Month: <span>January 2012</span>

Ibuka ko Imana igukunda urukundo rurusha urw’umubyeyi wawe

Abantu bose batuye muri iyi si bafite uko bigishijwe Imana, bamwe bayigishijwe nk’Imana yaremye isi, maze itangira kuducunga kuko ifuha, tuyigishwa nk’Imana irakara, Imana ihana ndetse kuburyo buri wese afite uko ayifata mu buzima bwe bwa buri munsi, ariko ndagira ngo hejuru y’ibi byose dusubize amaso inyuma twibuke ko dufite Imana yacu dukwiriye gufata nka […]Irambuye

Paul Kagame yababajwe n’intsinzwi ya Arsenal

Nyuma y’intsinzwi ya Arsenal na mukeba wayo Manchester United, iyisanze kuri stade yayo, abafana b’iyi kipe uhereye kubo mu bwongereza kugeza no kuba kure no mu Rwanda, bagaye cyane umutoza Arsene Wenger kuri uyu mukino. Mubatarishimiye uko ibintu byagenze, harimo President Paul Kagame, ubusanzwe ufana cyane iyi kipe ya Arsenal. Kuri Twitter ye, Paul Kagame […]Irambuye

Kuri uyu wambere ibyo kujyana mu Rwanda Mugesera biramenyekana

Urukiko muri Canada kuri uyu wa mbere nibwo rwanzura ku kohereza Leon Mugesera kuburanira mu Rwanda cyangwa kuguma muri Canada. Mu rukiko rukuru rwa Quebec kuwa gatanu w’icyumweru gishize, abunganira Mugesera babashije kumurwanaho ntihafatwa umwanzuro, byimurirwa kuri uyu wambere. Mugesera n’abamwunganira bemeza ko nagezwa mu Rwanda ashobora gukorerwa iyica rubozo cyangwa kwicwa, ibi bituma akanama […]Irambuye

Manchester United 2 – 1 Arsenal, abatoza ntiborohewe.

Ikipe y’Arsenal yongeye guhura n’akaga ku kibuga cyayo Emirates ihatsindirwa ibitego 2-1 n’ikipe ya Manchester United. Muri uyu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona yo mu gihugu cy’Ubwongereza, amakipe 2 ariyo Manchester United na Arsenal akunze guhangana mu mikino iyahuza bitewe n’abatoza bayo, abasaza Alexis Ferguson ku ruhande rwa Manchester ndetse na Arsene Wenger ku ruhande […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yishe abantu barenga 100

Abantu barenga 100 baguye mu bitero by’ibisasu biteze, abandi bararaswa kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kano, ibi bitero bikaba byahise byigambwa n’umutwe wa cy’Islam wa Boko Haram. Aba bantu ngo bapfiriye mu bisasu byaturikijwe n’imirwano yahanganishije police n’insoresore zirwanira uyu mutwe. Uburuhukiro bw’ibitaro bya Kano bikaba byari bicyakira imirambo no kuri uyu wa […]Irambuye

Kitoko yahuye n’ikibazo cyo gutambuka mu gihe yajyaga gukora surprise

Ubuhanzi mu Rwanda uko buzamuka, niko n’ababukora bagenda barushaho gukundwa n’imbaga y’abantu, abakuru, ndetse n’abato bo babasha guhita bagaragaza ko bishimiye cyane umuhanzi runaka. Kuri uyu wa gatandatu ubwo umuhanzi Kitoko Bibarwa yari agiye kuririmba mu mihango yo gusaba umukobwa witwa Claire, mu murenge wa Kicukiro aho bakunze kwita Kicukiro Centre, yatunguwe no kubura inzira […]Irambuye

Isimbi Deborah umukobwa wa Antoine Rutayisire niwe watorewe kuba Miss

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, nibwo muri Auditorium ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda hatowe umukobwa uhiga abandi uburanga, imico, n’ibindi bikurikizwa. Isimbi Deborah niwe waje kwemezwa n’akanama kabishinzwe ko ariwe Miss Campus 2012 n’amanota 76,6 uyu akaba ari umukobwa w’umuvugabutumwa Antoine Rutayisire. Deborah afite imyaka 19, yiga mu mwaka wa mbere mu ishami […]Irambuye

Amanota y’ibizami bya Leta ku mashuri abanza na tronc commun

Ku biro by’inama y’igihugu y’ibizamini kuri uyu wa gatanu, nibwo hatangajwe kumugaragaro amanota yavuye mu bizami by’abanyeshuri bashoje ikiciro cy’amashuri abanza. Dr.HAREBAMUNGU Mathias, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, yatangaje ko uyu mwaka umubare w’abatsinze wazamutse ugereranyije n’umwaka ushize.  Abanyeshuri bakoze ibizami bisoza amashuri abanza ni 154 957, 93% by’abari biyandikishije ngo bazakore. Mu […]Irambuye

Mutumbo Dikembe arashinjwa ubucuruzi bwa zahabu ya DRCongo

Umunye Congo wahoze ari igihangange  muri Basketball ya NBA, Dikembe Mutombo, ubu arashinjwa uruhare mu icuruzwa ritemewe rya zahabu iva muri Congo ijyanwa muri America. Muri Werurwe 2011, indege (Private Jet) yafatiwe ku kibuga cy’indege cya Goma, irimo ibiro 400 (kg) bya Zahabu n’amadorari y’Amerika miliyoni 4 (4millions $) cash,  biza kujya gufungirwa muri Prison […]Irambuye

Canada: Clemence Umugwaneza akomeje kuburirwa irengero, Icyumweru kirarenze

Montreal – Kugeza kuri iyi tariki ya 20 Mutarama, Police y’umujyi wa Montreal ntirabasha kubonera irengero umukobwa w’umunyarwandakazi uba muri Canada, Clemence Umugwaneza. Uyu mukobwa, 26, bwanyuma umuryango we umubona, hari tariki kuwa gatatu 11 Mutarama uyu mwaka, saa tatu z’ijoro ubwo yababwiraga ko agiye gutembere gato ngo afate akuka nkuko yari asanzwe abikora. Uyu […]Irambuye

en_USEnglish