Digiqole ad

Coach wa Basketball Esdras Ntakirutimana yitabye Imana

Mu ijoro ryakeye, umutoza wa Basketball mu Rwanda Esdras NTAKIRUTIMANA yitabye Imana mu bitaro bya CHUK nyuma y’uburwayi bw’umwijima yari amaranye iminsi.

Esdras Ntakirutimana
Esdras Ntakirutimana

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bo bari basangiye umwuga wo gutoza Baskteball, yafashwe mu ntangiriro z’Ukuboza umwaka ushize, ubwo yananirwaga kwitabira inama yari kubahuza akababwira ko yafashwe.

Coach Esdras wari ufite imyaka 43, yabaye umukinnyi wa Basket w’ishuri rya St André i Nyamirambo ndetse aza gukina igihe kirekire mu ikipe ya Kicukiro Basketball Club, mbere yo kujya mu byo gutoza uyu mukino.

Mu 2003 nibwo yatangiye gutoza ikipe y’abakobwa ya ISAE Busogo, mu 2007 atangira gutoza ikipe ya APR y’abagore.

Mu 2009 yitabiriye igikorwa cya “Basketball Clinic of Athletes In Action” muri USA, muri uyu mwaka kandi akaba yarabaye umutoza w’ungirije mu ikipe y’igihugu y’abagore mu mikino ya Zone 5 yaberaga kuri stade Amahoro.

Esdras NTAKIRUTIMANA, wari umugabo utuje, asize abana bane, umukuru akaba yari atangiye amashuri yisumbuye.

Esdras wigeze kuba umupolisi, akaba yari arangije Engeniorat muri Kaminuza ya ISAE Busogo, apfuye igihe cyo kwita ku muryango we cyari kigeze nyuma yo kurangiza amasomo.

Coach Esdras aruhukire mu mahoro.

Esdras kuruhande atoza ikipe y'igihugu ya Basket muri Zone 5
Esdras kuruhande atoza ikipe y'igihugu ya Basket muri Zone 5

Ubwanditsi
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • IMANA IMWAKIRE MUBAYO

  • imana imuhe iruhuko ridashira

  • Sha Imana ikwakire mu bayo,twese muri ino isi turi abagenzi .

  • Imana imwakire mu bayo

  • Umuryango we wihangane kandi abafite Basket ball mushingano zabo nka ministeri y’umuco na sport basure uyu muryango ndetse abagore nabo bavusore kuko nibo nyakwigendera yitaye ho byakarusho. Imana ibane n’umuryango wa nyakwigendera.

  • Imana imwakire

  • Imana imwakire

  • Imana ikwakire,njye wambereye passeur mwiza muri st andre tugikinana.mbuze inshuti.umuryango we ukomere.

  • Ndakwibuka muri ISAE Basket ball team muri 2001 kugera 2004,watubereye umukinnyi mwiza,ndetse no mwishuri utubera collegue mwiza,inama zawe,ibitekerezo byubaka waduhaga, we remind u.Imana ikwakire mubayo.Protais.

  • RIP Esdrasm tuzahora tukwibuka abo mwakoranye muri ISAE Busogo kdi umuryango wawe ukomeze kwihangana

  • Imana iguhe iruhuko ridashira,ndakwibuka wadusuye mu ikipe ya Baskatball yitwa 30PLUS dukinana utuje cyanee,uruhukire mu mahoro tuzahora tukwibuka kdi n’umuryango wawe turawihanganishije.

  • Muvandimwe Nyagasani akwakirire aheza,kandi akomeze umuryango wawe.Ntituzakwibagirwa.

Comments are closed.

en_USEnglish