Digiqole ad

Ndababaye pe

Bakunzi basoma Umuseke nabonye mutanga ibyiyumviro byiza nanjye nashaka mumpanure ariko ntimutange izina ryanjye.

Nakundanye n’umuhungu ,tumaze hafi umwaka njya muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), tubandanya tuvugana ababaye hanze ntibyoroshe iyo urimwo utangira ubuzima.

Haciye nk’amezi 4 ambwira ngo duhagarike umubano (relation) yacu ndamubaza igituma ntiyambwira.

Njyewe icyo nakoze nagumye mutelefona ntanyitabe ,nari no mu bihe bikomeye cane, mu nyuma Imana ingirira neza impa ivyangombwa.

Haciye nk’ukwezi wa muhungu aragaruka ngo tugarukane, ariko kuko namukunda kandi ntamenye igituma yambariye ngo duhagarike relation ndamwemerera, ndagerageza kumubaza icatumye ambwira uko ntiyambwira.

Njye ndakijijwe ndanka kumubabaza.

Mu minsi mike ngiye kuri facebook nsanga yanditse amagambo yaciye umutima avuga ko amaze umwaka ata mukobwa bari kumwe, kandi ubu yiteguye gukunda urya azomwereka urukundo rw’ukuri, mu guheraheza aca ashirako izina ry’umukobwa,

Munyuma menya ko hari umuntu bari kumwe, icyambabaje si uno mukobwa, ndamubaza aranka.

Ariko bitewe no kuva igihe asezera, ntazi igituma, najya kuri facebook nkabona ayo magambo umutima wanjye warasibye.

Nkore iki ? ndabinginze muhitishe ici cifuzo canjye.

UMUSOMYI
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Turabaramukije.burya koko urukundo ruravuna ndeste cyane,iyo winjiye mu rukundo burya wakagombye kwitegura ingorane n’imvune bizabaho hanyuma.Muri macye rereo urukundo rwa kure umuntu agenekereje yavugako rugoye kandi iyo hashize igihe kirekire rurakama.Umwe muri mwe rero niko byamugendekeye.Ikindi nagirango mbarangarize nuko iyo abigeze gukundana batandukanye hanyma baongera guhura rurihembera bikongera bikamerea nka mbere.Inama rero twakugira ni iyihe reka kwinjera mu rukundo bihe igihe kitari munsi y’amezi 6 ubone kongera gutekereza gukunda hagati aho komeza wiyubakire ubuzima uzabona undi tugira amahirwe kuko urukundo twibistemo burya turusanga imbere.TUKWIFURIJE AMAHIRWE MASA.

  • MBANJE KUBASUHUZA IMANA NURUKUNDO AMAHIRWE YOSE ATURUKA MUG– USENGA IMANA NO GUHUMURIZWA KOSE GUTAKAZA INCHUTI NABYO BIBAHO ARIKO SUKUVUGAKO UBUZIMA BURANGIYE OYA REBA YEREMIYA 33:3 NTABAZA NDAGUTABARA HUMURA UWAWE IGIHE NIKIGERA AZABONEKA NAHO KUBA ARIKURE HOO NIKURE KANDI GUHURA BIRASBA BYINHI KANDI URUKUNDO RUHORAHO IYO URI MUZIMA KANDI — USENGA BYUKURI MURAKOZE UZAKOMEZE USOME BIBILIYA — USENGA UZABONA BYOSE WIFUZA.

