Digiqole ad

'Sinigeze nifuza kuba umu ‘Star’, nifuzaga kwikinira ruhago gusa” David Beckham

Uyu mugabo usibye gukina umupira w’amaguru nk’abandi, we abarusha kuba icyamamare mu bwongereza, muri Amerika no kw’Isi muri rusange.

David Beckham ntiyigeze ashyashyana ngo abe icyamamare/photo Men's Health
David Beckham ntiyigeze ashyashyana ngo abe icyamamare/photo Men's Health

Beckham uzasanga yifuzwa n’inganda nyinshi cyane zikora ibitandukanye ngo azamamarize, inyinshi zikabuzwa n’igiciro cye kiri hejuru, amafaranga yinjiza mu kwamamaza ni akayabo.

Nubwo yamamaye bingana bitya, uyu mugabo ubyaye kane, avuga ko atigeze yifuza kuba icyamamare.

Sinigeze nifuza kuba ikirangirire, ntakintu nifuzaga kindi uretse kwiterera umupira nkaniyubakira urugo rwanjye” ni ibyo Beckham, 36, yatangarije Health magazine yandikirwa mu bwongereza mu gihe yamufataga amafoto izakoresha mu nimero yayo izasohoka mukwa gatatu.

Beckham mu kiganiro yagiranye na Health magazine yayitangarije ko azi igihe azarangiriza umupira we, ko ubu adatekereza kureka umupira.

Beckham ngo arifuza kuba umwe mu bagize ikipe y’ubwongereza bwagutse (Great Britain) mu mikino Olempiki izabera mu bwongereza uyu mwaka, umutoza Stuart Pearce akaba atarahamagara abazaba bagize iyi kipe bose.

David Robert Joseph Beckham umuhungu wa Sandra Georgina (umukozi w’amazu atunganyaga imisatsi i Londres) na Edward Alan Beckham (umukozi wo mu gikoni), abongereza bemeza ko atari kuba igihangange kurusha bagenzi be nka Ryan Giggs, Paul Scholes cyangwa Alan Smith bakinanaga muri Manchester United, iyo ataza kurongora umukobwa wari umu ‘Star’ Victoria Caroline Adams waririmbaga muri Spice girls.

Guhuza kwa bombi, umuririmbyi n’umukinnyi, imyitwarire ntangarugero ya bombi, ugereranyije n’indi miryango y’ibyamamare, ngo nibyo bigira Beckham n’abiwe ibirangirire, n’ubwo we ngo atigeze abyifuza nkuko yabitangaje.

Amafoto ya Beckham azagaragara muri Men's Health Magazine yo muri Werurwe
Amafoto ya Beckham azagaragara muri Men's Health Magazine yo muri Werurwe

Source: Dailymail
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ariko nk’ibyo bintu aba bagabo baba bishushanyaho baba babona ari byiza?? harya ngo ni tatouage??? Shitani yarateye koko!!!! urabona umubiri we atari nk’uw’inzoka??????????????

Comments are closed.

en_USEnglish