Digiqole ad

Leon Mugesera agejejwe i Kigali

Saa tanu n’igice z’ijoro  ku isaha y’i Kigali nibwo Leon Mugesera yagejejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, aho yari amaze umwanya ategerejwe n’abantu batari bake.

Nyuma yo kumushyikiriza police y'u RWanda yambitswe amapingu
Nyuma yo kumushyikiriza police y'u RWanda yambitswe amapingu/Photo umuseke.com

Yahageze mu ndege bwite (Private Jet) y’ibiro bishinzwe imipaka muri Canada, Mugesera wifubitse ikoti rirerire yubitse umutwe akaba yahise ashyirwa mu mudoka yo mu bwoko bwa Toyota LandCruiser avanwa ku kibuga cy’indege.

Mugesera akaba yashyikirijwe Police y’u Rwanda. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda Theos Badege yatangaje ko Mugesera agiye gusomerwa ibyaha bye maze agashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda.

Muri iri joro akaba yahise ajynwa gucumbikirwa muri gereza ya Kigali izwi ku izina rya 1930.

Leon Mugesera yahagurutse kuwa mbere saa kumi na 15 z’umugoroba ku kibuga cy’indege cya Trudeau (Montréal-Pierre Elliott Trudeau International Airport) muri Canada mu ijoro ryo kuwa mbere (mu rukerera ku wa kabiri mu RWanda),  indege yamuzanye ihagarara i Amsterdam mbere yo guhaguruka yerekeza i Kigali aho agejejwe mu kanya gashize.

Ku kibuga cy’indege cya Trudeau yaherekejwe n’umugore we n’abana batanu be kumusezeraho, ku kibuga cy’indege i Kanombe yakiriwe n’abanyamakuru n’abantu bandi basanzwe bari baje kwirebera uyu mugabo uzira iryo yivugiye.

Amaze gutangwa n'abakozi b'ibiro by'imipaka bya Canada yafashwe na Police y'u RWanda/Photo Plovier M
Amaze gutangwa n'abakozi b'ibiro by'imipaka bya Canada yafashwe na Police y'u RWanda/Photo Olivier M

Mugesera azanywe mu Rwanda kubazwa n’ubutabera  ijambo yavugiye ku Kabaya mu burengerazuba bw’u Rwanda mu 1992, ryashishikarizaga abahutu gutsemba abatutsi.

Mugesera agaruwe mu Rwanda habura amezi make ngo imyaka ibe 20 amaze ahunze dore ko yahunze nabwo kubera ririya jambo yari yavuze, dore ko Ministre w’Ubutabera icyo gihe Stanislas Mbonampeka, yahise yandika impapuro zo kumuta muri yombi.

Ruzindana Marie Grace,  umunyarwandakazi uba muri Canada, uri mu Rwanda ku mpamvu ze bwite, yatangarije UM– USEKE.COM ko amenye ko Mugesera azanwa mu Rwanda yaje ku kibuga cy’indege kumutegereza ngo arebe koko niba aza.

Ruzindana yavuze ko aho aba muri Canada yakurikiranaga ibya Mugesera muri Canada, yavuze ko Mugesera yakoze ibishoboka byose ngo ntavanwe muri Canada kuva mu 1996 ubwo bwambere ubutabera bwaho bwategekaga ko yavanwa muri Canada

« Ukurikije amagambo yasize avuze, ukanareba imodoka nziza ashyizwemo akigera mu gihugu yasize akongeje, njye ndatunguwe cyane , uru Rwanda rwarahindutse » Ruzindana Marie Grace

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA, Forongo Janvier nawe wari ku kibuga cy’indege ubwo Mugesera yazanwaga, yavuze ko kuri bo ari ibyishimo kuba Mugesera azanywe kuburanira aho yakoreye icyaha.

« Kuri twe Mugesera ni umunyabwenge, wakoresheje ubwenge bwe mu gukangurira abantu kurimbura imbaga » Forongo Janvier

Forongo kandi yavuze ko IBUKA yizeye ko Ubutabera bwo mu Rwanda buzaca urubanza rw’intabera kuri Mugesera.

Iyo ni imodoka yajyanywemo imuvana ku kibuga cy'indege
Iyo ni imodoka yajyanywemo imuvana ku kibuga cy'indege/ Photo Umuseke.com
Sa sita z'ijoro zirenga nibwo yinjijwe muri gereza ya Kigali/photo umuryango.com
Sa sita z'ijoro zirenga nibwo yinjijwe muri gereza ya Kigali/photo umuryango.com
Aba ni bamwe mu banyamakuru n'abandi bari baje kureba Mugesera azanwa mu Rwanda
Aba ni bamwe mu banyamakuru n'abandi bari baje kureba Mugesera azanwa mu Rwanda/Photo umuseke.com
Bamwe mubo mu muryango wa Leon Mugesera bari baje kumusezeraho ku kibuga cy'indege cya Trudeau
Bamwe mubo mu muryango wa Leon Mugesera bari baje kumusezeraho ku kibuga cy'indege cya Trudeau kuwa mbere nimugoroba/Photo Globalandmail

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Birashimishije cyane kubona umuntu nka Mugesera azanwa mu Rwanda nukuri nta gisa nabyo nabandi bazaza, Naze bamuhe copie y’i nama yakoreye Kabaya

  • Jye kubwajye ndabona igihe cyijyeze kweli ko amahanga akwiye koherereza u Rwanda ba ruharwa bose nka ba leon bahekuye urwanda!!gsa kuza mu private jet akururukira mu jeep nkiriya bimuhe isomo n’ishusho yuburyo urwanda rurikwiyubaka!!ajyire message aha abandi nkawe!

    • ahubwo rero mbabwire!! kuba abanyamahanga babazungu banatwanga cynane bemera bakamuzana muri private jet bibahe isomo mwebwe!! muri kumuseka nkukuntu abantu bamwe nabamwe basekaga abatutsi bari kwicwa!!

      Mana! Ni ryari uzatugirira ubuntu!! koko tukabaho nkabantu! mu Rwanda ni kwa satani neza neza!

      No matter what he said, he should be treated with respect because whatever you are doing to him will not affect him because he is already prepared but instead
      will affect who are watching it!! will violence ever end in Rwanda??

      • yewe ga Jeanne!Ibitekerezo byawe disi bimaze igihe bibaye expired! usome ibitabo wumve radio mwana w’i Rwanda,ukanguke umenye ukuri!Ubwo koko urumva ikibazo kiri he kuba umuntu yabazwa ibyo yakoze?Respect usabira umuntu wakongeje urwango rwatumye u Rwanda ruhekurwa ni nyabaki koko?Ark se urashaka ibihe birenze jet prive yajemo na land cruiser yajyanywemo ageze mu Rwanda?N’abandi batekereza nkawe harageze ngo bige gushyira mu gaciro bamenye icyo icyaha ari cyo n’ubutabera icyo ari cyo n’iterambere icyo ari cyo!Pole sana!Thumb up to Canada’s justice, u Rwanda na rwo nirukore agasigaye maze abana b’u Rwanda baruhuke gukorwa mu nkovu…

      • hi ! Umuratwa , queen nabandi bagusubije bongere basome ibyo wanditse , bigusubiza uko bishakiye batanumva ibyo wavuze , uriya mugabo haribyo aribubazwe yavuze nyiyanaketseko igihe nkiki kizaza , esetwe ntabyo turibwisame haribyo twavuze natwe tukazabazwa ?

