Digiqole ad

Kiliziya Gatolika ntiyemera kurekura ku butaka ifite

Leta y’Urwanda ishishikajwe no gukemura ikibazo cy’abantu batagira ubutaka, hakorwa isaranganya ku bantu bose. Mu ntara y’Iburasirazuba, no ku gice cya Gishwati iyo gahunda yarakozwe.

Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko Kiliziya nta bana igira ibyo ikoresha ubwo butaka ari inyungu rusange
Musenyeri Mbonyintege Smaragde avuga ko Kiliziya nta bana igira ibyo ikoresha ubwo butaka ari inyungu rusange

Mu 2008 habaye isaranganya ry’ubutaka mu ntara y’Iburasirazuba ubwo imiryango igera ku 1 000 yahawe ubutaka buturutse ku bantu bari bafite amahegitare menshi.

Mu ntara y’Iburengerazuba ku ishyamba rya Gishwati, hegitare magana atandatu (600) z’ubutaka bwa Leta zahawe imiryango itagira ubutaka.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri mu batungwa agatoki ko nayo ifite amahegitare menshi y’ubutaka, ariko ikaba idashaka guhaho abatabugira mu gihe umubare w’abatabugira ngo ugenda wiyongera.

Annie Kairaba Umuyobozi wa RISD (Rwanda Initiative for Sustainable Development) yagize ati : “Hari abantu batanze amasambu ya bo mu Burasirazuba, Leta itanga igice cy’ishyamba rya Gishwati kubera gahunda y’isaranganya ry’ubutaka, kuki Kiliziya Gatulika yo itatanga ku butaka ifite ngo abandi nabo babone ?

Amateka agaragaza ko kiliziya Gatolika yageze mu Rwanda mu 1900, ubuyobozi bwayo ngo bwagiye bwikebera cyangwa bugahabwa ubutaka bunini aho yashyize amashuli, ibitaro n’ibindi bikorwa remezo icyakora n’ubu ikaba igifite ahandi hanini hatarakoreshwa.

Annie Kairaba akomeza avuga ko kiliziya Gatolika yagombye kwemera gutanga bumwe mu butaka ifite kugirango hashyirwe ibikorwa by’iterambere nk’imidugudu n’ibindi by’inyungu rusange.

N’ubwo Urwego rukuru Rw’Umuvunyi rutaragira umwanzuro rutanga kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu agira icyo abitangazaho : “Iki ni igitekerezo cyiza, by’umwihariko byagombye kuva muri Kiliziya ubwayo mbere y’uko dufata umwanzuro.”

Kiliziya Gatolika yo si uko ibyumva, kuko umuvugizi wayo mu Rwanda akaba n’ Umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi Smaragde Mbonyintege atangaza ko n’ubundi ubutaka kiliziya ifite bukoreshwa kubera inyungu rusange akaba nta mpamvu yo kubusaranganya.

Nta bana dufite, ibi byose dukora tubikorera igihugu cyacu kuko bibyara inyungu rusange.”

Newtimes

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Avuze neza Musenyeri niba koko bazi ko bakorera inyungu rusange nibatange rero ubutaka buhabwe abanyarwanda babukoreshe kuko nibyo bira inyungu rusange be kugundira si byiza kandi byitwa ko bakorera Imana,icyo gitekerezo cya Leta ni cyiza cyane cyo gusaranganya ubutaka kubatabufite,kiliziya gatolika rwose mutange ubutaka dore ko mwarabwihaye bunini cyane,big up Rwanda.

    • Muduhe amahor diiiiii!!!

  • Nibasaranganye sye!!! uzi ukuntu bagiye banikebera udusozi twiza gusaaaaaa wagirango bari bafite abaspecialiste mu ntambara na Topographie igihe bihaga ubutaka rwose.

    Ndebera nawe; Save, Zaza, Nyundo, Nyakibanda, Nyarugenge ako gasozi kariho za Lycee Notre Dames, ujye za Rwaza, ugere za Nemba urebe udusozi bagiye bikebera uko dusa!!!

    i Kabgayi niho gusa bisondetse. Nabagira inama yo gusaranganya ku bisambu binini bafite bipfa ubusa!
    Naho ubundi byo barakoze ko bubatse amashuri n’ibitaro aho rwose ntawuzahakoraho n’ahandi bubatse.
    Ariko nibahe n’abadafite cg tubarege kuri FRANCISCO wikundira abadafite

    • Iryo ni ishyali my friend, sindi umu gaturika ariko se, ngaho bazajye kwaka abadage kinyinya byibuze na 100m2 turebe ko bazibaha, letat se ko ifite cash yabaguriye aho batuzwa, bagire ngo rero yabagiriye impuhwe, abo birukana mu migi se bakajya guhobagira bo si abaturage ra?

