Muhanga: Impanuka y’ikamyo ku Kivumu yahitanye umuntu umwe undi arakomereka bikabije
Kuri uyu wa kane ku mugoroba ku Kivumu karere ka Muhanga habereye impanuka y’ikamyo yahitanye umufasha wa shoferi (Kigingi) ndetse uwarutwaye nawe arakomereka.
Uwahitanywe n’iyi mpanuka yitwa Javir, umushoferi we yahise ajya kwa muganga aho ari muri COMA nyuma yo gukurwa munsi y’iyi modoka hashize isaha yose.
Benshi mu bari aho bemezako iyi mpanuka yaba yatewe n’impamvu ebyiri; ko umushoferi yaba yari yasinziriye, cyangwa se imodoka ye yabuze feri (Frein).
Gusa ngo iri cona (Corner) ryo ku Kivumu ngo rikunda kuberamo impanuka igihe cyose habayeho uburangare bw’utwaye ikinyabiziga icyo aricyo cyose.
Manishimwe Danny
Umuseke.com
5 Comments
hariya hantu hari ibyapa bigaragaza ko hakwiye kwitonderwa,kuba abashoferi batahitondera bikabaviramo impanuka nibo bizize
C’est tres dur, Polisi nishake uko yakemura iki kibazo.
Thank you kandi umuseke kuri aya mashusho ninkuru bigaragaza ko muba mwageze kuri field
iyi ni zwaham
gusa tandiboy Imana imwakire mu bayo
kandi poree
Sha hurwose muceceke umwana uribupfe niyo wamuha amabere ya nyina arapfa
Cg Nido orginal aranga agapfa tu!
Comments are closed.