Digiqole ad

Snowden yaba agiye kuva mu kibuga cy’indege yahejejweho

Uwari umukozi mu biro by’ubutasi ry’abanyamerika akamena amabanga yabo Edward Snowden agiye guhabwa uburenganzira bwo kuba mu kibuga cy’indege cya Sheremetyevo kiri i Moscow nkuko bitangazwa n’inzego z’ubutegetsi z’Uburusiya.

Edward Snowden wamennye amabanga akomeye ku butasi bwaba sebuja
Edward Snowden wamennye amabanga akomeye ku butasi bwa Amerika

Uyu mugabo yari amaze ukwezi kose aba ahanyura abagenzi bajya n’abava Hong Kong mu ndege. Yari ahacumbikiwe kuva kuwa 23 z’ukwezi gushize.

Arahigwa n’abategetsi ba Amerika ngo bamuryoze kumena amabanga ajyanye na gahunda zo kugenzura amahanga za Amerika.

Uyu mugabo akaba yari yarasabye ubuhungiro bw’agateganyo mu Uburusiya.

Ibiro ntaramakuru by’abarusiya Ria Novosti bivuga ko koko impapuro zo kumureka akajya hanze zemejwe nubwo ngo zitarasohoka.

Anatoly Kucherena Umunyamategeko we yageze ku kibuga cy’indege avuga ko ubu noneho yemerewe kubonana n’umukiliya we.

Amakuru aremeza ko uyu munyamategeko yari amuzaniye uru rwandiko rumwemerera gusohoka kuri iki kibuga cy’indege.

Kugeza ubu ariko nta mutegetsi uremeza niba ubusabe bwe bw’ubuhungiro bw’agateganyo bwaremewe ngo abe noneho yagendagenda ku butaka bw’igihugu cy’uburusiya.

Ibihugu bimwe na bimwe byo muri Amerika y’Epfo bitajya imbizi na USA byari byamwemereye kumuha ubuhungiro, ariko Snowden avuga ko ashaka mbere na mbere guhabwa ubuhungiro n’Uburusiya kugirango abashe kuba yajya n’ahandi kuko passport ye ya Amerika yamaze kuvanwa mu zemewe.

Amerika ishinja uyu wahoze ari umukozi wayo mu by’iperereza n’ubutasi kumena amabanga akomeye yabo nkuko bitangazwa na BBC.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yanze guha ubuyobozi bwa Amerika uyu mugabo, ariko amwemerera kuguma mu Uburusiya gusa niba adakomeje kumena amabanga ya Amerika yo kugenzura Leta zindi ku isi n’abanyamerika by’umwihariko.

Snowden yatangaje ko Ikigo cya Amerika cya National Security Agency (NSA) cyariho gifata amajwi abanyamerika bose bakoresha kuri Telephone, ibintu inzego za gisivili zivuga ko bidakwiye mu gihe umuntu ntacyo acyekwaho atakabaye yumvirizwa cyangwa afatwa amajwi.

Mu bindi Snowden yatangaje inzandiko zirimo amakuru ko inzego z’ubutasi za Amerika zikora ubutasi bukomeye ku banyapolitiki bo muri Amerika y’Epfo, abaherwe bakomeye ku Isi ndetse n’ibiro bitandukanye by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

JP GASHUMBA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish