Digiqole ad

Uburanga bukabije ni nyirabayazana w’ibigeragezo

Abantu benshi bakunda kujya mu minsi mikuru,amakwe ,amanama n’ibindi birori bitandukanye, rimwe na rimwe hari igihe usanga abantu barangariye  umuntu umwe waje aho hantu bitewe n’uburanga yifitiye  bikaba rero byaba ikigeragezo ku bantu bamwe na bamwe. Iyi nkuru rero igendereye gufasha abantu bakururwa n’uburanga bukabije bw’abantu dore ko bifite n’ingaruka.

Ab'uburanga bibasirwa n'ibigeragezo/photo Umuseke
Ab’uburanga bibasirwa n’ibigeragezo cyangwa bugatera ibigeragezo/photo Umuseke

Uburanga butavangiye

Mbere yuko abakurambere bacu birukanwa mu rugo (Edeni) bari bafite uburanga bw’umwimerere kuko bari bararemwe ku ishusho y’Imana ariko Satani yaje kubihindura ukundi. Ishusho y’Imana yahise isibangana bahinduka abandi bantu kuko ubusatani bwari bumaze kubinjiramo.

Ese waba warabonye umuntu ubwiza bw’Imana bwavuyeho?Umuntu ubwiza bw’Imana bwavuyeho ntagira isura uramureba ukabona ari mu yindi si. Abantu rero bavukiye inyuma y’urugo bafite uburanga buvangiye ku buryo nta muntu wakagombye kubarangarira .

Nyamara amwe mu marembo y’ibigeragezo ni amaso yacu bitewe n’ibyo tuyarebesha,izi ngero zikurikira ziratwereka abahuye n’uruva gusenya bitewe na yo.

Gusiga umwitero ugahunga

Uyu musore Yosefu ubwo yaramaze kugirirwa icyizere na shebuja yahuye n’ikigeragezo cyo gushaka gufatwa ku ngufu bitewe n’uburanga yari afite.

Bibiliya iravuga ngo” Yosefu yari mwiza wese,afite mu maso heza”Itangiriro39:6. Uyu mugore rero yitegereje uyu musore ava mu bye, nuko agahora abwira uyu musore w’indahemuka ati”turyamane”.

Nyamara gutsinda ikigeragezo ntibisaba amafaranga,ubumenyi,ubuhanga cyangwa ikindi kintu cyose  keretse  gusa kwizera Imana no kwiga ijambo ry’Imana uyobowe na Mwuka Wera.

Yosefu yafashe icyemezo cyo kwijugunya umwitero we arawusiga ariko akiza ubugingo bwe. Nawe ugomba gusiga umwitero wa Satani ugahunga kuko ba shuga dadi na shuga mami bararekereje ngo baguturemo.

Umuntu ufite umutima muhanano agomba kwirinda amagambo asize ubuki aganisha mu busambanyi kuko ubuzima buraseseka ntibuyorwa. Umwitero w’ibishuko by’imyanya myiza y’akazi,amafaranga,amashuri,kwirukanwa,kubeshyerwa n’ibindi ugomba kujugunwa umuntu agaturiza mu Mana gusa.

Yosefu nubwo yagiye muri gereza ariko ni intwari kuko yanze gucumura  ku Mana bitewe nuko yibukaga aho yamukuye. None nkubaze wowe muntu wumva waha umuntu akazi  ubanje kumurunguruka,uzarunguruka ugeze ryari?

Uri kwangiza amateka yawe utabizi,sigaho kuko ikintu cyose gikorwa na muntu kizamushyira mu rubanza. Mukapotifari ntibyamuhiriye nawe ntibizaguhira.

Umunyabwenge salomo yaravuze ati:”Kuko Imana izazana umurimo wose mu manza,n’igihishwe cyose ari cyiza cyangwa ikibi”Umubwiriza12:14.

