Rubavu: Umupfakazi w’umukene Nzabakurikiza kuki we atubakiwe nk’abandi?
Umupfakazi Nzabakurikiza Julienne ni umwe mu baturage bigaragara ko bakennye cyane mu bimuwe ku musozi wa Rubavu. Uyu mugore ubwo umunyamakuru w’Umuseke.com yamusuraga yasanze ahagaze imbere y’inzu ye yubakishije amatafari igice cyo hasi hejuru hakaba hari amashitingi ahandi harangaye.
Nk’uko abandi baturage byagaragaye ko batishoboye bubakiwe amazu 20 n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA, Nzabakurikiza Julienne usanzwe ufite ubumuga bwo kutabona kandi umureba aba abona abona, avuga ko atazi igihe abaturanyi be bubakiriwe ngo yabonye amazu atangwa.
Ese Nzabakurikiza ni umukene cyane?
Ubwo twamubazaga ku bijyanye n’imibereho ye yagize ati “Nta kintu ngira uku mundeba, ntanuwo ngira wo kugira icyo ampa”.
Ibi kandi byemejwe n’umukuru w’umudugudu atuyemo wa Gitarima wavuze ko Nzabakurikiza yahawe amabati 45 nk’uko abandi baturage bimuwe mu mpinga za Rubavu bayahawe. Nubwo yahawe amabati ntiyabashije kuzamura inzu, hifashishijwe umuganda uyigeza hariya igera nk’uko bigaragara ku mafoto. Ahasigaye hari abamushyiriyeho za shitingi ubundi barasakara ngo yikingemo.
Mugihe bigaragara ko Gisenyi ari hamwe mu hantu hakonja cyane, Nzabakurikiza n’umuryango we ugizwe n’utwana duto (utwana 2 umunyamakuru yasanze iwe) bigaragara ko bishobora kuba bibagora cyane mu ijoro cyangwa mu mvura nyinshi.
Twavuye aha umukuru w’Umudugudu atubwiye ko igikorwa cy’umuganda gitaha kizamurangiriza iyi nzu, nubwo Julienne we avuga ko ariko bahora bamubwira.
Ese haba hari icyizere ko Nzabakirana yabona inzu akwiye nk’umukene ufite ubumuga?
Mu gushaka kumenya impamvu uyu mugore bigaragara ko ari umukene we atubakiwe inzu nkuko DEMP umushinga wa REMA wubakiye amazu abatishoboye mu mudugudu wa Gitarima uri mu kagari ka Rukoko, Mme Ntabana Alphonsine atubwira ko nta ruhare bagize mu kujonjora abaturage bubakiwe.
Mme Ntabana ukuriye umushinga DEMP agira ati “Twe dukorana n’uturere. Ntaruhare tugira mu gutoranya abatishoboye bubakirwa, ariko haramutse hari undi muntu bigaragara ko yakubakirwa habaho ibiganiro hagati yacu n’akarere”.
Ku rundi ruhande abaturage babonye amazu nk’abakene bishimira akamaro kayo. Musasangohe Alexia umwe mu baturage batishoboye wubakiwe inzu n’ikigo REMA, avuga ko ubwo yari atuye mu musozi hejuru yahoraga yikanga kuzisanga mu mujyi wa Gisenyi ahagejejwe n’umuvu. Ubu ngo nyuma yo kubona inzu yabashije gushyiraho uburyo bwo kuzigama amafaranga 100 buri cy’umweru abafasha gufungura ikonti muri Sacco.
Umuturage watoranyijwe nk’utishoboye muri 20 bubakiwe, yabonye inzu iriho ikigega gifata amazi y’imvura, ubwiyuhagirira n’igikoni byose bikaba bifite agaciro ka frw 3 000 000.
Byabaye byiza ko hari abakene bubakiwe ariko byaba byiza cyane n’uyu mupfakazi urera utwana tubiri kandi anabana n’ubumuga Nzabakurikiza Julienne nawe abashije kuzurizwa inzu bamuhaye amabati ari ikananirana kuyirangiza, ubu akaba aba ahadakwiye.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
Murakoze Umuseke, mujye murebera abatabona nabategenda mubagendere Imana n`Urwanda bizabanezererwa
yewe tuzaba tureba kabisa gusa njye birandenze kabisa
Nanjye nagira icyo mvuga ku karere ka RUBAVU rwose Leta yarikwiye kugira icyo yakora ku karere ka Rubavu abayozi baho bamunzwe na RUSWA service yose ikugomba ni Ruswa njye nigeze kujya kumva urubanza rwumusaza witwa MURENZI barimo guhuza isambu aho President w’urukiko Rwibanze Gisenyi yasomye imyanzuro y’urubanza avuga ko uwo musaza atsinzwe nibwo yabwiraga uwo preside uti koko mwagiye mugera kuritere cq kukiburanwa mukabaza nabaturage President agiye kumusubiza ngo ntabwo yajya mumirima ntabwo ari Agronome kandi ngo ashatse kubaza amakuru yabaza na bakongomani abaraho twese tumirwa ese murumva uwo muntu akwiriye kuba president w’urukiko koko byagaragariye umuntu wese waraho ko habaye ruswa gusa kuko urebye uyu musaza iryo tongo bamuhuguza yarahavukiye kugeza ubu afite imyaka 70 ans murumva koko nabaturage byarababaje no kuba umusaza nkuwo atazi aho yabariza ikibazo naho ubundi barimo kumuhuguza rwose niyo hagize umuyobozi uhageze atinya kukibaza ngo atagirirwa nabi kubera gutinya umwana wuwo baburana kuko ari umuyobozi mu murenge wa Rubavu
Ngaho ga da! Bamwe birirwa basaba ko babongeza ibya Mirenge(ba Ministri,…) ngo bacyeneye Equipments zo mu mazu yabo, ni gute wahembwa amafranga arenga miliyoni, ugahabwa n’ayo kwakira abashyitsi bawe iwawe, ukagurirwa ibikoresho byo mu nzu, ugahabwa imodoka ya miliyoni 80, ukishyurirwa Entretien yayo, warangiza ngo abanyarwanda dukundane, Ubumwe n’ubwiyunge,…reka mubiririmbe ni namwe mubyumva neza kurusha abandi koko.
