Month: <span>June 2012</span>

Nyabihu: Ingo 329 zo kure mu cyaro zirishimira amashanyarazi zagejejweho

Mu karere ka Nyabihu ingo zo mu cyaro zari zitarabona amashanyarazi iwabo mu cyaro ubu zirishimira gucana munzu zikoze ku rukuta no gutangira imishinga ikoresha amashanyarazi kuko ari kugenda abageraho. Mu mirenge nka Shyira, Kabatwa,Kintobo na Muringa n’ubwo ngo imiterere yaho y’imisozi ihanitse itorohereza igikorwa cyo kugeza amashanyarazi mu ngo z’abaturage bari hirya mu cyaro, […]Irambuye

Reba imwe mu miterere y’umubiri itangaje

Abemera iremwa bavuga ko twaremwe mu ishusho y’Imana, itandukaniro riboneka tukabwirwa ko ari kugirango bitwigishe. Iri tandukaniro riva ku mpamvu zitandukanye zimwe nk’uburwayi busanzwe, izindi nk’ingaruka z’ibyo umubiri wakoreshejwe cyangwa wahawe. Aya ni amwe mu mafoto y’imiterere imwe n’imwe idasanzwe ku mubiri nk’ingaruka z’urunyurane rw’ibintu byinshi nk’ imiti, imisemburo iribwa mu biribwa, ingaruka z’uburwayi n’ibindi […]Irambuye

Ibitaro bya Kinazi bigiye kugirwa ibitaro bya gatatu byo kwigisha

Ibi Ibitaro Kinazi mu karere ka Ruhango byafunguwe ku mugaragaro ubwo perezida Kagame aheruka gusura akarere ka Ruhango bigiye kugirwa ibyo guhuguriramo abaganga bimenyereza umwuga. Nkuko twabitangarijwe na Dr Binagwaho Agnes Minisitiri w’Ubuzima, ibi bitaro bya Ruhango nabyo bigiye kugirwa ibitaro bya Kaminuza (teaching Hospital), ku bufatanye n’Akarere ka Ruhungo, Kaminuza Nkuru y’u Rwanda na […]Irambuye

Imyumvire ku buringanire mu Rwanda yateye imbere – Oda Gasinzigwa

Mu nama nyunguranabitekerezo yo gushyira ahagaragara ubushakashatsi bwakozwe na FFRP ku buringanire mu Rwanda, Mme Oda Gasinzigwa yashimangiye ko urebye agaciro umugore yagiye ahabwa mu miryango nyarwanda bigaragaza ko imyumvire ku buringanire yateye imbere mu Rwanda. Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere, Oda Gasinzigwa yavuze ko urebye agaciro n’ibikorwa umugore yagiragamo uruhare mu […]Irambuye

Human Rights Watch yasohoye ya Raporo ishinja u Rwanda gufasha

Byakomojweho mu cyumweru gishize na Ministre Louise Mushikiwabo ko Human Rights Watch igiye gusohora raporo ishinja u Rwanda gufasha abigometse ku butegetsi bwa DRCongo, Ministre Mushikiwabo akaba yaravuze ko izaba ari ibinyoma. Iyi raporo yasohowe na Human Rights Watch kuri uyu wa mbere tariki 04/06 ishingiye ahanini ku buhamya bw’abantu batavugwa, bavuga ko biboneye igisirikare […]Irambuye

Abakuru b’utuguri basabwe kubaha abaturage bayobora

Mu muhango wo gusoza itorero ry’ Abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugari 503 tugize Intara y’Iburasirazuba, Ministre w’Intebe Dr Pierre Damien Habumiremyi yasabye aba bayobozi kubaha abaturage bayobora, no kubakemurira ibibazo. Mu  kigo cy’Amahoro n’Imiyoborere cya Nkumba mu Karere ka Burera, Dr Habumiremyi yabwiye aba bayobozi ko bakorera abaturage bagomba kuba intangarugero mu gushakira iterambere abo bayobora, gutura […]Irambuye

PGGSS II: Huye nabo ngo baranyuzwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 03/06/2012 ahagana mumasaha ya sa munani n’igice niho abahanzi bari mwirushanwa rya PGGSS basesekaye  muri gare ya HUYE kugirango bashimishe abakunzi babo   Dj bissosso mugihe abahanzi bataratangira ari kubavangavangira injyana Twababwira ko ubu abahanzi bamaze gutombora numero zuko bari bukurikirane mukurrimba:1.Just Familly, 2.Dream Boyz, 3.Young Grace, 4.Danny Nanone, 5.Jay […]Irambuye

PGGSSII: i Nyagisenyi kuri stade benshi baje kwihera ijisho abahanzi

Kuri uyu wa gatandatu tariki  02/06/2012  abahanzi bari mu irushanwa rya PGGSS basusurukije abatuye akarere ka NYAMAGABE, kuri Stade i Nyagisenyi nubwo iri hanze y’umujyi abantu bamanutse bajya kwishimana n’abahanzi bo bari kurushanwa. Ahagana mu masaha ya sa munani nibwo umuhanzi wa mbere yuriye urubyiniro, nubwo haje abantu batari bake byagaragaye ko kugirango bakwereke ko […]Irambuye

Amavubi yatsinzwe na Algeria 4 – 0 nyuma y’imyiteguro ikomeye

Mu rugendo rugana mu gikombe cy’Isi muri Brazil mu 2014 ikipe y’igihugu Amavubi yarutangiye nabi cyane itsindirwa i Blida muri Algeria ibitego 4 -0, nyamara yari imaze iminsi yitegurira muri Tunisia ngo izabashe kwihagararaho muri uyu mukino. Kuva umukino utangiye ikipe ya Algeria yagaragaje ko ishaka gutsinda byanze bikunze, ibi byatumye Amavubi asa nagize ubwoba […]Irambuye

Abagize Taff Gang barahiye ko batatandukanye

Muri iyi minsi byavugwaga ko itsinda rikora muzika rya Tuff Gang ritameranye neza, ndetse ko riri mu marembera. Umuseke.com waganiriye n’abagize iri tsinda bose aribo; Jay polly,Green P,Bull Dog na Fireman barahora ko ibibavugwaho ntaho bihuriye n’ukuri. Jay Poly ati: “ Gutandukana kwacu biragoye, urebye turi abavandimwe, ntitwahujwe na Muzika gusa, turi abavandimwe. Abanditse biriya […]Irambuye

en_USEnglish