Digiqole ad

Koreya ya ruguru yarakaje Amerika kubera ibya kirimbuzi

Koreya ya ruguru yarakaje amahanga cyane cyane Amerika (USA) nyuma yo gutangaza ko igiye gusubukura itunganywa ry’imbaraga za kirimbuzi yari yarahagaritse.

Kim Jong-un umuyobozi wa Korea ya ruguru
Kim Jong-un umuyobozi wa Korea ya ruguru

Kim Jong-un uyobora iyi Koreya ya ruguru yavuze ko igihugu cye gishaka gukomeza imbaraga zayo za kirimbuzi.

Igicaniro cy’izi mbaraga za kirimbuzi cy’ahitwa Yongbyon cyari cyarafunzwe mu mpeshyi ya 2007 kubera igitutu cy’amahanga n’amasezerano ku ntwaro kirimbuzi, ndetse inatwika umunara w’icyo gicaniro.

Nyuma yo gusana uwo munara ubu Korea ya ruguru yavuze ko ishobora gukora nibura igisasu kimwe cya kirimbuzi gihambaye nibur aburi mwaka.

Iki gihugu cyatangaje ko kibitse Plutonium (transuranic radioactive chemical element) ishobora kuba yakora ibisasu kirimbuzi biremereye cyane biri hagati ya birindwi n’umunani.

Kongera gutangaza ko bagiye gukora ziriya gahunda za kirimbuzi byaciye ururondogoro mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, ndetse n’Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye yavuze ko ibya Korea ari ubushotoranyi bukomeye.

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka nibwo Koreya ya ruguru yongeye gutangira gutunganya izo nganda zayo ititaye ku byavugwaga na UN by’ibihano.

Leta z’Unze ubumwe za Amerika mu minsi ishize zohereje indege kabuhariwe mu kurasa ahagiye kurasirwa ibisasu bya kirimbuzi cyangwa indege zibirasa muri Koreya y’Epfo ari nayo mpamvu Koreya ya ruguru ivuga ko nayo ibona ko yatewe.

Koreya ya ruguru iherutse kwerekana Video igaragaza inzu ya US Capitol (aho Congress ya Amerika iteranira) ishwanyaguzwa n’igisasu kirasiwe kure.

Iyi video yagaragajwe no ku rubuga rwa guverinoma ya Pyongyang rwitwa Uriminzokkiri, inagaragaza amashusho yerekana ‘White House’ nk’ahantu hagiye kuraswa (target).

Reuters

JP GASHUMBA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • iyintambara yakoreye yaruguru niyamajyeifpo izaba igiye kuba intambara yisi yagatatu imperuka iregereje imana izarenganure abaturage baho murakoze

  • ariko uru rwana ngo ni president ko mbona rugiye kudukoraho mwakabyaramwe! murabona bizadusiga amahoro koko?

  • inkubisi y’amabyi yacyane irayitarukiriza kireke USA izakigabanyamo ariya mabyi n’amasherekantago kiyizi kizabaze kadaffi

  • Ariko uru ru petit rumeze nk’umugati wo kwa Venant kera rurashaka ko abiboneye cash vuba tutazicereza?kirahaze nikireke natwe turye!

    • hahahahahahahahahhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!! sha urasetsa rwose ubu nasetse imbere ya ecra nahwereye!!!!!!!!!!!

  • niko kombona arumuriro ninde uzawuzimywa imana irenjyere abayo turi mubihe byanyuma abasenga murusheho gusenga nahubundi ntibyoroshye mube maso

  • ariko narumiwe ubu ururwana ntirurwaye mumutwe,doreko rwarashe umu general womungaboze rukoresheje ikompora ngoyaguze inzoga muminsi 100 yokwibukase, none rugiye kumarisha abaturage be korea,narumiwe peeee

  • Utazi inkuba arayibarirwa!!
    Buriya abona afite udutwaro Nka 2 akumva yaragezeyo!
    USA nayikorereza izamumaramo ivogonyo yibitsemo. Kera Saddam yajyaga avuga tukagira ngo azatera kabiri kandi nta n’ umutamiro kuri Pantagone! Ubu ngo USA yavumbuye technology yo kuba yahagarika radar na communication zo muri zone bashyatse kandi babikoze bagutera nta mpungenge na mba!

    • Birashoboka ko ari abashinwa bamwoshya kuko nawe nubwo ari umwana ariko aziko ziriya ndege za USAF(B-2 stealth bomber na F-22 Raptor stealth fighter)zitabonwa na radars,izo rero arabizi ko zitasiga North Korea ikiri igihugu!Kandi bazanye n’amato yo kuzimya ibyo bisasu arata bita guided-missile destroyer USS Decatur abiri hafi ya Korea,bafite n’indege X-31 Vector bashaka gukoresha bwa mbere n’ibindi baba batatwereka kuri site yabo ukongeraho na za drones, za nuclear Submarines n’ibyato binini byirirwa bizenguruka isi byikoreye indege z’intambara.Ni ugusenga cyane gusa Imana ikaturinda 3rd WW naho ubundi umwana ntasya aravoma!

      • sha warabisomye kabisa.

        • izindi war zabaga muri 2D iyiyo niba izaba muri 3D DOREKO TECHNOLOGY IMAZE BYOSE

  • Mureke uriya mugabo azi ibyo akora. None se niba igihugu cye kibarirwa mubyo bita evil states kandi kikaba gikennye nta kundi cyabigenza kugira ngo kirebe ko AUS itarekura ku mfashanyo cyane cyane amavuta. Ariko ubundi US n‘ubwo yiyemera ko ari igihangange itinya intambara iyo ari yose yabera ku butaka bwayo niyo mpamvu rero North Korea ihora ikangisha kugaba ibitero muri US ikabumvisha ko izaavogera ikirere cyayo ndetse bagahurira mu nyanja imwe ya Pacifique. Ntibizabatangaze mubonye US iteye Iran igatinya gutera North Korea.

