Digiqole ad

Young Grace ngo mubuzima ahendwa n’imyenda kurusha ibindi

Uyu muraperikazi Young Grace muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Superstar yitabiriye bwa mbere, agaragara mu myambaro acyeye cyane ku buryo ashobora kuba ahaha yabyitondeye cyane.

Imyambaro nicyo kintu kimuhenda mu buzima/photo Kjohn
Young Grace imyambaro nicyo kintu kimuhenda mu buzima/photo Kjohn

Abayizera Grace wamenyekanye cyane ku Izina rya Young Grance nk’umuraperi yatangarije Umuseke.com ko guhaha imyenda bishobora kumuhagarara amafaranga ageraku bihumbi magana atatu (300 000Frw) buri kwezi.

Aya mafaranga ahembwa abatari benshi muri iki gihugu, uyu muririmbyikazi akaba we abasha kuyaguramo imyambaro kugirango agaragare neza kuri ‘Scene’ muri aya marushanwa arimo.

Gusa yemeza ko nubwo kuva kera yitaga kubyo yambara, ariko ubu yabonye uburyo bwo kuyigura kuko yinjiye mu irushanwa ryamuhaye agatubutse.

Imyenda ye ayihaha ku mucuruzi wa Kicukiro atadutangarije ngo uyivana hanze. Mu bihe bisanzwe ariko ngo ntabwo yamuhendaga nkuko ubu byifashe.

Young Grace usigaye utuye mu mujyi wa Kigali (yavuye i Rubavu muri aya marushanwa) yatwaye igihembo cya Salax Award 2010 nk’umuririmbyi wari ukiri muto, naho mu 2011/2012 yegukana MTN Caller tune igihembo yahawe na MTN, mu mihango ya Salax kandi yatunguye benshi uburyo yari yambaye neza n’abari bamushagaye.

Young Grace w’imyaka 18, uzwiho kwambara akajyanisha cyane, avuga ko kwambara neza bigira ikintu byongera ku bafana ndetse bikanamuhesha agaciro.

Amwe mu mafoto y’imyambaro ya Young Grace:

Muri Salax Award yahacanye umucyo n'abari bamushagaye
Muri Salax Award yahacanye umucyo n'abari bamushagaye
Kuri Stage muri PGGSS II

Plaisir Muzogeye
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • haaa arabeshya 300000 ku kwezi y’imyabaro impossible yinjiza angahe se ??? yego birashoboka ko hari abameze batyo ariko bitewe nayo binjiza

  • nemeye urarenze

  • byo kwambara imyenda myiza ntacyo bibaye ariko nareke kutubeshya ngo agura imyenda buri kwezi 300000 rwf/mois ahubwo ashobora kuyigura ayo mafaranga ariko pana buri kwezi kabisa!!

  • arabeshya, yinjiza angahe se,?

  • Ariko se uyu we bite? nanjye ndibaza amafranga uyu mwana yaba yinjiza buri kwezi cyane ko busness y’umuziki hano i Rwanda itaratera imbere, byongeye kandi ntabwo ari umuntu waba yarandiste izina mu muziki mu rwanda kimwe n’abandi twumva ngo bafashe ibikombe,ko bakoresheje ibitaramo bikomeye, n’ibindi… ntabeshye abanyarwanda rero

  • unva uwo nawe bana? Uyobewe se ko ari guhembwa milion ya buri kwezi! Jya ubanza umenye inf. Yego rata komeza imicyo urabikora. Umuseke namwe dukumda amakuru yanyu aba afite ireme.

  • GUSA STEMPER ZE NTAGO ZITANGAJE NUKO AGERAGEZA KURYANISHA

  • ngo 300000Frw?noneho ndasaze pee!wowe se uvuga ngo ahembwa 1 million par mois wagize ngo hari contrat yasinye y’imyaka 30?gusa nge mbona n’imyenda yambara isanzwe rwose.nareke kutubesha n’abatsindira loto ya 5 million euro ntibiyemera bigeze aho.rero gabanya UBWIYEMEZI!!!!!!!!

