Digiqole ad

Paris: Simbikangwa yagejejwe imbere y’urukiko

Uyu mugabo wahoze afite ipeti rya kapiteni mu ngabo zahoze zitwa inzirabwoba kuri uyu wa kabiri yagejejwe imbere y’urukiko ‘Tribunal de grande instance (TGI) de Paris’ ngo asomerwe bimwe mu byaha aregwa.

Simbikangwa wavukiye i Karago (Iburengerazuba) afunze kuva mu 2009
Simbikangwa wavukiye i Karago (Iburengerazuba) afunze kuva mu 2009.

Iyi nkuru yatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru y’Ubufaransa, biyikesha inzego z’ubucamanza zo mu Bufaransa iravuga ko iburanishwa mu mizi ry’uyu mugabo rigiye kuba urubanza rwa mbere rw’Umunyarwanda Ubufaransa buza buranishije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Capt Pascal Simbikangwa, araregwa ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha cya Jenoside n’ubufatanyacyaha mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Ntibiramenyekana niba we n’abamwunganira bahakanye ibyo baregwa cyangwa bazabihakana ubwo urubanza ruzaba rukomeje kuwa gatanu w’iki cyumweru nkuko abacamanza banzuye.

Simbikangwa yatawe muri yombi mu 2009 mu birwa by’abafaransa bya Mayotte aho yageze mu 2005 avuye mu birwa bya Comores agendera ku mpapuro mpimbano.

Uyu mugabo ugendera mu igare ry’abamugaye, yamaze igihe afungiye muri gereza ya Saint-Denis kukirwa cya Réunion..

Simbikangwa yari yarashakanye na mushiki wa colonel Elie Sagatwa, bakaba bari abo hafi cyane na Agatha Kanziga, ndetse ngo inama zikomeye cyane zo kuyobora ubwicanyi bw’Interahamwe zaberaga iwe. Yari ku rutonde rw’ikubitiro rw’abashakishwaga na Interpol kubera ubwicanyi ku batutsi mu Rwanda.

Ubufaransa bwashinjwe n’u Rwanda gucumbikira bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside, hagira n’abatahuwe ko bahihishe bugaseta ibirenge mu kubaburanisha, baramutse baburanishije uyu mugabo w’imyaka 53 byaba bihinduye isura.

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Urabeshya sha amaraso wasize umennye azakugaruka , ukuri guca muziko ntigushya.

  • Imbaga y’abatutsi yarimbuwe n’uyu mwicanyi ndetse n’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri rusange mbasabiye iruhuko ridashira mu izina rya Yesu

  • mureke twimike YESU mumitima yacu nicyo kuruta ibindi byose!AMEN?

    • Kwimika Yesu ntabwo bivuze kutacibwa urubanza ibyaha wakoze. Mwitwaza Yesu kugirango mwijijishe kandi mwarakoze amahano.

    • Kwimika Yesu ntibivuze kugakurikiranwaho ibyaha wakoze. Mwitwaza Yesu mwarangiza mugakora amahano.

  • Nibagire vuba bamwohereze, aze kuburanira mu RWANDA. SIMBIKANGWA YAKOZE GENOCIDE Y’ABATUTSI. NTA GUSHIDIKANYA.

  • Erega genocide ubwayo ni icyaha ikongera ikaba nigihano. Ngaha aho nibereye muzaba mumbwira. Reba uko areba umbwire niba uwo mugabo ngo UDAKANGWA atamaze kugera iyo ajya. Mfite ububasha namureka akiberaho urwo apfuye si ruto. Ubwo we na nyiramama we baganira iki koko. Ese babwira abana iki. Ngo abatutsi nibo babirukanye mu Rwanda.

  • sha abana b abantu bimwishe urubozo amaraso yabo azabakurikirana babakobwa bakubisemo ibisongo naza mpinja sha ariya maraso azabakurikirane ubuzima bwanyu bwose,yamiborogo babasaba imbabazi mwanga kuzibaha muri ibikoko ntimuri abantu!!!

Comments are closed.

en_USEnglish