    • NONESE MUGENZI AHO HANTU HOSE URONDOYE HARI NAHAMWE WABONYE BAPFUSHIJE UBUSA?AHO WAVUZE HOSE IYO BATAHABA NTATERAMBERE RYARI KUZAHAGERA, ARIKOSE NKABURIYA BAVUZENGO BAHATANGE MAZE LETA IFAHSE ABO YAFASHAGA YABISHOBORA? YEWE N`ABADAFASHWA NA KILIZIYA LETA BYABANANIYE KUBAFASHA.NUKO NYINE NGO ABASANGIYE UBUSA BITANA IBISAMBO NTAKUNDI NYINE NONESE KO LETA ARIYO YICA KANDI IKANAKIZA BABIGIRA GUTE? NABO BARAGIRANGO BAGARAGAZE KO HARI IBYO BAGEZEHO,BARASHAKA AHO GUTUZA ABO BIMURA MU MIJYI KUGIRA NGO BABONE AHO BUBAKA AMAGOROFA YABO ATAGIRA UMUMARO ATUMARIYE YEWE NZABA NUMVA AMAHEREZO Y`URU RWANDA PEEEEE!!!!!!!!!!!!1

  • Muransetsa koko, Kiriziya Gatolika ubutaka ifite ibukoresha neza, kandi bugafasha abakene benshi cyaneeeee!!! ntibusesagura kandi kugereranya individuals na kiliziya, cyangwa Leta yatanze pariki sibyo rwose. Uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu kurwanya ubukene ni rinini cyane kandi rugaragarira buri wese. Mubareke rero.

    • N’ubwo ntari umugatolika, ndumva nta hantu yaba ipfusha ubusa. None se ahari amashyamba ashyirwe hasi, Eeh, kwa kubungabunga ibidukikije ! Dr Rose Mukankomeje, kurikiranira hafi !!

  • Uyu ni mushumba ki ngo ntabana kiliziya gatulika ifite, noneho bamwe mwita intama mwaragijwe kubwawe usigaye ubabona mo ingurube kuburyo utakizibereye umushumba. Nawe ndabona ubaye rurangiza rwarangije MDR tu.

    • Kubera umutima mubi usanzwe ufitiye Kiliziya Gatolika, ibyo Mgr yavuze wabifashe amacuri.Abana yavugaga ni aba basanzwe babyarwa n’abantu muri rusange(barimo wowe na jye n’abandi bose muri rusange).Bitandukanye rero n’umukumbi baragijwe.Ubwo se ingurube,MDR,…bihuriye he n’iyi nkuru?Ibyo ubyo urumva atari ukurengera?Gerageza kwerekana ko nibura warezwe.

    • ubwose wavuze iki mwagiye mureka amatiku yabamaze uruhu nuruhande wowe KAGABO Paul ntukajye ureba abandi mundorerwamo yamashyaka kuko bizakugora va ikuzimu jya ibuntu

    • uburere, kumvira umutimanama wawe, gusenga, kubatizwa mu izina rya kristu byagufasha kubaha no kwitwara neza muri society

  • jye ndemeranwa na Musenyeri none se buriya twibuka ko ariho caritas ikura ubushobozi bwo gufasha abatishoboye.niho yubaka amashuri’ ibitaro byiza kdi bikora neza ibifungurwa bitandukanye imyambaro minerval z’abatishoboye…….Ahubwo reta niyunganire kiliziya muburyo bugaragara babahe imihanda myiza kuko kiliziya ikennye imihanda rwose.ese mwibuka umubare munini w’abakene bagurira mutuel koko uretse kwirengagiza?

    • HANYUMA SE NIMUMARA KUHABAMBURA ABO BAZABYARA MUZABWIRA ABO BIHAYE IMANA NGO NIBASOHOKE MU MAZU BARIMO KUKO NTA BANA BAGIRA? Babitekerezeho neza kuko ayo masambu azakenerwa byanga bikunda mu burezi no mu buzima

  • Kiliziya ifite ubutaka bu nini cyane kandi ahantu heza gusa! ariko ni uburenganzira bwabo kuko hari nabakire bafite ibindi byinshi batakwemera gusaranganya n’abandi. ubuse iriya nzu yubatse ahahoze gare mu mujyi ko ari nini cyane , umukene utagira aho aba aje kubasabaho icyumba kimwe mwakimuha??? Mubanze mwirebe, ubwo ibibanza byo kubakamo imiturirwa yanyu byababanye bike!!!

  • Mujye mureka gushaka kwiyenza kuri kiriziya yacu. Nonese ubutaka Kiriziya ifite ko yabuhawe na Leta, Kiriziya niyo ingenga ubutaka bw’igihugu cyose? Ubwo rero mugiye kubigenza nka za manza Diocèse E.E.R.ya Shyira yashoyemo Dicoèse Gatolika ya Ruhengeri bikarangira batwaye ubutaka bwa Diocèse Ruhengeri kandi yarabwiguriye mu 1930!

  • umuseke! mwanyonze igitekerezo cyanjye! MURI IBIBWA GUSA!!

