Digiqole ad

Wari uzi ko Yuda yihannye nubwo bitamuhiriye?

Maze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati : « Nakoze icyaha,kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza. Ariko bo baramusubiza bati : biramaze, ni ibyawe.Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.( Matayo 27 : 3-5)

Yamenye ko yakoze icyaha aho kwihana ajya kwimanika
Yamenye ko yakoze icyaha aho kwihana ajya kwimanika

Usomye mu mirongo yanyuma y’igice cya 26 aho muri Matayo uhasanga undi mwigishwa witwaga Petero nawe yari afite ikibazo, yihakanye Yesu inshuro eshatu avuga ko atamuzi. Bombi Yesu yari yababwiye ibintu biri bubabeho namara gufatwa. Petero yaramubwiye ati wowe inkoko itarabika, uraba umaze kunyihakana gatatu, ubuhanuzi arabugendana. Yuda, ati wowe uri bungambanire.

Ikigaragara n’uko bombi bamaze gusohorerwaho n’ubuhanuzi, buri wese yihannye ariko mu buryo butandukanye. Petero amaze kwumva inkoko ibitse, yahise yibuka ubuhanuzi amenya ko akoze icyaha ararira cyane.(Matayo 26 : 75). Abanditsi ba Bibiliya bavuga ko yarize kuko aribyo byagaragaye, ariko nyuma y’amarira hari harimo no kwihana. Bibiriya ntitwereka ko hari undi muntu yagiye kwaturira ariko amarira ye yayeretse Imana kandi Imana yaramubabariye.

Yuda amaze kubona ko urubanza rumutsinze aricuza. Ahari yamugurishije atazi ko bamubasha kuko yamwemeraga cyane abona ntawamukoraho. Ariko ntiyamenya ibyahanuwe kuri Yesu ko azapfa hanyuma akazuka. Kuko yakundaga amafaranga cyane, akinisha kujya kumutanga mu batambyi atazi ko noneho ari igihe cye cyo gupfa ubonye iyo ajya kubimenya byibuze? Bagendanye kenshi rimwe abona ukuntu bohereje abasirikare kumufata yumva ukuntu yababwiye ati “Mugende mubwire iyo ngunzu muti Data arakora kandi nawe arakora”. Yuda abona basubiyeyo abona ko burya Yesu ntawamubasha.

Yuda rero yihaye kubikinisha, ahurirana n’uko igihe cye kigeze abona baramufashe birakunze, abona baramuboshye biremeye, aratangara, arababara abona ko yatanze amaraso atariho urubanza ariko ntiyarira ahubwo ajya kwaturira abatambyi; asanga ntibiteguye gukora umurimo wabo w’ubutambyi bati ibyo birakureba. Kandi bari basanzwe basabira abantu imbabazi ku Mana ariko ikigaragara n’uko nabo bari bahumanye.

Yuda abonye ko iby’abatambyi byayoberanye kandi hari ubushobozi yari abaziho harimo ko aribo bavugiraga rubanda imbere y’Imana ariheba cyane abona ntakwiye kubaho, satani aramwakira amwereka inzira y’ubusamo ariyahura.

Petero na Yuda bose Yesu yarabahanuriye, babonye igihe cyo gutekereza bamaze gusohorerwaho n’ubuhanuzi. Petero abwira Imana arababarirwa, Yuda abwira abatambyi birananirana kuko bari abafatanyacyaha, nabo bari bakeneye imbabazi. Ni byiza ko umuntu amaze kwimenyaho icyaha yegera Imana akemera icyaha cye ndetse kikamutera agahinda akacyihana.

Naho kuba umuntu mwafatanyije icyaha noneho mugasengeranira, nta mbabazi mwabona imbere y’Imana. Birahari cyane, abantu babiri bagasambana, bakaturirana bagasengeranira bati “Amen Imana iratubabariye.” Ibyo ntabwo ari imbabazi zivuye ku Mana bisaba ko umuntu atera indi ntambwe yo kwihana kandi akagira agahinda k’icyaha, n’amarira aje ntacyo bitwaye. Naho kujya kwiyahura n’ukurimbuka.

Ujye watura ibyaha byawe, uhorane umutima utagucira urubanza.

Imana iguhe umugisha.

©www.agakiza.org

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • amiina.murakoze cyane Imana ibahe umugisha

    • aman !!utugejejeho ikigisho kiza cyane imana iguhe umugisha

  • mbashimiye amagambo meza y’ubwenge buganisha ku gakiza k’Imana Data mutugejejeho, Imana ibabashishe kujya mutugezaho amagambo nk’aya
    Thanks

  • Ah bon?noneho bariya bahagarara ku karubanda bakivamo bararuhira nyanti!hari uwo nzi wigeze kwihanira mu Rusengero rwacu aho ntavuze aratangira ati:..n’umugore wa ***yampaye inshuro 3,n’umukobwa wa Inzobere nijye wamudeviergé,na wa mugore utaranyaraga wa Inzobere nijye wabimufashijemo!!rwose munsabire inzobere imbabazi umugore we nijye twabyaranye umwana acukije,yaravuze,ari pastori,ari aba kristu bagira isoni bategereje ko amazina y’abagore babo asohoka ku rutonde,haza kuza umwe mu ba protocol aramusohora buhoro,gasiha agenda nka nyombeli!

