTSINDWA UMUSUBIRIZO. NAHO UBUNDI M23 IKWIYE KURANDURWA BURUNDU N’IMIZI YAYO.

  • uvuze ukuri kayigema we!abo bavuga batyo bashobora kuba abtazi amateka ko hariya hari mu rwand akera abazungu akaba aribo babikoze none barigaramiye bajya kuruhande rumwe bagateza intambara bafite icyo bashaka bamara kubona inyungu zabo bakituramira,mwibagiwe ibyokorewe kadafi mi gihe gishize nimwturize muzaba mubona ikizavamo mureke kuvuga ngo M23 ngo ntishaka kurwana njye ntaruhande mbogamiyemo yaba kuri FRDC or M23 gusa niba M23 ituje ntimuzi impamvu yatuje kandi nubundi nabo buriya ni abacongomani kuko bashyizwe muri kiriya gice n’abkoroni niba rero condo itabashaka nibabareke ahubwo hariya abakoroni bagize congo bahahe u rwanda.kuko FRDC iyo ibafashe ibabwira ngo nibasubire mu rwanda kuko bavuga ikinyarwanda uruva rero ntibizoroha ubundi amahoro azabaho aruko hasubiye mu rwanda kandi congo nayo ntiyabyemera kuko bazi ko hariyo ubutunzi ahantu hatuye abaturage barenga 40 million urumva ko ari benshi kandi ari hanini cyane,rero mwigumya guterana amagambo uwababaza icyo bapfa mwabisobanura mwiturize ahubwo niba hari ibyo M23 yemeranije na FRDC nibicare babikore bithise bazahora mu ntambara zidashira,naho kuvuga ngo batahe mu rwanda ni abanyarwanda siwo muti,kandi nabo ntibasiga gakondo yabo nawe ari wowe bakwirukanye mu isambu y’iwanyu ntiwabyemera,ntimuhora mwaumva abanyarwanda bapfa amasambu ntibyoroshye rero,ahubwo ni ugusenga Imana ikagira icyo ikora muziko se itabireba n’abayahudi byababayeho kandi ari ubwoko yari yaritoranirije buri kintu rero kigira aho kiva naho kigarukira buriya hari umunsi bizarangira,ntimwumvishe umuryango ushinzwe ikiremwa muntu uko wavuze si abazungu se?buriya rero bafite aho babaogamiye kubera inyungu zabo,iyo bibayobeye bajya aho bishakira inyungu erega abanyarwanda babonye ko tuzi ubwenge bashaka kutwibonera ngo dukunde twemere amakosa siko bimeze rero,mwebwe mutuze muzibonera akzaba hariya kuko nibo bazi ibyo bapfa tu!yemwe uko byatangiye niko bizarangira tu!ngaho mureke dutegereze uko bizagenda tu!

  • Piga haduyi hadi kwao!!! Tena nayule ambaye anataka kuwasaidia,usimuaciriye piga hadi rwanda? Sisi tunataka amani kwawajirani wetu.vikuwe kama zamani )(mpumbutu umubyeyi wa zaire kaze neza murwanda yewe mpumbutu.)) peace like the begining.

  • Uriya wiyise Kanguka atanze isesengura (analyse – analysis) rigerageza gufatika no kumvikana. Hari abantu usanga aribo bizira, bakitera n’ibibazo bibahoraho. Ugasanga abantu basangiye ubutaka n’igihugu ariko ukabona bashaka kumva ko aribo bagomba kugira ijambo riruta iry’abandi, berekana ko baruta abandi, basuzugura abandi, kwishyira hejuru, amayeri n’indi myirato itandukanye. Ibyo ari byo byose, umuntu arebye igihe izo ntambara zatangiriye n’abazirimo uhita umenya impamvu yazo n’abayihishe inyuma. Ese mu by’ukuri inyungu bavanyemo ni iyihe? Iriya myitwarire mvuze hejuru isa n’aho izwi hose; ndabagira inama ko nihatabaho kuyikosora, ntibizaborohera kuko kera niho bagiraga icyo baronkamo kuko abantu bari bagisinziriye naho ubu byarahindutse. Tujye dushyira mu gaciro bavandimwe.

  • Ni ukwihangana tukabana mu mahoro.

  • mwitonganira ubusa kuko byanze bikunze umuti urahari!! naho umuntu nabonye utanga commentaire mururimi rw’igiswayili ibyo avuga ashobora kuba atabizi !!! nagirango mukurire inzira kumurima ko nta narimwe FRDC yatinyuka kwambuka ngo ize murwanda iramutse ibirose yahura n’uruva gusenya kuko twebwe abanyarwanda dukunda igihugu cyacu kuburyo twemera no kuba twatanga ubuzima bwacu!!! azabanze abaze abazimbabwe bazamubwira!!!

  • Murivugira sha! Reba hano http://congodrcnews.com/2013/07/25/congo-drc-sorry-to-show-you-this-massacre-in-rumangabo-by-the-ciminal-joseph-kabila/ ibyo indege za FARDC zakoreye Rumangabo ejo.
    Umuseke ahubwo muri hatari nimwe mwabitangaje mbere

  • bite byizo ndege ko numva ari serieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish