Digiqole ad

DRC yasohoye impapuro zo gufata abayobozi ba M23 bari mu Rwanda

Kuwa gatanu w’iki cyumweru, Minisitiri ushinzwe guharanira ubwenegihugu bushya  (la nouvelle citoyenneté) akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende yatangaje ko basohoye inyandiko mpuzamahanga zo guta muri yombi abahoze mu buyobozi bwa M23 bahungiye mu Rwanda, nyuma yo kwitandukanya na bagenzi babo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende
Minisitiri ushinzwe guharanira ubwenegihugu bushya  akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo Kinshasa, Lambert Mende

Mende avuga ko Jean-Marie Runiga wahoze ayobora M23, Baudouin Ngaruye wahoze mu buyobozi bw’ingabo za M23 , ric Badege na Innocent Zimurinda bagomba gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye bakekwaho.

Bakurikiranyweho ibijyanye n’ibyaha by’intabara, ibyaha byibasiye inyoko muntu, iyicarubozo n’ibindi.

Mende avuga ko batizeye niba koko u Rwanda rubacumbikiye ubu ruzabatanga, ariko ngo Leta ya Kinshasa itegereje igisubizo.

Abahoze mu mutwe wa M23 bari mu Rwanda baracyasaba ubuhungiro mu Rwanda ariko ntibarabuhabwa, amaso yabenshi ategereje igisubizo u Rwanda ruzatanga kuko bisa n’agatego ka Leta ya Kinshasa.

Source: Washingtonpost.com
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ibi nukwiyenza ku Rwanda uyumugabo afite ikibazo mumutwe .

  • Aha rero niho tugomba kwerekana ko ikibazo cya Congo tutagifitemo uruhare dutanga abo bacongomani ejo batazabyuririraho bongera kutubeshyera.

    • Byakabaye byiza babatanze. Ikibazo ni uko hari infos zemeza ko baguye mu gitero cya Rumangabo! Barabazura se ?

  • Babanze bafate Mudacumura na Agato Rwasa warimbuye Abanyamulenge mu Gatumba n,abandi bo muri FDLR nta mutego mbonye aho!!

    • Mudacumura RDF yagiyeyo gatatu niba itaramufashe ubwayo kuki ibibaza Congo?Twibukiranye ko ntabwo Congo yigeze ivuga ko ifite Mudacumura.Ariko twebwe kumugaragaro dufite Nkunda,Runiga etc…

      • ubafite wowe nande se? nizere ko ubacumbikiye mu cyumba ngo uberekane!!!! mwagiye mureka gukunda abicanyi babazairwa na fdlr ko na congo na tanzaniya byabakunze ntacyo bavanyemo?

      • wowe nde ufite nkunda na runiga?

  • Ahahahahah!! sha Mende n’umu comedien kbs!!!

    • si umucodien hubwo ni umuhanga. ateze umutego

      • ariko ngirango uwo mutego niwowe awuteze kuko ndabona umuvugira nkaho kamunaniye!!!! ahubwo ateye isesemi n’ibitama bijunditse ibikeri puuu!!!

        • @Nadine: Cisha make kuko baza ntuzi uko baje no gusubirayo uzabimenya byararangiye!! Babasubiza Kabila cg M23 ntawuzakugisha inama.

        • Gutukana ntago ari byiza,iryo ni ivangura rishingiye kw’isura,ibitama ntago ariwe wabyihaye,ubwo urri gutuka Imana yabimuhaye.

          • Gutukana ntabw’aribyiz’ arik’ibyo ntibireb’abashumbakazi ni njiji nkuyu wise nadine.Arikos’ikindi wategereza kumva kubashyumbakazi nigiki???.

        • i like u Nadine, ha ha ha ha!!

  • Ndumva bitoroshye ariko kdi gvmt yacu izashishoze kuko n’inyamaswa iguhungiyeho ntiba igipfuye nkanswe umuntu! Anyway, barahunze ntibumvikana na leta yabo ku Bintu runaka ari nacyo cyatumye bafata imbunda. Nkumva rero drc yabanza first igakemura ikibazo cyabo diplomatically, kuko na gvmt ya Congo yakoze ibyaha of cause! So numva bagomba kwitonda cyane kuko utarakora icyaha yabanza izo mpunzi ibuye. Gusa wenda ni insobe kuko badushinja gufasha M23, but anyway ibyo ntacyo bivuze, we dnt shake; there’s LINE THAT U CAN’T CROSS!!

  • Karangwa,umujinya w’intozo ushirira mu kuzunguza umurizo.Ni umugani w’ikinyarwanda.Niba bagiyeyo 3 se wari he ko utabahagaritse?

    • @Mafia. Iki gisubizo cyawe kiragayitse cyane. none se Karangwa abeshye hehe? Operation umoja wetu aka kanya urayibagiwe. werekanye aho imitekerereze yawe igarukira.Nyamara hari abantu muri gushuka kandi ngo umuheto woshya umwambi bitazajyana. Peace my friend

      • M23 yatumye interahamwe zongera Gutanga ibitekerezo nazo .

  • Ariko noneho Mende ankuyeho kweli, abo ni abazungu bagushuka sha. Abo mubitse aho twe basize banaduhekuye ni benshi ngo tubahe abanyu. U Rwanda rufite impamvu nyinshi zo kutababaha, iya 01. Kuba aba ari abantu barwanira uburenganzira mu gihugu cyabo. 02. Kuba Rwanda nta gihano cy’urupfu kibaho mu mategeko y’u Rwanda mwe mukaba mugifite. 03. Kuba mwirirwa mushinja ibinyoma nta mikoranire myiza tubona yatuma munabahabwa kwanza. 04. Kuba mufatanya na FDRL namwe muzabanze muyiduhe. Sawa Mr. Mende

    • igihe kibaho kikagera.
      kwivamo nk’inopfu bizaba ngombwa amabanga yanyu azajya ahagaragara?
      Mureke kujijisha inyamaswa ihunga baayica ariko abo bo bahunga abo bishe se?
      Rwanda umutego wagushibukanye kabissa.
      muve ku ngoma yabidishyi???????????

      • Aho Umuntu ahungiye niho Asaba ubuhungiro Congo ntiyabuguhaye wowe Kuki se abandi nabo batazabuhabwa ???

  • We mafia bavuga umujinya w’imbwa intozo irataka(attaquer). Intozo ni imbwa y’impigi(mkali sana)itandukanye rero na za nyarucari,nyarubwana,imisega…

  • Ko numva muvugira abaKongoman kurusha abanyarwanda bite byanyu!! byaragaragaye aho duhengamiye tureke kujijisha nkaho abandi ari abana!!!

    • Namwe nimuhengamire muri DRC barabakiriye .

      • Umuntu ashobora kuba akunda uRwanda n’abategetsi barwo ariko akagira ibyo batemeranyaho cyane cyane nk’uburyo Leta yitwara ku kibazo cya Congo usanga budasobanutse namba.

  • Aha byumvikane neza:

    Mu mategeko mpuzamahanga birazwi ko gufata inyeshyamba ziri mu ishyamba zikurikiranweho ibyaha mpuzamahanga bigoye, niyo mpamvu CONGO itabazwa ibya ba Mudacumura.

    1. Congo yanagaragaje ubushake ifatanya n’u Rwanda guhiga FDLR muri Congo (operation UMOJA wetu), ntacyo rero yabazwa.

    2. Abayobozi ba M23 bashyiriweho Mandats bari mu Rwanda, ntabwo bari mw’ishyamba, rero u Rwanda rugomba kubatanga.

    • ariko dinosaure kirabura ubona ko u Rwanda rwaha abantu mu gihugu gifite amategeko yo kwicwa? wapi bikora utazi gusoma no kwandika sh abarakubeshye – ngaho isubirire mu birunga niho abatekereza nkawe babarizwa !!!