  • Wowe ko uvuga ngo urakijijwe kandi ukabuzwa amahoro n’umwana w’umuntu ngo yakwanze, mbese ntufite umukunzi uruta abandi bose, udahemuka kandi wo kwizerwa witwa Yesu?Niba koko ukijijwe uracyari umwana cyane muri byo!Izere Yesu kandi ureke ayobore ubuzima bwawe, umusabe gutuza mu mutima kandi mbere yo gufata icyemezo gikomeye nk’icyo cy’urukundo ujye ubanza umugishe inama kuko niwe uzi mu mitima y’abantu!Abahungu cyangwa abakobwa benshi babeshya urukundo batagira bishakira inyungu z’umubiri kubo babeshya ko bakunda, za nyungu zabura cyangwa icyo bashakaga bakigeraho icyitwaga urukundo kikarangirira aho!Iyo uguma hafi ye yari kukugusha mugasambana icyo yari agutegerejeho yakibona akakwereka ubworo bw’ikirenge ugasiga uririra mu myotsi nka Bakame na ka gakiza wavugaga Satani akaba aragasiribanze bikaba byakuviramo n’ibindi byaha biganisha ku kurimbuka!Tuza rero ntacyo wabaye ahubwo shima Imana kandi uyizere izaguha uwo yaguteguriye niba uzakomeza kuyubaha ukanemera uko ikuyobora.Imana igufashe, iguhe amahoro yo mu mutima Yesu yasezeranije abamukunda(John 16:33).

    • Sha rekera aho ntukwiye kumusubiza utyo, nyuma yo gukizwa se umuntu ahinduka igikoko? nta ntama yawe rekerra aho. Ibyo avuga arabizi murekere aho

  • Abagusubije bose bari guca hejuru wagira ngo ntibabona aho ikibazo kiri! Jye ndabona ikibazo ari uriya musore, nkurikije ibyo uvuga ndabona atagukunda ahubwo hari icyo akuryaho iyo abishatse ariko akaba atakwiyumvamo. None se niba agukunda by’ ukuri ni gute yirirwa ajarajara kuri za fb ashakisha inshuti z’abakobwa? Uretse ko ngo hari abagabo cg abasore (si bose) badashimishwa no kugira inshuti 1 y’umukobwa.
    Ndi nkawe namureka bitaragera kure.

  • Uwo muhungu mureke, ni uwo kugutesha umutwe. Ishyire mu mutuzo, Imana izaguha undi w’umwana mwiza cyane ko unakijijwe, wish u all de best

  • Urukundo ntiruhatirizwa kandi burya kumenya umutima w’umuntu biragoye ubimenyeshwa nibimuvamo rero wowe ubaka ubuzima bwawe usenge n’Imana izaguha uwo mukwiranye ntukihambire kumuntu ukwereka ko atagukunze.

  • achana naye tafuta muengini usihangaike na yule anataka kukundanganya my sister haya geuka mbio mbio kabisa uokowe maisha yako

  • umva mukobwa mwiza umufasha mwiza umuhabwa nu uwiteka gusa najye byambayeho nakundanye nu musore tumarana 2ans nyuma ajya muri mission agaruka yarahindutse cyane adashaka ko tunabonana mais naje kumushaka ibwira ko ntagahunda tugifitanye gusa byananaiye kubyakira niwe wa mbere nari narakunze gusa byagiye bishiramo nza gukundana nundi wu mukuzi w,IMANA tuza kubana dukora wedding nziza ubu dufite abana beza babahungu babiri tumeze neza tuza nawe rero IMANA ifite undi yaguteguriye muzabana mukanezerwa senga IMANA yacu irasubiza

  • Ihangane ukomeze usenge IMANA izaguha undi ugukunda akakwibagiza uwonguwo ubwo ntabwo yaruwawe.

  • Mbanje kugusuhuza kandi nkwifuriza amahoro y’Imana. Jyewe nta nama nkugira ahubwo nagusabaga ngo ushime Imana cyane kuko yakurinze kugwa mu mutego w’ubusambanyi. Wewe ntubona ko uyu muhungu yari agiye kukwicira ubugingo? Uhore ushima Imana rero, niko ndangije nkubwira kandi na fiancé uzabona uzamubwire ko relation sexuelle ari k’umunsi w’ubukwe mwasezeranye imbere y’Imana. Ndakubwiza ukuri uzagira umunezero udasanzwe mu rugo rwanyu.

  • Dear be strong. please contact to [email protected]
    nzakubarira, kandi ukomeze ukomere mu mana humura ntabwo uzigera umaramara.

