Digiqole ad

Soma wumve uraseka

1.Abasinzi batatu bafashe taxi voiture, umu chauffeur aba yabibonye ko basinze. yatsa imodoka arongera
arayizimya atavuye aho ari, nuko arababwira ati:”twahageze”.

Umwe aramwishyura, undi aramubwira ngo urakoze, uwa gatatu we amuha urushyi rushyushye kw’itama.

Umu chauffeur atekereza ko uwo yamuvumbuye aramubaza ati:” uru rushyi unkubise ni urwiki”? wamusinzi ati: “ ubutaha uzajye ugenda witonze dore warutwishe n’umuvuduko!!!”

sitemgr_photo_147392

2.Umugabo yari ari gukubita umugore we kubera amakosa yakoze, haciye akanya Umuturanyi we araza arabwira ati:”ntabwo bakubita Umugore”.

Umugore nawe ati : “Mugabo wanjye umva icyo Umuturanyi ari kukubwira”.

Umugabo abaza Umuturanyi ati:” kuki ntamukubita se”.

Umuturanyi ati :” aho kumukubita umurongoreraho umugore wa kabiri”.

Umugore ati:”mugabo wanjye komeza unkubite ntiwumve ibyo uwo muturanyi ari kuvuga”.

 

3. Umugabo yakoze impanuka y’imodoka aba impumyi, abaganga biyemeza kumuvura bamushyiriramo amaso y’injangwe, hashize icyumweru abaganga baramubaza bati :”uri kureba iki” umugabo ati:”ndi kureba Imbeba”.

 

4. Umwana yari yajyanye na nyina kuri piscine koga, barangije babona undi mugabo waje koga yambaye akenda gato ko kogana.

Umwana abaza nyina ati: “Mama ni iki uriya mugabo afite hariya mu gakabutura ko mbona kibyimbyemo?

Nyina nawe ashaka ukuntu yamubeshya, aramubwira ati: “Iriya ni ikofi(wallet) yabitsemo!”

Umwana nawe yari incakura, ahita abwira mama we ati: “Nonese ko mbona uko akwitegereza ariko ikofi ibyimba, arakureba amafaranga akiyongera?

 

5. Joriji Baneti yagiye kuregera gatanya (divorce) mu rukiko ariko ashaka gutwara abana.

Nuko umugore ati “abana simbamuha, nabatwise amezi 9, ndababyara ndabarera rwose sinabyemera.”

Babaza Joriji bati “hari icyo wongeraho?”

Joriji ati: “nonese nyakubahwa, iyo ufite ikarita ya ATM ukayishyira mu cyuma kikazana amafaranga, ayo mafaranga aba ari ayande?”

Bati: “aba ari ayawe”. Ati “naho rero mwimbaza ubusa!”

Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Izibyenda gusetsa ziranshekeje.aliko cyanecyane uyuyu mwana nanyina.Naho baliya basinzi na chaufeur basekeje nali gusaduka umunwa.

  • ruti uracyari wa wundi kabisa.hahahahaha

  • ebana muranyemejepe uziko umuntu aseka ari wenyine ukagirango wasomye agatama we!!!

  • Ibisetsa

  • murabantu babagabo cyane

  • HEHEHEEEE!!! NAPFUYEPEE…ubwo aho si pasika? …abo bgabo bose mbifje pasika nziza…kugeza naho zibicy’ubwengera…

  • Haaaaaaaaaa,iya mbere ya Chauffeur n’abasinzi irandangije,iya accident n’amaso y’injangwe mumuntu nyuma akibonera imbeba!!!

  • nukuri murakoze cyane bitumye umuntu aruhuka mu mutwe!!!

  • Ndasetse cyane muracyari aba mbere pe!

  • yaya yega urenze

  • HI ROGER KOMEREZAHO NKUGIZE MUGANGA WABANYAMUSHIHA ASANTE.

  • Iya 4 ni hatari, murakoze cyane.

  • Hahaha,muzi kuganira kweli,mureke ntituzongere kuvuga byenda gusetsa ahubwo tuvuge<> ndabona birenze igipimo cya byenda gusetsa.

  • Rwose umuseke turabashimiye cyane,inkuru nkizi ziba zikenewe nyuma y’imirimo itandukanye bidufasha kuruhuka ugaseka,Imana ibongerere imigisha mwese.

  • Hahahahahah Joriji nu wa mbere kbsa,murakoze cyane

  • Umuseke waziye igihe tugukeneye.

  • ahaa! muri abambere

  • AHAA NI DANGE!

  • MUKOMEREZE AHO BIRUHURA MUMUTWE

  • banyarwanda nimuze twibuke duharanira kwigira kugira ngo ibyabaye bitazongera
    twirinda ingengabitekerezo ya genocide kugirango twubake igihugu cyacu kizira amacakubiri

  • ahwiiii!!! mbega murandangije peee.

  • hahhhh joriji n,umuntu w,umugabo kbsa

Comments are closed.

en_USEnglish