      • Amasezerano yo muri Éthiopie asobanura ko igihugu kizakira abarwanyi kizabasubiza mu gihugu bavuyemo kandi u Rwanda rwarayasinye!!Hari uburyo 2 bushoboka: kubahiriza ibyo rwasinye cg kubyanga noneho bikagaragarira buri wese ko rufasha M23! Ariko kuki ari ba Nkunda, Mutebutsi, ….. bose bahungira mu Rwanda iyo bikomeye!!! Kuki batajya uganda cg mu Burundi ko nabo bahana imbibi na Congo!!!

        • Wese ko wahungiye muri Congo nabo bagomba guhungira aho bashaka nuburenganzira bwabo .

        • Ariko mujye mureka gukabya amarangamutima? ubu koko ninde utazi ko bitemewe kwakira impuinzi zitwaje ibirwanisho? nonese Congo yagiye kwakira impunzi zitwaje ibirwanisho itekereza iki? ubuse yo ko itabikurikiranwaho? kuki itabazwa FDLR zimaze imyaka 19 kubutaka bwayo zifite ibirwanisho? None ariyo ari n’Urwanda rwakiriye abarwanyi ba M23 rukabaka ibirwanisho bose baka barinzwe badashobora gucika ninde wubahirije amategeko mpuzamahanga? Congo aho ifite umutekano nihe uretse M23 bagira irwitwazo? Abantu badahemba abakozi ba leta, ntibahembe abasirikare,…..nibindi byinshi ibyo byose ni M23?? Ariko kuki mutibaza ahantu hamaze ingabo za UN 20,000 byose zo mwambwira zimaze iki? ibyo byose ni M23 yejobundi??? Ikibazo cya Congo gifitwe n’abanye congo ubwabo ntawundi uzabakiriza igihugu, kuba batarabyumva nicyo kibazo gikomeye bafite.

  • Buri gihe iyo numva u Rwanda rusesereza urukiko muzamahanga mpanabyaha (ICC)hari icyo nibaza:

    1. Ese u Rwanda rwaba rurwanya ICC rukaba rwaratanze Gen Ntaganda?

    2. Ese koko Gen Ntaganda yaba yarageze muri Amasade y’Amerika u Rwanda rutabizi koko? No muri Raporo y’impuguke za Lonu iherutse kumenyekana niko byavuzwe.

    3. Niba ariko byagenze kuki Ntaganda yaba yarahisemo guca mu rihumye u Rwanda akishyikiriza ICC? Ndabona azavuga byinshi.

    4. Niba u Rwanda rubona gutanga aba ba RUNIGA na bagenzi be bashyiriweho mandats rutabyumva ngo kuko rutizeye ubutabera bwa Congo, nirubashyikirize ICC kuko ibyaha bakekwaho biri mu bubasha bw’urukiko bushingiye ku gihe (competence ratione temporis), n’ububasha bushingiye ku kiburanwa (ratione materiae)

    • Keza Nadine yagusubije ibindi ukibaza nibiki ???

  • Ese bo (DRC)nta mandat d’arret bashyikirijwe zifata bamwe mu basize bahekuye u RWANDA. Hakozwe iki? Mende abanze atunganye ikibazo cy’imitwe yiterabwoba (groupe terroriste)bacumbikiye kandi batera ingabo mu bitugu, nyuma abone gusaba ibyo asaba

  • karangwa nawe ari mubo bazanye riko atabishaka kuko atigeze yishima

  • Kongo irasetsa rwose! Birengagije FDRL yashyiriweho impapuro mpuzamahanga zibahagarika; batuye mu gihugu cyabo,ntacyo babakozeho barakorana birazwi, none ngo bashyizeho impapuro zita muri yombi abahoze muri M23 bahungiye mu Rwanda batakibarwanya!
    Nyamara aba ba type ni ukubitondera! baradushakaho urwiyenzo! Ariko bibuke ko igihugu gishobora gufata umwanzuro gishaka ku mpunzi yabahungiyeho. Ntabwo rero ari itegeko ko Congo yabasabye ngo u Rwanda rubohereze muri congo

  • Karangwa na Mueusi ..Murinterahamwe rutwi abacengezi babi, mwagarutse Mubirunga mukaturwanya ko mbona musyigikiye abacongo babicanyi? Muribigarasha mwangurube mwe ptuuuu, M23 oyeeeee dukize izo nkunzu zakabura amaboko

    • Ariko uzi gushinyagura ubu se M23 ibibazo ifite ntabwo usoma ngo ubibone,Rumangabo babacanyeho abaturage bari kubavugiriza induru,guhera ejo drones zizabahiga nawe ngo Oyeee m23?jye mbabajwe nabaguye muri iyo ntambara shenge!utukane ugire ute ariko drones irarikora ahubwo nakugira inama yo kwiyeza.Ntugatukane ubwo butindi bwa banyoko!

  • icyo mbakundira si abakongomani bahemukiye abakongomani? ?kandi bagakorera ibyaha ku butaka bwa kongo? wibuke ko amazezerano yasinywe n’u rwanda avuga ko ntawemereye gucumbikira uwo ari we wese ubarizwa mu mitwe yitwaje intwaro; sooooo………
    ko utaravuga ngo barwaye mu mutwe iyo ari ugufata abakenewe n’u rwanda kubimana uzarebe ikivamo

  • Ahaaaa mama na ngayi wamugani waba frdc!!! Ngobatange band!!! Mubyuri abavugango batange abayobozi Ba M23 ngokugira drc itazongera kubeshyera urwanda ntibishoboka. Abari kuvuga ibibyose nuko kuruyumunota fdlr ariyo ihanganye na M23 aho guhangana nurwanda. Ahubwo njye nasabiraga urwanda umugisha kumana kuko rwakiye inzirakarenga zitagira abazitabara

  • Mende nawe yiyibagije RCD nawe babanze bamukurikirane?yewe, insina ngufi nawutayicaho urukoma koko kuko nawe yabaye rebel nkabo.

  • Turasaba urukiko mpuzampahanga gukurikirana Mende kuburyo akomeje gukwizakwiza ibinyoma akandika nimpapuro zibesyera abarwanira uburenganzira bwabo…Bitewe nukuntu bakomeje kwicwa nokurenganwa…tukaba ducumbikiye impunzi nyinshi zabanyecongo bitewe nakarengane bakorerwa!!! Birababaje peeee..Mende agombe afatwe kuko arashinja ibinyoma bidafite epfo naruguru….Nawe ninterahamwe kabisa

  • Mende ninterahamwe rutwi gashino kanyina excuse my French..numugome Narita mazuru ameze nkayingurube ikutse mwicukiro ryanabyi..aragapfa asamba arakabura ukuri

    • Yebaba we ubwo se nibwo bupfura bwawe,ubwose umurushije iki!banza wubahe ikinyabupfura wakuye mu ishuri niba ntacyo bakureresheje abakureraga!umujeune nkawe! uburyo yabyawemo nawe nibwo waciyemo nutuka umuntu biriya jya ubigereranya na nyoko wakubyaye!mukanya se uratuka Kikwete gute we da ko mbona ibitutsi wabimazeyo~nzabandora!

    • Weho Kayigema,rimwe njya nkurikira comment zawe ariko ubu ngukuyeho amaboko narinziko ufite level ya analysis ariko ntayo ufite kabisa.gusa Imana ikweze kuko sinzi icyaguteye

  • Ndashima abafite ibitekerezo byiza nkamagana abigira abanyakuri!!ubuse koko Agato rwasa sibo bamufite umwicanyi ruharwa!!?FDRL se??FRDC se bo amahano bakra btazwei!umwe we narumiwe ahoyivugiye ko yakoreye viol abadam 53!!!!!amafoto se zanyuze kuri za internets abavuga kuri barayabona kweliii!Mende we mumureke nibimwe byaba zarois bavuga amagambo menshi kuko nirwo rugamba bashoboye!!!!!!!!!bajye bisukira imisatsi,bitukuze bitere imibavu nibyo bashoboye!!!!!