    • Mwese ndabashimiye,kumpanuro zanyu nziza,kandi nditeze ikiganza ci Mana murakoze

  • mwene data wakundanye numupagani wo murusengero kuko ntarakizwa ntanazi ni MANA kuko urukundo ntirubeshya ntirunababza mureke utazisanga na shitani uwiteka azagushumbusha umukizwa wukizwa

  • umva mushiki wacu uyo musore mureke ibyo yagushakagaho yarabibonye ubu arashaka ibyabandi bakobwa hari abasore bateye gurtyo

  • Uwo muhungu mureka, uzakunde ugukunda naho wukunda aba akunda uni hirya

  • muvandimwe mubuzima ibyo bibaho.ariko ugomba gukomera kdi ukabyakirab kuko ntago ari wowe wambere cg uwanyuma biba bibayeho.gusa geragaza gusenga no kwiyibagiza ayo magambo ashengura umutima.ubundi uhe umwanya ibintu byawe urimo cg gahunda zawe ubundi nyuma nzineza ko Imana izagutabara ikaguha ugukunda apana uwo ubona ugiye kure akakwibagirwa.urukundo rurihangana ,rurategereza none imba yarananiwe kugutegereza ubundi wabwirwa niki ko umunsi mwabanye ukajya mukazi hanze atazajya aguca inyuma?Imana irakuzi humura!!!!!!!!!

  • Umva nshuti y’Imana wikwihambira ku muntu utagushaka ejo utazashavura kurushaho. Uwo muhungu ni indyandya n’uwo avuga ko akunda agomba kuba atamukunda, he is not serious!! Senga Imana yawe kuko wabona aliyo biturutseho kugirango ikurinde umubabaro uremereye wali kuzahura nawo uramutse ubanye nawe. Saba amahoro n’umutuzo Imana izabiguha iguhe n’undi musore usenga nkawe muzabana. Kurikiza inama Israel yaguhaye hejuru ni nziza ku mukizwa nkawe. God bless you.

  • Ngiye kukubwira ibintu bikomeye ntubabare. Uravuga ko ukijijwe, nturakizwa neza ahubwo Imana iragukunda cyane, irabona ubushake ufite bwo gukizwa ikanga uwazakuvangira akagukura mu gakiza. Rero va ku giti ujye ku muntu, igiti urakizi ariko umuntu ntaraboneka, ni ukuvuga uwo Imana iguteganyriza muzafatanya urugendo rujya mu ijuru naho uwo rwose mureke, senga Imana iguhe gutuza kandi ugere ku rufatiro rw’agakiza neza.

  • Njye nakugira inama yo kwinjira mukibikira (ukaba MASOUER cg MAMEYA). Kuko ibyabahungu biragatsindwa, cyane ko uwambere (niba aribyo) akugenje atyo, uwundi we azaba umuravumba…(cyane azi ko wari ufite ikindi cyana). Ubwo uri umukiza, jya kwiha Imana winjire ikigo cy’ababikira.

  • mu giswahili baravuga “KUAMBILIWA KUNAMO UONGO, TEMBEYA UKAONE”.
    naho umuhanzi Koffi ati ‘Ne quite jamais celui que tu aime pour celui qui te plait car celui qui te plait te quitera pour celui qu’il aime”. ce type yakurikiye uwo akunda, naho wowe ntiyigeze agukunda na rimwe, usibye gushaka umutobe gusa.
    Uwo mu Mujinga rero (Escrot) muveho…. Kubera aka “JUST” peke yake urashaka kumwihambiraho. Ese ejo mwasubirana akaguhitana, ko nabonye abana babanyarwanda kazi bamazwe n’abagabo babo mumahanga, urashaka icyi. Hari abandi bazima kandi wibuke ko nta giti kitagira inyoni ikigwaho; uwawe, Imana wizera iramubitse ahantu…. Uramenye kandi hari hano hanze “Ibisiga” bataza kumenya agahinda kawe bakaza kukubeshya, bakagusiga noneho aho umwanzi ashaka. Itonde, usabe imana ubushishozi n’ubwenge…

  • Sister,shima Imana cyane ikurinze umugabo wari kujya agufatanya n’ababoyi,indaya,ba shuga mami,……
    Sha jye nakundanye n’umukobwa,nshiduka baramuteye inda,ariko ubu nshima Imana yampaye Umugore mwiza pe kandi ukijijwe neza,abana dufitanye mbona ari ibisubizo gusa!

