Digiqole ad

Huye: Yivuganye mukeba we akoresheje agafuni, ahita ajya no kugakuza ibirayi.

Mu ma saa mbiri za mu gitondo zo kuri uyu wa gatatu, mu mudugudu wa Mahwa, akagari ka Kabatwa, umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Huye, Nyiransabimana Francine w’ imyaka 40 yivuganaga mukeba we Nyiramafuku Marie w’ imyaka 70 amukubise ifuni ubwo yamusangaga aho yacaga imigozi.

Mukanzigiye Alphonsine wari hafi y’ aho uyu mukecuru yaguye, avuga ko yavuye mu rugo agiye kwahira ubwatsi bw’ inyana, noneho ngo yumva abantu batongana maze atega amatwi. Nyuma ngo niho yaje kumva umuntu yirukankanye undi mu masaka maze ngo ahamagara umuturanyi we witwa Murekezi kugirango amufashe kumenya aho barengeye.

Ubwo ngo bahageraga basanze, nyakwigendera aryamye mu muringoti arimo asamba nyuma y’ aho yaramaze gukubitwa ifuni.

Akimara kwivugana uyu mukecuru, Nyiransabimana Francine yagiye avuga ko amwishe ahasigaye ngo ari ukureba aho abakire be, bazongera kumubonera. Abo yavugaga ngo rwari urubyaro rwa nyakwigendera.

Nyuma yo kumwivugana ngo yahise ajya gukura ibirayi akoreshe agafuni yicishije mukeba we.

Nubwo bamwe mu baturanyi babo bavuga ko, uyu mugore yari afite uburwayi bwo mu mutwe, Niyonzima Philippe, umwisengeneza wa Nyakwigendera avuga ko atabona uburwayi bw’ uyu mugore kuko ngo amuhize igihe kinini ashaka kumwica kuko ngo yabivugaga kenshi ko azamwivugana.

Uyu musore ngo ntiyiyumvisha buryo ki ativuganye umwana we.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Kigoma Habyarimana Festus nawe yadutangarije ko atashingira ku burwayi bwo mu mutwe yemeza ko aricyo cyatumye uyu mukecuru yivuganwa.

We avuga ko ari ubuharike ahanini ari bwo bwabiteye kuko ngo ntawundi yigeze asagarira uretse uyu mukecuru mukeba we, bityo akaba anasaba abaturage kubwirinda (ubuharike).

Nyakwigendera wari yarashakanye na Ngezahayo Simeon, bari bafitanye abana icumi muri bo batatu ni abo babyaranye.

Naho mukeba we wamwivuganye, akaba afitanye abana batandatu n’ uyu musaza kuva yamushaka mu mwaka w’ 1996.


CALLIXTE  NDAGIJIMANA
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • Ibyo nsigaye mbona muri iyi si,jye birandenga pe!!!!Nugusengera u Rwanda kuko ibi birakabije.

  • birababaje kuba mu rwanda hakiri abantu nkabo!, Nyakwigendera imana imuhe iruhuko ridashira.

  • yewe ni amahano isi irashaje rwose

  • RIP Mubyeyi nubwo nibaza nti uyu mukecuru ko numvise ngo niwe wabyaranye numugabo abana bake niwe washatse nyuma akaba ariwe nyirankundwakaza cyangwa nuko nabyumvise nabi

  • nukuzabashakira imbunda ahubwo!!! bakareka uwo muruho wo kwicisha agafuni!!!

    none nvuge iki kindi!!!!!!!!!!11

  • Umuseke.com courrage kutugezaho amakuru yavuba hataramara igihe nkibindi binyamakuru, gusa ndabona abantu turi abagome tu umukecuru w’imyaka 70 birababaje Imana imwakire mubayo kandi nihanganishije umuryango wa nyakwigendera, twige uburyo twakumira aba bagizi banabi.

