Icyayi cya gisovu cyazanye umwanya wa mbere muri COMESSA
Mu irushanwa mpuzamahanga ku buryohe bw’ icyayi ryaberaga mu mugi wa Mbombasa mu gihugu cya Kenya icyayi cya Gisovu cyegukanye umwanya wa mbere .
Iryo rushanwa rikaba ryaritabiriwe n’ inganda zigera kuri 35 zikomoka mu bihugu bigize umuryango wa Comessa .
Kuba icyayi cya Gisovu mu ntara y’ iburengerazuba, cyaregukanya umwanya wa mbere icya Kitabi kikegukana umwanya wa gatatu ngo bituma icyayi cy’ u Rwanda kimenyekana cyane ku isi kandi bikanacyongerera igiciro ku masoko mpuzamahanga nkuko bivugwa na Kanyankore Alexis umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu gishinzwe ibihingwa byoherezwa mu mahanga.
« Dufashe n’ urugero nk’ icyo cyayi cy’ uruganda rwa Gisovu cyabaye icyambere, n’ ubundi niko bimeze kuko n’ ibiciro byacyo biri hejuru y’ ibindi byose kuri ririya soko rya Mombasa kandi hari inganda hafi 200 zihanyuza icyayi ».
Iyo icyayi kiguzwe neza ngo ntibyungura uruganda gusa ahubwo ngo n’ abaturage bakorana cyangwa bashora icyayi kuri urwo ruganda babyungukiramo igiciro kikazamuka kandi bakazabona n’ agahimbazamusyi.
Yagize ati : « ubundi uko inganda zikorana n’ abahinzi, usibye n’ igiciro baba babahaye bagura icyayi kibisi cyinjira mu ruganda, nyuma iyo inganda zunguse zitanga icyo bita bonus cyangwa agahimbaza musyi ».
Umusaruro w’ icyayi mu Rda ugera kuri Toni zikabakaba ibihumbi 22 uyu mwaka wa 2011 icyayi ngo kizinjiza agera kuri miliyoni ziri hagati ya 60 na 64 z’ amadolari y’ amaerika.
JN Mugabo
Umuseke.com
1 Comment
nibyi icyayi cya Gisovu gifite akarusho muburyohe ariko rero munarebe uko mwakongerera umuhinzi wacyo agafaranga kuko iyo tubaze dusanga twe abahinzi mukiduhenda ntanyungu tuhakura
Comments are closed.