Umwami Albert yasabye abanyapolitiki kugira icyo bakora
Umwami Albert w’Ububiligi yayoboye imihango y’ umunsi w’igihugu(country’s National Day). Ni umunsi wibutsa benshi igihe umwami Leopold yatangije itegeko nshinga hari mu 1931 muri icyo gihugu.
Muri uyu mwaka, bihuriranye n’ umunsi wa 400 Ububiligi buri mu kibazo cya politiki, dore ko nta na guvernement bufite. Umwami Albert yibukije abanyapolitike ko bakoze amakosa, kuba nta guverinoma bafite kugeza ubu, bikaba bifite ingaruka mbi ku mibereho y’ igihugu ku rwego mpuzamahanga.
Ababiligi benshi bishimiye uko kunenga abanyapolitiki, banasaba ko abanyapolitiki bagira icyo bakora.
Umwe mubari aho ategereje gusuhuza umwami, yagize ati:”Ibyo umwami avuze ni ukuri, kandi ndizera ko abantu babiha agaciro” Undi nawe yagize ati:”Ndashimira Umwami, kuko ni inkingi ikomeye y’igihugu cyacu. Tunezezwa ni uko turi ababiligi, dushimishijwe ni uyu munsi, kandi turizera ko Umwami akomeza kugira ubuzima”
Elio Di Rupo , umusosiyalisite ukoresha ururimi rw’ igifaransa wari warahawe n’umwami akazi ko guhuza impande zose zirebwa n’ikibazo zigizwe n’imitwe ya politiki 8, harimo abakoresha ururimi rw’ ikidage n’abakoresha ururimi rw’igifaransa, kugira ngo barebere hamwe uko bashyiraho guverinoma.
Umuseke.com
1 Comment
ngibyo ibibazo ababirigi bagiye basigira abarundi n’abanyarwanda by’ivanguramoko nabo nabo ntibibasize,ntawabarenganya rero burya ngo ntawe utanga icyo adafite!
Comments are closed.