Digiqole ad

RBC, Croix Rouge na CNLG bizafatanya kwita ku bahungabana

Kuri uyu wa kabiri ku kicaro gikuru cy’Ikigo cy’igihugu cy’Ubuzima (RBC) habaye ikiganiro n’itangazamakuru, cyayobowe n’abayobozi bakuru ba RBC,ibuka, ndetse na minaloc ku bijyanye no gutegura icyunamo kuko habonemo benshi bahura n’ibibazo by’ihungabana mu gihe cy’icyunamo.

Rwanda-Biomedical-Center

Bimwe mu byaganiweho nuko RBC igomba gufasha mu bijyanye n’ihungabana ry’ubuzima kimwe n’itegurwa ry’ibiganiro mu midugudu hose (ari naho hazajya hibukirwa kuri iyi nshuro ya 19) icyunamo kikazatangizwa ku rwego rw’igihugu ku rwibutso rwa Gisozi i Kigali.

Umwaka ushize mu bahuye n’ibibazo by’ihungabana bagera ku 1 193, RBC yatangaje ko yafashije abagera kuri 613. Ubu ngo hagimba ubufatanye hagati ya Ibuka, Croix Rouge, AVEGA ndetse na CNLG nkuko babifite mu nshingano zabo kugirango abashobora kugira ikibazo bazitabweho.

Imibare igaragazwa na madame Uwihoreye yemeza ko abahura n’ibibazo by’ihungabana 62% ari abagore naho 63% bakagaragara mu rubyiruko kuko usanga no mu buzima abo bantu baba bafite intege nke mu bijyanye no kwihanganira ikintu cyabaye.

Naho ushinzwe ibikorwa byo kwibuka ariwe Gatabazi Claver agasaba urubyiruko gutanga umusanzu mu bijyanye n’ihungabana kuko hari imiryango y’abanyeshuri yarokotse Jenoside yakorewe abatutsi nka AERG,GAERG kandi bagafatanya mu mpande zose z’igihugu.

Uwaje ahagarariye Ibuka madame Mukamana Aderine yashimiye imiryango itandukanye igaragaza uruhare runini mu gutegura neza icyunamo ndetse n’itangazamakuru ribasha gutanga ibiganiro bijyanye no guhumuriza abanyarwanda mu buryo bwo kububaka aho gushishikariza ibyabasenya.

Iki kiganiro cy’agarutse ku insanganyamatsiko yo kwibuka ku ncuro ya 19 ivuga ngo “Twibuke duharanira kwigira” bijyanye no kugerageza kwishakamo ubushobozi mu bahuye n’ingaruka z’ ibibazo bya Jenoside yakorewe abatutsi.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.COM

en_USEnglish