1.Abasinzi batatu bafashe taxi voiture, umu chauffeur aba yabibonye ko basinze. yatsa imodoka arongera arayizimya atavuye aho ari, nuko arababwira ati:”twahageze”. Umwe aramwishyura, undi aramubwira ngo urakoze, uwa gatatu we amuha urushyi rushyushye kw’itama. Umu chauffeur atekereza ko uwo yamuvumbuye aramubaza ati:” uru rushyi unkubise ni urwiki”? wamusinzi ati: “ ubutaha uzajye ugenda witonze dore […]Irambuye
Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi w’indirimbo na Cinema mu Rwanda Niwe Paulin Camarade (NPC) atagaragaza inganzo ye mu ruhando rw’abahanzi ubu yemeza ko aje kongera kwiyereka abakunzi be. NPC yamenyekanye mu myaka ya 2007, 2008 ndetse na 2009 ari nabwo yahagaritse gukoresha imbaraga muri muzika akazishyira muri Cinema. Niwe Paulin azwiho kuririmba yihuta cyane k’uburyo […]Irambuye
Muri iki gihe cy’imvura ibice bimwe na bimwe bigenda bibura amazi n’amashanyarazi kubera impamvu zimwe na zimwe EWSA yatangaje, hari abaturage batabyihanganira nk’abatuye mu Muhima ahitwa De Bandi baca itiyo y’amazi ngo babashe kuvoma. Umunyamakuru w’Umuseke.com aherutse kuba agenda aho hafi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize akubitana n’abaturage bari kuvoma ku itiyo y’amazi. Birashoboka ko itiyo […]Irambuye
Koreya ya ruguru yarakaje amahanga cyane cyane Amerika (USA) nyuma yo gutangaza ko igiye gusubukura itunganywa ry’imbaraga za kirimbuzi yari yarahagaritse. Kim Jong-un uyobora iyi Koreya ya ruguru yavuze ko igihugu cye gishaka gukomeza imbaraga zayo za kirimbuzi. Igicaniro cy’izi mbaraga za kirimbuzi cy’ahitwa Yongbyon cyari cyarafunzwe mu mpeshyi ya 2007 kubera igitutu cy’amahanga n’amasezerano […]Irambuye
Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati : « Nakoze icyaha,kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza. Ariko bo baramusubiza bati : biramaze, ni ibyawe.Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.( Matayo 27 : 3-5) Usomye mu mirongo yanyuma y’igice cya 26 aho muri Matayo […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri ku kicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) habaye ikiganiro n’itangazamakuru, cyayobowe n’abayobozi bakuru ba RBC,ibuka, ndetse na minaloc ku bijyanye no gutegura icyunamo kuko habonemo benshi bahura n’ibibazo by’ihungabana mu gihe cy’icyunamo. Bimwe mu byaganiweho nuko RBC igomba gufasha mu bijyanye n’ihungabana ry’ubuzima kimwe n’itegurwa ry’ibiganiro mu midugudu hose (ari naho […]Irambuye
Ni kuri uyu wa 5 Werurwe 2013, ubwo ishuri ry’ikoranabuhanga ryo mu ntara y’Amajyaruguru (IPRC-North/Tumba College of Technology), ritanga impamyabushobozi ku ncuro ya kabiri. Abanyeshuri 400 bazahabwa impamyabumenyi, baharangije mu mwaka w’2011 n’uwa 2012 bakaba barize amasomo y’ubumenyi mu by’ingufu (Alternative Energy), Ikoranabuhanga mu itumanaho (Electronics and Telecommunication) n’Ikoranuhanga mu isakazabumenyi (Information Technology). Kuva yatangira […]Irambuye
Ku itariki ya 6 Mata i Goma muri Congo Kinshasa hazabera umuhango wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco rya muzika ryiswe AMANI Festival rizajya rihuza abahanzi baturuka mu bihugu byose byo ku isi bakora muzika nyafurika cyane yiganza mo ubutumwa bw’amahoro, Mani Martin ni umwe mu bazaserukira u Rwanda. Uyu musore yabwiye Umuseke.com ko azahaguruka kuwa […]Irambuye
Leta y’Urwanda ishishikajwe no gukemura ikibazo cy’abantu batagira ubutaka, hakorwa isaranganya ku bantu bose. Mu ntara y’Iburasirazuba, no ku gice cya Gishwati iyo gahunda yarakozwe. Mu 2008 habaye isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Iburasirazuba ubwo imiryango igera ku 1 000 yahawe ubutaka buturutse ku bantu bari bafite amahegitare menshi. Mu ntara y’Iburengerazuba ku ishyamba rya Gishwati, […]Irambuye
Uyu mugabo wahoze afite ipeti rya kapiteni mu ngabo zahoze zitwa inzirabwoba kuri uyu wa kabiri yagejejwe imbere y’urukiko ‘Tribunal de grande instance (TGI) de Paris’ ngo asomerwe bimwe mu byaha aregwa. Iyi nkuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru y’Ubufaransa, biyikesha inzego z’ubucamanza zo mu Bufaransa iravuga ko iburanishwa mu mizi ry’uyu mugabo rigiye kuba urubanza rwa […]Irambuye