Abayobozi b’imijyi 17 mu Rwanda bahuguwe ku gukumira ibiza n’ingaruka zabyo
Antoine Ruvebana, Umunyabanga uhoraho muri Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi yahamagariye abashinzwe gutegura imijyi n’abandi bantu bo ku nzego zitandukanye guhora biteguye ku guhangana n’ ingaruka ziterwa n’ibiza cyane ibiza biterwa n’ abantu.
Kuri uyu wa gatatu MIDIMAR ikaba yari yateguye igikorwa cy’ubukangurambaga bugamije kongera ubushobozi mu gukumira no kugabanya ingaruka ziterwa n’ Ibiza ku mijyi yose yo mu Rwanda.
Iyi nama yatumiwemo n’abayobozi b’imijyi 17 yo mu Rwanda ndetse n’impuguke zo mu ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe imiturire n’ibijyanye n’ibiza (UN Habitat) zahuguye ku buryo bwo gukumira ibiza, kugabanya ingaruka zabyo no gushyiraho ingamba zihamye zabafasha bo ubwabo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza.
Umunyabanga wa leta muri iyo minisiteri, Antoine RUVEBANA, yavuze ko uko imijyi mu Rwanda igenda ikura ari nako ihsobora kugira byinshi biyihungabanya bityo rero ko ari byiza ko abantu bahora biteguye guhangana n’ ibyo biza karemano.
“Hakurikijwe ibisabwa n’izi nyigisho zatanzwe, mu myaka itanu iri imbere twaba tubashije gukumira Ibiza biterwa n’abantu. Ariko kandi twaba tunagabanyije amahirwe y’uko Ibiza karemano byakwangiza byinshi” Antoine RUVEBANA
Umujyanama mu ishami ryo mu muryango w’abibumbye ushinzwe imiturire ku bijyanye n’imiturire, (UN HABIT) Robert Kehew, yavuze ko hari ibigomba gukorwa mu gihe hubakwa imijyi mishya mu rwego rwo kwirinda Ibiza n’ingaruka zabyo cyane cyane.
Umwe mu bahawe izo nyigisho, Jean Pierre Ndagijimana, akaba yaje ahagarariye umujyi wa Musanze urangwamo ibirunga, yatangarije UM– USEKE.COM ko ahavanye ubumenyi bwinshi, gusa ko imbogamizi yabonye ari ingengo y’imari, yaba mu kubaka imijyi, kubura ibikoresho bihagije mu guhangana n’ingaruka z’ibiza n’ibindi.
Ubusanzwe mu Rwanda ngo hagaragara ibiza byo mu bwooko 3; Ibiza biterwa n’abantu ibiza karemano ndetse n ‘ibyo mu bwoko bwombi.
JONAS MUHAWENIMANA
UM– USEKE.COM