Digiqole ad

Mani Martin kuwa gatandatu azaririmbira i GOMA

Ku itariki ya 6 Mata i Goma muri Congo Kinshasa hazabera umuhango wo gufungura ku mugaragaro iserukiramuco rya muzika ryiswe AMANI Festival rizajya rihuza abahanzi baturuka mu bihugu byose byo ku isi bakora muzika nyafurika cyane yiganza mo ubutumwa bw’amahoro, Mani Martin ni umwe mu bazaserukira u Rwanda.

Mani Martin ubwo yamurikaga Album ye mu Ukwakira 2012
Mani Martin ubwo yamurikaga Album ye mu Ukwakira 2012

Uyu musore yabwiye Umuseke.com ko azahaguruka kuwa gatanu akaririmba kuwa gatandatu muri Amani Festival ahagarariye u Rwanda.

Ati “ Ni ubwa mbere nzaba ngiye kuririmbira muri Congo igihugu cy’abaturanyi.”

Kuwa gatandatu ubwo izatangizwa abandi bahanzi nka Fredy Massamba wo muri Bourkina Faso, Youssoupha umuraperi mu njyana nyafrica wo mu Ubufaransa, Steven Sogo w’i Burundi ndetse na Mani Martin wo mu Rwanda.

Iyi festival itegurwa n’inzu ndangamuco ya Congo n’Ubufaransa, bifatanyije na Centre Culturele de Jeunes de Goma.

Mani Martin uherutse gukora impanuka ya moto kuwa 04 Gashyantare, yabwiye Umuseke.com ko ameze neza kandi ko agishimira Imana yamurinze.

Martin ati “ndacyashima Imana ko mbasha kuvuga, kuririmba no kugenda, Imana niyo nkuru”.

Mani Martin avuga ko nubwo ashaka kugera kure hashoboka ariko ubu yishimira intambwe amaze gutera muri muzika, kuko abona ko itangiye no kugenda yambuka imipaka.

Ati “ Mfite ubundi butumire bwinshi mu bitaramp mpuzamahanga nzagenda mbibatangariza igihe cyegereje.”

Rabbin Imani Isaac
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Urabizi kabisa

  • M23 ZIZAMUVUNIRA UMUHETO

  • NIKARIBU CYANE IWACU, KARIBU SANA MU INSHI YETU DRC…BNE CHANCE et bn voyage turagtegereje cyane .ni tuys djmmy igoma.merci.

  • mende azagutuma ababyeyi.birakureba

Comments are closed.

en_USEnglish