  • U Rwanda ruratera ntiruterwa, Muhumure abafite ubwoba ko ziriya ngunzu zizadutera. Asyiiiiiiiiiiiiiiiiiiiii we. Anhuuuuuuuuuu.

  • Uretse umuntu, n’inyamaswa iguhungiyeho ntuyiha umuhigi ! Ubu se bo ko nta nterahamwe bohereje ni uko batazi ibyo zakoze mu Rwanda? Ahubwo uriya mugabo aba ashaka umwanduranyo ! Leta ibatanze yaba ishaka ko babica ariko ndizerako itabikora!

  • ko mwemerera izo mbwa kayigema,matabaro na kabi ke ngo ni keza bagatukana aho kuvuga ukuri kwabo mu kinyabupfura museke mwe?

    • Ibyo ntibikureba muge kwandika mubinyamakuru byiwanyu muri Congo .

    • bite niyonkuru, ramba ramba !!! ese sha ko umunabi ukwishe waraye amahoro??? ndabona kabisa wariye umwanda ariko ushatse watuza umutima kuko izo nterahamwe uvugira na za fdlr zigenzi zawe muzayabangira ingata muzayabangira ingata kugera muguye ku gasi!!! mushatse mwakwigemurira ubutabera wend amukazagwa muri gereza aho kuribwa ninkongoro mu mashyamba cg ngo mwicwe n’isasu rya m23 niyiziye!!! mwe muzahora mwomongana nk’impyisi ihunga intare ariko m23 bazahorana umugisha uvuye kuri nyagasani kuko yabaremanye umutima wa kimuntu ureke mwe wagirango mukomoka ku ngurube umugani wa grand frere kayigema!!!

  • Usibye kwirengagiza, ikibazo cya congo gishingiye kuri priorities setting. Congo yagombye gukemura ibibazo byayo by’ibanze jye mbona ko aribyo bikomeye!mu by’ukuri abacongoman bose hatitawe ku turere bakomokamo, ururimi bavuga bagombye kugira uburenganzira bungana mu gihugu cyabo!
    Naho uwavuze urukiko rwa Lahaye we niyicecekere! urukiko mpuzamahanga ruburanisha abanyafurika gusa ni uko ari bo bakora ibyaha gusa? ntabwo ari fair!
    Jye mbona gutanga bariya ba congoman bahungiye mu Rda atari byo

    Mu bwubahane n’ubufatanye bw’ibihugu ni gute DRC yagomye gufatanya na FDRL (ucumbikira umurozi akaguca ku rubyaro)igashaka ko abayirwanyije baharanira kwitwa abacongoman no kugira uburenganzira mu gihugu cyabo bagahunga ku mpamvu zitandukanye bajya gucirwa imanza zirimo no kwicwa igihe FDRL idacyurwa aho igihugu kidafite igihano cyo kwicwa kdi yarasize ikoze jenocide yirengeje abarenga miliyoni!
    Naho uwavuze ICC

  • muravugishwa yee!!!!! ikibabaje abo murimo gutuka nanumwe ubitayeho ikibi ni inkoni niba m23 atari twebwe abanyarwanda murimo kwanduranyiriza iki? muri sudan,somaliya ko mutayavuze gutya , mwivuyemo nk’inomfu y’amasaka

  • Ariko njye narumiwe pe! Nta Jakaya Kikwete nta Lambert Mende! Murarushywa n’ubusa gusa!

  • Ibi ni ibigaragara ko FDRL yo ntakibazo bafitanye, ok! Abicanyi baguhungiraho ukabakiza yombi, ukumva bikuguyeneza koko? Byibuze se ntiwanatekereza ko ibyo bakoze aho bavuye, wowe batabigukorera, Lambert Mende rethink again!!

