Digiqole ad

Los Angeles: Abakina film pornographic bategetswe gukoresha agakingirizo

Abakinnyi b’amafilimi y’urukozasoni (pornographie) mu mujyi wa Los Angeles muri Leta ya Carfornia, USA, itegeko rishya ryasinywe n’umuyobozi w’uyu mugi rirabategeka gukoresha agakingirizo mu ifatwa ry’aya mashusho.

Abakinnyi benshi ngo ntibakunda gukoresha agakingirizo
Abakinnyi benshi ngo ntibakunda gukoresha agakingirizo

Iri tegeko rishya ryakiriwe neza n’abashinzwe ubuzima nyamara abayobozi b’inzu zitunganya ariya mashusho bavuze ko ahubwo rigiye gutuma bimuka muri uyu mujyi.

Agace kitwa San Fernando Valley ngo niko gafatwa nk’igicumbi cy’iyi business yinjiza za miliyoni z’amadorari muri Amerika.

Kugeza ubu ariko ntibiramenyekana uburyo bwo kugenzura niba ako gakingirizo kazajya gakoreshwa dore ko mu gihe cyo gufata aya mashusho haba hari abayafata n’abayafatwa gusa.

Aids Healthcare Foundation umuryango ukorera i Los Angeles watangaje ko ari icyemezo cyiza kizarinda SIDA abakinnyi bizo filimi ndetse n’indwara ngo bamwe bahahuriraga nazo bakorera amafaranga.

Uriya muryango ukaba wari umaze imyaka itandatu usaba ko iki cyemezo cyafatwa muri Los Angeles, ukaba wahise utangaza ko ugiye no guharanira ko cyakwemezwa muri USA hose.

Michael Weinstein umuyobozi w’uriya muryango, yavuze ko uyu muryango uzakurikirana abakora izi filim badashyira icyo cyemezo mu bikorwa, ubatange ku babishinzwe.

Inganda nyinshi zitunganya ariya mashusho ngo ziyemeje kujya zijya kuyatunganyiriza hanze y’umujyi wa Los Angeles maze ziyazane kuyahacururiza ariko abakinnyi batahafatiwe amashusho.

Abakora iyo business bavuga ko izo abakinnyi bakoresheje agakingirizo zidakundwa ku isoko, ndetse ngo abakinnyi babo benshi ntibakunda kugakoresha.

Iri tegeko rishya ryashyizweho umukono kuwa mbere w’iki cyumweru  na Antonio Villaraigosa, Mayor w’umujyi wa Los Angeles.

Ubuyobozi bw’umujyi bukaba bwasabye police y’uyu mujyi (LAPD) n’izindi nzego gushaka uburyo bwosebwo kubahiriza iki cyemezo.

Abahanga muri iyi business bavuga ko 90% bya film pornographic zo muri Amerika yose (US) zikinirwa mu mujyi wa Los Angeles gusa.

Umwaka ushize, gukora film pornographic muri Amerika yose byahagaritsweho igihe nyuma yo gusanga umwe mu bakinnyi i Los Angeles afite Virus itera SIDA.

Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM 

0 Comment

  • bazaze mbigishe uko gakoreshwa. lolo

    • umva wamenya kugakoresha cyngwa uyabimenya mumenyeko bizadushyira murubanza

  • yewe njye ndabona ntacyo baramira n’ubundi bararutanze!! nibakomeze basohoze ibyanditse by’iminsi yanyuma.

  • Zwahama gusa! Amahirwe yanyuma.com! Tubehafi mana!

  • ubundi kubaho ni ukubana mumahoro mugire ibihe byiza

  • gukoresha agakingirizo ningombwa

    • inama zanyu zirakenewe

  • mugire ibihe byiza

  • mujye mukomeza mujyire inama abanyarwanda

  • bavandimwe nubwowaba ukorera amafranga anganiki/ mbere nambere nubuzima. mukunde amafranga ariko .ubuzima imbere.

  • Ariko ubundi mubona iyi si idahagaze ku busa? Ngo ni amafaranga baba bakorera? Njye siko mbibona ahubwo mbona bikorwa n’abantu biyemeje gukorera Satani nk’uko abapaadiri n’abapasiteri ndetse n’abandi bahamagawe biyemeza gukorera Imana.
    Murabe maso tutazatungurwa gusa umuntu agashyana n’izo nkoramahano

  • NI DANGER

  • Porno zifasha abafite ubushake buke[gushitura].Naho ubundi si umuco iwacu,ahandi n’amahano

  • Nzaba numva ibyababanyaburengerazuba bw’isi?

  • mbese ubundi ibyo muba mukora ni ibiki >?????? murabikora Imana ikabihorera mukagirango ihwanye namwe ??? ariko amaherezo muzabona ishyano…!!!!

  • musohoze ibyahanuwe hanyuma kristo aze atware abo yacunguye bihanganiye amabi yose bagenzi muvemumoshya mumenye ko aya ari amayeri ya satani nayo watch out for this my friends!Jesus is the Savior of all the Nations.

  • nubundi baratinze!n’ahandi bazbikore

  • ni ukugerageza gucyebura umunyamabanga nshingwabikorwa w’ahahoze ari mu mujyi wa kibuye kubera ko ubu afite imanza nyinshi atarangiza kandi zaratewe cashe mpuruza, ubwo se ko ari umuhesha w’inkiko ntakeneye gufasha abaturage kuva mu gihirahiro

  • AHAAAAAAAAAAAAAAAA/MURWANDA AYO MAHANO NTAZAHAGERE UKUNDI

Comments are closed.

en_USEnglish