  • ariko rubanda mukunda amatiku,ko umutungo uvanwa murayomasambu ariwo ajyanwa muri caritas bagafasha abatishoboye muragira ngo abobatishoboye bazabeho bate?njye nize ishuri ariyo indihira.mwe nimurebe icyo ayo masambu yunganiraho leta muburyo buri sociale.murakoze

  • Ndagira ngo mbamenyeshe ko hamaze gusohokaItegeko rivanaho ibyo gusaranganya ryatangiye gushyirwa mu bikorwa mu kwezi kwa gatandatu 2012. Abifuza iby’abandi rero basubiza amerwe mu isaho kandi nta n’impungenge zakagombye kubaho kuko Kiliziya ikorera bose nta nyungu zihariye

  • Yeweeee dore aho nibereye simpakanye ko kiriziya ifite amasambu menshi nandetse apfa ubusa ariko ibyisaranganya byo rwoc kubibumvisha birikure nk’izuba , umutiama kiriziya igira ntusanzwe

  • Ni mureke dusangire.

  • Mureke gaturika kuko ifasha benshi mumishinga yabatishoboye nirobanura ariko uzarebe reta kuntu irobanura

  • Ibyo nibyo Kiliziya izatange ku byo ifite ndetse no ku mafaranga itoza. Hamwe na bya bisambo byibipasiteri nibi apotre bitoza mafaranga menshi, nibiheho abakene aho kwirirwa bibeshya ngo biyaha Imana.

  • Erega mwe ntimuzi icyo bigamije iyo babonye igihe biciyemo abasenyeri bacu cyegereje numutima wobo udiha bashaka ibyo bakinga mumaso abagaturika bagahugira mwibyo nawe se ejobundi ntimwabonye ngo indege irasenya i Ngoma. Muvugizi Gatulika mu Rwanda yivugire tujye twibuka iyicwa bunyamaswa rya basenyeri bacu sha mukomeze mukore mujisho ry’ingwe muzi ngo irasinziriye

  • Ibi kdi bishobora kongera guteza ikibazo ni kiliziya gatolika ifitew ubutaka bunini ndizera ko bufasha abantu bose kandi ikanabukoresha neza kunyu zigihugu.

    NB: UMUNTU AGOMBA KWITONDERA IBYO AVUGA KUKO BISOBANURA UWO ARIWE………

    MUGIRE AMAHORO…..

  • kiliziya ibyo ivuga ni ukuri bajye babyara abo bashoboye kurera

  • Erega ngo uhiriye mu nzu ntaho adakubita imitwe, ariko mureke dushake ibisubizo birambye.Ukuri ni uko ubutaka ari buto. Nemeranya na gahunda yo guteza imbere sectors 2 na 3 z’iterambere. Naho gusaranganya udusambu twa kiliziya ni nko gusangira ubusa bimwe bituma abantu bitana ibisambo, simbona icyahinduka ku buryo bufatika ku bibazo bituruka ku butaka buto bw’Igihugu.Ahubwo ni ukwambura petero ukambika Paul bose ari abawe, nta numwe wambaye ibimukwiriye.

  • Ubutaka nubw ,Imana kiriziya nayo irihakana abakene b,Imana ahubwo nibahe byose .

  • Hari umuntu ufite ibikingi kuri Muhazi ahateganye na Gahini na we azakebereho abakene turebe!!

    • Uwo muntu ninde sha Ganza we ? Ko utamuvuga se uzamuvumba ? hahahahahahahaaa!!!

      • uwo muntu ni muzehe man we ko batamuvuga ?ngaho nibibeshye se turebe ?

    • Yego ra! erega byose ni nk’iby’ irya bakame yagabanyije inyama izindi nyamaswa zishyanba ziburiramo byose ngo ni iby’intare!!

  • hahahhahahhahhahhaha njye ubu mbanumiwe niba batagira abana none na n’impamvu yokubivugaho byinshi bareke leta ikomeze gahunda y’isaranganya.

  • Ese kwagura Igihugu birashoboka? Si non turwane urwo rugamba tureba kure tureke gukina ibya vamo nanjye njyemo.
    Aba bantu aho bafite barahakoresha kandi bita ku babikeneye. Ahubwo uwabongerera, kuko reba nk’ikigo kiri munsi ya sainte famille cy’ababikira bita ku twana tuba twajugunywe n’abatubyaye hamwe n’abasaza n’abakecuru batagira kivurira. Bajye batureka dupfe ?hari abavuga ngo yego! ubwo badutungisha iki? ni urugero. Mumbabarire mubihitishe.

  • Aba barashaka kuvangavanga.Leta ifite amasambu niyatange nitubona ko ashize tujye mu y’abantu ku giti cyabo.Nabwo nk’uko Mgr Simaragde abivuga ibyo kiliziya ikora birenze kuba batanga n’ubwo butaka.Ikindi n’uko Leta yagombye kuvugurura imiturire abantu bagatangira gutura muri za appartement buhoro buhoro nk’uko ahandi mu bihugu byateye imbere byagiye bigenda

  • Njye ndashaka kubaza mwe mwese mushaka ko Kiliziya ibasaranganya ubutaka harimo na Ministre ubwe. Mushobora kugaragaza ahantu kiliziya ifite ubutaka bupfa ubusa? Ubutubatsweho burahingwa, bwororeweho, buri ho amashyamba cyangwa se ni amarimbi rusange. Ese ibyo bikorwa byose inyungu ntigarukira twese abanyarwanda? Kiliziya ifite amarimbi atishyuzwa, Leta ikishyuza umurengera, Kiliziya ifite amashyamba (ntatinya no kuvuga ko ari rusange kuko kuva nkiri umwana twasenyaga/gutashya muri ayo mashyamba), aya Leta yarayamaze none ibiza bitumereye nabi. Uvuga ngo bikebeye udusozi twiza, ntabwo aribyo ahubwo ni uko babashije kuhabyaza umusaruro bakahageza amajyambere kubwibyo ukumva ko ari ho heza. Mureke kiliziya igire amahoro.