  • guyz mind ur business

  • sha uzabeshye abarezi famill wowe nturajyera kururwo rwego ese ubwo ufite kuri cont amafaranga angahe?? Hahaaa.. Kwibeshyera.com

  • mbegambaga akokanakuki mugatesha agaciro? nonesemwebyeharitomumugurira? ahubwongewendumvamwaragize ymushihakukomwebye mutayambara? ngewendagunshyigikiye nushaka uzambare nya 500000frw uhubwo uzazamukemuntera kugirango bemere

  • Umuhanga w’ikinyoma yagize ati”Umuyaga ni igaju” n’uyu nawe araduhamije; umunyarwanda ati”Uwibeshya inda(ko atwite) ntawumwima ibiheko”

    Mumwitege.

  • may be she can but she will find her self in trouble coz that is extrovagancy like tha one of marie sixteen of france

  • ariko abantu bariyemera koko ubwose ahembwa angahe kukwezi kuburyo avugango yambara imyenda ihwanye 300000 nuhembwa 1000000 ntabwo avugatyo ubwose abona ariwe ujyanisha gusa azatubwire ukuntu umwenda umwe umuhagarara iyo yajyanishije

  • Young grace ndamushyigikiye rwose iyo myenda yayigura ndetse bitamugoye! Uretse nayo avana muri pggss afite na family yifashije cyane nkuko yabyitangarije kuri radio 10! Abahakanyi rero mubimenye ntago abeshya!

  • Murakoze kudutera igipindi

  • young grace nibatamwitondere azabarenga bose kuko azutuntu pe

  • Grace yijya abeshya njye nzi aho agurira imyenda,i goma mu isoko rya virunga naho inkweto ni mukadeko i goma kdi hariya iyo ufire 30 dollars uzana style nyinci wazigeza murwanda style 1 bakaguha 20000,mfite namafoto ye ,mu4ne ari virunga

  • Nyamara akakajyama kihagazeho ntimugakinishe, urabona se kambaye bya bipira by`amafuti bya jay polly cyangwa urban boys?

  • Young Grace nareke kutubeshya, amafaranga 300.000Frw ntayo yabona ashora mu myenda yo kwambara ya buri kwezi, keretse niba yongera akajyana mu isoko akayicuruza ngo ayagaruze. Niyo waba winjiza angana ate, kuyashora utyo mu myenda byaba ari ubujiji bukabije. Tuzi agaciro k’amafaranga sha…Ari nabyo uko, si ishema, ahubwo waba ugaragaza ubuswa cyane. Extravagance mbi…

  • Young Grace nareke kutubeshya, amafaranga 300.000Frw ntayo yabona ashora mu myenda yo kwambara ya buri kwezi, keretse niba yongera akajyana mu isoko akayicuruza ngo ayagaruze. Niyo waba winjiza angana ate, kuyashora utyo mu myenda byaba ari ubujiji bukabije. Tuzi agaciro k’amafaranga sha…Ari nabyo ukora, ntiryaba ari ishema, ahubwo waba ugaragaza ubuswa cyane. Extravagance mbi…Ubura kuyabika kuri compte ukazayifashisha iminsi mibi yaje. Ubuhanzi bwo mu rwanda buba expired mu isogonda, ejobundi ntawe uza akimenya ko wari umuhanzi. Koresha igihe cyawe neza, wizigamire.

