Digiqole ad

Abaturage ba Kabaya barifuza ko MUGESERA ariho yaburanira

Ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, Komini Gaseke, Segiteri Rurambo (Intara y’Iburengerazuba ubu) tariki 22 Ugushyingo 1992, niryo yoherejwe kubazwa mu Rwanda. Abatuye mu murenge wa Kabaya barasaba ko ariho yaza kubibarizwa n’Ubutabera.

Speciose Mukamabano ati: "Naze n'abato babone uwo mwigisha mubi"
Speciose Mukamabano ati: "Naze n'abato babone uwo mwigisha mubi"

Muri uyu murenge wa Kabaya mu karere ka Ngororero abaturage baho bavuga ko nabo bazi ingaruka mbi ijambo rya Mugesera ryagize ku mateka y’u Rwanda.

Speciose Mukamabano ati: “ Mugesera ndamuzi neza, byanshimishije numvise kuri radio ko yagaruwe mu Rwanda,  byanshimisha cyane azanywe hano n’abana bato bakabona uwo mwigisha n’inyigisho ze mbi yatangiye aha bikababera isomo

Kanyange Christine umwe mu bari bitabiriye meeting ya Mugesera ku Kabaya nubu akaba ariho aba, ngo yari akiri umukobwa w’inkumi w’imyaka 17. Yibuka ko uwari umuyobozi wa MRND ku Kabaya, umugabo witwaga Munyendamutsa ariwe watangije inama, ngo hari hateraniye abaturage b’amakomini atandatu.

Jye icyo nsaba Ubutabera bw’u Rwanda ni uko yazanwa hano. Aha hose ureba nta mazu yari ahari, hari huzuye abantu baje kumwumva, none nibamuzane, nubwo hari abapfuye badahari ariko abenshi baracyahari, aze aburanishirizwe hano kuko yavanywe muri Canada ngo aburanishirizwe aho yarokoreye icyaha, tumugaye n’abana bamubone bamenye ikibi yakoze” Kanyange Christine.

Christine Kanyange, muri meeting ya Mugesera yari umukobwa w'inkumi
Christine Kanyange, muri meeting ya Mugesera yari umukobwa w'inkumi

Jean Baptiste Mugarura we yari umuntu mukuru kandi yari yibereye muri meeting ya Mugesera, avuga ko ijambo rya Mugesera nk’umuyobozi wabo mukuru muri MRND icyo gihe baryakiriye cyane.

Abajijwe icyo yakoze nyuma yo kuryumva ati: “ twumvaga ibyo avuze tugomba kubyubahiriza, muri iyo minsi ntacyabaye, ariko nyuma yaho ibitendo byagiye biba, kubera imvugo yari yatubwiye, ko abatutsi bari mu Rwanda ari ibyitso, nuko abantu twirara mu bwicanyi kubera ijambo rye ahanini”

Mugarura wahaniwe icyaha cya Genocide yemeraga, ubu akaba abanye n’abandi neza mu mahoro, yavuze ko nawe yumva byaba byiza uyu wahoze ari umuyobozi we azanywe ku Kabaya  kubazwa imbuto mbi yababibyemo bakoreka igihugu.

Mugarura yemeza ko ijambo rya Mugesera, nk'umunyabwenge kandi umuyobozi wabo, ariryo nyirabayazana w'ibyo bakoze
Mugarura yemeza ko ijambo rya Mugesera, nk'umunyabwenge kandi umuyobozi wabo, ariryo nyirabayazana w'ibyo bakoze

Uwihoreye Patrick, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabaya yavuze ko koko abaturage bagera kuri 80% bari muri meeting ya Mugesera bagihari, kandi benshi muri bo bumva Ubutabera bwamuzana ku Kabaya akanareba uko hameze ubu, dore ko ubwo we ahaheruka hari inyma cyane mu iterambere.

Mugesera waraye uzanywe mu Rwanda, ubu ari muri gereza ya Kigali mu gihe bitegerejwe ko ubutabera bw’u Rwanda butangaza gahunda yo kumuburanisha ku cyaha cyo gushishikariza igice kimwe cy’abanyarwanda kurimbura ikindi.

Aho yavugiye ijambo ku Kabaya umu ni mu Karere ka Ngororero (mu ibara ritukura)
Aho yavugiye ijambo ku Kabaya ubu ni mu Karere ka Ngororero (mu ibara ritukura)

Photos: Fred Muvunyi
Source: RTV 

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • NDASABA UBUCAMANZA BWUBAHIRIZE ICYO KIFUZO CY’ABATURAGE BA KABAYA IYO NKORAMABI IBURANIRE AHO YAKOREYE AYO MAHANO. N’ABAHAVUKA BOSE BAMUBONE.