        • SIBYO SE!! NDI KUVUGA NTI! MU NTAMBARA ABATUTSI BATATEMWE AABANTU BAMWE BABAVUGIRIZA INDURI ! KUKO ARI ABAHUTU BARI BAFITE POWER!! RIGHT NONE KUKO ABATUTSI BAFITE POWER NDEBERA INDURU BARI KUVUGIRIZA MUGESERA!!

          UFITE INGUFU ZO KWISHIMIRA UMUHUTU URI MU MAKUBA WARI KUGIRA NINGUFU ZO KUVUGIRIZA INDURU ABATUTSI IGIHE BARI MU MAKUBA!!

          YES YARAKOSHEJE AGOMBA GUHANWA! ARIKO NDIBAZA IYI NINKURU ISHIMISHIJE!! KO NDEBA ABANTU BANEZEREWE! CYANGWA IRABABAJE!!UMUNTU AZANYE UMWICANYI IMBERE YAWE URISHIMA CYANGWA URABABARA!! ESE UBU ABANTU BARI KUVUGA NGO YES! NABAMBWE KOKO BARICIWE??NAMAKUBA KUMUGANI WA MBYISI!!NIMPAMO INO NDURU IRI KUNYIBUTSA AYAVUZWAGA MURI 14 SEEMS LIKE SAME PEOPLE ARE BACK!!!!!

          • I MEANT INDURU YAVUZWAGA MURI 1994

          • jeanne tandukanya ibintu. umuntu uzanye uwakwiciye aje kumucira urubanza ngo ahanwe kubera ibyo yakoze. Uwiciwe kuki atakwishima? ukunda amahoro kuki atakwishima? none wowe urimo kuzana za philosophie zawe ngo abantu bari bakwiye kubabara kubera ko babazaniye umwicanyi? ntabgo bamuzanye ngo yice abandi, bamuzanye ngo abazwe ibyo yakoze. Abantu rero bakwiye kwishima kuko umugizi wa nabi yafashwe adakomeza kugirira abandi inabi.That’s all.

          • kuki utakwishimira ko JUSTICE yubahirijwe? ese ko LEON M azira ibyo yavuze icyo gihe, abo yasabiraga gupfa/ gucibwa amajosi bo baziraga iki?
            ntabwo bishimishije nyine ari nayo mpamvu tutakabaye muribi byose iyo GENOCIDE ITABA.

  • rushyira kera rugahinyuza interahamwe!!arashyize araza !ubu azongera yigize nkana yishongore ngo inyenzi se?ni abambweeeeeeeeeeeeee

    • ngo nabambweeeeee??

      24, 2012 at 9:25am
      Which human rights are particularly relevant for prisoners?
      The right to be treated with humanity, dignity and respect while in detention
      The United Nations Human Rights Committee has made it clear that prisoners enjoy all the rights in the International Covenant on Civil and Political Rights (ICCPR), subject to ‘restrictions that are unavoidable in a closed environment’. (General Comment No.21)
      One right of special importance to prisoners is the right to be treated with humanity, dignity and respect while in detention. This human right is set out in articles 7 and 10 of the ICCPR, article 37 of the Convention on the Rights of the Child (CRC) and in the Convention Against Torture and other Cruel, Inhuman or Degrading Treatment or Punishment.

  • Bari kumushira muri PANDA GARI, nkabandi bose

    • oya sha mureke ariko niba atekereza anabona kuko yambaye lunette yabonyeko yakiriwe nabo yavugaga ngo babace amajosi banabanyuze muri Nyabarongo basubire muri Bisiniya.

      gusa bazamukanire urumukwiye

  • Ibihe biha ibindi Mugesera aratashye, aje kubazwa ibyo yavuze! Ubungubu ejo ntazaba agifite wa musatsi we yiratana, kuko azaba yogoshe, mbere yo kwinjizwa muri Gereza. Sha ujyehe rero abanyururu bo muri 1930 bagiye kujya bagukubita murutwe bavuga ngo “Reka twirire ubgari sha mwarimu we”! yeheeeeeeeeeeeeeee

  • Ubonye iyo bamushorera akaza na air foot!Yaje ashagawe kdi mu byubahiro nk’aho hari icyiza azaniye Rwanda, uretse ububwa gusa!!

  • Akarenze umunwa ngo kagira gute? Jye musabiye guhera muri 1930 kuko nyabarongo ni iya bugufi. Aba professeurs nk’uyu Imana ijye ibitwarira bose! Amen!

  • abanyarwanda bari bakwiye kumwereka ko ubunyamaswa bwe twebwe turaburenze kabisa. Ni nayo mpamvu twamwururukije muri jeep y’igikoko. Kandi tuzamufata neza tumucire urubanza rukurikije amategeko tumwereke ko twe ntabunyamaswa dufite nkawe. MUKONO WA CYAMA NI MULEFU!! LA LUTA CONTINUA!!

  • Ariko sha muzambarize ikinyamakuru UMUVUGIZI cyagiye. Uziko ba kagabo Johnson, Amiel NKURIZA, Uwera, babuze irengero ryabo?

  • Ngo bucya bwitwa ejo. Mwitonde sha mwe kubyina hakiri kare

  • Niyo wakora ibyaha ukajya mwijuru urwanda rumaze kugirirwa ikizere mubutabera imana yakutwo herereza. congz however in this deal that took almost 20years to bring this man back to explain kabaya speech rather speechless.

  • mugesera nibamucire urumukwiye kuko ibyabaye byose niwe kabisa yagize smagambo mabi Ngo abatutsi nudusimba Ngo tuzsgye tubasambanyiriza abana niturangiza tubice. Kerri? Mugese uzasazire muri 1930

  • Mugese, urasebye, usize umugani utaye ibaba, uri injiji yize, ufite ubutondi nuko rero ihane imbere y’Imana ubundi usabe imbabazi abanyarwanda wahekuye n’abo woheje.

  • sorry man, time has come to pay what u eat, ibingibi bitubere urugero, ndabagira inama bantu mwese, kugira nabi bigusanga imbere. mugeregeze mwirinde hatagira uzabonekwaho nikibi.
    uyumunsi nuyu ejo atazaba wowe. ibintu byose bibabere Isomo
    kuriga nabi bigira ingaruka mbi!!!!

    • AFAZARI WOWE… IYO NINAMA

  • Bjour,mureke twishime badi kuko ibi bintu ni byiza kandi munfashe gushima ubutungane bwo muri canada by’umwihariko uriya mucamanza.

    • ubwo rero wakoresheje ubukwe, harabantu bansetsa bakongera bakambabaza, ndagusabiye.