  • ahahahh??? 300.000 frw?? nabasaziye mukazi kabahemna neza ntibayakoresha uko waba uyakoresha mbe mukobwa weee! ayo ni amafaraga atubutse cyane kubari murwanda ndetse nahandi! byibuze uyashyize mubindi bikorwa nabyemera bigufitiye inyugu uretse iyo myenda yawe nta nazi ngo wayisohokanira hehe! sha ubaye unakoresha amafaranga arenze 50.000frw mukwezi ugura imynda kandi ntakazi ugira waba uri umupfu cyane koresha izo cash ugiriye chance muri guma guma uzagire icyo wazimaza mubuzima bwawe naho kugura ingofero, nibindi nkibyo mbona wambaye na ba KIM, BEYOCE, RIHANNA, MINAJ,GAGA,NABANDI NTARONDOYE AMAZINA NTIBAYAKORESHA NKUKO NUMVA WOWE UKORESHA KANDI URI UMWANA WO MURI RUBAVU??????????????????????????????????????????????????????????????????

  • Itiku.com mwamwirekeye se.

  • Ahh..ujyuvana ibikabyo aho sha. Wewe ujya kwigana king ston kwambara warangiza ukatubesha Ngo bigura 3cent.wewe nturenza nuduhumbi10..wakarezi we.

  • ubwo rero utwo ni udukobwa twamugiriye ishyari kuko amaze guterimbere .muhumure azajya abibuka.

  • umuntu arya uko afite

  • Muranyumvira uyu mugoyikazi ra? Ariko rata byashoboka nabonye nyoko ari Bill Gate…… ariko kandi”umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa”

  • ibyo nibye nashake abeyambara iguze 600000frw kukwezi icyonemera ni uko afite future natiyandarika. but mbona abahanzi bakwiye gufatira urugerorwiza kuricyo kibondo kuko young grace yatangije umushinga wogufasha abana babako biga muri nine years basics education batishoboye bomukarere ka Rubavu Media sinzi impamvu mutabibwira pubric .

    • twakumvishe muvugizi, babitubwire bimare iki?

  • YOUNG GRACE NDAGUSHIGIKIYE,ABO BANTU BAGIRA ISHYARI BAREKERE AHO,AMAFARANGA UKORESHA APFAKUBA ARAYAWE.AHUBWO BENE ADAMU IYO BABONYE UTANGIYE GUTERA IMBERE BARAKWANGA.SO TUKWIFURIJE ITSINZI MURI PGG BIG UPA!

  • bibarye i rubavu turamukunda kandi turamwemera,yabitangiye muvuga ngo yigize indaya none aho azamukiye vuvuzera yabarenze,muzavuga muruhe…….wa mugani wa knowless.

  • byashombokakoayigura, kuko na mwana ariza kandi muyoambona ntamusoro yishura.
    Inama namugira nukumbika akakomeza amasomo kugirago aterimbere.

  • ako gashoshwe katubeshya!!! iyo myambaro ntikayigura aho bita mu birere bayishashe hasi! none ngo 300.000!! azajye kubeshya abandi ntarimo

    • mr or miss frreez,gutuka young grace ni inutile mubaye muhurira mu birere uzamubwire ngo kubeshya ni bibi naho ukoze icyaha cy,ubusa yG ari kumenyekana kd yambara naneza.tanga igitekerezo umugira inama ureke kumusebya

  • najye ukorera 500,000Frw burikwezi sindagura imyenda burikwezinshobora no kurangizumwaka ntaragura kugirango nubake aho kuba naho nubu sindaharangiza, nkanswe uwo mwana wumukobwa nibaruko ateye ntacyo azageraho pe nta vision afite keretse niba afite umuterankunga wumucuruzi uyamuha burikwezi( suger daddy)

  • urakeye kabisaaaaaaaaaaa.

  • nibakureke rata hari uwo usaba se cg ko uba wayakoreye inama ahubwo ujye ugerageza no gukora ibindi bikorwa byiza Imana ishima utazatahira imyambaro courage ye!

  • yeweyewe mbawe abanyeshari koko abagoyise bishatse kuvugako ntaho bagera Y -GC KOMEZA UTSINDE ko mutavuga ko afasha abana hari umuhanzi numwe mwabyumvanye hahahah!!!! cool Y GC.

Comments are closed.

en_USEnglish