Month: <span>July 2013</span>

Abanyarwanda 1838 barasaba ubuhungiro muri Uganda

Abanyarwanda 1838 bagiye mu gihugu cya Uganda hagati y’umwaka w’1998 na tariki 30 z’ukwezi gushize kwa Kamena 2013, barasaba ubuhungiro, bagaragaza impamvu zitandukanye zirimo iza politiki n’amakimbirane ashingiye kubutaka, abenshi muri bo ni abana bato bataruzuza imyaka 18. Mu cyegeranyo cy’urwego rushinzwe impunzi mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Uganda, ruvuga ko abarenga icya kabiri […]Irambuye

29 Nyakanga 2013

Ikipe y’igihugu Amavubi, nubwo idaheruka gutsindira mu rugo abafana baba baje kuyishyigikira buri wese akabigaragaza uko yumva abishoboye. Aha ni i Nyamirambo kuwa gatandatu ubwo umukino wari urangiye Amavubi amaze gusezererwa na Ethiopia mu marushanwa yo gushaka ticket ijya muri CHAN 20014. Photo/p Muzogeye Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza […]Irambuye

Ndababaye pe

Bakunzi basoma Umuseke nabonye mutanga ibyiyumviro byiza nanjye nashaka mumpanure ariko ntimutange izina ryanjye. Nakundanye n’umuhungu ,tumaze hafi umwaka njya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), tubandanya tuvugana ababaye hanze ntibyoroshe iyo urimwo utangira ubuzima. Haciye nk’amezi 4 ambwira ngo duhagarike umubano (relation) yacu ndamubaza igituma ntiyambwira. Njyewe icyo nakoze nagumye mutelefona ntanyitabe ,nari no […]Irambuye

DRC yasohoye impapuro zo gufata abayobozi ba M23 bari mu

Kuwa gatanu w’iki cyumweru, Minisitiri ushinzwe guharanira ubwenegihugu bushya  (la nouvelle citoyenneté) akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende yatangaje ko basohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abahoze mu buyobozi bwa M23 bahungiye mu Rwanda, nyuma yo kwitandukanya na bagenzi babo. Mende avuga ko Jean-Marie Runiga wahoze ayobora M23, Baudouin Ngaruye wahoze […]Irambuye

Urubyiruko rwamaganye "Hutu, Tutsi na Twa" ruhitamo Ubunyarwanda

Ibiganiro mpaka hagati y’urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi, i Gashora mu Karere ka Bugesera nyuma y’impaka ndende zirimo ukuri kwinshi, urubyiruko rwamaganye ‘Hutu, Tutsi na Twa’ byaranze u Rwanda igihe kirekire ruhitamo kwitwa Abanyarwanda gusa. Ni muri gahunda ya “YOUTH CONNECT DIALOGUE” yiswe izina ry’Ikinyarwanda, gahunda ya “NDI UMUNYARWANDA”, aho urubyiruko rw’abanyamakuru n’abahanzi rwari rumaze iminsi ibiri […]Irambuye

PGGSSIII: 6 basezerewe, ese ninde uzagitwara?

Nyuma y’ibitaramo byazengurutse Intara zose n’Umujyi wa Kigali, amagambo yavuzwe, amasezerano n’indahiro zarahiwe n’abahanzi 11 nyuma yo kwinjira mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS) III, abahanzi Fireman, Danny Nanone, Christopher, Bulldogg, Senderi International Hit na Kamichi basezerewe, Mico Prosper aka The Best, Knowless, Riderman, Dream Boys na Urban Boys bakomeje. Ubu guhatana […]Irambuye

Incamake ku bwami bwa Mezopotamiya nubwa Ashuri

Mezopotamiya yari iherereye hagati y’Imigezi ibiri ikomeye ya Euprate na Tigre.Kubera iyi migezi ndetse ni ifumbire yazanwaga n’amazi ,byatumwe abaturage b’ubu  bwami baba abakungu biturutse mu buhinzi. Ubu bwami mbere yuko bukomera cyane byabanje kugirwa n’uduhugu duto duto .Igihugu cya kera kurusha ibindi cyiri Karudaya(Chaldeans)kikaba cyari gituwemo n’abantu b’abomoko abiri aribo Abasumeri (bari batunzwe no […]Irambuye

Misiri: Abarenga 100 bamaze gupfa 1000 barakomereka kubera Morsi

Abantu barenga 100 nibo bamaze kwitaba Imana mu gishyamirana gushigiye ku ikurwaho rya Mohammed Morsi. Abandi barenga 1000 bamaze gukomereka mu gushyamirana ko muri iyi week end. Biravugwa ko inzego z’umutekano zarashe amasasu ku baturage bashyigikiye Morsi bari mu mihanda i Cairo. Ahatandukanye mu Misiri mu myigaragambyo nk’iyi abantu barenga 1000 nabo ngo bakomeretse bajyanwa […]Irambuye

MTN Rwanda yahaye Mutuel abatishoboye 230 i Gikomero

Mu muganda rusange wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2013 mu mudugudu wa Twina Umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo abatishoboye bagera kuri 230 bahawe ubwisungane mu kwivuza bwatanzwe n’abakozi ba MTN Rwanda bo mu ishyaka rya RPF-Inkotanyi. Mukamana  Immaculée uri mu bahawe ubu bwisungane bw’umwaka wose yatangarije Umuseke ko igikorwa babakoreye kibashimishije cyane […]Irambuye

CHAN: Ethiopia isezereye u Rwanda kuri Penaliti

27/07/2013 – Umukino wari warangiye Amavubi yishyuye igitego kimwe yari yatsindiwe muri Ethiopia, i Nyamirambo Amavubi ntabwo byayahiriye kuko kuri Penaliti ariho yaburiye tike itsinze 6 kuri 7 za Ethiopia. Umukino igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa, amakipe yombi yari yagerageje gusatirana ariko umupira ugakinirwa cyane cyane hagati. Kuri uyu mukino wari wajeho […]Irambuye

en_USEnglish