  • MWARAMUTSE MBAZE ABANYARWANDA MWE SE HAGATI YIMANA NABANTU HAR IKI MBESE HAGATI YUMUNYA BWIGE
    SINJIJI BABONA IKI UMUKA WERA UZAZANA IBYO KUBABARIRA MUGIHE CYITAZWI D– USENGE AZADUHUMURIZA

  • ariko wowe wiyise umuratwa jeane keza,nibuntu ki usabira abanyarwanda ngo Imana ibahe?vanaho imyumvire idahwitse!!!!utegereje ko abanyarwanda ahokubaka igihugu cyabo bazaramya interahamwe zaruharwa nka mugesera?ngo kavuro ki se?nashinjwe ibyo yavuze muri 1992 kdi records zirahari ninayo mpamvu canada yamwohereje naho ama sentiments yawe ngo ntibamurebe,ntibamuseke…… bigaragaza uko utekereza n’imyumvire ubana nayo.URwabda Imana umugisha yarawuruhaye mugihe ubone imfubyi n’abacitse ku icumu rya genocide biteza imbere ubwo nubuntu bugeretse k’ubundi di.so justice should be considered at all levels leaving others factors constant!we respect human being not what he said in 1992,so cool wz ur sentiments which are deadly

    • uhhhhhhhhh! ko ufite amagambo nkaye se ahubwo? niba se uri kurengera imfubyi nabapfakazi, we wagizengo avuga iryo jambo ntiyarafite abo arengera?? NGO NINKURE AMA SENTIMENT AHO NGAHO! nababwiraga abantu kwica bababwiraga ko bakura amasantima aho ngaho bakica!!!itonde utamera nkawe!!!

      POLITICS IS A DIRTY GAME!!

  • nakanirwe urumukwiye. ariko ndashaka gusaba umunyamakuru kugaruka kunkuru ya wa Mudame w’i Byumba wasizwe mu nda ibikoresho byo kwa Muganga;nababwiye kare ko biriya ari ikinyoma mu mpindura umugome;mujye mubwira abanyarwanda ukuri.

  • jye mundangire site shobora kumvaho iryo jambo ry’uwo mugome.

    • mwana wa mama ntuzifuze kuryumva kuko rya tuma utekereza byinshi ku byabaye mu Rwanda
      n’ababikorewe wangu none bakaba bamwakiriye kariya kageni.

  • umuseke.com kuki munyonga comments zabantu?comment yanjye muhora kuri waiting for mederation why?munsubize ikiyiburamo guys

  • naze abazwe ibyo yakoreye abanyarwanda ibindi tubirekere ubutabera

  • good umuseke.com,mbonye imwe muri comments zanjye ije noneho,nongeye kugirira icyizere site yanyu,ubundi transparency kurubuga nkuru ningombwa cyane,ariko nanjye basomyi mwandangira urubuga ruriho ijambo rya mugesera yasize abibye niba hari uruzi

  • umuratwa jeanne wanditse iriya nkuru ni wowe shitani ntabwo mu Rwanda ari kwa satani. ni mubana b’Imana

    • HOW SOBANURA NEZA! UKUNTU ATARI KWA SATANI!

      sATANI YIRIRWA AHANDI AGATAHA I RWANDA!!
      NJUE IMPANVU NAVUZE KO MU RWANDA ARI KWA SATANI NUKO IBIGAMBO MBONA BYAVUGWAGA NINTERAHAMW UBWO BARI KUBUTEGETSE, NA NONE BIRI KUVUGWA KADI TWARI TUZI RPF YAHINDUYE IBINTU!!! TELL US MORE ABOUT HOW MU rWANDA ARI MU BANA BIMANA??

  • wowe wiyise Jeanne ubanza nawe umushyigikiye wamusanze se mugafatanya inzira agiyemo. Ahubwo ni mwebwe satani yaritsemo mwe babicanyi

    • HAHAHA!ESE UBWO WOWE UWAGUHA UBWO BURENGANZIRA NTIWATEMA RA!!

      • WITA ABANTU UTAZI ABICANYI NKAHO KWICA ARI IGIKORWA CYAKOROHERA!!!

    • Uwineza we ndumva kwita abantu abicanyi ari ikintu kikoroheye mukanwa kawe kabisa. Ntinko kwitsamura kuri wowe menya kuba we byakorohera? Sibyo?

  • Ikaze muri 1930 aho abambari bawe bagutegerereje ngo ubabwire amajyenzi.Ese ko nabonaga urangaguza waba wabonye Kigali watwikishije ururimi rwawe uko abana b’abanyarwanda bayubatse?

  • ngirango iyoherezwa rya mugesera ryakwiye kuba urugero , kumuntu uwari we wese ufite amaraso kuntoki, mugesera yavuze amagambo muri 1992 , hari abandi bagiye bavuga andi magambo umunsi bazayabazwa ngirango nabo ntawuzabakingira ikibaba , ngirango mwese muzi uwavuze kumugaragaro ko ashobora kuvida ingunguru nagafuniko ka bière uwo yabivugiye ibyumba abanyarwanda bose barabizi, nuwavuze ngo azatera itabi mu majyafruguru arazwi, kandi ntimugirengo byararangiye discours nkizo zose zirabitswe kandi ntaho zizajya, amaraso yamenetse nimenshi kandi ntazagenda ubusa ,au moins na mugesera yemera ko yabivuze sinzi niba abandi bazemera ko babivuze cyangwa ko bishe abantu, ntagahora gahanze ,kandi ubucamanza burahari mureke bukore akazi kuko ni cyo bumaze ,

  • Nyiri ikirimi kibi yatanze umurozi gupfa narusome niwe warwishigishiye.ariko nasaba imbabazi abo yahemukiye Uwiteka nawe ntazazimwima.

  • Come and see! ngwino urebe nicyo bivuga ! ariko iyo bakureka ukagenda n’amaguru byibura ukareba u Rwanda nya Rwanda ureke rwarundi mwari mwaragize agatobero! hanyuma ngwino udusobanurire bimwe wavugaga uzashinyagurirwa reka reka ntabugome twavukanye wo kanyagwa we!

  • uyu mukobwa ou umugore niba ari n’umugabo sinzi urashaka iki? ko ibyuvuga ko byuzuyemo ubuterahamwe urabeshya nawe uzafatwa ntaho utaniye nawe waba uri mu rwanda waba udahari urabesha uzafatwa urwanda ni kwa satani?????????????? cyangwa wowe uri umugore wa satani mukaba mwarabyaranye ziriya nkozizibibi zose? ahubwo bakwitondere uhubwo niwowe wabasekaga ubashinyagurira ntaso ugatinyuka ukavuga ayamagambo aho urwanda rugeze aha? ufite imbuto mbi ntuzayitubibemo

    • HAAHAAAAA!ABA ISLAM BO BIRIRWA BITURIKIRIZAHO IBISASU BO NTIBAVUGA KO IYO BAPFUYE BARI MURI MISSION ZO KWICA ABANTU BAJYA MWIJURU!!!!!!

      ABANYARWANDA NDABAKUNDA CYANE!! NONE SE KO UNGAYA KO NISE U RWANDA KWA SATANI UKABA UNYITA UMUGORE WA SATANI (NUBWO ATANYEMERA KUBERA NGO UBURANGA YARI AFITE ARI MWIJURU NJYE NTAFITE)UBWO UNDUSHIJE IKI???? TURI BAMWE EREGA!! NUBWO KWIRIRWA D– USEBANYA!!

