Digiqole ad

Grenade yatewe i Muhanga yakomerekeje abantu 16

Saa moya  zo kuri uyu mugoroba wo ku wa 24 Mutarama ,  kuri Rond Point nini yo mu mujyi wa Muhanga  mu mu kagari ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye, ahakunze guhagarara abantu benshi haturikiye igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade.

Abakomerekejwe n'igisasu barimo gukurikiranwa n'abaganga
Abakomerekejwe n'igisasu barimo gukurikiranwa n'abaganga

Abantu 16 nibo bakomerekejwe n’iki gisasu nk’uko bitangazwa n’abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi aho bahise bajyanwa, batanu muri bo bakomeretse bikomeye, ndetse batatu bahita boherezwa mu bitaro bya CHUK i Kigali.

Niyoyita Dieudonne acuruza amakarita ya telephone aho iyi grenade yaturikiye yagize ati: “Jye nisanze ndi hasi gusa, nikozeho  numva nakomeretse, nubu sinzi uko byagenze ”.

umwe mu babonye uko byagenze, we utanakomeretse yatangaje ko iki gisasu cyatewe n’umuntu wari kuri Moto. Ngo moto ebyiri zaje zishoreranye, iya kabiri yari ihetse umuntu wambaye amadarubindi y’umukara (lunette fumee) uyu ngo niwe wateye iyi grenade mu bantu.

Igitandukanye n’abandi batera izi grenade, ni uko uyu we yahise afatirwa aho, n’abashinzwe umutekano bari hafi aho mu mujyi wa Muhanga hafi y’aho igisasu cyaturikiye.

Ahaturikiye igisasu ni imbere y’igorofa ry’aho bita kwa  Jacques, wambutse umuhanda.

abakomeretse bikabije bajyanwe muri CHUK i Kigali
abakomeretse bikabije bajyanwe muri CHUK i Kigali
Dieudonne wakomerekejwe bidakomeye
Niyoyita Dieudonne wakomerekejwe bidakomeye

Egide Rwema
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Bravo!kubashinjwe umutekano kuko abakekwa bafashwe.Dukumire gusa ibyaha bitaraba,

  • gukomeza kumena amaraso y,abantu!!bagamije iki? cg bari kumwe na Mugesera??cg ni uko ukwa 4 kwegereje??

  • Banyarwanda mwe mureke ngusinzira ngo mwirare cyane itsina gabo nimwe mubwirwa mwitabire umutekano wanyu ibyo muketseho mutugire angatoki polisi zibafashe aho ubundi karabaye pee……

  • Amaraso arasama, ababirinyuma bose bitinde bitebuke bizabagaruka, intabwe twateye ntisubirinyu we are not afraid we are looking foreward for a better fiture!
    Vive Rwanda et les rwandais

  • Bitinde bitebuke ayamaraso yinzirakarengane azabagaruka.

  • uno mubisha, nareke guhekura u Rwanda. Ubuyobozi nibukore cyune amenyekane. kuko birambabaje cyane.

  • ariko se kumena amaraso bibamaiye iki?sinzi ko arinyugu muvanamo bravo kubashinjwe umutekano turabihananjirije pee nabandibafite ibyo bitekerezo muzafatwa pe kandi twebwe we are looking for abetter future of our country,so don,t your time insteay of looking for profitable things your just booming people you are just wasting your time,ourguys are harnding person

  • ariko se kumena amaraso bibamaiye iki?sinzi ko arinyugu muvanamo bravo kubashinjwe umutekano turabihananjirije pee nabandibafite ibyo bitekerezo muzafatwa pe kandi twebwe we are looking for abetter future of our country, insteay of looking for profitable things your just booming people you are wasting your time,our guys are Harding person

  • muhumure ntacyo tuzaba tuzabaho mutabishaka ariko tuzabaho kubera Imana yaturemye idukunze.

  • Ariko se nk’ibicucu bibura gushakisha umibereho bigahora mu gusenya ibyo abandi bubaka, bizabamarira iki? Koko ubu aho tugeze ni aho gukomeza kbeshwa ngo mutere grenades muzaganira na leta yemere abicanyi bajye ku meza amwe n’abazima! Musengerwe mukire, naho ubundi niba mwarasigaye inyuma imyaka 17 izikuba inshuroo nyinshiii mpaka n;ijuru muzaribure kubera mwe!! Kwicuza no kwica birahabanye diiiiiiiiiii.

    Mwigire ku mateka, kandi muhinduke.

  • abo banzi b’amahoro barekeye aho ko nabo bazi ko batsinzwe n’amahanga yabatizaga umurindi yabahaze..! Mugesera no gutera imbabazi kwe nababere akarorero! Uwumva kumena amaraso byaramubayeho karemano ajye yiripotinga mu buyobozi ubwo aribwo bwose bumufashe kwifasha ibyamunaniye.