  • nibyo koko Mugesera asubijwe ku kabaya abo yabwiye ijambo muri meeting bakaba aribo bamushinja bakanamugaya ko yabaroshye byabera abatekereza ubugambanyi ku gihugu isomo.

  • ubutabera nyabwo ni ubutangirwa aho icyaha cyabereye.

  • Ibyo abaturage ba Kabaya basaba ko ariho yaburanishwa nibyo cyane cyane ko aribo banamushinja. Nta byiza nko kubona yashinjwa n’abaturanyi, n’abo bafitanye isano rya hafi, n’abo yashishikarizaga kwica abandi. Akongera ikibonera intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu iterambere.

    • ijambo yavuze rirahari ku maradio, mureke kuryanisha abaturage!!!mukore ibyo mukora!!!

      ko mbona abantu biga imitwe igashya kugirango babe abashinjacyaha, umuntu utazi no gusoma aba umushinjacyaha gute? Baturage mwitonde!!POLITICS IS A DIRTY GAME!!!!!!!!

  • Ariko abantu baransetsa rwose, nkuyu mugabo ararya imbere y’abantu ngo baranshutse kwica, ubu se uzajya abashuka bose bazajya bemera ngo banshutse, nkubu se umukuru w’ishyaka runaka yajya imbere y’abaturage ngo nimwice abana banyu babikora ngo nuko babibasabye? buri wese yakoze genocide ku giti cye, n’ubugome bwari bubarimwo, ubu se ko hari abanze kwica ahubwo bagahisha abahirwaga nuko iryo jambo ritari ryabagezeho, bajye bamenya kwisobanura ntibakitwaze abandi ngo baradushutse, simvugira na gato mugesera, ariko simpamya ibyo abo bicanyi bitwaza ngo baradushutse

    • Kaneza ibyo uvuga ni ukuri, umuntu mukuru avuga gute ngo yaradushutse!!!!kubivuga byo sinzi niba yabihakana, ningaruka byagize ni kimwe niyo abasigaye yaragiye bakoresheje!!ariko nkuko ubivuga, ko hari abandi benshi banumvise aruta ririya ariko bagahisha abantu!!!!ntihagire rero uwakoze ibyaha bye ngo agerageze kubihirika ku muntu, byaba bibaye nka ADAMU IMANA YABAJIJE NGO WAKOZE IKI AGASUBIZA NGI NI UMUGORE WANZANIYE NGO TUBANE NEZA!!!EVA NAWE YABAZWA IBYO YAKOZE ATI NI INZOKA!!!!!Buri wese ajye yumva ko ibyo umutima we wamubwiye gukora biteye isni aho guhuragura amagambo usa nkuwikuraho uruhare rw’umutimanama wawe!!!!

    • Totally agree with u Kaneza….nibareke kujya bitwaza ngo barabashutse…babifite mumitima yabo kuva muri 1959 (40 years)…kandi nubu biracyahari ariko noneho sha bazibeshye bongere kabisa…icyo tuzabakorera!!!ndifashe….!!!A bon entendeur, salut!!!

  • NUBUNDI IBYIZA NUKO YAJYANWA. AHOYAVUGIYE AYOMAHONVU NGONI IJAMBO.AGASHINJWA.NABO YABIBWIYE UBUNDI AKAJYA KUNGOYI.NKABA MWUNVIYE BAKAKIRA IMBUTO.YABABIBYEMO. NABASANJYE BASANJYIYE UBUGWARI.

  • Nasubire ku Kabaya kabisa uwo mwigisha mubi.

  • AHO YABURANIRA HOSE ARIKO NIZEYE UBUTABERA KO BUFITE ICYO GUKORA MU NSHINGANO ZABWO.

  • najyanwe iwabo aho yavugiye ririya jambo kandi aburane akatirwe ibikwiranye nibyaha yakoze kandi bubahirize uburenganzira bwabaturage ba Kabaya

  • Naze Kabaya turabyifuza

  • icyaha ni gatozi baba basanganwe ubugome bakabona imbarutso ngo bashutswe

  • MUGESERA njye ndabona adakwiye kwirirwa aburana, ese ibyo ashinjwa koyavuze we arabihakana? nonese uretse discour yavuze bigatuma abaturage birara muri bagenzi babo hari ibindi ashinjwa? niyemere icyaha yere kugora abacamanza, kuko ntaho yahera ahakana.

  • ariko se ok birababaje kubwibyabaye mugihugu cyacu none se dushake uwaba yarabiteye uko ijambo naryumvise njye mbona.?!