    • TANGA IGITEKEREZO CYAWE UDATUKANA WEREKANA UBURYO MU RWANDA ATARI KWA SATANI NKUKO HANO HASI BABIVUGA WENDA NANJYE NDIGIRAHO!!! NAHO KUBA NATUKANYE NAWE UKANTUKA, NUMUSHINGA UTUNGUKA!!!!

  • Ndibaza ko ibi byari bikwiye kubera abandi bose isomo, abagifite umutima w’urwango n’amagambo asebanya. dushyirehmwe tubake Igihungu cyacu nkuko twabitangiye, naho abasenya bo bazabityozwa uko byagenda kose.

  • Kuvanakera yehova yasabaga ubwokobwe guca imanza zitabera.u Rda ni igihugu gifite amatege kigenderaho,ahana abakwiriye guhanwa kdi urubakwiye.na we nahabwe ibimukwiye,hari nabo twababariye bakoze ibirenze ibye.erega ibyaye ikiboze,irihangana ubundise ubuwabona igihano kinganya uburemere n’ubunyamanswa yari afite icyogihe.ahaaaaa.ubutaberabwubahirizwe.

  • uyu wiyise jeanne Keza ushaka iki ko utukana uwo muco bite wawukuye he uratinyuka ngo urwanda ni kwa satani uziko ufite unyumvire nkiye naze ba mubaze ibyo yavuze hakurikije amategeko ibyo uvuga urirusha hakora itegeko

    • UHHHHHHHH!!!!
      URAKINA NIGIHUGU GITEMBA AMARASO NA GRENADE!! NGO NINZE BAMBAZE? NZE HE??SE?? MUBA MWIGIZE NAJUEA!! NYAMARA ABATEGETSI BICECEKEYE!!

  • Robert iyo nkuru yuwo murwayi zawadi basanze aribyo yishyizemwo kuko examen bakoze byagaragaye ko yabyikoreye kandi nugushima Imana ko nakanseri itahise yinjiramwo,ariko kubyara bizagorana,kuko matrisse ishobora kuba yarabaye touché.nuko impunzi ngo zijya zibikora ngo zijye hanze.nokudusebya cyane ngo abaganga dukora nabi,ntabwo nareka kwemera ko ibitaro byo munkambi byari kumubaga kuko ntabushobozi bafite kandi kuza kureba umuganga 3 fois agaca no muri ecographie ntabwo umuganga spécialisé et meme generaliste yari kubikora artyo nkijiji.nisabire abanyarwanda byumwihariko izo mpunzi kujya bamenya ko amagara aseseka ntayorwa,ntabwo wakora kuriya wiyica ngo ubibareho muganga nawe ubwawe ntuba wikunda.kandi iyo service mbi mutuvugaho ahanini namwe mutugana mubigiramwo uruhare.murakoze

  • mbere na mbere ndabaramukije muraho?
    izanwa ry’uriya mugabo ryadushimishije kuko bitweretse byibuze ko hari amahanga yumva ko Urwanda narwo rushobora kuburanisha umuntu nkuriya kandi ndashima Canada cyane kuko yashyize mugaciro ndetse ikatugirira ikizere bigeze aho itwoherereza umuntu wigishaga iwabo bivuzengo yari abafitiye akamaro. rero bibere abanyarwanda birirwa baharabika Urwababyaye ngo ntabutabera buhari ahubwo bazaze barebe uko urubanza rwa MUGESERA rucibwa mu bwisanzure.

  • Ndasabira abanyarwanda gukomeza kubana neza, mureke ubutabera bukore inshingano zabwo, ibyo mugesera yavuze nibibi hakorwe ibishoboka ntihakagire undi munyarwanda uvuga ibimeze kibyamugesera. Abantu bose bajye bavugango YEGO cg OYA naho ibirenze aho sibyiza. Kandi abanyarwanda birinde kuzajya baha amashi uvuze wese kuko bisa naho arugushigikira ntabushishozi.

  • ese ko bamugize umuntu wa hatari bakamuha VIP jeep. ka panda gari buriya ntikari kumuha umunyenga neza yumva nakayaga ki rwa gasabo! Let him listen his satanic speech

  • nakuremo ayo makote asange abandi yambere uniform(rose).

  • Mugesera iyaba yari buzabone igihe cyo gutembera ikigli hanyuma akareba iterambere u Rda rwagezeho akareba aho babandi yashakaga gukata amajosi aho barugejeje ngo arebe uburyo rwabaye paradizo! ariko ntacyo nagende abe aruhukiye muri 1930 kuko muri ya magambo yavugaga niho yabaga yitegurira nuko inzira itabwira umugenzi gusa!!

  • Twavuga iki se usibye kwishimira ubutabera bw’urwanda no kubuha agaciro koko! bravo to Karugarama and how he was confident sying that mugesera will come! naze bamubaze!

  • NI BYIZA KO MUGESERA WASHISHIKARIJE ABANYARWANDA KUMARANA AGEZWA MU GIHUGU CYE CY’AMAVUKO. ARIKO NSANGA CANADA YARI IKWIYE KUBERA ABANDI URUGERO MU GUFATANYA N’UBUTABERA BWUNGA BW’U RWANDA, IKINDI NASABA LETA Y’ URWANDA NA LETA YA CANADA NI UKO NKUKO BAZANYE MUGESERA NK’UMUNYABYAHA BARI BAKWIYE NO KUZANA UMURYANGO WE KUGIRA NGO IBYO KUMVA KO MUGESERA AGIYE GUPFA ATARI BYO, AHUBWO KO AGIYE KUBONA UBUTABERA BWUNGA. NDETSE BAKAJYA BASHOBORA NO KUMUSURA AHO AZABA AFUNGIYE.

  • Uzarengera umugome wese ajye amenya ko ingaruka nawe zitazabura kumugeraho. Hambere iyo umuntu yumvaga ngo afite ubwko bwiza, yahimbiraga uwo badahuje amazina, ngaho inzoka, inyenzi n’ibindi byashakaga kwerekana ko ari mubi. Ariko ibiri amambo nuko abiswe ayo mazina yose aribo bishwe nk’ibimonyo bazira uko Imana yabaremye, nibigendere batekane ijabiro kwa Jambo kuko bapfuye nka Yezu wabacunguye. Mugesera yavuze ko babacisha muri nyabarongo bagasubira aho bavuye,rero abatekereza nkawe mujye mumenya ko mwatutse Imana ibitutsi bitagira ingano kuko abo mwise ayo mazina yose Imana yabaremye mu ishusho ryayo. Igihe kirageze rero ngo ibereke ko mwayikoze mu jisho. Gusa uwagira ubutwari yajya yemera icyaha agasaba imbabazi naho kurangiza ubuzima utsimbaraye kurwangano ugasigir aumurage mubi abana n’abavandimwe bawe ntakamaro. Uzi ubwenge wese wijanditse mubugome nkaburiya inama namugira nuguca bugufi.Nizere ko azabona ko inzoka, inyenzi, nibindi zidafite ubugome nkubwo yazigiriye.Mugesera abere isomo abanyarwanda bose, bajye bavuga bateganya imbere habo kuko hazwi nuwaturemye wenyine. Imana ihabwe icyubahiro.