Umuhamya ukomeye uzashinja abantu ku munsi w’amateka ni bya byumba byo mu mahoteri ,utubari dukomeye,ibitanda  amariri  n’ahandi hantu henshi hakorerwa ubusambanyi,burya bibitse amabanga menshi  y’abagore n’abagabo,abakobwa n’abahungu bahisemo gukorera undi mwami.

Nubwo uburanga ari ikintu cy’agaciro ntikigomba kuba amendeze yo gucumura ku Mana, kwiyandarika no kurenganya abandi  ahubwo kigomba kuba umugisha .

Umuntu yuriye inzu akora ishyano

Ikintu gitangaje kandi kibabaje muri Bibilya yose ni icyaha Dawidi yakoze nk’umwami n’ingaruka cyateje umuryango we ndetse n’ishyanga ryose rya Isirayeli.

Bibiliya iravuga iti”Bukeye nimugoroba Dawidi yibambuye ku gisasiro cye,aza agendagenda hejuru y’inzu y’umwami.Maze  ahagaze hejuru aho abona umugore wiyuhagira,yari umugore mwiza w’ikibengukiro” 2Samuel11:2.

Uyu mugore yari Muka Uliya kandi umugabo we yari ku rugamba ariko Dawidi wa wundi wari umushumba w’intama, Imana ikamuhamagara ikamugirira neza, ikamukiza amaboko ya Sawuli wamwangaga urw’injangwe n’imbeba, wa wundi wishe Goriyati umujenerali ukomeye w’Abafirisitiya wari warejengereje abisirayeli abatsinda,uwo ni we mu kanya gato nk’ako guhumbya  wanditse amateka mabi  kandi Imana yaramwimitse ngo ayobore ubwoko bwe.

Kuki Dawidi yibagiwe aho yavuye?Abantu bakunda gusezeranira Imana ibintu bazayikorera  niramuka ibakijije ibibazo bafite ariko Dawidi yerekanye rwose ko iby’Imana ntacyo abiziho.Wowe bite byawe,ese ujya wibuka ya  Mana yagutabaye cya gihe wari wugarijwe n’ingorane zitandukanye ?cyangwa watereye agati mu ryinyo maze uridamarira si ugukora ibibi uridagadura?

Dawidi yicishije Uriya kugirango acyure umugore we kandi yashobora  kurongora abakobwa ashatse kuko yari umwami .Nyamara  Imana  yavuze ko inkota itazava mu rugo kandi koko ni ko byagenze abana be baramarana ndetse ishyanga ryose ryacitsemo kabiri.

Uburanga bukabije koko bushobora kuba ikibazo  ku bantu bamwe bameze nka Dawidi ariko rero byose biterwa n’icyo umuntu yashyize mu bwonko,nta kintu cyatuma umuntu atsinda ikigeragezo nk’iki kitari ugusenga Imana no kumenya ko uburanga Imana yishimira ari ubwo kuyubahisha.

Uburanga Imana irabwemera ariko ntiyemera ababwuririraho bagakora ubusambanyi maze bagashyira  ubuzima cyangwa ubutunzi byabo mu kaga.   Nkwifurije  kurinda umubiri,umwuka n’ubugingo Imana yaguhaye.

HAKIZIMANA Claver

Umusomyi w’UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Asyi wee ubu se iyi photo nibwo Buranga mubonye bukabije mwakoresha muri iyi article. Mushyireho Miss Cynthia niwe mwiza koko

    • ubuse ifoto igutwaye iki koko? uyu niwe miss rda, akaba na miss fespam, ubwose abo bantu bose baribeshye? mureke umwana ni mwiza kdi azi ubwenge! courage Aurore!

      • courage Miss wacu. Immana ikujye imbere wowe uzubahe Immana n’umuco Nyarwanda ntuzadukoze isoni.

    • ubwo se usanze uwo cynthia aruta mama wawe ubona iyo uvuga ngo bashyireho mama wawe .

