Digiqole ad

Nzaririmba nanakine Cinema mbishobore – NPC

Nyuma y’igihe kitari gito umuhanzi w’indirimbo na Cinema mu Rwanda Niwe Paulin Camarade (NPC) atagaragaza inganzo ye mu ruhando rw’abahanzi ubu yemeza ko aje kongera kwiyereka abakunzi be.

Niwe Paulin Camarade
Niwe Paulin Camarade

NPC yamenyekanye mu myaka ya 2007, 2008 ndetse na 2009 ari nabwo yahagaritse gukoresha imbaraga muri muzika akazishyira muri Cinema. Niwe Paulin azwiho kuririmba yihuta cyane k’uburyo utakumva neza amagambo aririmba ubaye udashishoza, yahimbye injyana yise “INJYANA NSAZI” ubwo yabarizwaga mu itsinda “INSHUTI ZIKIRERE” we na bagenzibe barimo (TOM CLOSE, THE BEN, K8, RIDER MAN).

Ubu ngo yahinduye imiririmbire agabanya umuvuduko kugirango yorohereze abakunzi be gufata indirimbo ze mu mutwe.

Uyu muhanzi waherukaga gusohora indirimbo mu w’2010 yashyize indirimbo hanze yise “ZANA INKWANO”, iyi ndirimbo ikaba ije mu gihe bivugwa ko NPC agiye kugaragara muri Cinema nshya yitwa “UMURINGA” ndetse nk’uko yabitangarije Umuseke.com NPC ubwe yemeza ko ari umwe mu banditse iyi Cinema yakinnyemo.

Tumubajije uko azafatanya iyo myuga cyane ko mu Rwanda benshi bitabahira ati “ Nzabikora byose, nzaririmba nanakine cinema kandi mbishobore.”

Yavuze ko nyuma y’icyunamo azasohora amashusho y’iriya ndirimbo ye ‘ZANA INKWANO’ ngo ari nako akomeza ibikorwa bya cinema.

Iyi ndirimbo ngo ayishimira cyane Producer Pastor P wayitunganyije.

Niwe Paulin Kamarade avuga ko abakunzi ba muzika ye bayishatse ntibayibone ubu ayibazaniye.

Umva “ZANA INKWANO” (MARIA) by NPC ft Elion

Rutindukanamurego Roger Marc
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • nta cinema iba mu Rwanda, ntirahagera au fait. Nta ”film” muratangira gukora, muracyari ku rwego rwa ”sketch filmes”. Kuri niveau imwe na Bobodiouf cg Kadi jolie.
    Cinema biva ku ijambo ry’ikigiriki, ”kinema” nivuga ”mouvement, vitesse cg umuvuduko”. Aho turumvikana neza ko nta muvuduko muramenya guha amashusho yanyu. Ariko bizaza.

  • hahahahaha, nta mwaana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi wana, bizaza tu

  • wlkm buck! this song is killing am telling you! naho uyu uvuga ngo mu Rwanda nta Cinema ihari aracyahuzagurika.

  • thank you 4r this song! its a good one! woww!!!

  • wlkm buck!

Comments are closed.

en_USEnglish