  • Mumureke nawe ibyakora arabizi, kandi agomba kwirengera ingaruka zose

  • Muhumure iyi ntambara ntizaba nugukangata.

  • Uyu mugabo KIM JONG-UN ndabona ibyo arimo atazi ibyo ari byo cyangwa se ni ugukangata.

    “Imbeba yigeze kunywa kuri Viagra irangije yumva irabishatse bya hatari iti “Ya njangwe (ipusi) yajyaga yirirwa inyiruka inyuma, irihe ngo nyirongore? Irihe sha???”

    Cyakora ntabwo nabashije kumenya uko byagenze nyuma….

  • Imbwa ngo yarose nabi bukeye ihiiga ingwe!! naho imbeba nayo irihanukira ngo igiye guswera injangwe! naha ndabona ariko bimeze

  • Buriya abatanga ibitekerezo benshi murimwe nimubona neza,kuberako indege za radarars naza mbober f-22 na b-2sleath naza ropter slealth fighter naza x-31 nibindi bitwaro byakirimbuzi bose barabifite! Knd ariya maraso mashya yakoreya,agomba gukora kubanyamerica,nkuko amaraso mashya yavuye muri uganda agahitana habyara !!!!nitwivugishaga ngo ni udukotanyi? ngo inzirabwoba ziratumenesha none ubu nibande bari kwangara??

    Usibyeko america izigira kwagatobero mubarabu ige kwica inzirakarengane muri iran!!!!! Naho north korea ntiyajyayo irabahabuka nabo baziko.USA itabakanga knd nikuri!! Imana iturende imyijuto yabariya bakafiri.

    • k c nizere ko ibyo uvuga wikiniraga.

  • Ni apocalypse arega, none se ibyo abadive bigisha by’intambara za nyuma 2 murabona bizagenda gute, hari iya GOG ET MAGOG, NA HARMAGUEDON!! TWITEGURE KUNYAKULIWA(ENLEVEMENT) KUKO IBIHE BIDUSOHOREYEHO BANTU B’IMANA. KUBAHO BYO BIZABA KUKO NI IBYANDISTWE. YESU ADUFASHE TUZAMUBONE MACHO KWA MACHO.
    THX

  • Uriya mutipe ufite PENKE ku mutwe, nawe azi TECHNOLOGY y’abanyamerika. Jye mbona ahitamo kuvuga kuriya kugirango yereke KOREA Y’EPFO ko ubucuti ifitanye na AMERIKA ntacyo bubwiye iya ruguru. Nabibara nka INFERIORITY COMPLEX ishingiye ku gukeka ko KOREA y’epfo yazasuzugura iya ruguru, bishingiye ku bucuti ifitanye na AMERIKA.

  • urya sumwana harya araz abo biri kumwe kuko bose barazinanye

  • komerezaho sha wenda wowe wagira icyo watugezaho ariko wibuke abakubanjirije uku byabagendekeye

  • uru rupeti ko mbona rushaka kwiyahura rukiri urwana!!!!!
    ruzabaze ibyabaye kuri gadhafi(RIP),sadam(RIP),osama(RIP),CHAVEZ(RIP) MUBARAK( coming soon),USA ni igihugu cyiri very powerful kurusha uko abantu benshi bashobora kuba babikeka, bafite ubushobozi bwa gisirikare burenze cyane ubwicyindi gihugu icyo ari cyose ku mubumbe,,, uretse gukangata hakangataga sadam hussein (RIP) abandi barabeshya

  • Koko abakuru bavuzukuri kabisa ngo umwana urenzwe arenza nyina akaguru, iki cyana kiri gukina nikipe kitazi. buretse urebe ngo amerika iragitera ikamba kizabaze Ghadafi na ba Ossama uko banyonzwe.kiriya cyana cyo kiririwe ntikiraye tu!kimeze nk’umushwi wijuse ibivuzo ukajya gusura agaca mucyari buretse muzareba.

  • Incwiii, mbega icyana cyiza giteye imbabazi pe, uziko gisa numukobwa wanjye!!! ubuse kizashobora OBAMA? UBUNDI BAGIYE KUNGUMI NTICYAKWICA OBAMA???!!!

  • uriya mwana yabanje akirira ku ngoma kweli ntabwo abajyanama be bamubwira cg baramwoshya ubu uyu munsi america urwego igezeho ishobora kurwana intamba icumi mu mpande zisi yose kdi ntigire ikibazo na kimwe ihura nacyo haba m’ubukungu no m’ubushobozi baca umugani ngo imbwa ya……….. Irapfa

    • nubwo yifititiye amatama yabana USA birashoboka kuyikomanga ahubwo dushake ibiraka demob twese

  • mwitonde utekerezako uriyamusore biriya ariwe ubyikoresha hali abarusia ndetse nabashinwa bashaka guha isomo America ninde uzatsinda intanbara nubushinwa nuburusiya ? cygwa naMerica nabongereza cyneko nta wamenya aho AFRANCA bazaherera.

  • arashaka gukurira ba osma

  • Sha ubuko iki cyana cyamabinga numutwe umeze nka Balo ko kigiye kuzanira isi ibibazo reka bagikubite ninyina ucyoshya.

  • Sha uwo mugabo watanze commentaire ya mbere (songa) yanshekeje uti iki cyana cy’amatama n’umutwe ubumbye nka ballon.!!!!

  • Kiriya cyana cyamabinga kirayirimbura tu

Comments are closed.

en_USEnglish