  • Jeanne we iyo respect ushaka uzaimuhe wowe kugiti cyawe ur talking rubbish shame upon u .Urwanda ro ni muri paradizo kandi ruzakomeza kutera imbere.

    • ikintu cyantera kuba a shame ni

      *ukugirira umuntu uwariwe wese nabi
      *kwishima hejuru umunyamakuba!
      * kwifuriza umuntu uwariwe wese ibibi!
      I NEVER DID AND NEVER WILL DO.

  • Ijambo rya Mugesera yavugiye i Kabaya riragaragaza neza ishusho y’ubuyobozi bw’igihugu mu mwaka wa 1992. Ironda koko ironda turere n’ibindi biteye agahinda.Biragaragaza aho u Rwanda rwavuye koko ko rwari rwarapfuye nka ya ndirimbo ya Kizito ngo “U Rwanda rwarapfuye rurazuka” Bitubere isoma ntiruzongere gupfa ukundi Abagize uruhare mu kuruzura bose Imana izabahe umugisha.

  • welcome in 1930 kandi kula kulipa.kwajuu yamengi ulisema ni lazima ulipe tu!
    nimumufashe ashyirwe aho akwiriye kabisa.long live RWANDAN,long live CANADA!!!!

  • gusa bantu mukiri mubuzima muzirinde kugira nabi naho waba ubifitiye ububasha kuko igihe kiba kizakugaruka uko byaba kose ntakibi kitagirira nyiri ukugikora ingaruka, nawes eigihe yari kabaya ntiyaraziko hari uwamuhangara ariko aho icyaha yakoze kimugajeje niwe wabitanngira ubuhamya, gusa njye nsaba IMANA yanjye kundi ndi gukora ikosa iry ariryo ryose. Leon mugesera koko agashinyaguro yashinyaguriye abantu abaziza uko baremwe yageraho akabihanirwa koko? IMANA ihabwe icyubahiro kwisi hose namugesera abaye asoma umuseke.com namusaba gusaba imna imbabazi zibyo yakoze wenda akazanjya mwijuru

  • Ariko ubundi amagambo mugesera yavuze nubwo agomba kuyahanirwa kuko yarimbuje abanyarwanda,ariko jye sinyatindaho cyane kuko niyo yari intero n’inyikirizo y’abambari ba MRND n’akabwana kayo CDR; Ariko kandi icyo gihe nta torero ry’igihugu ryabagaho ngo yigiremo ubupfura na kirazira ngo amenye ko gutererana abanyarwanda igihe icyaricyo cyose uri intore kizira;Ubundi rero kera najyaga mbona iyo umuntu bamwigishaga kuvuza ingoma bikamunanira cyangwa agasobanya mugihe duhamiriza,cyangwa bikakunanira gufata umurishyo wo kuvuza ingoma bagukuragamo bakagushyira ahantu udasakuriza abandi maze bakagushakira ibiti bibiri bimeze nk’imirishyo, ubundi bakakuzanira idebe maze ukirirwa urivuza ariko utegereye aho abavuza ingoma bazivugiriza.Nkaba rero mbona mugesera agiye kuvuza idebe aho azasanga ingabire na ntaganda bakavuza idebe n’izindi nyangabirama zitifuriza abanyarwanda amahoro.Ariko ubundi nibarije uriya wiyita Jeanne ndetse na mugesera na Ingabire na Ntaganda; Ubundi buriya iyo abatutsi baba aribo bategekaga muri kiriya gihe maze bagakora genocide bakica abahutu maze abahutu basigaye bakaba aribo bafata ubutegetsi nk’uko inkotanyi zabufashe mutabeshye hari ikitwa umututsi cyari kuba kikiri mu rwanda?Reka tuvuge ko wenda hari gusigara bake ariko se hari uwo mwari guha kubutegetsi?hari uwo mwari guha agashuri se?mwari kwibuka gahunda yagira inka mugakura abanyarwanda ku indwara ya bwaki?ese mwari kwibuka mituweli mugaca marariya yari yaramaze abantu?Sha mutabeshye ko mbazi mwari kwibuka gushyira abahungu babatutsi mugisirikari?mwari kwibuka kagabagabana imyanya muri za minisiteri n’inteko ishingamategeko ndetse n’ibindi maze mukaringaniza n’abatutsi?Sha mwari kwibuka gushyiraho umuvunyi uzajya urenganura abantu cyane cyane abatutsi?sha mwagiye mwemera ko mwahemutse!None inkotanyi zabikoze muririrwa muzivumira ku gahera?sha muri ntibanyurwa rwose.Ariko nagirango mbibutse ko ibyo mwakoze byose mutazongera kubikora kuko icyo gihe kitazongera kugaruka!Reka mbareke n’ubundi inkanda mbi ibyara imisuzi ibyo mwakoze nibwo burere mwari mufite!

    • dAVID, ABANTU BOSE BABAJWE NIBINTU ABANYARWANDA BARI KUVUGIRA KURI MUGESERA BODE dAVID YABAGIZE ABAHUTU? MWABIBONYE?? KANDI URIBESHYA!!!!

      AMARASO YONESHWA AMAZI NTABWO YOGESHWA NANDI MARASO!!KANDI NZI NEZA KO GOVERNEMENT YU RWANDA ITAZAMWICA!! NAHO RERO ABARI KUVUGA NGO NABAMBWE, NABANZE AREBE IBYO MURI LIBIA!!

      AHO GUHANGAYITSWA NUKO MUGESERA YAJE MU RWANDA MU GIHUGU CYAMUBYAYE, MWAGOMBYE KUJYA MUHANGAYIKISHWA NABO BAZUNGU BINJIRA MUKANEZERWA NGO MWARASIRIMUTSE KANDI MU BYUKURI BABA BAJE GUSAHURA IGIHUGU NO KWANGANISHA ABANTU!! IZO NDURU MURI KUVUZA NGO MUGESERA YAJE MWAGOMBYE KUJYA MUZIVUGIRIZA ABAZUNGU KOKO NIBO BYOSE BABITERA!!

    • wowe wiyise Mudagu, ibyo uvuga wumva uri iki??? Wambaye ibyuma? Et les paroles etles ecrits ubu demeurent. Ibihe biha ibindi na Mugesera ntiyarazi ko amaherezo ye ari ya!!!!!!!

  • Inkuru nohereje uramutse ushatse kugira icyo uyimbaza ho wantelefona kuri0788465237 nawe kandi nawe ukanyibwira murakoze.

    • mudaguu, numero zawe ntawuzikeneye wikwiyamamaza kuko ntacyiza wiyamamazanya , uwomwana wiyise ok yakubwiye ukuri , jyubanza wibaze kubyo ugiye kwandika ,kandi biragaragara ko ufite ububasha nkubwo mugesera yarafite wowe wakora ibikubye ibyo yakoze kenshi ( nkurikije ibyo uvuga ) so gabanya kwishyira imbere ntabwo wakozweho kuturusha .urakoze .