    • Ibyo ni iby’ uzi iby’ utazi Uzajye Izaza urebe Amashyamba apfa ubusa uko angana???? kuki batayatuzamo abantu, i Musha se n’ ahandi nushaka kunyurwa nukuri kwose uzegere National Land Center izaguha details zose.

    • kiliziya isigaye izitira ubutaka kubera ko izineza ko baturage babukeneye.nabwo tuzabubona, ntawaruzi ko nubwa parike yumutara buzaboneka!ndebera nawe nka hano iremera haruguru yagare… kandi abaturage barabuze ahobubaka.

  • Leta ifite ubutaka nibutange naho kurambiriza ku bwa kiliziya ndumva ari nka bimwe bya Ntaganda wo muri PS Imberakuri wavugaga ngo tura tugabane da!Abo bagomba kumenya ko kiliziya gatolika idafasha abatishoboye bo muri iryo dini gusa.Ifasha abana b’u Rwanda muri rusange ititaye ku idini.LETA NIHE KILIZIYA AMAMHORO!

  • Wowe wiyise Anitha,uko ubona binangira bingana nkuko iyo bavuze kwibuka abasenyeri bayo leta ya Ka2020 ihinda imishyitsi ariko kandi mureke gukomeza gukora mujisho Kiliziya gatulika. I Ngoma muyisenyeyeho ingoro yayo none muti amasambu.

  • Ariko mwahaye kiriziya y’imana amahoro? None abikebeye umutara wose bamaze gusaranganya na bangahe ngo kiriziya nayo ibonereho??

  • rwose Leta ikore ibindi ariko Kiliziya ijye iyishyira kuruhande kuko ikorera nubundi twese kandi Kiliziya nayo ifatiye runini Leta

    • Kuba leta yaratanze ubutaka ni sawa pe! Ni inshingano zayo zo kurebera abaturage bayo. Ariko Kiliziya ni Institution privee, none se n’andi madini na yo hari icyo azatanga kandi ko na yo afite imitungo itari mike? rwose ibyo ni ugukabya!!!

  • Ko twemeye gusaranganya ubutaka se abafite inka zirenze 200 ko batabwigwa gusaranganya natwe ibyo byo mu byumva gute??!!
    Musenyeli ndamushyigikiye niba nabo batemeye gusaranganya.

  • Ariko koko mwaretse kutwambika fume; hari byinshi reta ishaka ko tuba duhugiyemo ngo tutayiryoza ibyingenzi. Ese ko batavuga kwisaranganya ry’imishahara

    • lavage du cerveau.

  • Kiriziya Gaturika nimuyirekere amasambu yayo diii, kuko igira gahunda nkunda ukuntu bagira orgnization bakayabyaza umusaruro kandi ntibaryanire mu mitungo byongeye kandi bita ku bakene n’iterambere ry’igihugu.Chere Eglise, komeza utere imbere turagushyigikiye.

  • Hari umwanditsi wandikaga mu mvaho kera w’umuhanga ( gusa yaje kwitwara nabi muri genocide) witwaga Kantano; yigeze guhitisha inyandiko ivuga ngo” Kurangara nka leta no Guteganya nka Padiri” iyo nyandiko ngo yari yayitewe nuko yigeze kujya mu rubanza rw’umubeyi w’imwe mu nshuti ze yaburanaga na paruwasi yamuhuguzaga ubutaka kandi yarabugabiwe na se ari ahantu yari atuye kuva kera ariko ngo bakiranuwe nuko basanze munsi y’igitanda uwo musaza yaryamagaho hatabyemo cyangwa se hashinzemo Borne ya kera, umusaza we akemeza ko ari ibuye!!!!!! nuko kantano ati” Abapadiei bageze mu rwanda bagiye basaba aho gukorera akahahabwa bakakata imbago kandi bahabwaga ahantu hanini,bakubakamo ibijyanye ni cyo gihe gusa bagateganya ko no mu bazabasimbura bazagira igitekerezo cyo gushyiramo ibindi bikorwa.(izindi generations)ngo na nubu baracyubaka, ngayo amashuri ngibyo ibitaro n’ibindi bikorwa kandi nta numwe bimuye!!!! ngo naho leta irarangara cyangwa igakora ibyo itizeho neza bwacya ikabisenya ngo irashaka kubaka ibigezweho ari nako isenyera abaturage bayo cyangwa ibimura!! ibyo yabivuze atanga urugero ku muhanda uva ku kibuga cy’indege i kanombe werekeza i remera ngo barimo kuwusenya bakoramo uyu ugizwe n’imihanda 2. avuga ngo iyaba wari itapi maze akawuzinga akawujyana kuwushyira kuva ku bigega Inyanza ukagera Inyanza icyo gihe uwi Nyanza wari ibitaka.naho abapadiri baje baje kera igihe baziye hari abari abakungu babaga bafite amasambu akubye ayabo inshuro nyinshi mu bunini, ariko wa mugani wa Musenyeri kubera ko bo batagira abana ngo bayabagabagabanyemo iminani aracyahari, mu gihe abari bafite ayo manini bo nyuma y’imyaka ishize generations zabakomotseho zarakwirakwiye ntihasigara ni ntambwe!!!!