  • ariko ariko utwo tugambo twanyu mwatugabanyije ba karimi kabi mutabona isomo ubwose umugani niwe wababwiyengo mufate imipanga mumare abantu cg nimitima nama yanyu wabasha gutema umuntu udafite ubusimba muri wowe?nabazwe iryo jambo riremereye yavuze ariko ntago ari igikuba cyacitse kuko rumuriye rutibagiwe nabandi kuko muri icyo gihugu abavuga bo nibenshi kd muge mumenyako ingoma ninkindi kd igihe cyose iyo uri opose uvuga nabi abo muhanganye gusa yemere icyaha asabe abanyarwanda imbabazi kd ace bugufi mumutima we Imana nayo numunyembabazi ariko izo nkaraba maraso ziroha ibigambo ngo yazishutse kwica ibyo bisimba ntasoni

  • PASI we; wibarenganya ni ibyo baba batojwe kuvuga.Ikintangaza ni uko nta n’umwe unatangazwa n’uko Mugesera yahamagariye kunyuza abatutsi muri nyabarongo kandi nawe ari we wari warahinduje ubwoko. Kandi abo baturage b’iwabo i Kibirira na Kabaya barabizi. Ariko ashwi nta numwe ubikomozaho.Wenda yariguraga anagirango ibyo avuze bikomeze kumufasha kuba mu bwihisho ejo hatagira uvumbura ko ari umututsi akaba yaba uwambere wo kuba yaranyujijwe muri nyabarongo. NIGURE ni umwana w’umunyarwnda kandi ba NIGURE ni benshi mu Rwanda.Mugesera nabe umugabo ave mu bwihisho amazemwo ubuzima bwe bwose. Natobore avugishe ukuri ubundi ubutabera bukore akazi kabwo.

  • Ubutabera nibugerageze kumva ibitekerezo by’abenegihugu bareke kubavugisha menshi,icyatumye ahitamo kuvurira ku kabaya nuko yarahizeye nibamusubizeyo bamurebeho cy bamujyane kuri Stade bose bamurebe.

  • ntihakagire uwitwaza ngo bamushutse ngo yice, ubwo se bakubwiye ngo ica umwana wawe wamwica ? Ibyo ni ibiba bisanzwe mu mitima y’abantu

  • Ariko noguhindura identification ugamije kuvuga amateshwa cyane cyane nkariya hanyuma ngo wiguraga nabyo ni ububwa!Nonese ubundi ko yari umuntu ukomeye akavuga amagambo yubugome hanyuma agahunga nuruba rutaraba niba kwari ukwigura iyo areka ayo magambo ahubwo agakoresha uburyo yari afite agahunga mbere niba yari afite ubwoba bwibyendaga kuba mu Rwanda kandi akeka ko yari kubigwamo!burya ubutwari buraharanirwa niyo mpamvu uko byagenda kose agombe abibazwe.Kwigura uri umwe ugahitana imbaga nyamwinshi ntibishobora kuguhira.Gusa icyo mpamya cyo nuko bitazongera ukundi

  • ninde wabashutse ko ari ibikoko umuntu yica abaturanyibe agaturana namatongo yarangiza ngo baranshutse nuko mwarakoze ntimugasekwe

  • Nibyo agomba kujya kuburanira aho yavugiye ayo magambo yatumye abantu bashira.

  • YEWE KO YATANGIYE KWIRWAZA SE BURIYA NIBIKI GUSA IMANA YO MWUIJURU IDUFASHE AZABANZE YUMVE UBUKANA BWICYAHA CYE ARI MUTARAGA NT SONI

  • ni byiza ko yageze mu rda aburanire aho yavugiye, ndemeranya namwe ko uwumviye inyigisho ze yahanwe cg akazahanwa igihe azafatirwa ariko nawe agomba guhanirwa ubutumwa bubi yatanze , byose birajyana uzi ukuntu iyo ikintu cyavugiwe kuri radio gihabwa agaciro cyane kuko yizerwa cyancyane iyo ari iya leta. Bose bagomba guhanwa n’abasahuye barishyuye nkanswe.

  • Abantu kugeza ubu ntabwo baramenya aho igihugu kigeze?kuvugango baradushutse?nk’uwo ni umugabo ki uvuga ngo baradushutse,ahubwo uwo ni injiji akwiye guhanirwa n’ubujiji bwe arasebya abanyarwanda nkaho bo batitekerereza.

  • Si numva ukuntu umugabo muzima ajya kkukinya makuru akavugango baranshutse akageze aho atema umuntu bagiranye igihsngo abanyakAbayA bo si nzi ko biza shira nanubu inko vumugesera yabashyize mo ugeze ahantu bita Murigihira ahaha aho nimumurenge wa muringa na homuzahagere muziyumvira…….

Comments are closed.

en_USEnglish