USA yemeje ko yishe umukomanda wa Al Qaeda
Byemejwe n’umwe mu bayobozi ba America ko indege zabo zitagira umuderevu (drone) kuwa mbere tariki 04/06 zarashe zikica Abu Yahya al-Libi wari ukomeye muri Al Qaeda.
Kugeza kuri uyu wa kabiri, byari bitaremezwa neza niba koko uwishwe ari Abu Yahya al-Libi kugeza uyu muyobozi muri America, utatangajwe, yemeje ko uwishwe ariwe koko wahigwaga n’izi ndege kabuhariwe.
Uyu mugabo yarasiwe muri Pakistan, USA imushinja ko yari mu bibanze bateguraga ibikorwa bya Al Qaeda bigamije kugirira nabi ubihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Uyu munyamerika wemeje urupfu rwa Abu Yahya al-Libi yavuze ko yari umugabo ukomeye cyane muri Al Qaeda ku buryo batazabona n’umusimbura.
Uyu Yahya wishwe ni umugabo ukomoka muri Libya, bivugwa ko nyuma y’urupfu rwa Bin Laden ariwe wari wungurije umunyamisiri Ayman al-Zawahiri ku buyobozi bwa Al Qaeda.
Yahya Libi mu 2009 byatangajwe nabwo ko yishwe n’ibisasu by’indege, gusa ngo baje gusanga baribeshye atari we barashe. Ubu bwo Abanyamerika bakaba badashidikanya ko bageze ku muhigo wabo bari bamazeho imyaka.
Uyu mugabo yiciwe muri Pakistan ahagana ku mupaka na Afghanistan, ahatuye imiryango myinshi y’abataliban batajya imbizi na Leta ya USA.
Mu gitero bagabye kuri uyu wa mbere, indege z’abanyamerika zarashe ku nzu zakekwaga ahitwa Miranshah, si uriya washakwaga wenyine wabigendeyemo kuko hapfuye n’abandi bantu bagera kuri 15 bari kumwe bishwe n’ibisasu bibiri gusa byarekuwe n’indege yitwara.
Abu Yahya al-Libi ababaye umwe mu bayobozi ba Al Qaeda wishwe n’ibisasu by’indege zitwara kuva mu mpera za2009.
Egide RWEMA
UM– USEKE.COM
0 Comment
NIBASE MURI INTWRI MWAZA DUFATIYE KABUGA WANANIRANYE NIBWO TWABASHIMA NAHO RWOSE UBU MUKORA UBUSA.MURABONA URIYA MUKOMANDO MWAHOYE UBUSA ABANYAMERICA UMUNSI UMWE MUZA CAKIRWA MUTUNGURWEPE!INTEGEZANYU ZIBE INTEJA.
ABANYAMERIKA SI ABANTU BABAGABO KABISA BAGIYE KWIGIRA INKORAMARASO NKA KABUGA BANANIWE GUFATA
ndabona barigize nka rurema kuko ariwe ufite uburenganzira n ububasha ku isi.muribeshya cyane kuko nta mukuru w ikuzimu.
Comments are closed.