    • manu logic yawe ifite ishingiro. ba sogokuruza bacu babaga bafite imisozi nimisozi kubera kubyaragura barahamze kiliziya yo ntiyabyaye iracyafite ahayo none igiye kuva victime ya worst management ya leta

  • IYI KIRIZIYA NUBWO NGO BATAGIRA ABANA ARIKO NIBO BITAMBIKA GAHUNDA ZO KUBONEZA URUBYARO, KUKO IYO BITABA BO LETA IBA YARAKEMUYE IKIBAZO NK’ABASHINWA ARIKO BO BARABIRWANYA NGO BARAHARANIRA UBURENGANZIRA BW’UKWEMERA KW’ABAYOBOKE BABO, NONE KANDI BARWANIYE KO BABYARWA NONE BABIMYE K’UBUTAKA.

    • umva dear Eglise catholic ntirwanya kuboneza urubyaro mujye muvuga ibyo muzi

    • ARIKO UBONA KILIZIYA GATOLIKA YARIHAYE CG YAHAWE NA LETA, NONE LETA IRASHAKA KWISUBIZA MU YANDI MAGAMBO KWISUBIRA INYUMA. ARI KILIZIYA GATOLIKA NA LETA NINDE UFITE UBUTAKA BUNINI BUDAKORERWAHO? nyiraburyohe Zoubeda ASHOBORA KUBA YAVUZE IBIRI BYO, BONGERE BAKATE KURI GISHWATI, NYUNGWE, AKAGERA,…. CG KU BISAMBU BY`ABAFITE UBUTAKA BUNINI CYANE. NIBA NA KILIZIYA GATOLIKA IFITE IBIKORWA BIFITIYE AKAMARO ABANTU BOSE, KO UMUNTU SE ABA YARAHAWE MAHECTARE MENSHI YEWE ANARUTA UBUTAKA BWA KILIZIYA KO BATAYAMWAMBURA? BAZABANZE BIYAMBURE IMISOZI BIHAYE KU NYUNGU ZABO NIBARANGIZA BAMBURE GATOLIKA NUBUNDI NI UKUNIGA ABAKENE KUKO KIRIZIYA ARIBO YAFASHAGA. ABO BIYITA LETA KURUSHA ABANDI BASHOBORA KUBA BATUMVA NEZA AKAMARO KILIZIYA N`AMATORERO BAFITIYE IGIHUGU. BAVUNIKIRA U RWANDA, NYAMARA ABANDI BAKIRWA BASAHURA, NGIZO DETOURNEMENT ZA HOTO NAHATO, ZA RUSWA,….

  • Kiriziya ntabana igira, ntampuhwe igira ni sinabyaye. Eeeeh

  • Kiriziya ntabana igira, ntampuhwe igira ni sinabyaye. Eeeeh…

  • Harya kiliziya ngo yakuye kirazira reka ngire ngo leta yakuye kirazira ahubwo bari baratinze kuko siko bimeze ibyo bamwe mushyiramo amarangamutima hari ubutaka kiliziya idakoresha rwose kandi abazungu burya bajyaga kubusaba babanje kubyigaho!

  • ibi mperuka bayita ”lavage du cerveau”, tugiye kwitera umutwe dushaka impamvu gatorika itagomba kuduha ku masambu yayo aho kwibaza ku mpamvu nyamukuru yihishe inyuma y’ibi byose: UBUSAHUZI.

    Kuki tugiye gusaranganya ibya gaturika tutarasaranganya ibya leta??? Ko hari ibya leta twese twari duhuriyeho twambuwe??? Urugero ahahoze gare mu mugi? Ahahoze EtoMuhima?? Ahagombaga kujya gare hahoze brigade ya muhima??? Ahahoze hotel des diplomates?…
    Ko aho hantu hari aha leta, twese hadufitiye akamaro, nigute twaje kuhamburwa n”’UMUKIRE UTAZWI/ANONYME” tukaba tutazi frw avamo ajya kuri compte yande?? Ko KFaycal Hospital, yari iya leta, yaje kuba prive gute? Yaraguzwe?? Angahe?? Mu rihe piganwa?? Ku zihe mpamvu?? Yaguzwe nande??
    Ni byinshi batujijishamo, gusa bitonde gatulika si agafu k’ivugwa rimwe. Muribuka abazize kubura imiti igabanya ubukana, Caritas yafashe embargo, kubera kwiyenza kuri gatulika bayifungira abasenyeri???
    Tubyitondemo.

