Month: <span>July 2013</span>

Hirwa, ntiyumva ntavuga ariko afite umwuga umubeshejeho

Kubana n’ubumuga mu muryango nyarwanda wa cyera byari bigoye kugira icyo ugeraho, ubu byarahindutse. Hirwa Diane yarangije amashuri y’ubugeni muri Uganda, ubu arakora umwuga we mu Rwanda aho umubeshejeho. Diane Hirwa abana n’ubumuga bwo kutavuga no kutumva, afite imyaka 27 akaba atuye i Gikondo ari naho akorera imirimo y’ubugeni ye buri munsi. Hirwa kugirango abashe […]Irambuye

Ububyutse bukomeye mu giterane cy’urubyiruko Ku rusengero rwa Healing Centre

Mu giterane cyateguwe n’urusengero Healing Center Church rubarizwa i Remera aho bazanye umuhanzi uva mu gihugu cy’u Burundi Dudu Theophile Ndizihiwe aha hanagaragayemo n’abandi bahanzi benshi batandukanye binaha mu Rwanda barimo Patient Bizimana ndetse n’abavugabutumwa barimo umu nya Nigeria wahoze ari Ambasaderi wicyo gihugu mu bwongereza Bwana Toye Okanlawon, Dr Apostles Gitwaza na Dr.Musepa umunya […]Irambuye

Kuwa 26 Nyakanga 2013

Iki ni igishanga cy’umuceri cya Cyunuzi mu karere ka Kirehe aho gahanira imbibi n’aka Ngoma. Ubuhinzi bw’umuceri muri aka karere bumaze gutera imbere kuko hari n’uruganda rutunganya umuceri rw’abaturage baho. Photo/Ububiko Umuseke  Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’umuseke.rw yohereze kuri [email protected] UM– USEKE.RWIrambuye

Abanyarwandakazi bari mu Nteko bageneye igihembo Perezida Kagame

Ihuriro ry’abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko imitwe yombi (FRPP) kuri uyu wa 26 Nyakanga ubwo bishimiraga ibyagezweho mu buringanire mu Nteko, bavuze ko bageneye Perezida Kagame igihembo kuko abagabo bose ku Isi iyo baha agaciro umugore nk’ako yabahaye ubu Isi iba ari nziza kurushaho. Mukarugema Alphonsine uyobora FFRP yavuze ko iri huriro ryabo, ryashinzwe mbere […]Irambuye

Ku myaka 12, abo muri EXPO arabereka impano ye yo

Ibikoresho gakondo biri kugenda bisigara mu bakuru, si kenshi uzasanga umwana w’imyaka 12 usibye no kubikoresha cyangwa kubivuga azi ; umuduri, icyembe, iningiri, gukaraga umurishyo, kwivuga, gusaakuza n’ibindi. Manishimwe Patrick niyo myaka afite, muri EXPO 2013 arashakisha igiceri anerekana iyo mpano ifitwe na mbarwa mu bangana nawe mu Rwanda. Manishimwe, avuga ko yiga mu mwaka wa […]Irambuye

Gitega: Grenade yatewe ihitana 3 abandi 32 barakomereka

Updated: Abantu batatu nibo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’igisasu cyatewe mu murenge wa Gitega. Babiri bapfiriye ku bitaro bya Police, undi umwe apfira kuri CHUK nkuko Polisi y’u Rwanda ibyemeza. Abakomeretse, 6 bari kuvurirwa muri CHUK 4 ku bitaro bya gisirikare i Kanombe. Abandi byari byoroheje bavuwe barataha. Kugeza ubu abantu batatu nibo bafashwe bakekwaho […]Irambuye

Abaserukiye u Rwanda muri CAN 2004 bari he ubu?

Hashize imyaka icyena ikipe y’igihugu Amavubi bwa mbere mu mateka yayo yitabiriye irushanwa rikomeye mu mupira,  igikombe cy’afurika cy’ibihugu cyahakiniwe muri Tuniziya mu mwaka wa 2004. Kuva icyo gihe nta yandi mahirwe yo gusubira mu cyiciro cya nyuma cya CAN araboneka. Ese abakinnyi 22 bari mu ikipe y’igihugu icyo gihe ubu bri he?  1.NKUNZINGOMA Ramadhani: […]Irambuye

Bugesera: Abamotari barasabwa kugira imihigo no gukumira magendu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’inzego z’umutekano zihakorera, barakangurira abamotari kugira imihigo no guharanira kuva ku rwego rumwe bajya ku rundi, by’umwihariko kandi ngo bakanafasha inzego z’umutekano mu kurwanya magendu. Ibi byagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, inzego za Polisi n’iza gisirikare n’amashyirahamwe y’abamotari agakoreramo. Rwagaju Louis, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abamotari gukora […]Irambuye

Umutima wanjye wambujije amahoro

Bakunzi basomyi b’Umuseke nkunda ubufasha bw’ibitekerezo mbona muha abantu hano, ndagira ngo mungire inama ndumva mu mutima wanjye rusibana. Niga mu mwaka wa kane w’amashuri abanze n’ubwo nari nkiri muto nk’uko byumvikana ariko narinzi ubwenge kubera ibyabaye muri uru Rwanda namwe muzi. Naje gukundana n’umukobwa wigaga muwa gatanu ariko ntabwo twari duturanye kuko yari aturanye […]Irambuye

en_USEnglish