Month: <span>June 2012</span>

Amajyepfo: Hari uturere tutageze no kuri 50% y’imihigo yatwo

Mu nama mpuzabikorwa y’intara y’amajyepfo yari igamije gusuzuma uburyo imihigo yo mu ngengo y’imari y’umwaka 2011-2012 yashyizwe mu bikorwa, byagaragaye ko hari imihigo myinshi yagezweho ku rwego rushimishije nko kubaka amashuri n’ibindi, gusa hari n’indi itaragezweho  nk’uko byari biteganijwe. Muri iyi nama hagaragaye ko hari ibitaragezweho ku kigero kiri munsi ya 50% mu gihe habura […]Irambuye

Ibigo by’imfubyi bigomba gufunga mu myaka 2

Mu Rwanda abana bagera ku 3 000 baracyabaho badafite imiryango ibitaho. Abenshi muri abo bana baba mu bigo birera impfubyi (Orpherinat) naho abandi baba mu buzima bwo ku mihanda mu mijyi itandukanye mu Rwanda. Ikibazo cy’abana batagira umuryango mu Rwanda, cyagiye gikomeza kuba  insobe cyane nyuma ya Genoside aho abana benshi babuze imiryango n’ababo. Nyuma […]Irambuye

AERG-INES yasuye inzibutso 3 mu rwego rwo kumenye amateka

Abanyeshuri  70 bibumbiye mu muryango AERG-INES, kuri uyu wa 06 Kamena 2012 basuye inzibutso za jenoside za Ntarama, Nyamata na Gisozi. Nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa w’uyu muryango  Mudatsikira Jean -Leon ngo icyari kigamijwe bategura urwo rugendo ni ukunoza isesengura  batangiye ku buryo butandukanye jenoside yagiye ikorwa hirya no hino mu gihugu;  gukusanya ubuhamya bw’abanyamuryango hagamijwe kugaragaza […]Irambuye

Young Grace ngo mubuzima ahendwa n’imyenda kurusha ibindi

Uyu muraperikazi Young Grace muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar yitabiriye bwa mbere, agaragara mu myambaro acyeye cyane ku buryo ashobora kuba ahaha yabyitondeye cyane. Abayizera Grace wamenyekanye cyane ku Izina rya Young Grance nk’umuraperi yatangarije Umuseke.com ko guhaha imyenda bishobora kumuhagarara amafaranga ageraku bihumbi magana atatu (300 000Frw) buri kwezi. Aya mafaranga […]Irambuye

Rubavu: Umupfakazi w’umukene Nzabakurikiza kuki we atubakiwe nk’abandi?

Umupfakazi Nzabakurikiza Julienne ni umwe mu baturage bigaragara ko bakennye cyane mu bimuwe ku musozi wa Rubavu. Uyu mugore ubwo umunyamakuru w’Umuseke.com yamusuraga yasanze ahagaze imbere y’inzu ye yubakishije amatafari igice cyo hasi hejuru hakaba hari amashitingi ahandi harangaye. Nk’uko abandi baturage byagaragaye ko batishoboye bubakiwe amazu 20 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, Nzabakurikiza Julienne […]Irambuye

Ab’amahirwe macye ntitwabonye Venus

Abakunzi b’ikirere ahatandukanye ku Isi baraye bategereje kureba uburyo umubumbe wa Venus uca hagati y’Isi n’izuba kuri uyu wa kabiri nijoro n’uwa gatatu mu gitondo, cyakora bose siko bahiriwe no kuwubona. Kuva muri Korea y’epfo kugeza muri USA abantu batuye ahanini mu gice cya ruguru cy’Isi na Amerika y’Epfo babashije kubona uyu mubumbe “mushiki w’Isi” […]Irambuye

Sobanukirwa n'icyorezo cy'amaso bita "Amarundi" kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda

Muri iyi minsi bimwe mu bice by’uburasirazuba ndetse n’umujyi wa Kigali cyane cyane mu bigo by’amashuri yisumbuye hamaze iminsi havugwa icyorezo cy’amaso bakunze kwita ay’amarundi. Kubera ubukana bw’iyi ndwara ndetse n’uburyo ikwirakwizwa, twashatse kubasobanurira byimazeyo ibijyanye n’iyi ndwara ubusanzwe yitwa mu cyongereza “pink eye disease” cyangwa se “conjunctivitis”. Ubundi iyi ndwara y’amaso iganijemo ibice bitatu. […]Irambuye

Zimwe mu ngeso abagabo banga ku bagore babo

Hari ingeso zimwe na zimwe abagore bagira nyuma yo kurongorwa zigatuma abagabo babo bahorana agahinda. Kenshi iyo umugore atikosoye birangira umugabo we atakimufitiye urukundo nka mbere ndetse bikanagera ku kigero cyo kuba umuryango wacikamo kabiri mu gihe atisubiyeho ngo azireke. Izo ngeso ni izi zikurikira: 1.    Kugira inshuti cyangwa abajyanama b’abagore bagenzi be babi Zimwe […]Irambuye

USA yemeje ko yishe umukomanda wa Al Qaeda

Byemejwe n’umwe mu bayobozi ba America ko indege zabo zitagira umuderevu (drone) kuwa mbere tariki 04/06 zarashe zikica Abu Yahya al-Libi wari ukomeye muri Al Qaeda. Kugeza kuri uyu wa kabiri, byari bitaremezwa neza niba koko uwishwe ari Abu Yahya al-Libi kugeza uyu muyobozi muri America, utatangajwe, yemeje ko uwishwe ariwe koko wahigwaga n’izi ndege […]Irambuye

en_USEnglish