Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemereye ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro ko igiye kwishyura amafaranga ibarimo angana na miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe cy’amezi 15. Umuyobozi wa FERWAFA, Ntagungira Celestin yatangarije TimesSport agira ati “Ubwo twageraga ku buyobozi mu mwaka wa 2011 twasanze FERWAFA ifitiye RRA(Rwanda Revenue Authority) umwenda ungana na Millioni […]Irambuye
Abantu bagera kuri 17 bahoze ari abacuruzi muri Koperative FODECO ikorera mu Murenge wa Remera baratabaza kuko ngo barenganyijwe nyuma yo gusezera muri Koperative. Aba bahoze ari abanyamuryango bavuga ko mu nama rusange ya Koperative yateranye kuwa 8 Gicurasi, ubuyobozi bwemeye ko bagomba kubasubiza imigabane ndetse bagahabwa ubwasisi n’inyungu ukuyemo igihombo n’imyenda uwo muntu yaba […]Irambuye
Abanyamuryango ba Koperative COOPROTRABA (Cooperative de Production de Transformation des Bananes et Ananas), iherereye mu mudugudu wa Muremera, akagali ka Kiruhura, Umurenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye yenga imitobe, baratangaza ko igishoro bashyize muri koperative batangira cyabagejeje ku bikorwa byinshi by’iterambere. Igitekerezo cyo gutangiza koperative, bagifashijwemo n’ubuyobozi bwa Karere ka Huye, bitewe n’inama zitandukanye […]Irambuye
Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n’akaga imihanda yose; nibwo bavuga, ngo “Yagiye kwangara!” (Bamwe banavuga ko yagiye iwabo w’abakobwa). Wakomotse kuri Nyiramataza muka Rukali; ahasaga umwaka w’i 1400. Yikuye mu bususuruke yicyura kwa Ngara, amaze kugerayo hamuhindukira inka y’inkungu; atangira guhobagizwa n’umuruho. Mibambwe Sekarongoro uwo bitaga Maboko atanga ataziganya, […]Irambuye
Umuhanzi Jolis Peace uzwi mu njyana ya R&B ndetse akaba yaranamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mpamagara”, avuga ko iyo aganira na bagenzi be akababwira ko atarakora imibonano mpuzabitsina na rimwe bamuha urw’amenyo. Peace Jolis kimwe n’abasore b’ikigero cye, iyo bicaye usanga baganira iby’udukumi, urukundo n’ibindi biganisha aho. Aho usanga buri wese yivuga ibigwi bye mu rukundo […]Irambuye
Umukire wo mu gihugu cy’u Bushinwa yashyizeho miliyoni 65 z’amadolari y’Amerika nk’igihembo ku mugabo cyangwa umusore uzabasha gutereta umukobwa we w’imyaka 33, akamwemerera bakabana kubera ko akunda abakobwa bagenzi be (lesbienne). Umukambwe Cecil Chao w’imyaka 76, umunyemari wo mu Mujyi wa Hong Kong, avuga ko aya mafaranga ahari kandi yiteguye kuyishyura umusore uzabigeraho. Cecil Chao […]Irambuye
Mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi ukiri muto, Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa D.C.G Marry Gahonzire aravuga ko guverinoma ifite gahunda yo kubyaza imyanda(amazirantoki) n’ibisigazwa by’abantu umuriro w’amashanyarazi na gaze bigaragara ahantu hahurira abantu benshi nk’uko byatangirijwe mu magereza. Abagororwa bo muri gereza ya Bugesera bakora imirimo isanzwe kimwe n’abandi […]Irambuye
Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera (International Court of Justice, ICJ) ruherereye i La Haye mu Buholandi rwashyizeho inteko y’abacamanza igomba kwicara hamwe igasuzuma ikirego cy’Umunyakenya uvuga ko urubanza rwa Yezu w’i Nazareti rwaciwe nabi. Dola Indidis ni Umunyamategeko w’umwuga ndetse yigeze kuba umuvugizi w’inkiko muri Kenya yatanze ikirego avuga ko Yezu Kristo w’i Nazareti yaciriwe urubanza nabi […]Irambuye
Abaterankunga bavuye mu budage bemeranyije ko bazaha Rayon Sports inkunga babemereye ari uko iyi kipe y’i Nyanza ifite ubuzima gatozi. Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sport Murenzi Abdallah ubwo yagiranaga ibiganiro n’aba baterankunga mu budage bari bemeye ko bazajya baha inkunga ingana na 227 000 Euro agera muri million 200 z’amanyarwanda. Aba baterankunga ariko nyuma yo […]Irambuye
Lil Pack, ni umuhanzi akaba n’umunyamakuru w’imyidagaduro, avuga ko yari yaribeshye ku zindi nzoga yanywaga nyuma yo kubona no gusoma ku nzoga nshya yitwa Virunga Mist. Mu muhango wari wabereye kuri Club Next ku Muhima uyu munyamakuru usanzwe atorohera agahiye yavuze ko noneho yabonye icyo kunywa kimugera ku nzoka. Amaze gusoma kuri Virunga Mist yacuruye […]Irambuye