  • Nizere ko rwose reta itazakora ririya kosa. Ayo masambu bavuga kiliziya ifite, niyo ariho amashuli, insengero, amavuriro, ibibuga abana bakiniraho,n’ayo mashyamba atuma abantu bahumeka.

    none se, muragirango kuhagabiza abantu bakahatura byaba bikemuye ikibazo cy’amasambu abanyarwanda bafite? siko mbibona! ahubwo n’akuka twahumekaga kashira. Urugero nko mu mugi wa Kigali muzumve akajagari gaterwa n’insengero, amashuri zegereye ingo z’abaturage. murifuza se ko bigenda bityo n’aho ako kajagari katari kari?

    Leta nikemure ikibazo cy’imiturire ku buryo burambye, abantu bubaka bajya hejuru (Etages) naho ubundi nubwo bakwambura kiliziya ubutaka ntacyo byatanga.

    Iyo witegereje usanga nihadafatwa ingamba zo guhindura imikoreshereze y’ubutaka, igihugu cyacu kizuzura amazu, dusigare nta n’ahantu ho gukubita isuka!!!

    Muzitegereze haba mu mijyi cyangwa mu byoro muzambwire. So, leta nishishikaze abubaka ba bashoramari bubaka amazu bubake appartements za make abantu baturemo aho kugirango buri muntu ashake kubaka akazu ke.

    Urugero RSSB yabimburira abandi ikorohereza abakozi bayiha imisanzu, ikubaka ibizu binini cyane byajya bijyamo abantu benshi bakishyura mu gihe kirekire. aho kubakira abishoboye gusa.

  • Annie KAIRABA rero, reka guteranya KILIZIYA na LETA ndetse n’abaturage. Usubire mu busesenguzi neza, wongere usome , ukore ubushakashatsi urebe uko ahandi mu bindi bihugu bafite ubutaka buto byagiye bigenda kugirango abantu babeho. Uko u RWANDA ruteye, uko rungana, uko rutuwe n’uko abanyarwanda biyongera, ntabwo igisubizo wagishakira kuri KILIZIYA GATOLIKA, yewe n’ushaka uzishyiremo zose. Ntakintu nakimwe byakemura. Kiliziya se n’ubwo watwara amasambu yayo yose, watuza abanyarwanda bangahe? NYUMA SE y’imyaka 20 wasaranganye he noneho. Nakubwira ko nabuke dufite tutabukoresha uko bikwiye. Reba abo muturanye, inshuti zawe, abavandimwe bawe, maze umbwire ko aho bafite hose bahakoresha. Niba se bahahinga, bahahinga bate, basarura ibingana iki? Maze umfatire agahugu nka ISRAEL, LUXEMBOURG, BELGIQUE, n’utundi duhugu tungana n’u RWANDA cyangwa urwanda ruruta ubunini. BARAHINGA barangiza bagasagurira u RWANDA;

    Ahubwo dukorere ubushakashatsi, maze ugaragarize LETA n’abanyarwanda amayeri twakoresha kugirango aho dufite habyazwe umusaruro , twihaze maze dusagurire amasoko. NAHO GUSHAKIRA UMUTI MU ISARANGWANYWA , wapi, n’ubwo twese twakubita hasi, tukongera tugasaranya bundi bushya, ntacyo byamara, byaba iraha ry’umunsi umwe ritamara kabili. ABANYARWANDA BIKOREMO KO BURI WESE AGOMBA KUGIRA UBUTAKA. KANDI UMENYE MURI IKI GIHUGU HARI N’ABARUSHA IYO KILIZIYA UBUTAKA.

  • muravuga abo mutazi, kiliziya iraje ibereke ko ari puissance kandi itavugirwamo.

  • Amahoro kandi Pasika nziza…koko abasangiye ubusa bitana ibisambo. Nk’uko hari uwabivuze niba koko abantu biyemeje gusaranganya nibihere ku Bayobora…basaranganye imishahara,bamwe bemere ko imishahra yabo ihananturwa…abandi nabo bazamuke dusangire ubkene bw’igihugu.
    CAISSE SOCIAL yubake amazu maremare aho inzu imwe nibuza yajya ituramo imiryango 50 naho iyo bamwe bubaka ukagira ngo nibo bagomba kugira gusa…abandi bakagira inzuri ku giti cyabo…bajye bareka kutujijisha…Niba mubona Kiriziya yibitseho amasambu mwagombye kwibaza bya bikorwa biyariho aho byakwagurirwa,,,ndabona ya mashuri 9cg12 years ese iyo kiriziya idateganya ayo masambu ubu mwari kuba muyagurira he…baba se bakinira he..mwagiye mureka amarangagifu mukagira ishyaka ryo kurebera abanyu ejo hazaza

  • Annie Kayiraba we ndagusetse cyane ntitaye kucyo uricyo ngo Minisitiri. Sha uzabaze Pasteur BIZIMUNGU gusa nangwa nawe yitwaga Perezida; uhubutse nkawe igihe bamupfunyikiye Discour empoisonne bakamutuma kuri Kiliziya gatulika kuri (Monseigneur MisagoImana imwakire mu bayo) ubu arihe,ameze ate ?? ingororano ye warayibonye none nawe uti ndi umugore nimirijwe imbere reka mbwejure kuri Kiliziya gatulika, namba nawe yari umugabo wehoo..