Mukanishi, uko ubibona nanjye sindikure yawe uranyumvira Ministri ngo barakenwe? ahubwo anasaba ngongezwa da!wagira ngo ntava mu bireau ngo arebe abandi ba nyarwanda uko bariho, biba koko aba Dept batabitewe nuko barihafi kurangiza igihe cyabo twizereko bageze kwipfundo rwikibazo, turabashyigikiye Courage.
Ariko se mu gihe abandi batekereza kubaka imiturirwa mwe muracyari muri ibi byo kubaka ibyari?
Aha se ntihagaragarira ruswa n’akarengane biba mu nzego z’ibanze? Muzabaze gahunda yo kuvana abantu muri nyakatsi n’iya Girinka uburyo ikorwa henshi mu zibanze!!!
Ange Eric ndagushimiye cyane kubw iyi nkuru ndetse n izindi utara (amakuru) kuko at least byerekana ko uvugira abaturage badashoboye kwivugira ari n imwe Muri objectives z itangazamakuru! Urakoze cyane kdi n abandi benshi bajye bakwigana ahubwo ukwiriye no kuba depite!
Be blessed ma man!!!
si uko se ibyatungaga abandi ndetse nibyabagenerwaga bijya mu mada yabafite byose kugeza naho imbwa zibarinda zibisagura bakamena! imana izabibabaze kuko abo yabaragije mubica urubozo rwose.
imana izabagororera ibyo mwakoze neza
Birababaje kubon’abqafite inda zabaye nk’imigongo abakabafashije akaba qaribo barushywa no kwishima musi y’umukondo!! kandi ndababwiza ukuri nanjye ntuye Rubavu ariko abayobozi b’akarere ka rubavu si abantu inzego zibifitiye ububasha nizidutabare
Rubavu ku bapfakazi yararahiriwe mbona nubuyobozi bukuru butayizi haba akarengane gakabije muzabaririze iby’Umupfakazi witwa Murizaboro Antoinette basenyeye amanywa ava bakamutwarira isambu nubu akaba abundabunda muri iki kinyejana abayobozi baho barenzwe na ruswa nabo gusabirwa gusa
UM– USEKE ndabashimye rwose!!! mukomeze mube ijwi rya bene nkaba!
ngewe ndabazankabayobozi binzego zibanze kukibatavuganiye uwomugorengoyubakirwenkabandi? nyamara nubwo bavugango ruswayaraciwe ahubwonibwo irimokurushahokwiyongera umva mada ihangane iyaguhanze yarizi ukuzabaho ukirimunda ya nyoko kubwimanansenga amanwa nijoro uzaqbona inzu iruta izabandibubakiwe
Urakoze muvandimwe kunkuru udahwema kutugeza ho zabarenganye.
Ndakwinginze gerageza uzage no mukarere ka nyanza(mumajyepfo),umurenge wa ntyazo,akagari ka kagunga urebe umukecuru MUKAMUSONI ridiya uhari naho utabona,utabasha kugenda bagiye gutwara isambu ngo yatsinzwe urubanza 2007 ntiyajurira!!!!abayobozi bari bahari mbere baramurenganuye none abaje ubu ngo ntacyobamufasha kubera urwagwa baguriwe (abunzi),gitifu nawe ngo ibyo abunzi bavuze ni nkibyo imana yavuga!!!!
Icyiza nuko umudugudu wabyitwayeo neza, amabati ariho, igisigaye no kuzuza iriya nzu, hagasigara finisage akarere cyangwa rema kafasha muri icyo gikorwa, ariko ndabona bitarajyanye nagahunda yabandi gusa ariko yibutswe byaba byiza, ko muvuga uwo ntabandi batanafite nayo mabati nta nagahunda, twe gukabya twitonde bikorwe tutatunze agatoki abantu.
Umudugudu warakoze ibyawo ukwiye gushimirwa, ahasigaye rema na karere barebe ko yafashwa kurangirizwa iyo nzu ye, nta byacitse mbonyemo kuko iriya nzu ikeneye kurangizwa tutirengagijenko hariho nabatiyifite.
Wowe John ‘Mugisha iki kibazo cy’uwo musaza Murenzi muyobore agane urwego rw’umuvunyi kandi ndabizi ko rukorera mu karere ka Rubavu,mwifashije ubuyobozi bwa ULK GISENYI mperuka ariho urwego rw’umuvunyi rukorera.Akurikirane isambu ye neza ndabizi azayisubizwa.
mwihangane kandi mugendere mu bushake bw’IMANA ubundi muzabe mu mazu yo mw’ijuru mutayakodesha IMANA Ibashoboze amen
Comments are closed.