Digiqole ad

Muhima: Abaturage baca itiyo ya EWSA ngo bavome amazi!!

Muri iki gihe cy’imvura ibice bimwe na bimwe bigenda bibura amazi n’amashanyarazi kubera impamvu zimwe na zimwe EWSA yatangaje, hari abaturage batabyihanganira nk’abatuye mu Muhima ahitwa De Bandi baca itiyo y’amazi ngo babashe kuvoma.

Baravoma ku itiyo baciye
Baravoma ku itiyo baciye

Umunyamakuru w’Umuseke.com aherutse kuba agenda aho hafi kuwa gatandatu w’icyumweru gishize akubitana n’abaturage bari kuvoma ku itiyo y’amazi. Birashoboka ko itiyo yacika ariko biratangaje ko abaturage bayica bo ubwabo ngo bibonere amazi batitaye kubo iyashyira.

Mu gitondo ubwo twasanze bavoma umwe wanze kutubwira amazina ye yagize ati “ Natwe tuba tuyakeneye di! Ahandi hantu twayakura ubu ni mu Cyahafi kugenda ibirometero wanahagera ugasanga hari umubyigano reka twivomere aya rero baducisha iruhande bakayashyira abandi.”

Iyi tiyo y’amazi inyura kuri ruhurura yo mu mudugudu wa Torero mu murenge wa Muhima ngo yari yaciwe na bamwe mu nsoresore z’aho ngo bahita banacunga iyo tiyo bagacuruza kuri macye ushaka kuvoma ku buryo bwihuse kuko amazi aba ameneka bamara gukuramo ayabo bakagenda amazi agasigara ameneka cyangwa avomwa ku buntu kugeza ubwo EWSA ije igatabaranya.

De bandi bari kuvoma ku itiyo yaciwe
De bandi bari kuvoma ku itiyo yaciwe

Nyuma yo gucika kw’itiyo abo yashyiraga amazi nibo bayabura nkuko EWSA ibitangaza. Gufata abaca amatiyo ngo ntibyoroshye kuko babikora nijoro mu gitondo amazi akaba ameneka.

Aya matiyo impamvu abasha gucibwa ahanini ngo ni uko atubakiye kandi akaba amwe akoze muri plastique.

EWSA iherutse gusobanura ko ibura ry’umuriro ubu rihari mu gihugu ryatewe n’abagizi ba nabi nk’abo bibye ibyuma by’inkingi za ‘haute tension’ ya Jabana.

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Abakora ibi buriya nuko baba babuze ukundi babigenza rwose.

    • Ushobora kumara icyumweru utarya ukabaho ariko ntabwo wakimara udafite amazi ngo ubeho.

  • Ariko se uretse ko nta washyigikira abaca intsinga n’amatiyo, EWASA nayo ifite ikibazo gikomeye. Nta munyarwanda uruta undi. Niba bacisha amazi ku bantu bangana kuriya bakayashyira abandi ubwo baba babona koko ari byiza.
    EWASA nitunganye iyo tiyo ihite ishyira hafi aho amazi vuba na bwangu bitazongera bikaba dore ko hatari well protected.

  • Nizere ko ubuyobozi bwaho bwikubita agashyi bugakemura ikibazo abaturage babo bafite. Leta yatanze amafranga y’ubudehe mumidugudu yose kandi abenshi bahise bakemura ibibazo nkibyo sinumva impamvu ibibazo babishyira kuri EWSA nkaho bayisabye amazi ikayabima. Abangiza nibahanwe kuko tutarebera abasubiza inyuma ibyubatswe hakoreshejwe imisoro y’abaturage bose.Intore n’umurinzi w’ibyagezweho; ntawabisenya irebera.

  • ariko se iryo terambere muhora muririmba ko jyewe ntaryo mbona da! hari ibntu bibiri byibanze kugirango igihugu gitere imbere, ntushobora gutera imbere udafite umuriro namazi. niyo mpamvu ntamuntu washinga uruganda rwe rukomeye mu Rwanda yabigenza gute se nta mazi nta muriro. ubuyobozi bwisubireho bukemure ibibazo byibanze bureke kwirirwa buririmba iterambere ritagaragara. murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish