Month: <span>January 2012</span>

Coach wa Basketball Esdras Ntakirutimana yitabye Imana

Mu ijoro ryakeye, umutoza wa Basketball mu Rwanda Esdras NTAKIRUTIMANA yitabye Imana mu bitaro bya CHUK nyuma y’uburwayi bw’umwijima yari amaranye iminsi. Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bo bari basangiye umwuga wo gutoza Baskteball, yafashwe mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, ubwo yananirwaga kwitabira inama yari kubahuza akababwira ko yafashwe. Coach Esdras wari ufite imyaka 43, […]Irambuye

Abaturage ba Kabaya barifuza ko MUGESERA ariho yaburanira

Ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, Komini Gaseke, Segiteri Rurambo (Intara y’Iburengerazuba ubu) tariki 22 Ugushyingo 1992, niryo yoherejwe kubazwa mu Rwanda. Abatuye mu murenge wa Kabaya barasaba ko ariho yaza kubibarizwa n’Ubutabera. Muri uyu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero abaturage baho bavuga ko nabo bazi ingaruka […]Irambuye

Abayobozi b’imijyi 17 mu Rwanda bahuguwe ku gukumira ibiza n’ingaruka

Antoine Ruvebana, Umunyabanga  uhoraho muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi yahamagariye  abashinzwe gutegura imijyi n’abandi  bantu bo ku nzego  zitandukanye guhora biteguye ku guhangana n’ ingaruka ziterwa n’ibiza cyane ibiza biterwa n’ abantu. Kuri uyu wa gatatu MIDIMAR ikaba yari yateguye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kongera ubushobozi mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ Ibiza ku […]Irambuye

Muhima: Abarwayi barinubira isuku nke y’imisarani

Abarwayi bivuriza ku bitaro bya Muhima no ku kigo nderabuzima cyabyo, barinubira umwanda ugaragara mu bwiherero bwo hanze bw’ibyo bitaro. Nk’uko bamwe mu barwayi bivuriza aho  batashatse kwivuga amazina babitangaje ku wa 23 Mutarama 2012, bavuze ko  iyo baje kuhivuriza bagira impungenge zo kujya muri ubwo bwiherero kuko baba banga kuhandurira izindi ndwara kubera umwanda. […]Irambuye

'Sinigeze nifuza kuba umu ‘Star’, nifuzaga kwikinira ruhago gusa” David

Uyu mugabo usibye gukina umupira w’amaguru nk’abandi, we abarusha kuba icyamamare mu bwongereza, muri Amerika no kw’Isi muri rusange. Beckham uzasanga yifuzwa n’inganda nyinshi cyane zikora ibitandukanye ngo azamamarize, inyinshi zikabuzwa n’igiciro cye kiri hejuru, amafaranga yinjiza mu kwamamaza ni akayabo. Nubwo yamamaye bingana bitya, uyu mugabo ubyaye kane, avuga ko atigeze yifuza kuba icyamamare. […]Irambuye

Los Angeles: Abakina film pornographic bategetswe gukoresha agakingirizo

Abakinnyi b’amafilimi y’urukozasoni (pornographie) mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya Carfornia, USA, itegeko rishya ryasinywe n’umuyobozi w’uyu mugi rirabategeka gukoresha agakingirizo mu ifatwa ry’aya mashusho. Iri tegeko rishya ryakiriwe neza n’abashinzwe ubuzima nyamara abayobozi b’inzu zitunganya ariya mashusho bavuze ko ahubwo rigiye gutuma bimuka muri uyu mujyi. Agace kitwa San Fernando Valley ngo […]Irambuye

Umugabo witwaje imbunda yafatiwe ku muryango w'inzu ya George Bush

Kuwa kabiri saa kumi z’umugoroba umugabo witwaje imbunda yafashwe n’inzego z’iperereza imbere y’inzu y’uwahoze ari president w’Amerika George W Bush aho atuye i Dallas. Uyu mugabo mu guhatwa ibibazo yavuze ko yari azaniye George W Bush ubutumwa bw’umwuka (message spirtuel). Ed Donovan umuvugizi wa Servisi z’ibanga (secret service) yavuze ko uyu mugabo, yababwiye ko yifuzaga […]Irambuye

Leon Mugesera agejejwe i Kigali

Saa tanu n’igice z’ijoro  ku isaha y’i Kigali nibwo Leon Mugesera yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yari amaze umwanya ategerejwe n’abantu batari bake. Yahageze mu ndege bwite (Private Jet) y’ibiro bishinzwe imipaka muri Canada, Mugesera wifubitse ikoti rirerire yubitse umutwe akaba yahise ashyirwa mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota LandCruiser avanwa […]Irambuye

Ibiciro by’ingendo byahindutse mu gihugu hose

Nyuma y’aho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihindutse bikava ku mafaranga 1000 kuri Litiro bigashyirwa ku mafaranga 900, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012, ibiciro by’ingendo byahindutse nk’uko byatangajwe na RURA. Mu kiganiro umukuru w’ikigo kigihugu gishinzwe ubugenzuzi Rwanda Utilities Regulatory Agency (RURA)  Kazige Eugene yahaye Televiziyo Rwanda kuri uyu mugoroba saa 19h30,  […]Irambuye

Grenade yatewe i Muhanga yakomerekeje abantu 16

Saa moya  zo kuri uyu mugoroba wo ku wa 24 Mutarama ,  kuri Rond Point nini yo mu mujyi wa Muhanga  mu mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahakunze guhagarara abantu benshi haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade. Abantu 16 nibo bakomerekejwe n’iki gisasu nk’uko bitangazwa n’abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi […]Irambuye

en_USEnglish