  • abo Mende asaba ntazababona kuko igihugu cye kitagira ubutabera; mwabonye uburyo bafata imirambo n’imfungwa? naho fdlr nibayegeze hafi, hamwe nba parrains babo bazabona isomo ry’urusoro.Bazaba nka ya nkoko ishoka agaca kayireba.

  • Ni danger toooooooooooo!!!!!!!!

  • muraho!ubundi mbibarize mwe mutukana?kuki ibirebana na congo aribyo bibavugisha amangambure gusa?ahaaaa!ego ba bazivamo mwe!please ntimuntuke kdi ubikora araba yitutse kuko ndabona gutukana byababayemo icyorezo ahubwo MOH ishake urukingo!

  • Njewe ntanganzwa nabantu mwibwirako ibya m23 bitatureba twe abanyarwanda,wenda twese nabwo tuzi byinshi kwiyi ntambara ibera DRC,ariko haribyo tuzi tunareba wenda tutazi uko biba,reba nawe,NKUNDA,MUTEBUTSI,RUNIGA,BOUIDIN,ZIMURINDA,etc.nibindi u Rwanda ruregwa.rero gutanga mandats d’arret zabo bajamaa ni uburenganzira bwabo,ariko hazubahirizwa amategoko mpuzamahanga agena impuzi nandi aregwa abakekaho ubwicanyi!!.

  • Mwikwirirwa mubisobanura cyane, igisubizo ni ikingiki. U RWANDA NTIRUKWIYE KUBATANGA KUKO MURI CONGO BAGIFITE IGIHANO CY’URUPFU MU MATEGEKO YABO.

  • abanyarwanda ubwabo iyobatanga comment bigaragaza ikintu gikomeye usesenguye usanga uvugako twatanga baruniga ari abahutu utabishyaka ni umututsi my freind twaretse tugakurikirana business zacu ,tukareka kugaragaza ahoduhagaze ntacyo turi bubikoreho,guerre de froid twayirekera beneyo .inama tujye dusoma inkuru niturangiza dutegereze ibivamo.kuko hari umuntu wahagarara hariya akihandagaza ngo nkunda bamutange nibamutanga bakamukorera byamfurambi wowe ubisaba igihe imana izacira urubanza uzaboneka mubagambanyi mureke wegucumura muntekerezo (please amoko bibi)

  • havuyeho isasusu mureke twumve niyamagambo nayo ntituyanze mureke twumve icyo mushikiwabo asubiza ariko nziko arumuntu wumugabo tasubiza ibibazo nkuko numva mende asubiza ……. ndabizi ubwo onu nayo urugambo igiye kuruza mura ………..

  • Iyo ndeba ibyo abanyarwanda mutukana mbona muri inkoma mashyi gusa!

  • umutegomutindi ushibukana nyirawo reka tubitege amaso

  • ni hatari!

  • Maze gusoma ibitekerezo byinshi bivuye mu bantu batandukanye, ikigaragara ni uko U Rwanda rwacu rufite urubyiruko rukunda Igihugu, kandi mukomereze aho bana bacu! Urugamba ruracyari rurerure. Mu gifaransa Mr. Mende arakizi cyane ko ashaka kwerekana ko yamize umufaransa, baravuga ngo ” les chiens aboient, la caravane passe”, hari n’undi mugani ngo “le mensonge a beau se lever de bon matin, la vérité le rattrape au coin de la rue”. Ni ryari Mende n’abandi batekereza nkawe bazumva ko Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda ari abanyekongo nk’abavuga igikongo, itshiruba, ilingala, igiswahili, nibindi ntavuze? Niba badashaka kubyumva, bazatumize indi nama i Berlin, habe Berlin II, noneho ibintu bijye ahagaragara, mu ruhando rw’amahanga yashyizeho imipaka none akaba adashaka kumva ingaruka z’amakosa yakozwe icyo gihe, ahubwo bakitwaza u Rwanda! Turi igihugu gito, ariko ubugabo si ubutumbi. Twanze kuba intsina ngufi. Hoshi.

Comments are closed.

en_USEnglish