  • ubwicanyi ko bubaye umukino umuntu agiye kuba nk’ikimonyo mubatanze ubutumwa ntawatubwiye niba uyu muntu yashyikirijwe inzego z’ubutabera gusa birababaje niba bishoboka hagakozwe ubushakashatsi kuri ubu bwicanyi buriho kuko usanga abantu bicana ari abantu bafitanye isano bigaragara ko atari ikindi bapfa ari urwangano ruturuka mu miryango Mana Dusenga dutabare koku birarenze

  • Ngaho namwe nimurebe!uretse abatekamutwe bishakira amaramuko ngobarahanura,murabona urwanda rwerekezahe?mteremuko?nibase rugeze ahamanuka kdi ko nta feri ubwomurabona iherezo ritageze?mwihane mugifite umwuka

  • birarenze ndabona imeruka igeze

  • ntibizoroha gsa na kera byabagaho na gakhini yishe abeli gsa nugusenga

  • Ubu uyu wasanga no muri Genocide yakorewe Abatutsi yaramaze abantu none ibyo yakoze bikaba biki murimwo

  • Bashakire ikibazo aho kiri.Ko atasariye kubandi. Gusa birababaje Imana imwakire mubayo

  • yewe nimusenge cyane rwose naho ubundi ntaho tugana koko abagore basigaye bica ku mugaragaro ubwo se abo bana be abigisha iki? isi irasheje Yesu naze atwijyanire nta kundi

  • Mana tabara u Rwanda rwacu n’abanyarwanda hari abantu bagifite ubugome bw’indengakamere ibyotwacyiyemo ntibihagije!!!!!!!!ubwicanyi kdi!!!njye ndabona abadepite bakongera gutora itegeko ryo kwica kugira ngo uwishe nawe bamwice kuko bimaze kuba akamenyero every day bishe umuntu why?

  • icyo navuga nuko nagira inama abanyarwanda bakirinda kubangikanya nibyo mbona byatwubaka,ikindi bakirinda ubunyamaswa.nyakwigendera Nyagasani amwakire.

  • bitewe namateka yacu, ntibitangaje kuko bamwe iraborohera

  • abantu bari mu Rwanda mbere ya genocide mwibuke ubwicanyi bwari mu baturage mu ntango za 1994 abantu bicanaga nk,ibimonyo atari n,ikibazo cy,amoko gusa.none ndabona bitangiye abasenga nimwingere amasengesho naho abahanura ngo u Rwanda ruzaba paradizo simbujije nibahanure.ariko imbere aha hateye ubwoba kabisa.

    • ariko abanyarwanda nta gihe baticane! na mbere ya 94 baricanaga!!!!

  • abo bose baba bahaze ibyo bahinze bantu ko turi mu isi murapfa iki; isi ko itagira nyirayo

  • Yewe ni ibi kuko burya ngo intindi yimpanya irazimarira kdi ngo akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye! aramwivuganye da! ngaho se reka turebe ko we yongera gukandagiza ikirenge cye mu murima ngo agiye kongera gukura ibyo yahinze! nyamara burya iyo wishe ntabwo wunguka ahubwo usarura gereza ikakubera ubuzima bwawe bwose bityo ukaba wigize inshike utaretse no kuba wipfakaje bityo ukaba unahinduye abo wabyaye imfubyi utari ubikwiye!

    Abakaniye kwica abandi ngaho nimukomeze.! njye nahisemo kubagira inama kuko aribyo byiza kubaha ibyo aribyo byose Imana yaremye kuko burya ubishatse mbere yo kwanga umuntu wajya ubanza ukareba ko mu byo wakoze byo waba hari na rimwe wigeze urema umuntu?

    basi Nyakwigendera niyiruhukire amahoro!

  • yemwe njye numiwe!ariko disi uziko mwirengagiza ko muri abanyarwanda ubuse 1994abaraha ntimwabonye uburyo umuntu ahinduka inyamanswa abarabana nibo bagirango ni amakabyo murebe mwarimwabonase .gusa dusenge kuko abanyarwanda bagize kwica umuco.maze baboroye bakuraho igihano cyurupfu niho batumariye muhame

  • mana yanjye mwakwihanganye mukurura icumu urwanda kuki rukomeje kuba indiri yabicanyi ubwose umucecuwimyaka 70 kumwica urabona biza kugeza kuyihentera kweri ndakugaye kandi nimana iguciye mumujyangowayo ubaye ikivume.

  • ihurizo rikumeye ku rwanda kuko kuicana mu miryango bireze,niyo mpanvu mbona ko igihano cyo kuicwa cyagaruka.

Comments are closed.

en_USEnglish