Ibiciro by’ingendo byahindutse mu gihugu hose
Nyuma y’aho ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bihindutse bikava ku mafaranga 1000 kuri Litiro bigashyirwa ku mafaranga 900, kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2012, ibiciro by’ingendo byahindutse nk’uko byatangajwe na RURA.
Mu kiganiro umukuru w’ikigo kigihugu gishinzwe ubugenzuzi Rwanda Utilities Regulatory Agency (RURA) Kazige Eugene yahaye Televiziyo Rwanda kuri uyu mugoroba saa 19h30, yatangaje ko nyuma yo kuganira n’abatwara abantu bumvikanyeho ko ibiciro by’ingendo mu gihugu bihinduka, aho kuri buri rugendo rwa kilometer (1km) rugabanywaho amafaranga icumi (10frw).
Ibiciro bishya bikaba biteye ku buryo bukurikira:
CITY CENTRE – GIKONDO – NYENYERI 150
CITY CENTRE – GIKONDO-MAGERWA-GATENGA 150
CITY CENTRE – GISOZI (ULK) 180
CITY CENTRE – GITICYINYONI 180
CITY CENTRE – KACYIRU 190
CITY CENTRE – KARURUMA 180
CITY CENTRE – KICUKIRO 190
CITY CENTRE – KIMIRONKO 190
CITY CENTRE – KINYINYA 200
CITY CENTRE – NYACYONGA 260
CITY CENTRE – NYAMIRAMBO 110
CITY CENTRE – REMERA 190
CITY CENTRE – VIA KIMISAGARA – NYAMIRAMBO (TAPIS) 150
CITY CENTRE – VIA KINAMBA – KAGUGU 210
KICUKIRO – REMERA 110
KIMIRONKO – ZINDIRO 100
NYABUGOGO – GIKONDO NYENYERI 200
NYABUGOGO – KIMIRONKO 190
NYABUGOGO – KIMISAGARA-NYAMIRAMBO 130
NYABUGOGO – REMERA 190
NYABUGOGO – RUYENZI 200
NYAMIRAMBO (ERP) – BUTAMWA 260
REMERA – GIKONDO 190
REMERA – KABUGA 190
REMERA – KANOMBE 100
REMERA – MASAKA 190
REMERA – NDERA 150
REMERA – RUBIRIZI 100
KUZENGURUKA UDAHAGAZE (CONTINOUS CIRCULATION/ CIRCULATION CONTINUE 250
IGICIRO CYO GUTWARA ABANTU MU MADOKA MANINI MU NTARA Z’IGIHUGU
GICUMBI – GATUNA 600
HUYE – AKANYARU (Bas) 600
HUYE – AKANYARU(Haut) 600
HUYE – NYAMAGABE 500
HUYE – NYANZA 600
HUYE – NYARUGURU 900
HUYE – RUSIZI 2,800
KAYONZA – NGOMA 600
KAYONZA – NYAGATARE 1,600
KAYONZA – RUSUMO 1,800
KIGALI – BASE 1,200
KIGALI – BATIMENT 1,300
KIGALI – BUHANDA 1,300
KIGALI – GAKENKE 1,200
KIGALI – GASHORA 1,200
KIGALI – GATUNA 1,500
KIGALI – GICUMB I 1,000
KIGALI – HUYE 2,500
KIGALI – KAGITUMBA 3,500
KIGALI – KARONGI 2,600
KIGALI – KAYONZA 1,400
KIGALI – MUHANGA 900
KIGALI – MUSANZE 1,700
KIGALI – MUSHUBI 2,900
KIGALI – NGOMA 2,000
KIGALI – NGORORER O 2,100
KIGALI – NYAGATARE 3,000
KIGALI – NYAMAGABE 3,000
KIGALI – NYAMATA 600
KIGALI – NYANZA 1,700
KIGALI – RUBAVU 3,000
KIGALI – RUHANGO 1,300
KIGALI – RUSIZI 5,200
KIGALI – RUSUMO 3,000
KIGALI – RWAMAGANA 1,100
KIGALI – ZAZA 2,500
KIGALI -RUHUHA 1,400
MUHANGA – HUYE 1,400
MUHANGA – KARONGI 1,800
MUHANGA – NYAMAGABE 1,900
MUSANZE – CYANIKA 400
MUSANZE – GICUMBI 1,900
MUSANZE – KABAYA 1,000
MUSANZE – MUHANGA 2,100
MUSANZE – MUKAMIRA 400
MUSANZE – NGORORERO 1,000
MUSANZE – RUBAVU 1,100
MUSANZE – VUNGA 400
NGOMA – RUSUMO 1,100
NGOMA – RWAMAGANA 900
RUBAVU – KARONGI 2,000
RUBAVU – KAYOVE 1,000
RUBAVU – MAHOKO 200
RUSIZI – BUGARAMA 1,000
RWAMAGANA – GABIRO 1,300
RWAMAGANA – KAGITUMBA 2,500
RWAMAGANA – KAYONZA 200
RWAMAGANA – NYAGATARE 1,800
Ibi biciro bishya bikazatangira kubahirizwa ejo taraki ya 25 Mutarama 2012 nk’uko umuyobozi wa RURA yabivuze.