    • hahahhaha!!!! urutwa nutanditse!ubu se igitekerezo cyawe gifite nyunguki sha kaga???? burya ngo kub’imwa sukubur’umulizo!

  • Urugiye kera ruhinyuza intwari.

  • Mwaradushutse ngo twandikishe ubutaka dushiduka turi kubukodesha twari tuzi ko ari ubwacu. None mutangiye kwiga indi mitwe ngo muravugira abakene…….

  • Nta shuli cg ibitaro cg kiliziya bavuze !!! bavuze ubutaka gusa, ikindi si ukubutwara bwose ahubwo ni ukubusaranganya!!!, niba kiliziya ari abantu b’ Imana kuki badashaka gusaranganya n’ abandi bantu b’Imana ibyo yabahaye ko ari ko ab’Imana bamera!!! iyo bavuga ngo nta bana bagira baba bashaka kumenyesha iki? kuba batabyara nicyo cyatuma bashaka kwikubira kandi bitwa abashumba mu cyimbo cya Kristo? Ubutaka bw’Urwanda ko ari ubwa Leta ni gute bavuga ngo ntibakubahiriza ibyo leta ibasaba kandi bari ku butaka bwabo??????? gusa ibyo hari ikindi kimenyesha !!!!! Nkuko babivuze se Kiliziya niyo iyobora urwanda cg kiliziya Gatolika nyarwanda iyoborwa na Leta Nyarwanda???Reka turebe ko aho ibyo bayivugaho bitaba ari impamo!!!!!!!!!!!????????????

    • Aha uvumve neza kuba bavuga ngo ntabana bagira ni ukuvuga ko ntabana b’umwihariko bagira ko twese turi abana ba KILIZIYA ibya KILIZIYA ni ibyacu twese nta mpamvu yo kubitera imirwi niba wasomye neza comment z’abandi bakurangiye aho abikubira bari kandi ari inyungu zabo bonyine n’imiryango yabo gusa.

  • mubareke barandihiye none ubu ndarihira abandi bazi ibyobakora ureke abikubira

    • Mwese murasetsa, none se ko umunyarwanda amara kugwiza amafaranga akarwana no kwimura mugenzi we ngo akomeze agwize imiturirwa cyangwa n’ibindi, kuki ahubwo leta itareba ukuntu abantu bajya bagira aho bagarukira mu kubaka cyangwa gutunga, abagikeneye imitungo bakajya gushakira no mu mahanga ariko tugakomeza gusaranganya igihugu cyacu? Njye mbona hari aho bizagera abanyarwanda bamwe bakabura n’umwanya mu gihugu cyabo! Nk’uko turinganiza urubyaro nituringanize n’imitungo, bityo abafite dukeye nabo bazatugumana, ibibazo by’amasambu bizagabanuka.

  • NZABA MBARIRWA DA

  • Ngewe mbona rwose Kiriziya Gatolika ikwiye guhabwa amahoro kuko nibakomeza kuyikora mujisho abo yafashaga ikabareka leta ntizashobora kubitaho ahubwo nibaceceke badakoma rutendeli; Ntawe ujya utsinda Kiliziya keretse Papa Francois nibarindira akavaho.

  • wowe witwa Eric mpite ngusubiza ntarasoma ibyo abandi bavuze. Leta ni nde? Ubuyobozi bushyirwaho n’abanyarwanda.

    Musenyeri n’abandi mufatanyije, ndabasabira ngo buri gitondo ROHO W’UBWENGE ajye azindukira ku miryongo y’ibyumba byanyu mbere y’uko musohoka abahuheho. maze mukore ibitangaza abana b’abantu batangare. Shitani imware n’abambari bayo. Turabasabira

  • Ku bwanjye ndasanga igisubizo cy’ikibazo cy’ubutaka atari ugusaba Kiliziya Gaturika ngo isaranganye ubwo ifite kuko n’ubundi usanga bukoreshwa mu nyungu za bose cyangwa za benshi. Leta ni we Mubyeyi wa mbere w’abanyarwanda niyishakeho igisubizo m’umutungo wayo kandi ibikingi biracyahari iyo za Gishwati,Nyungwe,Bugesera,Gabiro, Akagera n’ahandi henshi nzi n’aho ntaragera.
    Cyangwa niba ubwo butaka Kiliziya ifite aribwo bwiza nihakorwe ibiganiro byaguye mu mucyo nikiba aricyo gisubizo gifashwe higwe uko yahabwa ingurane y’ubundi butaka bwasimbura ahaba hagiye gutuzwa abana b’u Rwanda kandi ba Kiliziya nyine n’ubwo ngo yo itabyara ariko nayo ni umubyeyi w’abayigana bose,abayo n’abatari abayo. Nanjye kandi ndi mu bakeneye ubwo butaka aho buzaboneka muranyibuke!

