Umutsima w’isabukuru ya Museveni, watwawe n’abasirikare
Abari bitabiriye ibirori by’isabukuru y’amavuko ya perezida Museveni w’ubugande, batangajwe n’ukuntu umutsima yari azaniwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi watwawe n’abasirikare bashinzwe kumurinda, ntiwagaruka.
Nkuko bivugwa na Courrier International, museveni umaze imyaka 25 ayobora igihugu cy’ubugande, yijihije imyaka 67 y’amavuko ku itariki 30 Kamena, uyu mwaka, nubwo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bo bemeza ko yabeshye imyaka, ahubwo yagombaga kuba yujuji imyaka 73 y’amavuko.
Nkuko buri wese aba yatumiwe mu minsi mikuru, kandi afite uburenganzira bwo kuzana impano ashaka, abatavuga rimwe n’ubutegetsi bwa Museveni, nabo bamuteguriye impano nyinshi harimo n’umutsima (gâteau). Cyokora abashinzwe umutekano ntibaretse uyu mutsima n’abawuzanye binjira.
Kubera gutinya ko impano bazanye zaba ziroze, abashinzwe kurinda Museveni, batse abo batavugarumwe n’ubutegetsi impano bari bazaniye perezida Museveni, bazijyana gupimwa muri laboratoire ngo barebe niba nta burozi cyangwa ibindi bintu bibi ku buzima birimo. Cyokora nabayizanye ngo bazitaba urukiko basobanure impanvu babangamiye abashinzwe umutekano, kandi bitemewe n’amategeko.
Abarwanya ubutegetsi bwa Museveni kandi ntibashimishijwe n’uko Museveni yakiyamamariza manda itaha ya 2016, kuko ashaje ataba agishoboye gukora inshingano z’umukuru w’igihugu. Bakaba rero bunva yava ku bu perezida vuba na bwangu, akareka gusaza yanduranyije.
Umuseke.com
3 Comments
impano y’umwanzi ubwo yaba ubundi ihatse iki kindi kitari uburozi?
Nshuti yanjye, uwo mutavugarumwe muri politiki si umwanzi, gusa niko byagaragaye kenshi mu bihugu bitaratera imbere.
Naho ahandi uba ubonye ahubwo umwanya mwiza wo kumenya icyo atekereza kuri politiki yawe kurusha uko agutekerezaho wowe nk’umuntu.
AHUBWO IYO BABATEGEKA KUBANZA KUWURYAHO KU NGUFU BAKAREBA….!!!!