Month: <span>June 2012</span>

UN yahakanye ko nta ‘Document’ ihari ishinja u Rwanda gufasha

Penangnini Toure umwe mu bavugizi b’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa kabiri tariki 05 Kanama yatangarije Voice of America ko UN cyangwa ingabo yatumye muri Congo nta raporo bigeze bakora ishinja u Rwanda uruhare mu biri kubera mu burasirazuba bwa DRCongo. Mu cyumweru gishize, BBC yavuze ko yabonye impapuro mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu […]Irambuye

Police yafashe abagore babiri bashora urumogi muri Kigali

Kuri station ya Police ya Gisenyi mu karere ka Rubavu hafungiye abagore babiri bashinjwa gushora urumogi mu mujyi wa Kigali baruvanye muri Congo Kinshasa. Shakira Umutoni na Jeannette Uwamahoro bafashwe ku cyumweru mu nzu y’uwitwa Eric Barinda iherereye mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu bafite ibiro 34 by’urumogi. Police ivuga ko Shakira akekwaho […]Irambuye

Abadepite barasaba ko bimwe mu bigenerwa abayobozi bakuru byakurwaho ibindi

Byinshi mu bitekerezo by’Intumwa za rubanda muri Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda  ku bigenerwa abanyapolitiki bakuru b’igihugu, byagaragarijwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo,ku wa 4 Kamena 2012: kuvanaho amafaranga akoreshwa mu rugo bamwe bagenerwa, ayo kwigurira ibikoresho byo mu nzu akaba inguzanyo no kugabanya ayishyurwa na Leta ku modoka.  Minisitiri […]Irambuye

Huye – Abaturage bakusanyije 1 600 000 ngo babone amashanyarazi

Imiryango isaga 100 ituye mu kagali ka Nyakagezi gaherereye mu murenge wa Huye akarere ka Huye, irasaba kurenganurwa nyuma yo kwishyura amafaranga asaga miliyoni n’ibihumbi 600 ngo babazanire amashanyarazi, ariko ntabagereho kuko ngo rwiyemezamirimo  yaguze urusinga rwa make rutujuje ubuziranenge ku kagambane k’ umutekinisiye wa EWSA nkuko abatuye aha babyemeza. Aba baturage bavuga ko  babisabwe […]Irambuye

Malawi yavuze ko izafata Al Bashir nahagera

President wa Malawi Mme Joyce Banda yijeje Andrew Mitchell Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga ko President wa Sudan Omar Al-Bashir naramuka akojeje ikirenge muri Malawi bazahita bamucakira. Uyu mugore uyoboye Malawi yabibwiye Andrew Mitchell mu nama bagiranye i Blantyre kuri uyu wa kabiri ubwo banavuganye kuburyo Malawi ibona ikibazo cya Soudan, ndetse n’inama […]Irambuye

Afunze azira kwiyita umupolisi w’inyenyeri eshatu

Cyusa Eric w’imyaka 31 afungiye kuri station ya Polisi ya Gasaka mu mujyi wa Nyamagabe azira kwiyita umupolisi ukoresha ibizamini by’abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga wok u ipeti rya Chief Inspector of Police. Ubwo Kigalitoday yasangaga uyu musore uvuga ko yiga muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’amategeko, kuri Station ya Police yavuze ko ibyo […]Irambuye

Shelter Afrique ije kubakira abanyarwanda baciriritse

Umuyobozi wa Shelter Afrique Oumar Diop yabitangaje mu kiganiro Mu kiganiro kibanziriza Inama yitwa Annual General Meeting ku bwubatsi izabera mu Rwanda kuva kuwa gatatu tariki 06/06, ko umushinga wabo ugiye kuza gushora mu bwubatsi bw’amazu acirirtse mu Rwanda. Umushinga wa Shelter Afrique uzwi cyane mu gufasha ubwubatsi buciriritse muri Africa, uwukuriye avuga ko biteguye […]Irambuye

Abakunzi b’ikirere mushobora kubona umubumbe wa Venus bwanyuma

Iyi yaba ariyo nshuro yanyuma ubonye umubumbe wa Venus kuko bibaho gacye cyane ko ubonekera neza umuntu uri ku Isi. Uyu mubumbe ushobora kuza kuwubona mu kirere bitewe n’aho uherereye kuri iyi tariki ya 5 n’iya 6 Kanama kuko Venus iraca neza neza hagati y’Izuba n’Isi bityo ishobora kugaragarira neza abatuye Isi. Abahanga batangaje ko […]Irambuye

Joe Barton yakubitiwe amakofe i Liverpool

Uyu mukinnyi wa ruhago uzwiho amahane mu kibuga no hanze yacyo, kuri uyu wa mbere yakubiswe n’insoresore hanze y’urubyiniro mu mujyi wa Liverpool. Police ya Merseyside yatabajwe nyuma y’uko uyu mukinnyi akubiswe amakofe mu maso n’abasore babiri bari bamaze kumuririmbira indirimbo zo kumushotora. Aba basore babiri bahise batabwa muri yombi, bakubise Joe Barton mu gihe […]Irambuye

Mukura VS yatumiye Rayon, APR na Police mu irushanwa ryo

Tariki ya 16/6/2012, ikipe ya Mukura Victory Sport izakora igikorwa cyo kwibuka abari abakunzi b’umupira w’amaguru bazize Gonoside yakorewe abatutsi mu 1994 yifashishije amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona y’uyu mwaka wa 2012 nkuko byemejwe na Olivier Mulindahabi umunyamabanga mukuru wa Mukura. Mulindahabi yemeje ko babinyujije kuri FERWAFA, batumiye amakipe ya APR FC yabaye […]Irambuye

en_USEnglish