Digiqole ad

Sobanukirwa n'icyorezo cy'amaso bita "Amarundi" kimaze iminsi kivugwa mu Rwanda

Muri iyi minsi bimwe mu bice by’uburasirazuba ndetse n’umujyi wa Kigali cyane cyane mu bigo by’amashuri yisumbuye hamaze iminsi havugwa icyorezo cy’amaso bakunze kwita ay’amarundi. Kubera ubukana bw’iyi ndwara ndetse n’uburyo ikwirakwizwa, twashatse kubasobanurira byimazeyo ibijyanye n’iyi ndwara ubusanzwe yitwa mu cyongereza “pink eye disease” cyangwa se “conjunctivitis”.

Ubundi iyi ndwara y’amaso iganijemo ibice bitatu. Hari iterwa n’udukoko two mu bwoko bwa bagiteri izwi cyane akaba ari iyitwa  staphylococcus cyangwa se streptococcus ituma amaso y’umuntu  azana ibirishyi byinshi ndetse akanazamo amashyira menshi. Iyi ndwara ikaba yandura cyane.

Ubundi bwoko ni ubuterwa n’udukoko two mu bwoko bwa virusi. Nk’uko impuguke mu buvuzi zivivuga, ngo iyi ndwara y’amaso iterwa na virusi imwe nk’iya giripe cyangwa ibicurane bisanzwe nayo ikaba yandura cyane. Bimwe mu bimenyetso by’urwaye amaso akomoka kuri virusi ni uko amaso ye ahinduka umutuku kandi akazamo ibirishyi byinshi. Ikindi ni uko agira ibimenyetso nk’iby’umuntu urwaye giripe aho aba afite ibimyira bidashira mu mazuru ye.

Ubwoko bwa nyuma bw’iyi ndwara y’amaso butandura buterwa n’ibishobora kubangamira agahu k’umweru gatwikiriye imboni z’amaso. Bimwe muri ibyo harimo umurama w’ibimera bimwe na bimwe, umwanda utumuka uva mu nyamaswa zimwe na zimwe ndetse n’imyotsi yaba iyo mu bicanwa ndetse no mu nganda. Iyi yo ikaba iza bitewe n’igihe runaka. Bimwe mu biyiranga ni uko amaso atukura, ugasanga umuntu ayabyiringira kubera kumurya. Ikindi ni uko amaso yokerwa ugasanga n’ibitsike byafatanye ntibibashe gufunguka byoroshye.

Ese iyi ndwara yandura gute?

Nk’uko twabikomojeho, iyi ndwara y’amaso yaba ikomotse kuri bagiteri cyangwa virusi irandura cyane. Bumwe mu buryo ikwirakwizwamo ni ubu bukurikira:

•    Kutagirira isuku za mushwari ndetse n’amasume umuntu akoresha ahanagura isura no guhererekanya ibi bikoresho
•    Kudakaraba intoki buri gihe
•    Gukorakora cyangwa kubyiringira mu maso buri kanya warangiza ugasuhuza umuntu utakarabye
•    Gukoresha ibikoresho by’ubwiza (cosmetics) bishaje cyangwa se gusangira ibi bikoresho n’abandi.
•    Kurara ku buriri bumwe n’umuntu uyirwaye.

Iyi ndwara ikaba ikunze kwibasira abantu bahurira abantu benshi nko mu mashuri cyangwa se mu bindi bigo aho uyanduye biba byoroshye kuyikwiza mu bandi bose.

Ibimenyetso rusange by’indwara y’amaso ikunze kwitwa amarundi

•    Kokerwa no kubyimba kw’amaso
•    Gutukura cyane kw’igice cy’umweru cy’ijisho cyangwa ahagana mu bihenehene cy’ijisho
•    Kwiyongera kw’amarira mu maso
•    Kubabara mu maso ukumva wagira ngo bashyizemo urusenda
•    Kumva umuntu ameze nk’uwatokowe
•    Kugira ibihu mu maso bituma umuntu atareba neza kubera ururenda cyangwa amashyira aba yaje mu jisho
•    Kwiyongera kw’ibirishyi mu maso
•    Gufatana kw’ibitsike n’amaso kuburya gufungura amaso bigorana cyane cyane mu gitondo

Bumwe mu buryo bwo kurwanya iyi ndwara

Kugira isuku nirwo rufunguzo rwo kurwanya ikwirakwizwa ry’iyi ndwara y’amaso y’amarundi mu gihe wamaze gufatwa nayo. Niyo mpamvu ukwiye gukora ibi bikurikira kugira ngo urinde bagenzi bawe nawe ubwawe:
•    Karaba intoki buri gihe
•    Irinde gukora mu maso yawe n’ibiganza byawe
•    Irinde kongera gukoresha isume, ibitambaro ukoresha wihanagura, mushwari ndetse n’impapuro zo kwihanagura. Aha abantu bagirwa inama yo gufura amasume ndetse n’ibindi bitambaro umuntu akoresha yisukura mu maso akimara kubikoresha. Ikindi kandi si byiza na gato gusangira ibi bikoresho n’undi muntu kuko ni bumwe mu buryo bworoshye bwo gukwirakwiza indwara zandura uretse n’iyi y’amaso.
•    Hindura ibitambaro by’umusego wawe buri gihe
•    Simbura ibikoresho ukoresha wimakiya buri gihe nturindire ko bisaza kandi wirinde kugira undi mubisangira.

Iyi ndwara nubwo izahaza abantu ariko mu gihe umaze kubona kimwe mu bimenyetso twababwiye, ni byiza ko ugana muganga kandi ugatangira no gufata ingamba zo kurinda abo muri kumwe kugira ngo nabo batibasirwa nayo. Ikindi banyarwanda banyarwandakazi, dukomeze kugira isuku nyambere mu byo dukora byose bityo twirinde kumara umutungo wakagombye kutugeza ku iterambere tuwugura imiti. Kwirinda biruta kwivuza kandi ni nabyo bihendutse, ngaho rero twese nidufatanirize hamwe kurwanya indwara y’amaso y’amarundi “pink eye disease”. Umuganga.com

0 Comment

  • iyi ndwara irakaze tuyitondere

  • waw!!!!.. murakoze cyane kutwigisha koko isuku nisoko y’ubuzima

  • let the government put enfancise on this disease

  • That is good. Take care….

  • kubera iki bayise amarundi? bihuriyehe nigihugu cy’u burundi? kubera iki atabonerwa irindi zina ryi kinyarwanda? munsubize kuko mwabamumfashije

Comments are closed.

en_USEnglish