    • Iyo ushyiraho iyawe tukakureba se wowe wiyita uburanga. Ntimukabe abaswa

    • Vuguziga ni umwana w’umunyarwanda! Ubwo nkawe n’abandi ndeba mwandika amahomvu… mwagiye muvugana ubushishozi n’ikinyabupfura? Iyi nkuru iravuga uburanga…. ikindi Miss Rwanda cg Cynthia n’abandi benshiiiiiiiiii bafite uburanga, uwanditse iyi nkuru ntiyari agamije uburanga bwa kanaka! Ahubwo ni ubwa rusange. Kuba yashyizeho ifoto iyariyo yose, nkeka ko yashatse gushyiraho miss Rda wa vuba aha ntacyo bitwaye kandi nawe ntacyo abaye!

  • Bjr,
    Ubuse koko iyi photo niyo nziza mubonye mu Rwanda?!!!! basi mushyireho Miss Bahati kuko nuwambere.
    Merci.

    • Bjr,
      Ubuse koko iyi photo niyo nziza mubonye mu Rwanda?!!!! basi mushyireho Miss Bahati kuko nuwambere.
      Merci.

  • Rekareka ntampamvu yoguhora mutubeshya nkaho ntamaso tugira uriya niwe mwiza cg nurugero mwatangaga

  • ni nziza nyine

  • Arikoye,uyu mwana nimwiza rwose mwe mumupfubya mushyireho 4to yanyu tubarebe.

  • uyu mwana ni mwiza mba ndoga bututsi bya rubwejanga .ubihakana kuki atariwe bashyizeho cg ngo bashyireho mushikiwe .

  • yewe ntimukayobe, dore impamvu mbona iyi foto yakoreshejwe kuri iyi nkuru n’uko uyu mukobwa ariwe watsinze abandi mu Rwanda, kuba yarabatsinze ubwo arabaruta, ikindi nimwiza pe nonose hari amabinga afite? afite ubwiza n’uburanga nk’umunyarwandakazi kandi kugeza ubu nta mico mibi cyangwa imyitwarire mibi iramubonekaho!
    jye ndamwemera pe nakomeze ajye mbere

  • uyu mwana ni mwiza pe!mba ndoga rwasa bahizi. yakwica

  • Ariko se nibura mwumvise message yiy’ inkuru? Umuntu wese ashobora kuba mwiza mu buranga bitewe nabo urimo cyangwa se ukaba mubi mu buranga nanone bitewe nabo murikumwe kandi wibwiraga ko urimwiza!! So murwego urimo ubwiza bwawe bushobora kubera bamwe igishuko utabigizemo uruhare pe! waba umusore cyangwa umukobwa. Gusa kimwe natangaho inama nuko twakwemerako ubu bwiza bwinyuma ari housing isaha runuka bwakwangirika; ibi tubizi neza byadufasha kutirata bityo ntibitubere gisitaza kuri bagenzi bacu tubigizemo uruhare!!

  • Ntamwiza wabuze inenge. Nihehe se ari mwiza? Kumubiri,kumutimaaa……

    • nimwiza ariko turasa ubwo nange ndimwiza ariko kumutima murakoze

  • Uyu mukobwa ni mubi pe!ahubwo se ubwiza bwe ni nde wabubabeshye kweri?

  • Umkobwa mwiza wambere ninshuti yanjye ntawumuruta.
    nimba uwawe amuruta uzamuzane turebe

  • Amen!!!

  • icyo mutari muzi nuko uyu mwana noneho yabaye miss afric .

  • ubwiza ni ukumenya uwaguhanze ariko tutirengagije yuko Imana itazabura guhana abafata nabi umubiri wabo arirwo rusengero rwayo ubwo rero kugira uburanga si icyaha kuko uburanga nitwe abana ba bantu tubureba gusa.

  • yewe message iri muri iyi nkuru niyoyo ariko biragoye nabamarayika bavuye mu ijuru kubera uburanga bwabakobwa bisi

Comments are closed.

en_USEnglish