  • Please, il faut laisser les conservateurs comme tels. Ese ko Kagame yabashije gusaranganya abandi kuko Aba bo batamushyigikira ngo baheho abandi ?

  • Muzabaze Bagaza ibyo bamukoreye ndabona irembera ryanyu mwe mwiha gushotora kiliziya gatorika ngo itagira abana.!
    Muzabanze muyibwire isabe imbabazi za jeneside yateguye mu bwihisho bw’abayobozi n’abayoboke bayo kuri ubwo butaka bwa kiliziya niho haguye abantu benshi kuki mutajya muyibaza icyo kibazo.!!

    • Uti iki wowe wiyise Karenga?!Kubutaka bwa bwa Leta se niho haguye bake?Urashaka se ko n’iyi Leta izasaba imbabazi kubera ko hari abaguye kubutaka bwayo?Dore ko na jenosode yateguwe na nyiri ubwo butaka nyine ariwe Leta(y’icyo gihe)?Reka gutandukira iyi nkuru yerekeranye n’ubutaka, dore ko iyo mushaka gukubirana abantu muzanamo ibya genoside mu gahita muba n’abacamanza.Dore jye uko mbyumva:Abifite nka RSSF n’abandi bakire bo mu Rda ni bubake za Aprts zo guturamo.Nibura bahere kubakozi ba Leta,dore ko ari nabo bayitangamo imisanzu yabo.Rwose biriya bintu byo kurundarunda utuzu hirya no hino ntaho bizatugeza.Abakire bo mu migi nabo nibareke kujya bubaka barangiza bakazitira aharuta kure ahubatseho inzu ngo ni ibipangu.Erega bagafunga bagashyiraho n’uburinzi!Mu gihugu gito nk’u Rda, cloture nini irimo nka parking y’imodoka nkimwe na jardin…bikikije inzu ituyemo umuryango 1, nabyo ni mismgt y’ubutaka.Buhoro buhoro twazanagera aho n’iriya midugudu twakwije ku misozi ikagenda igabanuka abantu bagatura muri za Aprtms.Naho Kiliziya yo,ahubwo Leta ikwiye kuyishimira ko nibura n’aka kuka gatanga n’akavura tugifite, igafitemo uruhare runini.Nanze kwirirwa mvuga ibikorwa bigaragarira buri wese.

  • Ibyisaranganya rya gishwati byo n;agahomamunwa wagirango si mu rwanda ese wabonye aho hegitari imwe isaranganywa.
    nugucura bufuni na buhoro abahatuye.
    Naho kiliziya yo sinzi,leta ikandira ohoroshye!

  • Nibakomeze babashyushye imitwe shaa!!

  • ibyo tuvuga byose ntabushishozi burimo

  • Guteganya ubutaka n’ikibazo ariko se n’imishahara ko batayivugaho kandi aricyo kibazo kiremereye benshi batagira akazi kandi bibitseho amadiplomes, hari nabiyubakiya amazu , abandi ngayo amagence yinjiza buri munota !!!
    Noneho nihabe isaranganya ku mitungo yose.

  • IKIBAZO ABANYARWANDA BAFITE NJYE NGIRA NGO KUGEZA UBU SI IBISAMBU CG UBUTAKA. BAFITE IKIBAZO CY`AMAHORO ARAMBYE NO KWIZERA EJO HAZAZA. BARAVUGA NGO “AHO UMWAGA UTARI URUHU RW`URUKWAVU RWISASIRA BATANU”. SINGAPORE KO ARI NKA 1/35 CY`U RWANDA KANDI IKAGIRA ABATURAGE BARI HAFI MILIYONI 6 NTIBABANYE KANDI ABABYEHO NEZA? KUBERA IKI? BAFITE AMAHORO, UMUTUZO WATUMYE BAKORA ABAGERA KU ITERAMBERE NDETSE ABANYAMAHANGABAZA GUKORA INVESTMENTS MU GIHUGU CYABO. HONG KONG NAYO UMUNTU AYIFASHEHO URUGERO NAYO NIBA ARI NINI NI NKA 1/23 CY`U RWANDA, NYAMARA BATEYE IMBERE KANDI BARIHO BATURANYE NEZA KUBERA AMAHORO ARAMBYE, KWIZERA EJO HAZAZA BIJYANA KURI SUSTAINABLE DEVELOPMENT. MU RWANDA HARI BYINSHI BYO GUKORA GUSA N`UBWO BUTAKA TUVUGA KO ARI BUTO BIRAKWIYE KO BUBUNGWABUNGWA KANDI BUGAKORSHWA NEZA HAGAMIJWE KUBUBYAZA UMSARURO WO GUHAZA ABATUYE IGIHUGU. UBUNDI FAMILY PLANNING IKWIYE GUSHIMANGIRWA, ABANYARWANDA ABAKIGISHWA METHODS ZOSE ZISHOBOKA ZABAFASHA KUBONEZA URUBYARO NTA GUCA RUHINGA NYUMA SI NON IBIBAZO BIRIHO BIZAHORAHO.

Comments are closed.

en_USEnglish