    • ntabwo baruhira ubusa ahubwo ikibazo ni uburyo bikorwamo. Kwihana nibyo ni nangombwa ariko iyo bitarimo ubwenge byanasenya kurenza uko byakubaka. Ubow se niba uwo waguhaye atarakizwa ngo nawe adecide kubivuga wakwihannye ibikureba utamuvuzemo? Kuko ushobora kutazashobora no kumubwiriza ngo akumve kubera ibibazo wamuteje. Naho Yuda we ntiyamenye imbabazi z’Imana ko ari nyinshi. Navuga ko yiciriyeho iteke ubwe akiyahura. Bitandukanye rero no kwihana aho umuntu asaba imbabazi Imana n’abo yahemutseho ubundi agahinduka agakomeza urugendo. Gusa nabibutsa nyine ko kwihana ari byiza bigishoboka kuko hari ubwo bidakunda warakomeje kubikerensa

  • Yuda Iskarioti yari yabetinze(betting). Yumvaga Yesu ari bunanire bariya bagabo bakirukanka agatwindira cash gutyo. Kandi zari cash zitubutse kuko baziguzemo isambu yo guhambamo (niba ntibeshye). Tekereza cash zagura hariya ku irimbi ry’i Remera ryose, cg Rusororo!!!
    Yari deal ya serieux.

  • Jyewe mbona Yuda yararenganye none se iyo atamugambanira byari kugenda gute kugira ngo afatwe ibyari byo byose hagombaga kuba umuntu umugambanira. Ahubwo nibaza niba Yesu atari aziko Yuda ari buze kwiyahura niba yarabahanuriye ko bari buze kumwihakana yakoze iki kugira ngo intumwa ye itiyahura kandi yari abifitiye ubushobozi?

  • @Bitwi,

    YUDA ntago yazize ubusa, ibyo yakoze nyine byagombaga gukorwa YESU akagambanirwa akicwa ariko YUDA icyaha yakoze nuko atihannye kandi iyo yihana yari kubabarirwa

  • yuda mubyukuri yabonye ijuru kuko yahoze ibyo imana yashakaga ko bisohozwa.

  • Dukwiriye gutandukanya kwihana ubabajwe no kwihana gusa utewe ubwoba n’ingaruka z’ishyano ugiye kugushya. Petero yihannye afite umutima umenetse, naho Yuda,(kimwe na Farawo)bihanishwaga gusa n’ubwoba bwo gutinya ingaruka z’icyaha.
    Ikindi cyiza iyi nkuru itugejejeho, ni uko ntawe ukwiriye kugusabira imbabazi ku Mana(dore ko uwo ubwira ashobora no kuba akurusha ibyaha imbere y’Imana). Uwo Imana yatanze nk’Umuhuza ni Yesu wenyine(Ibyakozwe…4:12). Umuntu uvuga ko ababarira abanyabyaha bose (mu nsengero cyangwa mu kiriziya), akicara mu ntebe bakamubwira ibyaha bakoze, aba arimo kuyobya abantu.Cyakora kwaturira mugenzi wawe wakoreshereje, ni inshingano. Umwuka Wera abashoboze gusobanukirwa.

  • Kwihana nyako nukuva mubyaha. Naho kwihadagaza imbere y’abantu ngo urihana ni publicité. Burya ujya gukora icyaha wese arihisha ninayo mpamvu kwihana mwibanga aribyo nshyigikiye. Bibwire umukozi w’Immana agusengere maze ubivanye kumutima ufate umugambi wo kuzabisubira.Kwiha rubanda nubupfapfa, bibwire uwo uzi neza ko atazakuvamo. Biranagendana nuvuga ko yashaka uwo yakoreye icyaha ngo agasaba imbabazi, ibyo nugushukana ntibiba muri kamere muntu kuko hari uwo wabwanukaho akakurangiza.Niba waribye byo birashoboka yakubabarira umushubije ibye, ariko agahora azirikana ko uri umujura akakwirinda.

  • kugirango wihane ugomba mbere kubabazwa n’icyaha wakoze.intego ya yesu kuza mwisi nukugirango tubabarirw’ibyaha. Rero mwene data dukwiye kurek’ibyaha kuko iyo dukoz’icyaha tuba tumusubiza kumusaraba. Murakoze kutwibutsa ko tugomba kwihana tubikuye k’umutima nkuko petero yabingenje. Imana ibah’umugisha.

  • aha mwese muravuga ubusa kuko yuda nta cyaha yakoze nagito kuko yakoze ibyangombaga kuba. kwiyahura nuburenganzira bwe. naho kwihana nukureka imwimvire ipfuye ituma utekereza y’uko uzakizwa n’imirimo cyangwa ko ushobora kureka gukora ibyaha kandi udafite ubushobozi bwo kubireka naho kuvugango kwihana n’ukuvuga ibyaha ukongera ukabikora hashyize akanya, ibyo ni jeu d’enfants. umuntu nta bushobozi afite muriwe bwo kureka gukora ibyaha azabikora kugeza apfuye. mwemere icyo yesu yakoze ku musaraba kuko yatugize abere n’abaziranenge tutabigizemo uruhare, hashimwe imana yabikoze. mugire amahoro kandi mureke kugira ubwoba ngo muzajya mu ijuru mute kuko muriyo all ready

    • Hahaha John mbabajwe nukuntu ubeshya kandi abantu benshi batazi ukuri bakuyoboka.ntabwo Yesu yadukuyeho ibyaha rwose nta nubwo umunyabyaha azigera ajya mu ijuru ahubwo nakugira Inama yo gusoma bible cyane cyane isezerano rishya ukabanza ukaryumva neza.Imana ibane namwe

Comments are closed.

en_USEnglish