  • yeah komera rero

  • yesashimwe benedata! Njyesinumva impamvu utinda kuribyo kuko ntarukund’agufitiye,Ninayompamvu arimo gushakundi.Mureke IMANA izaguhuwawe nahuwo suwawe.

  • Ihangane uzabona undi ugukunda.Kandi koko urukundo ruravuna,ariko iyo bihindutse, witegura guhangana nizo mpinduka.Inama nakugira mushiki wanjye,va muri ibyo uwo siwe Imana yakugeneye.None se kuvuga ngo urakijijwe, wasenga Uwiteka akaguha gutuza ko azagushyumbushya undi musore?

  • Sha numva uno musore afite parapara gusa bigaragara ko afite undi mukobwa bari kumwe kandi aragutendeka ,gusa njye nshaka umukobwa ukijijwe kuko najye nkijijwe dore my e-mail [email protected] thanks

  • Sister don’t worry si uwo muhungu wakwanze ahubwo ni Ishoborabyose yanze ko uzarira ubuzima bwawe bwose. Niba ukujijwe emera ko Umubyeyi (IMANA) atakwima icyagaciro mugihe abona ko kigukwiriye. Jye ibintu nkibi byambayeho for sure nakundanye numuhungu tubana hanze antanga gutaha mu gihugu ahageze yarahindutse ntekereza ko aruko yagiye kure ariko siyo yari Impamvu ahubwo ni uburyo Imana yakoze kugira indinde. Ubu mfite ishimwe jyinshi mu mutima kdi mfite uwo batagize aho bahurira yewe ntiyanunama gufungura udushumi twinkweto ze. So icyo umuntu azaba ntaho kijya wumve ko mu Ijuru hari imbaraga zisenya kdi zukubaka hari igihe biba ari isomo no kugirango tumenye ko satani afite abakozi. Gusa usuzume ibikorwa byawe wasanga waramukunze ukamugira nkikigirwamana akaba ari nayo mpamvu utabasha kumwikuramo. Nshuti ku regreta biraryana mu kumwana wumuntu wiringire ishobora byose kuko ntawubasha kurogoya imigambi kdi ifite ingoma itazashira. Jyewe nzajya ngusengera kdi Imana izagukorera igitangaza.

  • urukundo ni rwiza iyo ruturutse kumana wakabije kubaza abantu noneho hereza imana icyfuzo uzabona uwo yo ubwayo yakugeneye kandi arahari ikindi aruta uwo wi shyize mo egera imana cyane ibyo ubisangiye na benshi bamwe barashatse abandi murikumwe kuri urwo rugamba komera.

  • may God bless you all,you advice makes me be strong, my friend who sent me he is email address am sorry good wife or husband does not come from internet but by heaven ,

    • UMVA WIHATIRIZA KUMUNTU WAMAZE KUKWEREKA IBIMENYETSO, BYO KUBA YAKUBANGIKANYA NABANDI KUKO NUBUNDI MURAQMUTSE MUBANYE MWAMARANA IGIHE GITO AGAKOMEZA YANGESO YIWE,IHANGANE UMWIKUREMO KANDI BIRASHOBOKA UZABONA UWUNDI KUBURYO UZAHITA WIBAGIRWA UWO MUSHENZI UGUKINISHA

  • umva nshuti gukunda biravuna twese turabizi ihangane umureke uwomuhungu ntabwo agukunda namba ashaka kugukinisha niyo mwabana yahora akubabaza umutima mureke uzabona abandi murakoze

  • niba usenga uzafate umwanya ubisengera kandi ikindi nuko wabaza umutima cane kuruta kubaza abantu kuko umuntu ashobora kukubwira ibintu ariko umutima niwe muntu mubuzima gusa gukunda biganisha murushako bisaba kwitonda cane kuko ushobora kugira ikigeragezo cy’ibihe byose fata umwanya usenge

  • Wirira kuko ugiriwe umugisha wokubimenya mbere,iyo abakora mumaze kubyarana byari kugenda gute?ubwo ntago Imana yamukugeneye nimba ariwe uhumure azagaruka

Comments are closed.

en_USEnglish