  • Wowe wiyise Mudagu David; ubwo se uravuga iki koko? Ubwo urabona imyumvire n’ibitekerezo byawe hari aho bitaniye n’ibya Mugesera koko? Iyo si imyumvire y’umurwanda w’iki gihe. Gusa ibyaye ikiboze irakirigata. None se twakugira ute?

  • uriya wiyise jeane nawe akwiye guhamagarwa akabazwa igikuba cyacitse kugirango avuge ko twese abanyarwanda tubarizwa kwa satani

    • UKURI KURARYANA!!!
      NDINDA NAHAMAGARWA SE WAKWICAYE UKISUBIZA NTURI UMUNYARWANDA!!NTA NABANTU KWISINDABONA BABAGOME NKABANYARWANDA!!!

      I AM SORRY!!

      • abagome gute? tanga urugero rumwe gusa ruranga ubugome bw’abanyarwanda jeanne we

        • ABANYARWANDA NABAGOME KUBERA KO

          WE NEVER FEEL OTHER PEOPLE’S PAIN WE JUST MIND OUR CORNERS. IF YOU ARE FIN THAT IS IT! YOU WOULD NOT CARE ABOUT ANYBODY ELSE?

          ibi nibyo bituma umuntu agera mu makuba wowe ugatera izatoranijwe ukaririmba

          UBUGOME BURENZE UBWO SE NUBUHE!

      • ujye ureka gushyira abantu bose mugatebo kamwe disi. nibibi

        buri muntu afite ibye akore nuko atekereza

        • niba atari uko umeze rero ivane muri ako gatebo wowe wenyine!! nkuko wabivize ko umuntu wese afie uko atekereza, nabandi bazivanamo bakurikije uko batekereza!!

  • Ese ko mbona, ukurikije bya bindi ABABIRIGI BATWIGISHIJE, MUGESERA ari UMUTUTSI! Ariko bahu!!

  • Nundi wese abone ko ibibi bimugaruka kuko Mugesera bimugarutse,
    gusa abumufunze barajye bari menjye kuko nabo harimo abanyamafuti.

    Gusa Muzee wacu arabahana atabanoneye

    • rerto , ntukavange ama dosiye. mugesera ni dossier imwe. abamufunze baje muyindi dossier yuko atari beza gute?

  • Ariko ndizabaza uko abana ba Mugesera aho abasize ? uko batekereza kumagambo papa wabo yavuze?
    Abapfuye bo bagiye nk twari kandi abasigaye bafite agaciro mais abana ba Mugesera ikimworo nicyose- Mana udufashe

    • Rwasa we iyo uzana abana mubyo ababyeyi babo bakoze batarabigizemo uruhare wumva uri muntu ki? Iyo ufite umubyeyi agakora icyaha runaka bajya kumufunga ntubabare? Nkaho wavuze ngo bihangane bagize umubyeyi mubi, ahubwo urikubishima hejuru??? Witonde niba warorohewe.

      • ISIMBI URAKOZE!!

        NTUBYUNVA SE!! NKUBU SE RWASA YARI GUHISHA UMWANA WUMUTUTSI MU NTAMBARA?? CYANGWA BARI KWICA ABABYEYI, HANYUMA AGATANGA NABANA!! SIMPLY KUBERA KO ABABYEYI BABISHE!!??

        NO ONE IS INNOCENT!

        POLITICS IS A DIRTY GAME!

        SO WE SHOULD LEARN FROM EXPERIENCE!!!

  • Umuratwa Jeanne ubanza ibyabaye mu Rda bitaramubabaje!wasanga agifite ise na Nyina na bene nyina cg se bene wabo,urumva ukuntu akina abantu kumubyimba ra???? hari nigihe mutuma umuntu yakwicuza ineza abagirira kuko nta nagaciro muba mwabihaye!Imana izabime chance ya 2 yo gukora indi Genocide

    • ‘MUTUMA UMUNTU YICUZA INEZA ABAGIRIRA’?? BANDE MUYIGIRIRA?? IYO NIZE NI BANDE BAYITANGA!!EHO NYAGASANI!! NTABWO NDI MUBANTU BAKOZE GENOCIDE YA MBERE CYANGWA IYA KABIRI! KUKO IYABA YINDI YABA ARI IYA 3!!

      IBINTU BYABAYE MU rWANDA BIRAKOMEYE KURENZA UKO UBITEKEREZA!!NTABWO BIZARANGIZWA NO KWICIRA CYANHWA GUHEMUKIRA UWAKWICIKIYE!!

      URUGERO: IYO MANDELA AVA MU MUNYURURU AKICA ABAZUNGU NKUKO BABICAGA CYANGWA AKABATEZA IMBWA NGO ZIBARYE NKUKO BABIKORERAGA, AFRIQUE DU SUD IBA IGEZE HE?

      URUGERO:REBA MURI LIBIA! BISHE KAGAFI NGIRANGO NTA NTAMBARA IZONGERA KUHARANGWA!! UBU SE NTIBARI KWICANA NA NONE??!!NIBA KWICA BITANGA AMAHORO BAGOMBYE KUBA BARI MURI PARADISO?? NA NUBU BARATEMANA, UMUZUNGU IGIHANDE KE CYA PETERORI AGIFITE NEZA YEMYE!!!!KUVUGA KO NICIWE CYANGWA NICIWE NTA KINTU BYENDA KUGEZA KU RWANDA CYANGWA ABANYARWANDA!!AHUBWO MBONA KUKO NGO NTA MOKO ABA MU RWANDA,KUTAGIRA BABYEYI BYABAYE NKA CODE YO KUVUGA UWO URIWE!! UMUNYARWANDA AHO KUGIRANGO AKUBAZE NIBA URI UMUHUTU CYANGWA URI UMUNYARWANDA, ARAKUBAZA NGO ESE UFITE ABABYEYI!! WAMUBWIRA KO BAPFUYE, AKAKUBAZA, BAPFUYE RYARI SE??KAGAME YARANGIZA ATI NTA BWOKO BUBA MU RWANDA!! ARIKO RERO SIMURENGANYA NA GATO KUKO NTA BURYARYA AGIRA NKUBWABANYARWANDA!AVUGA ICYO ASHAKA KUVUGA NTACA KURUHANDE!! ICY CYINTU NDACYIMUKUNDIRA NUBWO ATARI INVUGA YA DIPLOMACY

      • keza jeanne we ndumva ushobora kuba ufite igisubizo cy’ibibazo byabaye mu rwanda. wakitugezaho pe. feel free

  • David uramuhora ubusa!ibyo yanditse ni ukuri kwambaye ubusa ahubwo nibe nawe yigaragaje yerekana ibibazo buri wese yibaza abameze nkawe iyo baba aribo bafata ubutegetsi uko byari kugenda.Ubwo ibyo yanditse icyo umugaye atari kuvuga ni ikihe?Ahubwo ni uko uziko bya gushegeshe kuko uziko utekereza nka nk’abo yavuze!nubwo wavuze ngo ibyaye ikiboze ikirigata nawe iyagucira undi uvuga ngo ikibyindi gisa n’umunnyi kuko uwo uriwe wamenyekanye ubundi se kuki wanga kwivuga izina ugahora wihisha ngo batamenya ibitekerezo byawe ko ari ibyawe?ceceka mwarasebye ku mugani we.