  • erega umutego w’ikinyoma ushibukana nyirawo akiwurimo, guhera ku ruhinja kugeza ku mukambwe nta munyarwanda n’umwe wakwemera gu participa mu bikorwa byo kumena amaraso, aho tuva turahazi ni habi cyane ni mugiputa abanyarwanda ntituzasubirayo n’abakiriyo Imana nyirimbabazi izabagarura.guhera 1959, 1973, 1994 ndizera ko nuwari uhumye yahumutse.Mana ntuzongere gusiga abanyarwanda ngo wirirwe ahandi abanyarwanda turi mu biganza byawe, uturinde intambara n’ibindi bisa nayo mu izina rya Yesu Amen.

  • Murebe neza itaba ari AL SHABAB yageze aho cg FDRL cg Abagizi banabi urumva ko ari imitwe itatu sasa cunga sana Rwanda

  • Hi jose mery rwose ndemeranya nawe
    kd ndishimye nguteye ingabo mubitugu
    kko sinumva ukuntu umuntu yamena
    amaraso ngo yinzirakarengane ngo
    ararwanya Leta ark yaba umwana ndetse
    yemwe n,umukambwe dukwiye kungani
    ra inzrgo zumutekano kko bonyi ntibabyi
    shoboza kd ga banahabwa umushara udakwiye
    kd Leta izabicyemure kko baritanga cyane kd bakomere aho murakoze.

  • abanga ibyiza baba bagamije iki kweli?Nyirbiremwa aturi hafi na 1994 twarayirokotse,ntawari uzi ko na Mugesera ykandagira i Rwanda.ALLAH AKIBAR,ALLAH AKIBAR.

  • Reka nkwibarize wowe wica ibibondo,wowe wica abasaza,wowe wica abakecuru,wowe wica abasore ndetse utibagiwe n’inkumi urantangaje cyane kubona ibyo ukirimo ese wowe ntabwo uzapha?twe tuzapfa nk’intwari ariko wowe uzicwa nibyo wakoze.kandi nongere nkubwire ko na Leo MUGESERA ntabwo yarazi ko yafatwa akagaruka aho yakoreye amahano nawe rero umenyeko umusibo nejo ejobundi ugafatwa.

  • bariya njye ndabona baba barasaze,abandi bariho bararwana no kwiteza imbere, naho bo barasarira mukwica abantu,gusa njye mbabajwe n’ubuzima bwabaturage burimo kwangirika,naho biriya bigoryi ntabwo bizi icyo bikora.

  • Mu buzima uwo ari we wese yagakwiye kurwanya ikibi aho cyiva kikagera, kuko ntamahoro y’umunyabyaha.Nimurebe interahamwe uko byazigendekeye,Mombutu Seseseko,Kadhafi,Mugesera n’abandi ntarondora.Ushatse muvandimwe munyarwanda wasubiza inkota mu rwubati! Ikibi kigaruka nyiracyo, Qui seme le vent recolte la tempete mes chers amis!!!!Et soyons solidaires pour la construction de notre pays.

  • Ariko abantu bapfa iki no kugirira nabi abandi, kuki batareba ngo bige kdi bamenye ikindi gisigaye n’iki? nifatanyije nizo nzira karengane, mukomere Imana yonyine niyo izabahorera kdi mwihangane murware ubukira.
    merci

  • Mumbwira burira iryo terwa rya grenade ntaho rihuriyo n’izanwa rya wa muntu-koko(igikoko) Mugesera. Ariko kuki aba bantu batareba ibyiza biri muri iki gihugu koko? Nyamara mumenye ko INEZA IZAGANZA IKIBI!

  • GRENADES ZIKOMEJE GUHITANA INZIRA KARENGANE Z’ABATURAGE. NI IKIMENYETSO CYUKO NTAHO UBUGOME BWAGIYE. UBUGOME BUZASHIRA YESU AGARUTSE.

  • ok nimureke kuba abana mushyira entiment aho zitari jye singaye narariye umwanda kwa kinani nuko byatangiye grenade hirya hino biza kuva mo ibindi ziraterwa nabande ninde ubiri inyuma be careful.ndashaka abantu batera grenade soit fdlr soit abarwanya president embotellage bateze umutekano muke mutahe kare mwirinde ahantu harabantu benshi murebane umenye umwanzi bose nibamwe hari abadashimishwa nibikorwa mu rwanda baragahwera aliko tuzabatsinda tubacunge tubamenye aliko barahari hari abatahuka bafite roho zaboze ubuse koko mugesera ntabaha nisomo habe ngo cwe iyo utemera icyaha ntuba uri umuntu nibangahe mwabonye basaba imbabazi abasenga nimusenge matatizo kabisa imana imbabarire izanyirindire.

  • Ariko se buriya…njye bona abatera grenade ari ibicucu kabisa…ndetse nkabona basangiye ubugoryi n’ubwenge buke n’abishe abantu ntacyo bapfuye aho kugirango bafate imbunda barwanye FPR…

    nonese uwo uteye grenade uramuzi? mupfiki? hari isambu yakwambuye? uretse yuko nabyo ntabwo bya justifia kumutera grenade…

    Ariko reka mbabaze: Abandi ntibasigaye bajya ku kwezi? Mwebwe ho murangwa nurugomo buvanze nubwenge buke…Muzicana kugeza ryari?

    Reka twubake igihugu cyacu, duharanire iterambere, dutegurire aheza abana bacu…A bon entendeur, salut!!

Comments are closed.

en_USEnglish