Month: <span>April 2013</span>

Amerika: Abanyarwanda baribuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuri uyu wa 7 Mata 2013, u Rwanda ruribuka ku ncuro ya 19 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, bizabera mu Rwanda hose ku rwego rw’imidugudu; ariko n’Abanyarwanda n’incuti zabo bari hirya no hino ku isi bazahura bibuke. Niko bizagenda ku Banyarwanda n’incuti zabo baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; bazahurira muri Silver Spring Hotel muri […]Irambuye

Urubyiruko nirugire uruhare mu kwibuka -Minisitiri Nsengimana

Tariki ya 7 Mata 1994, tariki ya 7 Mata 2013. Imyaka ni 19 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi hagapfa abasaga miliyoni; ubwo yakorwaga urubyiruko rwabigizemo uruhare, none rurasabwa no kugira uruhare mu bikorwa byo kwibuka hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo yayo. Minisitiri Jean Philbert Nsengimana avuga ko Jenoside yahitanye urubyiruko rwinshi bitewe n’uko Abanyarwanda bagera kuri 75% ari […]Irambuye

Banque Populaire na Tom Close bashimishije abana b’i Rwamagana

Mu gitaramo cyabaye kuri uyu wa 1 Mata mu karere ka Rwamagana, Banki y’abaturage ifatanyije n’umuhanzi Tom Close ndetse na bagenzi be batangiye igikorwa bise ICYEREKEZO bashimisha abana bari mu biruhuko i Rwamagana. Muri iki gitaramo aho kwinjira byari ubuntu, abahanzi nka Knowless, Bruce Melody na Tom Close bataramiye abo bana bari mu biruhuko bananyuzamo […]Irambuye

Kuwa 2 Mata 2013

Mu nkambi y’agateganyo ya Nkamira icumbikiye abacongomani bagera ku 8000 bavuga ikinyarwanda, bavuga ko bashima uko bakiriwe mu Rwanda nubwo ngo ikifuzo cyabo gihora ari ugusubira mu byabo. Ubu mu Rwanda habarirwa impunzi zisaga zose hamwe ibihumbi 60 z’abanyecongo. Photos/Evence Ngirabatware Niba nawe ufite ifoto YAWE WIFATIYE, ubona ifite ubusobanuro ukaba ushaka kuyisangiza abasomyi b’UM– […]Irambuye

Urashaka kureshya umukobwa? Ingingo 10 zagufasha

Abasore benshi ngo ntabwo bazi uburyo bwo kuganira no kwifata ngo bareshye abakobwa. Ubu ni uburyo 10 bwo kwifata no kugenza mu gihe uri kugerageza kwiyegereza inkumi ngo mukundane. 1. Muganirize ku bintu bikora ku mutima, nk’ibyo wibuka mu bwana, imigambi ufite imbere, cyangwa se muganire cyane kubyo we akunda. Ibi biganiro bituma bimufungura umutima […]Irambuye

Chelsea na Demba Ba basezereye Manchester United

Igitego cya rutahizamu Demba Ba cyari gihagije ngo Manchester United isezererwe na Chelsea yahise ibona ticket ya 1/2 aho izahura na Manchester City i Wembley. Igitego yatsinze abanje kwisimbiza mu kirere mu gice cya kabiri gitumya Manchester United ubu isigaye gushyira imbaraga zisigaye ku gikombe cya shampionat ahobarusha ba mukeba (City)amanota agera kuri 15. Umutoza […]Irambuye

Miliyari 5Rwf zizakoreshwa mu matora y’abadepite

Mu matora y’abadepite yimirijwe imbere mu kwezi kwa Nzeri aho miliyoni 6 zirenga z’abanyarwanda zizatora abazihagarariye mu nteko, aya matora azatwara miliyari zisaga 5 z’amanyarwanda nkuko Komisiyo y’amatora yabitangaje. Charles Munyaneza umunyamabanga mukuru w’iyo Komisiyo avuga ko Ministeri y’Imari n’igenamugambi ivuga ko aya matora ashobora gutwara miliyari 3.5 z’amanyarwanda, ariko ko Komisiyo y’amatora yo isanga […]Irambuye

Polisi yataye muri yombi abayogoje insinga za EWSA

Kuri uyu wa mbere tariki ya Mbere Mata, Polisi y’igihugu yerekanye abantu babiri bakekwaho ubujura; bafashwe ku cyumweru bikoreye insinga z’amashanyarazi za EWSA bazishoye isoko. Aba bagabo bakekwaho ubujura ntabwo bemera ko bibye izi nsinga, kuko bavuga ko bari bazitoraguye bitewe nuko zari hasi nuko barazifata ngo bajye kuzishyira aho izindi ziri. Mbarushimana w’imyaka 30 […]Irambuye

Umwana wa Minani Rwema akeneye kuvurizwa hanze y’igihugu

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2013 ni bwo imyaka yari imaze kuba itanu umuhanzi wigeze kuba icyamamare ari we Minani Rwema yitabye Imana, umwana we yasize witwa Kevin Rwema watwitswe n’umukozi ntarakira neza ku buryo akeneye koherezwa hanze y’igihugu. Jackie Minani wahoze ari umufasha w’umuhanzi Minani Rwema wamenyekanye mu ndirimbo: Sur la […]Irambuye

Tanzania: Abahitanywe n’igorofa bamaze kugera kuri 34

Kuva kuwa gatanu w’icyumweru gishize amarira yari menshi mu Mujyi wa Dar es Salaam, nyuma y’aho igorofa yarimo kubakwa ihirimye igahitana benshi. Kuri uwo munsi imibiri yahise iboneka yageraga mu icumi, ariko kugeza ubu abamaze kuboneka baragera kuri 34 nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje. Ubwo iyi gorofa yarimo kubakwa mu gace ka Kariakoo mu […]Irambuye

en_USEnglish