    • dAVID URAVUGA UKURI PE! ARIKO RERO IKIBAZO KANDI KIRI KU BANYARWANDA BOSE NUKO INFORMATION UMUNTU ABA AZI ABA ARIZO YABWIWE NA FAMILLE YE?? KANDI UKABIFATA NKIHAME!!UMUNYARWANDA WESE, BITEWE NA FAMILLE YE ABA AFITE AMATEKA YE, KANDI AYEMERA NKIHAME1 NTA COURAGE TUGIRA YO KWEGERA ABANDI TWAGIZE EXPERIANCE ZITANDUKANYE NGO UBABAZE UKO BYAGENZE, IMPANVU YABITEYE, NINGARUKA BYABASIGIYE NO NO! AHUBWO MBERE YO KUVUGANA NKMUNTU UBANZA KUMENYA NIBA MUBYUNVA KIMWE(LOL!!) NONE SE ABO MUTABYUNVA KIMWE NUKUBERA IKI? BYAGENDA GUTE SE NGO MWUNVIKANE NUBWO MUTAGIZE EXPERIANCE ZIMWE??

      DAVID UJYE UGERAGEZA UVUGISHE NABANDI BANTU MUDAHUJE UZAMENYA BYINSHI! NOT IBYO ABANTU BO MURI FAMILLE YAWE BAKUBWIYE GUSA!UKIBAZO NUKO ABANYARWANDA BATAVUGA!!CYAKOZE NJYE NAGIZE AMAHIRWE YO KUGANIRA BIHAGIJE NABANTU BOSE NIFUZAGA KUGANIRA NAWE KANDI TUTABESHYANYA!! UBU TURAGANIRA NTA KIBAZO!!KANDI UVUGA ICYO USHAKA NTA KIBAZO! KANDI BYATUMYE MENYA BYINSHI!BIMPA NO GUKUNDA ABANTU BOSE!

    • merci kuki ufite ibigambo byinshi bitumvikana?

  • Mugesera igihe yavugaga biriya yumvaga ari umunyenga rero namwe abavuga ubu mujye mubanza mumenye ibyo mugiye kuvuga kuko hari uwo numvise nawe avugako icyamubabaje ari uko abambukaga Zaire bamucitse arebera nawe rero aritonde kuko ijwi rye rihari!

  • this is very nice!

  • Bitamazire!! ayo magambo uvuze abo bantu bavuze nubwo ntabazi! mubyukuri nta proof of justice wayabonera! ngo ingunguru nayividuza nagafuniko ka Byeri!! hahaha ubwo se uwarivuze wamurega iki? wamushinja iki? erega abavuze amagambo mabi muri Genocide ni Benshi ariko haramagambo umuntu avuga ukaba ntaho wahera uyamurega? ikindi ngo Amajyaruguru bazayatera itabi? well and Good!!! impamvu se urayizi? ubwo se icyo gihe ko arigihe RDF yarwanaga n’abacengezi barayogoje ako karere urumva umuntu murikurwana kuvuga ko uzamutsemba aho yarari ukahatera itabi wabiryozwa? ikindi umenye ko uwabivuze atigeze narimwe avuga ubwoko runaka arinabyo Mugesera yavuze yanazize “”” NGO ABATUTSI TUZABACA AMAJOSI TUBANYUZE NYABARONGO BASUBIRE IWABO”” Utekereza ko iyo mugesera avuga ngo”” INYENZI TUZAZICA AMAJOSI TUZISUBIZE MU BUGANDA”” utekereza ko iryo jambo barikurimurega? Not At All!!! Mugesera yakoze Ikosa rikomeye cyane ryo guhamagarira Ubwoko kwica cg kwikiza ubundi Biriya bihanwa n’Amategeko y’Isi yose. Bitandukanye nuko wahamagarira abaturage cg abasirikare kurwanya ababateye cg abateye igihugu. Naho abavuze ariya magambo ntabwoko bigeze bavuga!! Kuvuga ngo Amajyaruguru bazayatera itabi kandi amajyaruguru atuwe n’Abahutu, Abatutsi, Abatwa ubwo se uwo muntu warivuze wamurega ko yashakaga kuvuga iki? Cyeretse niba arumunyamahanga byo yabibazwa kuko byakumvikana ko yaba ashaka gutsemba abanyarwanda AS CITIZEN or PEOPLE OF COUNTRY. NTIMUKITIRANYE IBINTU.

  • Hahahahaha!!!! Ibyo wabibye bisarure wumve ingene bimeze.”kirya abandi bajya kukirya kikishaririza” mugesera said in 1992.

  • abantu biga abategetsi ndetse n’abanyamakuru nizere ko mukomeje kubona amasomo mutishyuye minerval namwe mu myaka iri imbere bamwe muri mwe tutazabasanganiza amapigu cyangwa ibindi bizaba bigezweho.we ni mu jet jeep+ipingu mwe??????????????abo bireba kdi babikora cg ababikoze bitegure cg basabe imbabazi bitarabageraho

  • Muzibe mwese! Tous se paie ici bàs.

    • iyi nimvugo nyandagazi!!! niba utanemera ibyo bavuga, ntiwabatuka. please keep disciplie

      • USIBYE KO NTANICYO UMURUSHIJE!!

        ABAVUZE NGO BABAMBE UMUNTU SE KO UTAVUZE KO ARI INVUGO NYANDAGAZI!!!

  • hi ! abavugaga ko mwacecetse ? ese murabona ukuntu no kwica biba byagenze ? ejo mwarasakuje cyane mucira uriya mugabo urwa pilato none mwacecetse muribaza ibyo mwavugaga , mumenyeko mugesera ubu yibaza ibyo yavugaga , umwuka mwarimo ejo warikubageza no kuba uwamubaha mwamwiyicira , arikubu mwarikuba mwicuza iyobiba , ubwenge nibintu bitatu : 1 ibyahise 2 ibiriho 3 ibizaza , urebye ibyo abakoze bakoze ukareba ibyo abakora bakora , ukanatekereza ibyo abazakora bazakora , byagutera kumenya uko witwara ubu nubuzaza .

    • YEGO RATA!!

      NUBUNDI NGO ISI NTUGIRWA MBI NABABI AHUBWO IGIRWA MBI NABEZA, BAREBA BAKICECEKERA!!

      IBITEKEREZO BYAWE BYINSHI HANO!!

  • hah

  • ese jeanne we ibyo uvuga uri serious?

  • Ngirinshuti uzambaze ibyo navuze cyagwa nzavuga nzabigusubiza.

  • MUGESERA ibyo yavuze birababaje ndetse ntibizava mumitima y,abanyarwanda,gusa njye ndifuza bamushyiriraho iriya discour yavuze hanyuma bakamujyana kurwibutso akareba imbaga y’abanyarwanda yoretse.