Ku bagenzi bazakwa amafaranga y’ikirenga ngo bashobora kwifashisha nomero ya telefoni 39 88 itishyurwa, bagasaba kurenganurwa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.COM
0 Comment
baribarakabije kongera ingendo nibazigabanye ibiciro ariko se ko numva muri iran rushobora kuba rugiye kwambikana ibikomoka kuri peterori ntibizongera bikazamuka amerika ariko izitonde ishobora kuzahakura imwa yiruka cg se isirayiri igahanagurwa ku ikarita kdi ubuhanga bwayo usa ibukesha les islaerites tubitege amaso ariko nkanjye ukora urugendo buri munsi rura iramfashije cyane thanks
Very nice
ikibazo nuko iyo bongejeho kuri essence nka 70rfw urugendo rwo mu mujyi rwiyongeraho nka 50rwf. kuki iyo hagabanutseho 100rfw bitaba bitagenda gutyo? 190na 200 ntaho bitanyiye, doreko banitwaza ko badafite 10 ryo kugarura mugihe wishyuye 200frw
hari ibyiringiro ko Kigali Nyanza tuzasubira ku 1400Frw.ureke abatera ubwoba batera za grenade, hatueze kurudi nyuma.Imana iri mu ruhande rw’abanyarwanda,kandi ntizongera kudusiga iraduhetse ku mugongo wayo nta mubisha uzadutsinda.
DUSHIMYE RURA KUBWO IGIKORWA CYO KUREBERA INYUNGU ZA LETA.ARIKO KUGEZA UBU HARI IBINTU BIDASOBANUTSE BIGARAGARA MURI IRI TANGAZO.
1)NI GUTE NYABUGOGO-NYACYONGA (11 Km) AVA KURI 250 AKABA 260?
2)NI GUTE Kigali-NYAGATARE HAGABANUKA HO 200 NAHO KIGALI-RUSIZI HAKAGABANUKAHO 100 ?BASHAKA KUTUBWIRAKO SE INTERA KIGALI7-RUSIZI YIYONGEREYE?
3)KUKI KIMIRONKO-ZINDIRO ATABA 40 MUKAYAGIRA 100?
Buriya kigari-huye ni agahe ra? Nimumbwire!
Babwire na KBS igabanye ibiciro yongere n’imodoka mumuhanda muzi ukuntu abaguze amatike y’ukwezi bapfun yikiwe ikibiribiri!!!
Ariko se RURA ikora ite?
muyimbarize Kigali- Base na Kigali – Gakenke kure nihehe???? (1200Fr) nonse se ibi biciro ko mbona hafi 99% baragiye mukuraho 100FR ahandi 10 Fr ibyo baba babibaze bagendeye kuki? nabonye hari naho bayongereye aho kuyagabanya, ndasaba ko byakongera bikigwaho kuko mbona harimo kwibeshya cyane.
RURA yagize neza ariko KIGALI-NYAGATARE KO NTACYAHINDUTSE BIMEZE BITE?
Ibi biciro bikwiye gusibirwamo, wa mugani buriya Kigali Huye ni angahe kweri???? birakwereka ko harimo kwibeshya,
RURA ni ukumva ngo yagabanyije ibiciro ariko wareba ingendo zimwe na zimwe ukibaza abajya KIGALI-NGOMA niba bo iryo gabanuka ry’ibiciro ritabareba bikagushobera. Ese iri gabanuka ry’ibiciro rireba nde? kandi ntirireba nde?
murakoze cyane kutugezaho ibikiro byose byaburi rugendo ariko ndasaba ko namatangazo ashirwa kuri radiyo zose ,kugira ngo burimuturage abyumve kandi nawe abimenye .murakoze
kigali-Huye ni amafaranga 2,500.uwanditse iyi nkuru niwe wibeshye.
Ariko rero mugire mukosore aho mwagiye mukora amakosa kuko bishobora gutera ibibazo bikomeye kandi muzi neza imico y’abagenzi niya bakomvwayeri(conductors) itajya ihura iyo bigeze ku kwishyuza.
Urugero: Remera-Ndera, Remera-Masaka ibiciro bitandukanye cyane nayo basanzwe bishyura.
Murakoze.
RURA ihugira gushyiraho ibiciro yiyicariye i Kigali ariko ntijya imenya niba byubahirizwa ubu Kigali – Karongi baraduca 2700frw naho Muhanga-Karongi bakaduca 2000frw .ubwose ntabihano bihari byahanishwa ama agence atubahiriza ibiciro bya leta?
Comments are closed.