  • bavandimwe nkunda.njye;si amaranga mutima ndunva guterana amagambo gutyo sibyiza. kuvuga ko reomugesera nagatsiko kamwunviye batsenbye abtutsi ntabwa aricyaha.bagombakubijyozwa.

  • Nakurikiye impaka abantu bagiye ku igarurwa mu Rwanda rya Leon MUGESERA nkuramo isomo rimwe rikomeye. “UMUNTU WESE IGIHE YABA ARIMO CYOSE YAKAGOMBYE KUBA RESPONSABLE Y’IBYO AVUGA NDETSE AKORA AKAMENYAKO YAKWIRENGERA INGARUKA ZABYO IGIHE CYOSE BIMUGARUTSE”. Murakoze, Mugire amahoro.

  • so tuwache manenu dukore ibyiza kagame ntacyo atakoze jye mfite ibibazo bitatu niki abatutsi bakoreye abahutu kibi cyane kugira batwice kariya kagene 59,73,94.
    icyakabiri abatutsi nta droit bafite yo kuba murwanda
    icyagatatu bosinya nihe byaje bite ,bene wacu babahutu kandi vraiment jye sindi extremite nabaze ababyeyi mbura inshuti nyinshi cyane chance yanjye sinarimpari wenda najye baba baranyishe aliko imana ishimwe gusa ndabwira abanyarwanda bene wacu kumpande zose dupfa iki vraiment twese twaremwe nimana ibyabaye byarabaye niyo mugesera yagaruka ntazazura abo twabuze ahubwo ikibazo mfite narinzi ko akinjira yari byibure gusaba imbabazi abanyarwanda byibura niba yemera ikosa,ikindi kandi kumbade zombi hari ababi na beza ntimuzibeshye ngo abahutu bose nibabi harimo ababana beza pe nabitangira nintahe nkabahishe abantu yari gupfa cyangwa abe bagapfa nukwitanga rero abatutsi nabo harimo babipe nka karamira nabandi bameze nkabo murabazi so jya ureba umuntu kugitike kuko buri wese azabazwa ibyo yakoze gusa twumvikane tureke amatiku dukurikire muzehe wacu ikimbabaza turamunaniza dufite kamere mbi duhinduke naho mugesera we biramureba shawuri yake iyo asaba imbabazi byari humufasha gusinzira yageze iwabo,pore sana canada se yumva iruta urwanda abana be se babuze iki nimwirire aje kurya neza abazungu bazamusura niba nabacu bari kubafunga ntibabice,ntacyo abaye naruhuke arashaje.ahubwo niyakire agakiza yihane imana izamwakire nasaza we aracyafite umwanya wo kwiyeza.

    • Hi kaneza!
      you really seem to know what you are talking about!
      God bless you!!

    • tugize imana agarutse agihumeka!!
      aho kumwifuriza kubambwa ahubwo yagombue kusobanura neza ibyo bibazo uri kwibaza koko abantu benshi ntabyo bazi!!!

      aho ari mu munyururu yagombye gutangira kwandika amateka yurwanda!!! afatanyije nabandi bunva babishoboye!!

      tureke kwikunda twubake igihugu kiza cyabana bacu!!

  • ndahamya neza ko aho kwica gitera wakwica ikibimutera.uriya mugabo nibyo yarakosheje akwiye gukubitwa akanyafu no kugirwa inama agahindurwa mushya muri roho nawe agafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu

    • Fulgence ntahoze ntekereza gutyo!!!!

      afite experiance iteye ubwoba!! nawe se, kwigisha ubwicanyi, nyuma ukaba mu gihugu nka canada gituwe namoko menshi!bose mu mahoro!! igihe cyimyaka 20!! kandi umugabo wumunyabwenge!! buriya ntiyagira icyo yigisha abanyarwanda!!!!!

      cyakoze njye nifuza kuba naganira nawe niba yanyemerera simbizi!!! nkamateka nimyitwarire yo kungoma ye niwe wakagombye kuyandika kuko nibo bari bazi ibyo bari barimo.

  • hi ! bite keza ? ( ndavuga umuratwa ) sasa titi utagira ngo nabuze icyo nkubaza ahubwo nananiwe kukwakira mubitekerezo byanjye , nuzamo nzakubaza , thanks .
    reka nsubize ndayishimiye nabonye yaniyise umututsi , ndayishimi, reka nkubwire kubyonzi byanganishije abahutu nabatutsi:
    kubwabahake , abahutu barahingaga bakaneza bari bafite imbaraga nyinshi ( ibigango ) abatutsi barororaga bakagwiza bafite nuburanga kuko banywaga amata bakanarya neza .
    umuzungu ahageze abahaka bose ,ariko abatutsi kubera nuburanga bwiza , bagakora hanze nikambere ( ndavuga nkisuku munzu ) nyuma rero abantu barakosa twese turabizi
    habaho nkikosa hagahanywa abaja bose , ariko bagahanywa gutya :
    umuzungu akajyana umututsi munzu nkumukozi wo munzu akumukubitirayo ibiboko byinshi mpaka arushye ( muzi ubugome bwabazungu ) noneho akamugarura hanze ariko umututsi akaza yihagazeho atarira kugirango adasekwa , maze umuzungu kuko yabaga yakubise abatutsi cyane yabaga yarushye maze agaha abatutsi inkoni ngonibakubite abahutu maze abatutsi bakabwira abahutu kuryama hasi kuko nabo babaga bakubiswe baryamye hasi
    noneho numujinya nagahinda byinkoni babaga bakubitiwe munzu nabo bagahondagura abo babwiwe gukubita ( abahutu )
    nyuma rero ntibabonaga umwanya wo gusobanurirana uko byagenze kuko babaga bari mubuja akazi kenshi , maze abahutu bagahora bakubita agatoki kukandi bati izingegera kubona dukorana amakosa maze tugahanwa twenyine akabarinazo zibwirwa kudukubita ! muzireke uyu muzungu uzirengera nabadahari zizabona , nyumarero nkuko bisanzwe umuzungu yaje kugenda murabiziko azana intambara ashaka ibyoyiba yarangiza akiba akigendera urugero ( iraq ribia … ) nuko abahutu batangira gushyira mubikorwa ibyo bahoraga bavuga mumatamatama .

    • isi ntigirwa mbi nababi, igirwa mbi nabeza, barebera bakicecekera!!!! nobwo bwa mbere nunvise ibi bintu!!!!

      nuguca umuco wo kutavuga!!!

      nkurikije amateka nize mu rwanda mur primaire, abahutu bakubitwaga byintanga rugero kandi bakubishwe nabatutsi, ariko ntabwo nigeze nigishwa na rimwe ko nabatutsi babaga bakubitiwe munzu!!!amoko yose yagombye kwicara hamwe akandika histoire yurwanda kugirango abana tubyara batazakomea kurana!!navutse mu Rwanda hari i ntambara none nshaje igihari!!! cyakoze nizere ko abana banjye bazakurira mu mahoro!!

  • ni ukuri mugesera ntagire ubwoba urwanda rutanga ubutabera nyabwo kandi afite ubwoba azi ko u rwanda rumeze nkuko yarusize muri
    1992

Comments are closed.

en_USEnglish